Abigize abajenerali iyo bakubitwa riva, abaturage bo bakorerwa iki?
(
journal Rwanda L'Espoir Umwezi N° 012 janvier-février 2005)

Editorial

......................................................................................................................................
................................... Ibi biri mu ngeso zimaze kokama abategetsi bibwira ko uwo basumba wese bashobora kumuhindura murima w’inkoni, ndetse ugasanga batinyuka no kwigamba ko baraye bakubise naka. Ibi kandi ntitubica ku ruhande. Turahera kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko akabije. Niba twatangiye tugira tuti abategetsi si abashumba n’abaturage si amatungo, ni uko twakiriye inyandiko nyinshi bene zo binubira ko akomeje gukubita abantu inshyi nk’uhana abana be, kandi akabikorana agasuzuguro kadakwiye umutegetsi watowe na rubanda, rukamutora ku majwi arenga 90%. Bizabe se kugarura ikiboko cy’abakoloni muri uyu mwaka w’2005? Ubu se kandi abategetsi bacu na bo bahindutse ababiligi nyagasani?

Aha ni ngombwa ariko kubaha ingero zifatika z’abakubiswe n’abasuzuguriwe mu ruhame ngo ejo bitavaho bifatwa nk’amazimwe. Nyakwigendera colonel Bagire yari yarakubitiwe imbere y’abasirikare ategeka. General Karenzi Karake yapfukamishijwe imbere ya Kagame, Janeti Kagame areba ndetse aranabireba arabigaya. Sam Nkusi yakubiswe kabiri kombi, arakubitwa Mutsindashyaka, arakubitwa Mugambage wo mu gipolisi, arakubitwa mwene wabo Musoni Protazi, arakubitwa Colonel Frank Rusagara ngo yahaye disikuru ya Bizimungu amashyi.



Ni ngombwa ariko ko tubereka ingaruka z’iyo ngeso mbi kuko umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Benshi muribuka ubwo Nyakwigendera Koloneli Ngoga yakubitaga na none Protazi Musoni akiri Perefe wa Kibungo. Ntimukeke ariko ko ari uko Musoni ari we wabaye insina ngufi ku buryo akubitwa n’abagaragu ndetse na Shebuja wabo. Na Bizimana Jean Pierre akiri Secrétaire d’etat muri Mineduc yakubiswe na Koloneli Karemera wari Ministre we. Sam Nkusi yagize atya akubita Murigande, ndetse ejobundi General Muhire bita n’umutwa yahondaguriye Kalisa Alfred (BCDI) mu kabari nyirugukubitwa arihanagura. Icyakora uyu yari amushotoye amusabira brochette y’intama ngo kuko ari umutwa, kandi ngo mu banyabibembe nta wubara gatanu. Hari n’abandi basirikare benshi bakubitwa tutiriwe tuvuga amazina, ariko ikigaragara ni uko mu Rwanda gukubitwa byabaye nk’akamenyero, abantu babagize nk’utubwa twabo birirwa babwejuza uko bashatse. Kugeza ubu uwo kagame atarakubita nk’uko twabyandikiwe na bagenzi be ni Kayumba Nyamwasa, ngo we kuko amutinya yahisemo kumutukira mu ruhame no kumutoteza.

..............................................................................