Iyi nkuru murayisanga kuri
site
Twebwe
abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru rya Kigali Institute of
Education(KIE), kuri wowe Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa
Repubulika y’Urwanda ;
Tukwandikiye
kugira ngo tukumenyeshe ko dufite akababaro kenshi duterwa n’uko
uburezi bwifashe nabi mu gihugu cyacu muri rusange no mu kigo
cyacu cya KIE ku buryo bw’umwihariko :
IBIBAZO
1 .Gukuraho
inguzanyo twahabwaga na Leta byashyize abanyeshuri b’abakene
mu kaga gakomeye. Benshi bahagaritse kwiga kubera kubura
ubushobozi bwo kwirihira ,ubu bari mu ngo iwabo kandi
barababaye bitavugwa.
2.Umunyeshuri
mugenzi wacu witwa Mbarushimana Eugène aherutse kwiyahura
taliki ya 31 Mutarama 2011 kubera ukwiheba yatewe no gukurwa
ku rutonde rw’abagomba guhabwa iyo nguzanyo. Urwo rupfu
rw’umusore w’imyaka 20 gusa, w’imfubyi, rwaradushegeshe
cyane.Ministre w’Uburezi nta cyo yakoze kigaragara ngo
atwegere, aduhumurize kandi ahumurize n’abo mu muryango wa
nyakwigendera. Byatweretse ko nta mutima w’ababyeyi yifitemo,
ntabwo rero akwiye gushingwa uburezi.
3.Bamwe mu
banyeshuri bo mu mashuri makuru baramwegereye bamugezaho
impungenge zacu, nyuma y’uko bitangajwe ko Leta itazatanga
inguzanyo yo gufasha abakene kwiga. Aho kugira ngo Leta
idusobanurire impamvu zumvikana zatumye hafatwa icyemezo
nk’icyo kidufiteho ingaruka zikomeye, Ministre Muligande
yahisemo kutwishongoraho ngo « ntabwo leta ikeneye abo
badashoboye kwirihira amashuri ». Ayo magambo mabi yuje
agasuzuguro yaduciye intege cyane ataretse no kutwumvisha ko
Leta yacu itatwitayeho na busa. Ni yo mpamvu dusaba ko
Muligande ko yakwegura tugahabwa undi ukunda abantu n’umurimo.
4.
Benshi muri twe ntibagishobora kubona icyo barya n’aho
bacumbika.
Tugerageza
kwirwanaho uko dushoboye mbese nk’intama zitagira umushumba.
Hari abajya ibihe byo kuryama, bagasimburana ku gitanda kimwe
ari bane cyangwa batanu, mu ijoro rimwe. Hariho abajya ibihe
byo kurya kuko bakoresha ikarita imwe ya restaurant : ifunguro
ry’umwe bakarisaranganya ari batutu cyangwa bane. Ni ukuri
kwambaye ubusa : hari abanyeshuri bo mu mashuri makuru bageze
aho barya rimwe mu minsi itatu. Turibwira ko inkuru y’abasigaye
bitura hasi bagahemburwa n’imiti yo mu bitaro yamenyekanye. Ni
nde wundi utumva ko umunyeshuri waraye adasinziriye
akagerekaho no kuba adaheruka kurya adashobora kwiga ngo agire
icyo afata mu mutwe, uretse Ministre Muligande Charles ?
5. Abarimu
bacu bahembwa nabi bigatuma bajya gutera ibiraka ahantu henshi
kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’ibiciro bihora bizamuka muri
iki gihugu.Kubera iyo mpamvu, umusaruro wabo uba muke kuko
batabona umwanya uhagije wo gutegura amasomo no kuyatanga uko
bikwiye.Imfashanyigisho bahabwa zidahagije ni ikibazo
cyabajijwe kenshi kitigeze gisubizwa.
6.Ihindagurwa
rya porogaramu zakunze gukorwa mu buhubutsi no mu kajagari
gakomeye rikomeje kutugiraho ingaruka mbi. Ingero ni nyinshi,
reka tuvuge zimwe muri zo :
a.Ikibazo cyo
kwiga mu cyongereza, twigishwa n’abarimu batize mu cyongereza
batanagihuguwemo bihagije byatumye dusubira inyuma cyane mu
bumenyi. Benshi mu barimu bategura amasomo yabo mu gifaransa,
bakayashyira kuri murandasi akaba ari yo iyahindura mu
cyongereza kitumvikana na busa, bakabijugunyira abanyashuri
ngo birwarize.
b.Ibyo
guhindura umwaka w’amashuri aho gutangira muri Nzeri nk’uko
byari bisanzwe , ugatangira muri Mutarama, muzi akavuyo
byateje , hakiyongeraho n’ingorane twahuye nazo zijyanye no
kwiga mu kwezi kwa 7 n’ukwa 8 kandi haba hashyushye cyane.
c.Ku
byerekeye amashuri yisumbuye : gukuraho internat ni icyemezo
giteye ingorane nyinshi.Tuzi ukuntu Internat yafashaga abana
gucumbikirwa, kugaburirwa, guhabwa uburere bwiza, guhabwa
ibyangombwa byorohereza umwana ugitangira amashuri yisumbuye
kwiga atuje (nk’amazi n’amashanyarazi), kudakora ingendo za
buri munsi mu mvura n’izuba…Icyo cyemezo ngo cyari kije
gufasha ababyeyi kudatanga amafaranga menshi y’ishuri ariko
umusaruro wacyo mubi waragaragaye :ubumenyi buri ku rwego rwo
hasi, uburere bwarahazahariye ! Ubwo se inyungu ya gahunda
nk’iyo iri he ?
d.Raporo y’Inteko
ishinga amategeko yagaragaje bisadubirwaho, nyuma y’igenzura
ryakozwe mu 2009, ko ubumenyi butangwa n’amashuri makuru na
Kaminuza yo mu Rwanda bwasubiye inyuma cyane y’urugero
rukenewe. Nyamara nyuma y’isohoka ry’iyo raporo, nta ngamba
zafashwe zo gukemura ibyo bibazo. Kubera iyo mpamvu turasaba
ko Ministre Muligande yakweguzwa.
7.
Last but not least : Kwimwa uburenganzira
bwo kuvuga icyo umuntu atekereza no kujya mu mashyirahamwe
anyuranye bikomeje guca urubyiruko mo ibice.
Mu
bigaragarira amaso ya buri wese, abanyeshuri bitwa « Abacitse
ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi » muri mata 1994, nibo
bonyine bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka,
bagakorera no mu mashyirahamwe yabo nka AERG ntawe ubahagaze
hejuru.
Nyamara twarabisesenguye dusanga na bo nta bwisanzure na busa
bafite. Bahawe gusa uruhushya rwo gutekereza nka FPR ,
guhitisha amatangazo yayo, kuvuga ko byose bigenda neza mu
gihugu n’aho baba batabyemera no kuneka ibyo bagenzi babo
b’Abahutu bakora. Muri twebwe abanyeshuri bacitse ku icumu,
hari benshi bamaze kubirambirwa, tukaba twifuza gufatwa
nk’abandi.
Abanyeshuri bo mu bwoko bw’Abahutu tubujijwe gutekereza no
kugaragaza icyo dutekereza. Nta n’ubwo twemerewe kugira
ishyirahamwe duhuriramo. Iyo tugize ingorane tugahurira hamwe
turi bane cyangwa batanu, tukamara iminota nka 30 tuganira,
ubwo raporo ihita itangwa ko habonetse umutwe ukora inama
zitemewe zigamije guhungabanya umutekano w’igihugu no
gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside. Abafunzwe muri
ubwo buryo si bake kandi bari bakwiye kurenganurwa bidatinze.
Uko guhora duhagaritse umutima amanywa n’ijoro turabirambiwe,
nta mbaraga nta n’ubushake tugifite bwo kubyihanganira.
Tuzi neza ko icyo kibazo gikururwa na Leta kuko ari yo imaze
imyaka isaga 17 ikandagira ubwo burenganzira bwo kwishyira
ukizana umuntu wese avukana. Dusanga kandi icyo kibazo
cyaragize uruhare mu kongera umubare w’abanyeshuri b’abarakare
ku buryo ntawe byazatungura bihaye guhangana na Leta. Ministre
Muligande kimwe n’abamubanjirije ntacyo yakoze ngo gikemuke,
akwiye kwegura.
IBYIFUZO :
Dushingiye ku byo tumaze
kubagezaho, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turasanga:
1.
Ministre Muligande mwari mukwiye kumuvanaho, mukaduha undi
ushoboye akazi kandi ufite ubushake bwo kwegera abanyeshuri,
guteza imbere uburere n’uburezi.
2.
Mwakagombye kumenya ko abanyeshuri bose ari Abanyarwanda kandi
ko bagomba kureshya imbere y’amategeko. Guhitamo bamwe
bagafashwa na Leta abandi bakibagirana ni akarengane tubona ko
kabyara amacakubiri ashobora kuzadusenyera igihugu mu gihe
kizaza.
3.
Turasaba ko abanyashuri bose bimwe inguzanyo ya Leta
bayihabwa, abaretse kwiga bakagarurwa mu ishuri mu maguru
mashya,bitagombye kugibwaho impaka.
ICYEMEZO:
Twiyemeje kwiga tubishizeho umuhate no kwakira uburere bwiza
dutozwa kugira ngo tuzagirire igihugu cyacu akamaro. Ntitubona
neza impamvu Leta yahitamo kuduca intege.
Gusa rero ibintu bikomeje kugenda nk’uko bimeze muri iki
gihe, byatuma duhaguruka tukajya mu myigaragambyo,wenda
tukaraswa, ariko tukazayihagarika ari uko bihindutse.
Bikorewe i Kigali, taliki ya 21 Gashyantare 2011.
Abiyemeje kuvugira abandi muri KIE:
Mutwewingabo Samson
Nyinawingoma Maryse
Bisengimana Joseph
Uwabikira
Pauline