Kigali: Ihungabana ridasanzwe ry’abanyeshuri kuri Sainte Famille
Ubwo bari mu nama itangira amasomo ya buri
gitondo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2011, abanyeshuri batagira
ingano bo mu ishuri ryitiriwe Saint Joseph Le Travailleur riherereye mu mujyi
rwagati kuri Sainte Famille, bahungabanye ku buryo budasanzwe.
Ubwo twahageraga ahagana saa tatu, hari uruvunganzoka rw’abantu n’imodoka
batabara abana basaga 100 bahungabanye babajyana kwa muganga. Muri izo modoka,
uretse ingobyi z’abarwayi (ambulances), hitabajwe n'imodoka zisanzwe za taxi
voiture na Hiace.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu barimu, Albert Muragijimana, kuwa Gatanu
w’icyumweru gishize nibwo abagize iryo shuri bakoze umuhango wo gusoza icyumweru
cy’icyunamo, wabereye ku rwibutso rwa Gisozi. Kuri uwo munsi ngo ntabwo ikibazo
cy’ihungabana cyari gikomeye kuko hahungabanye abanyeshuri babiri gusa.
Imbarutso y’ihungabana ridasanzwe ry’uyu munsi ryatewe n’umunyeshuri wavuye mu
bandi ubwo bari mu nama ya mu gitondo ahita yiruka. Uwo mwana w’umukobwa wiga mu
mwaka wa kane ngo yirukaga bigaragara ko yagize ikibazo mu mutwe, nibwo yahise
akurikirwa n’abandi.
Mutagoma Jean Pierre ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu, yatangaje ko
imbarutso yo guhungabana nta yindi uretse umuhango wo kwibuka wasojwe kuwa
gatanu, kuko nta kindi kibazo cyari kiri mu banyeshuri kijyanye n’amacakubiri.
Undi munyeshuri twaganiriye we yadutangarije ko guhungabana bidatangaje kuko
kwibagirwa amateka bidashoboka. Yavuze ko benshi mu banyeshuri bigana, n’ubwo
basanzwe batuye mu Mujyi wa Kigali, ariko usanga ari ubwa mbere bari bageze ku
rwibutso, aho babasha kubona neza amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Kuvugana n’Umuyobozi w’iryo shuri ntibyari byoroshye na busa kuko yari kuri
telefoni atabaza hirya no hino.
Musonera Jonathan yarabivuze mu imvo n'imvano kuri BBC GAHUZA