Abasahuye FARG batereye agati mu ryinyo!
Nyuma y'itsembabwoko Leta
y'Ubumwe yasanze inzira nziza yo gufasha abarokotse batari bafite uko bigira
bakwiye gushyirirwaho Ikigega cyashyirwamo amafaranga yo kubafasha. Ntibyatinze
byaremejwe kandi birakorwa. Buri Munyarwanda yasangaga icyo Kigega cyari
gikwiye. Bimwe mu byihutirwaga kwari ugushakira abacitse ku icumu aho batura
kuko amazu yabo yari yarabaaye imiyonga andi yarasenywe ku buryo atari gusanwa.
Ibindi byihutirwaga kwari ukubavuza cyane ko bamwe bari bagifite n'ibikomere
by'imihoro ku mubiri.
Nyuma na none abari bashoboye gusubira mu ishuri bagombaga kurihirwa amafaranga
y'ishuri nta ngorane. Igihe cyo kubaka kigeze abantu ku giti cyabo cyangwa
amashyirahamwe y'abubatsi birukankiye mu Kigega maze bagira Imana bahasanga
ubuyobozi bwari bufite intege n'ubumenyi buke bityo bayora amafaranga nta
nkomyi. Amazu yagombaga kubakwa yose yari 7.326 mu turere dutandukanye
tw'igihugu. Abo bubatsi batwaye amafaranga bamwe bari bafite ubwishingizi muri
SONARWA, SORAS na COGEAR ariko nubwo bwishingizi bwari icyeyerurutso gusa. Abo
bubatsi bamaze gutwara amfaranga nta numwe mu bo turi buvuge nabo tuzavuga
ubutaha wigeze yubahiriza uko imyubakire yagenwe, haba mu bikoresho by'ubwubatsi
haba no mu buhanga bwo kubaka.
Ikindi cyagaragaraga ni uko mur kiriya gihe imidugudugu yubakwaga PAM yatangaga
ibiryo (food for work) ku buryo benshi muri abo bubatsi amafaranga bayashyiraga
ku mufuka gusa ahasigaye abantu bakuyubakira bahabwa ibiryo nabwo kubere urujijo
rwabo bapatanaga bagarukaga bakiba bya biryo bakabigurisha hamwe n'abakozi bamwe
na bamwe ba PAM muri kiriya gihe na ya mazu bitwaga ko bubaka ntarangiure.
Henshi wasangaga bishyuza uwubakisha ibiryo abo baturage batazi ko no hejuru
yabyo hari amafaranga Ikigega cyabahaye. Hari n'abafashe amafaranga bubaka amazu
make nkuko raporo zimwe na zimwe zibyerekana.
Urugero ni nka Sosiyete ECOS ya Sesonga Jean Damascène uyu yasinyiye kubaka
amazu 150 mu yahoze ari Komini Murambi, akubaka I Gikoma-Rubika, Gikoma-Remera,
Kiziguro, Rubona-Bwiza, Rubona Mutimbi, Rubona-Kigoroba, Rubona-Nyagasambu,
Rwankuba-Karambo, Rwankuba-Nyagasambu, Nyabisindu A&B, Ntete na Kiramuruzi.
Yataye ibyo yakoraga amaze guhabwa miliyoni 103.312.500 frw nta nzu n'imwe
yarangije kubaka ibyo yarundarunze hari abavuga ko byaba bingana na miliyoni 50.
Nubwo izonzu zizwi kuko ari zimwe zo mu midugudu buri nzu yari yapataniye
kuyubakira 727.250 frw ariko nabyo byaranze.
Hari ENGINEERING B.T ya Gakuba Emmanuel uyu yasinyiye kuzubaka ku Kimironko mu
mugi wa Kigali. Yagombaga guhabwa amafaranga 1.350.000frw kuri buri
nzu uyu akubaka
amazu 150. Ubwo akaba yaragombaga guhabwa 202.500.000 frw. Ariko ngo haje
kwiyongeraho 70.003.801 adasobanutse akaba yaragombaga guhabwa 272.503.801
frw.
Abagiye kubara ibyo yaba yarakoze dore ko uyu mudugudu wateje ibibazo basanze
ashobora kuba yarakoresheje miliyoni zigera byibura nko hejuru gake yi 150.
Ariko akaba ari umwe mu bari bakuze menshi mu Kigega dore ko we yari yakuyemo
262.378.801 frw. Ibyo ari byo byose nta nzu n'imwe yarangije kubaka yataya uwo
mudugudu nyuma yo kugenda ahindagura imyubakire uko yishakiye binyuranyije
n'izari mu masezerano. Urubanza ruri mu rukiko kugira ngo asubize amafaranga
atarakoreshajwe
BECOR ya Gatebuka Célestin uyu yagombaga kubaka Rutongo na Jali akaba yaragombaga kubaka amazu 100 yamaze gufata miliyoni 22 yubakaho utuzu twa nyirarureshwa arabita arigendera biravugwa ko Ikigega cyamwihanangirije bikaba iby'ubusa.
Isosiyete ECAN ya Abraham
Nayandi yo iratungwa agatoki ko yagombaga kurangiza kubaka amazu 99 muri
Gishamvu (Nyanza na Kibingo igahabwa 68.850.837frw ni ukuvuga
amafaranga 695.463
frw ku nzu imwe yo mu mudugudu. Bwana Nayandi yubatse ibyo abagenzuye nubwo
batibutse ko habagaho indi nkunga bise ko ngo byari bihwanye na miliyoni hafi 36
nyamara yakuye mu Kigega 55.800.668 frw. Uretse ko uyu mwubatsi nta nzu n'imwe
yujuje n'ibibarwa ngo bikaba ari ibyo babona yapfuye ku hakorera ngo yagaragaje
uburiganya mu masezerano (mauvaise foi) yagiranye n'Ikigega.
ECODEB ya Bucyeye Anastase uyu yagombaga kubaka muri Komini Muyira yatwaye
14.000.000frw maze akora ibikorwa bingana na 1.000.000frw
ahasigaye arahata
hatubatswe. Ariko kugeza ubu inyubako ngo yaba zikibarirwa mu maboko ye.
E.C.N.C ya Ntegano Canisins yubatse muyahoze ari Komini Huye (Nyanza I&II) uyu yihanangirijwe n'Ikigega ariko ntacyo yakoze yakuye miliyoni hafi 6 mu Kigega yubaka ibya miliyoni zisaga 30 gusa nta nzu n'imwe yujuje yabitaye atyo atererse Ikigega ibyo yakoze.
Sosiyete S.E.G.H.SARL ya Byemeyari Lambert uyu we ibye ni
ibindi arashinjwa miliyoni hafi ijana (100.000.000frw).
ECASAN iyi ni Sosiyete y'ubwubatsi ya Nkurunziza Alfonse yubatse muyahoze ari
Komini Kivu (Ngara I&II, Muganza, Mubazi, Gashinge) hamwe yagombaga kubaka
inzu 231 agomba guhabwa amafaranga 693.900frw kuri buri nzu yagombaga guhabwa
160.290.900frw amaze guahabwa 152.276.355frw yubaka amazu atujuje n'imwe
ibyakozwe hari abagereranije basanga yaranyereje miliyoni
mirongo irindwi (70.000.000frw).
Sosiyete St Joseph iyi ni iya Mwanangu Yoseph yasinye amasezerano ku ya
28/09/1998 yagombaga kurangiza imirimo mu mezi ane. Yubatse muyahoze ari Komini
Karambo yagombaga kubaka amazu 150. Yagombaga guhabwa amafaranga
699.044 frw ku
nzu imwe ni ukuvuga ku mazu yagombaga guhabwa amafaranga 104.856.600frw ku
ya 6/09/2002 ubwo yasurwaga nabagombaga kugenzura iyo myubakire basanze ibyo
yakoze byaraganaga na…..
Abambuye
FARG ntibavuga rumwe
Frank Ndamage
Abariye Imidugudu ntawamenye Irengero ryabo.
Mu Mvaho N°…..twababwiye ko tuzabagezaho abandi bubatsi bambuye Ikigega cy'Abarokotse Itsembabwoko bavuga ko bagiye kububakira imidugudu. Twababwiye kandi ko hari abataye amazu atararangira abenshi bitwaje ko ngo FARG itabishyuye neza. Hari aho bitagije kuko hari nk'abari barahawe amafaranga hafi y'ayo bari barapataniye ariko inzu bakazisiga ari ntaho ziragera. Zimwe muri Sosiyete z'Ubwubatsi twavuga ni nka:
NEC ya Ntagengerwa Eugène uyu yagombaga kubaka amazu 100 mu yahoze ari Komini Ngenda akaba yarasinye amasezerano ku ya 8/10/1998 agomba kurangiza ayo mazu mu mezi ane. Yagombaga guhabwa 689.800 ku nzu imwe ni ukuvuga ko yagombaga guhabwa 68.980.000frw ku mazu ijana. Mu w'1999 hagati ya 26/07/1999 na 10/08/1999 ni bwo yahagaritse imirimo yakoraga amaze guhabwa 63.185.680FRw. Ikidasobanutse ni uko uyu mwubatsi yahawe amafaranga yo gutangira ataranasinya amasezerano.
Hari CARE ya Rugunda James
yagombaga kubaka amazu 200 mu yahoze ari Komini Bicumbi. Yapaniye amafaranga
697.799 Frw kuri buri nzu. Nubwo yagombaga kurangiza imirimo ye mu mezi atandatu
kugeza ubu nta nzu n'imwe yari yarangira. Yari yasinye amasezerano ku ya
12/10/1998. Imirimo yayihagaritse mu w'1999 amaze guhabwa 111.647.840FRw.
Tubibutse ko naho abantu bageze aho bakajya muri ayo mazu ibyo bayakozeho ni byo
byinshi kurusha abapatanye ari nabo bahawe amafaranga.
Sosiyete yindi twamenye
ni SEREC ya Nyanshwa Justin uyu yubatse mu yahoze ari Komini Rukondo (Ngara,
Gikoni, Maheresho I, II &III) yagombaga kubaka amazu
100, agahabwa
70.000.000Frw hiyongereye ho ibiryo bya PAM. Uyu mwubatsi yataye akazi amaze
gutwara 14.000.000frw. Ubu Ikigega kirishyuza SONARWA yamwishingiye amafaranga
Ikigega cyahaye Justin. SONARWA nayo ngo yatereye agati mu ryinyo.
Sosiyete AMECOBU ya Nteziyaremye François ; Nteziyaremye yubatse mu yahoze ari
Komini Kanzenze yagombaga kubaka amazu 100, kandi agahabwa
720.000 Frw/nzu ni
ukuvuga ko yagombaga guhabwa 72.000.000FRw. Amaze kubona 64.000.000 yaretse
kubaka. Nta nzu n'imwe yujuje kugeza ubu nyuma y'imyaka 6 nta kanunu.
DERPCAMU
ya Ngendabanga Gabriel (aya masosiyete y'amahimbano ntiyakomeje kwitwa atyo).
Ngendabanga yagombaga kubaka muri Bwisige (Muti) akaba yari kubaka amazu 100
kuri 65.880.600 FRw. Yatinze kubaka naho atangiriye Ikigega cyamaze kumuha
13.176.120frw ntiyongera kubaka biravugwa ko Ikigega cyihanangirije (mise en
demeure) umwubatsi gusoza inshingano ze ariko ntacyo yakoze ewe ngo nta n'ubwo
yashubije.