URUKIKO RW’ARUSHA TPIR RUGAMIJE KWICA NO KURENGANYA, ABARUKORERA BAKWIRIYE GUHANWA:
Ikintu gikuru gikwiriye kwamaganwa ni uko urukiko rw'Arusha TPIR atari urukiko. Ni ikintu cyashyizweho ngo kimarishe abanyarwanda kuko ni urukiko rushyigikiye génocide iyo urebye imikorere. Igihe urukiko ruzahagarika imirimo rudahannye abanyarwanda bose (hutu na tutsi bicanye) , abantu bose bakoreye urwo rukiko bazakurikiranwe mu nkiko. Ikindi kigaragara ni uko urukiko rugamije gutuma genocide hutu ikomeza kugeza abanyarwanda n'abanyafurika bashizeho. Biteye isoni kubona urukiko ruri Arusha rwitwa ko ruburanisha abanyarwanda ariko abanyarwanda (tutsi)bagakomeza kwica mu Rwanda babinyujije muburyo bwinshi burimo n'ibyo bita ubucamanza kandi ataribwo ahubwoari uburyo bwashyizweho ngo abicanyi (tutsi) babone uko bakomeza kwica. ibyo byo kwica bakabiterwamo inkunga n'ababafashije guhera kera gutegura ubwo bwicanyi no kugumya kubutangamo amafaranga babyita imfashanyo kandi ataribyo ahubwo ari ugushyigikira ubwicanyi kumugaragaro. Biteye isoni kubona urukiko TPIR ruburanisha abanyarwanda(hutu) ariko abanyarwanda bandi (tutsi) bagakomeza kwica abaturage b'ibihugu duturanye ntirubahane. Biteye isoni kubona urukiko rw'Arusha ruburanisha abanyarwanda ariko aho abanyarwanda bajyanywe nk'ingabo zirinda umutekano muri Sudani abaturage bamwe ba Sudani bagakomeza kwicwa. Ese abateguye umushinga w'urukiko rw'Arusha sibo bateguye za genocide zose zabereye mu Rwanda no muri Afurika (Genocide Tutsi na Génocide Hutu...) zikaba zikomereza no hirya no hino muri Afirka?
Ese abashinzwe anketi mu rukiko rw'Arusha hamwe n'abakuru b'urukiko hamwe n'ababuranisha ndetse n'abandi bakozi utaretse n'abandi bantu bitwa ba experts cyangwa abandi bose hamwe n'ibihugu bifite ijambo kuri ruriya rukiko rw'Arusha ntibakwiriye gukurikiranwa murukiko. Dusabye isi kuzabakurikirana kuko bagize nabi. Kwanga guhana genocide (hutu) bingana no kuyikora kuko bituma ikomeza. Abanyarwanda n'abanyafurika bagiye kudushiraho kubera umuco wo kudahana. Kuki hahanwa génocide y'abatutsi ntihahanwe iy'abahutu ni ukubera ko ariyo bakuramo inyungu akaba ari nako babiteguye guhera kera kugirango abanyafurika bashire?
Urukiko rw'Arusha ntabwo ari urukiko rushinzwe guhana ni urukiko rugamije kwica no kwicisha. Urukiko rw'Arusha ntabwo ari urukiko ahubwo ni agatsiko gashinzwe kurinda abanyarwanda n'abanyamahanga bateguye genocide tutsi na genocide hutu.
Biteye
isoni urukiko ruca imanza zinyuranye rukaba rwaranze kugaragaza abateguye
genocides nyarwanda. Biteye isoni kubona urukiko rukora anketi z'abaturage
bato rukirengagiza anketi zireba abaperezida b'ibihugu imanza zireba,
baba abaperezi bishwe cyangwa bakiriho hamwe n'abandi bakuru. Biteye
isoni kubona abanyarwanda bose bagize nabi (hutu tutsi) badahanirwa kimwe
kandi barakoze ibyaha bimwe igihe kimwe ahantu hamwe (mu Rwanda). Biteye
isoni kubona nta muntu uhanirwa ko yishe umuhutu muri genocide yakorewe
abahutu cyangwa ngo ahanirwe ko yashoye abandi batutsi mu bwicanyi harimo
n'abarokotse bakiri bato. Ubwo bugizi bwa nabi bwo gutuma umwana wari
victime ahinduka criminel ubutegetsi bugomba kubibazwa kuko harimo umugambi wo
kubamara. Igihe bivugwa ko ntacyakozwe ngo genocide itabaho, ndetse
bamwe mubatutsi bakavugwa mubashakagako iyo
genocide ibaho ndetse bagakekwa mubayiteguye bafatanije n'abazungu b'inshuti
zabo barangiza bakagusha guvernement y'abahutu mumutego igakora genocide, ibyo
byose ntibigomba guhita bidatekerejweho kandi ngo bihanirwe. Abatutsi n'abahutu
bakorewe genocide bazizijwe iki ko abanyarwanda badashobora kwemera amateka
yubatse kumfu z'abahutu n'abatutsi.
Ese urukiko rw’Arusha hamwe n’ibindi bihugu bifite inkiko ese hari
igifite uburenganzira bwo kurenzaho n’umunsi umwe badahannye ibyaha
byose byabereye mu Rwanda kandi babifitiye amakuru n’ubushobozi ? Dufashe
ingere ziri hafi twumva ngo nka France,
Espagne n’ibindi bikora iperereza, harya ayo maperereza aherera he?
Ubwo se ibyo bihugu biba bigamije kubona umwanzuro abaturage baramaze
gushira? Ese iryo tinda
ridasobanutse hari ikindi rihishe cyihariye. Umuntu umwe mubashobewe iyo
atekereje gutyo hari icyaha aba akosheje?
Kuki
ibihugu byemera ubukungu bwuzuyeho amaraso y’abanyafurika?
Niba
ari inyungu ibihugu by’abazungu birengera mukarere k’Afrika , turamenyesha
ko abanyafurika bajijutse bihagije kuburyo izo nyungu zabo z’abashoramari
zitahungabana kandi no noneho n’abaturage b’ibihugu byacu bakahazamukira
ndetse hari n’imibonere icyeye neza ko bishoboka ko izo nyungu zishobora
kwiyongera kubaturage n’abashoramari igihe hari umutekano uhagije n’ubutabera
hirya no hino muri Afrika. Kuki
ibihugu bisahura Afrika bihitamo kugaburira abaturage babyo amafaranga asize
amaraso y’abaturage bacu kandi hari urungano rushobora gutanga umusaruro
w’ibintu byiza kandi byinshi cyane bizira ubwandu. Ese kugaburira
abazungu (abaturage babo) ku isahane isize amaraso y’abanyafurika ni wo muco
w’abazungu b’ubu? Turabinginze rwose buri wese nashyire mu gaciro
azirikane ko abanyafurika babona ibintu ukundi
kwiza cyane natwe twese turahari kandi turindiriye uje agamije kubakira
kubuzima.
Banyarwanda
mwese namwe nshuti z’u Rwanda, turabasabye ngo mwemere ko ibihe tumazemo
iminsi bitabaye byiza kandi n’ibikorwa byinshi bya politiki byakozwemo
ntibyagenze neza kuko bitubashye uburenganzira bwa bose. Nimuhagurukire
kubikosora. Kubikosora si ukuzura
ibyagenze nabi ndetse bigateza amahano. Kubikora si ugukomezanya n’ibyamaze
kugaragara ko byagize uruhare mukwangiza ubuzima bw’abantu nk’uko harikiro
amashyaka byagaragayeho nka FPR n’ayandi.
Mu kubikosora si ukuguma inyuma ya runaka bigaragara ko politiki akora
yoreka igihugu keretse uwiyemeje kujyana nawe. Buri wese nashyire mugaciro.
Ikindi
dusabye ni uko abato tutagomba gutinya kuganira ibya politki cyangwa gufata
ijambo igihe ari ngombwa. Ndetse
mwe mwize za université cyangwa andi mashuri mukaba muzi gusoma no kwandika
mwigira ubwoba. Isi
irabarindiriye nimwe rumuri isi y’ubu iriho ibura.
Bikozwe
tariki ya 6/12/2005
TUBEHO
ASBL: association pour les victimes de la haine ethnique massacres et génocide
infotubeho@yahoo.fr
(yahoo.fr)
NB: iyi nyandiko igenewe abanyarwanda mbere na mbere hamwe nabandi bajya bazihindura mu ndimi z’amahanga. Undi nawe nawe wabishaka yahindura izi nyandiko mururimi rw’amahanga ashaka hanyuma akazitangaza agashyiraho aho yayivanye.