IKIGO KIRWANYA UMUCO WO
KUDAHANA N’AKARENGANE
MU RWANDA
BP 141 Bruxelles 3
1030 BRUXELLES
Tél/Fax:32.81/60.11.1 GSM: 32.476.701.569
ITANGAZO n° 001/2003 riburira abanyarwanda bose
Munyarwandakazi, Munyarwanda, HA AKATO INKORAMARASO, Paul KAGAME ukomejeguhotora, kubeshyera abo batavuga rumwe no gukoresha iterabwoba mu Rwanda !Natsindwa mu matora azafatwa afungwe n’Urukiko rwa ARUSHA rumukurikiranyeho ibyaha by’ubwicanyi.
Banyarwanda, abakurambera bacu baciye imigani myinshi itubuza guhishira umugizi wa nabi uwo ariwe wese. Imwe muli iyo migani ivuga ngo «Uwishakiye umwica ntawe umuririra » ngo kandi « Uhishira umurozi akakumarira abana ». « HA AKATO INKORAMARASO » ni gahunda izaherekeza aya matora. Mwayigenewe n’IKIGO KIRWANYA UMUCO WO KUDAHANA N’AKARENGANE MU RWANDA (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda). IKIGO cyacu kiraburira buri munyarwanda « kwirinda gutora inkoramaraso »yaba iya FPR-Inkotanyi cyangwa undi mu kandida wiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyangwa uziyamamariza kuba Depite cyangwa Senateri. Mu ba kandida bane (4) bemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu harimo Generali Paul KAGAME waranzwe n’ubwicanyi ndetse n’ubundi bugizi bwa nabi bukomeje guhekura u Rwanda. Ibikorwa by’ubugome tumurega ni byinshi aliko dore iby’ingenzi :
1. Kuba KAGAME yarafashe ku ngufu Ubuyobozi bukuru bwa FPR INKOTANYI nyuma y’iyicwa rya Fred RWIGEMA, Chris BUNYENYEZI na Peter BAYINGANA bishwe bataguye ku rugamba nkuko Paul KAGAME yakomeje kubibeshya abanyarwanda. Abo bayobozi ba FPR bishwe bose m’Ukwakira 1990 intambara ya FPR igitangira. Nta maperereza yigeze akorwa ngo agaragaze abishe abo bayobozi ba FPR n’icyo bazize. Kagame na Perezida wa Uganda KAGUTA MUSEVENI nibo bashyizeho «Perezida mushya wa FPR « w’agakingirizo » Alexis KANYARENGWE kugirango bajijishe rubanda. Bamwe mu banyamuryango ba FPR-INKOTANYI bashinja KAGAME n’urupfu rwa Komanda KAYITARE n’umuganga wamuvuraga nawe wapfuye mu buryo budasobanutse. Bavuga ko KAGAME yahereye icyo gihe ategura ibikorwa byose bizakoma imbarutso y’itsembabwoko birimo kwica Perezida Yuvenali HABYARIMANA.
2. Kuba KAGAME yarategetse ko Ingabo za FPR zirwana zirukana abaturage mu byabo bityo zikabanika ku gasi imyaka ine (4) yose bicwa n’inzara n’indwara mu nkambi hirya no hino mu Rwanda nka za Nyacyonga, Rutongo, Ngarama n’ahandi. 3. Kuba KAGAME yaratanze uruhusa ngo Ingabo z’inkotanyi zituruke i Byumba zica abaturage b’inzirakarengane zirinde zibarenza imipaka y’ibihugu duturanye (Tanzaniya, Zayire, Burundi). Kuba KAGAME yaragize uruhare rukomeye mw’itsembabwoko n’itsembambatsemba byahekuye u Rwanda. FPR-ibeshya ngo nibo bahagaritse ubwicanyi sibyo kuko nabo bagendaga batsembatsemba nkuko interahamwe zatsembatsembye abaturage b’inzirakarengane. Ubwicanyi bwa Perezida Paul KAGAME burenze urugero. Dore amarorerwa ashinjwa mu gihe cy’itsembabwoko : 1. Taliki 28/04/1994 saa munani y’amanywa, KAGAME yatanze uruhusa,abasilikare ba FPR bayobowe na ba Majoro DENYS KARERA na John BIRASA bica abaturage barenze 1500 (igihumbi na magana atanu) kuli Stade ya Byumba ; 2. Taliki ya 10/04/1994, Paul KAGAME yatanze itegeko, abasilikare ba FPR binjira mu nkambi y’impunzi zavanywe mu byabo n’intambara ya NYACYONGA birara mu baturage barica karahava. Abagerageje guhunga bagenda bicwa umugenda. Imirambo yabo yari yuzuye mu nkengero z’umuhanda wa Kigali-NYACYONGA-Byumba.
3. Taliki 11/04/1994, Paul KAGAME yahaye uruhusa abasilikare ba FPR bafashe Komini MURAMBI ya Byumba, bica abaturage b’inzirakarengane basaga 30.000 (ibihumbi mirongo itatu). Ni muri icyo gihe abavandimwe n’inshuti ba Colonel Alexis KANYARENGWE bapakijwe amakamyo bakajya kubicira muli Pariki y’Akagera, bababeshya ngo bagiye gusarura amasaka yabo.
4. Guhera tariki ya 18/04/1994, Paul KAGAME yategetse ingabo za FPR kwica abaturage b’inzirakarengane b’amakomini menshi ya KIBUNGO nka RUKARA,KAYONZA, KABARONDO, KIGARAMA, MUHAZI, RUTONDE, etc… Ni muri icyo gihe abakozi ba Depite-Colonel LIZINDE Théoneste bishwe bamaze kubapakira amamodoka yabakuye iwabo i GATI muli komini MUHAZI ahari isambu ya Lizinde.Uyu nawe yaje kwicwa na FPR taliki ya 6/10/1996 i Nairobi alikumwe n’ umucuruzi BUGIRIMFURA Agusitini.
5. Guhera muri Gicurasi 1994, KAGAME yicishije abaturage ba GITARAMA barenga 18.000 (ibihumbi cumi n’umunani) duhereye ku buhamya bw’ibaruwa Seth SENDASHONGA, wari Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu yandikiye Raporuteri wa LONI, Réné DEGNI SEGUI, wakoze iperereza ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda. Seth SENDASHONGA yasezeye muli Leta no muli FPR ashinja KAGAME ko aliwe ushyigikiye ubwicanyi bw’inkotanyi. Yaje kwicwa taliki 16/05/1998 i Nairobi azize abicanyi ba Paul KAGAME.
6. Taliki ya 5/06/1994, KAGAME yatanze amategeko yo kwica abashumba ba diyoseze n’abapadiri barenze icumi ba Kiriziya Gatolika. Ba musenyeri Tadeyo NSENGIYUMVA, Yozefu RUZINDANA, Visenti NSENGIYUMVA, Innocenti GASABWOYA biciwe i Gakurazo hafi ya KABGAYI aho bari barasigaye barengera impunzi zirenga 30.000 zaharokokeye.Taliki 19/06/1994 abasilikare ba FPR bishe abaturage barenga 500 batumiwe mu nama i Rugogwe hafi yo mu BYIMANA (komini MUKINGI muli Gitarama). Taliki ya 30/11/1996 Inkotanyi zanyereje Musenyeri Phocas NIKWIGIZE, umushumba wa diyosezi Ruhengeri, ahungutse ava kuri Goma muli Congo.
7. Muli Mata 1995, KAGAME yicishije impunzi z’i KIBEHO zirenga ibihumbi munani, abacitse kw’icumu b’inkambi za Kibeho barakurikiwe mu makomini bakomokamo bagenda bicwa, bahohoterwa, bafungirwa ubusa, abandi banyerezwa.
8. Mu Ukwakira 1996, KAGAME ntiyunamuye icumu, ahubwo yashoje intambara, asenya inkambi, atsembatsemba impunzi z’abahutu zari muli Congo zirenga 200.000 (ibihumbi magana abiri). Ubwo bwicanyi bwagaragajwe na Raporo ya LONI yo kuwa 30/06/1998. Kagame atsembatsemba abanyekongo basaga miliyoni eshatu, asahura umutungo wa Congo yishyirira m’umufuko we bwite n’akazu ke bafatanije ubwicanyi.
9. Mu ntangiriro za 1997, KAGAME yakoresheje IKINAMICO ry’INTAMBARA yiswe iy’ABACENGEZI. Iyo ntambara-kinamico yabaye urwitwazo rwo gutsemba abaturage benshi b’inzirakarengane ba Perefegitura za RUHENGERI, GISENYI,KIBUYE na CYANGUGU. Icyo gihe KAGAME yashyizeho rwihishwa amakompanyi abiri y’abasilikari be bashinzwe kwiyoberanya bakihindura « ABACENGEZI » bakagaba udutero-shuma bagambiriye guha urwitwazo ingabo za KAGAME zikirara mu baturage zigatsembatsemba ngo kuko zidashobora kuvangura umwanzi n’abaturage. Imwe muli « izo kompanyi z’abacengezi ba Kagame » yayoborwaga na Coloneri KARENZI Karake igihe bateraga kandi bagatwika ibiro bya Komini BULINGA muri Gitarama taliki 03/12/1997. Bagafungura abanyururu 630 ariko ntibagire aho babajyana kuko babuze umwanya wo kubica bubakereyeho. Icyo gihe bishe abacikacumu b’abagore bagera kw’icumi.
10. Mu mwaka wa 1997 na 1998, Ingabo za KAGAME
zishe abaturage batagira ingano muli Gisenyi na Ruhengeri. Ingero ni nyinshi
cyane :
Taliki ya 8/08/1997, hishwe abaturage basaga 300 kw’isoko rya Mahoko ku manywa
y’ihangu. Ku mugoroba abanyururu basaga 500 bo muli za kasho za komini KANAMA
na RUBAVU muli GISENYI baricwa.
Taliki 22 Kanama na 10 Ukuboza 1997, impunzi z’abanyekongo zari mu nkambi
z’i Mudende zarishwe kabiri kose ngo zitewe n’abakinnyi b’abacengezi ba
KAGAME ;
Mu rwego rwo gukenesha abaturage, KAGAME yakoresheje amayeri menshi :
1. KAGAME yahombeje abaturage mw’ivunja n’ihindurwa ry’amafaranga ryo muri Mutarama 1995 kuko batashoboye kuvunjisha udufaranga twabo muli perefegitura nyinshi nka za CYANGUGU, GITARAMA, GIKONGORO, etc…
2. KAGAME yatanze amabwiriza yo gusenya za Koperative nyinshi zarizifitiye abaturage akamaro. Zimwe mu ngero twavuga nko gutera no kwica abayobozi n’abanyamuryango ba Koperative KIAKA ikorera kuli Mahoko muli Komini ya KANAMA ho muli GISENYI.
3. KAGAME yakomeje gutanga amabwiriza yo kwica, gusahura, kubohoza no gufungira ubusa abacuruzi bakoreraga hirya no hino mu gihugu. Ni muri urwo rwego abacuruzi bakomeye bishwe nka ba HITIMANA Mathias, BIREKERAHO Gervais, IYAMUREMYE P.Claver, MYASIRO Mathias, etc… Kubohoza imitungo y’abacuruzi bakomeye nka ba KABUGA Felisiyani wakoresha abakozi barenga ibihumbi bibiri.
4. KAGAME yatanze amategeko yo kwica abahutu bajijutse barimo abategetsi, abagoronome, abarimu, abanyeshuri, abanyamyuga n’abahinzi borozi bajijutse kandi benshi muri bo bari bafite uruhare mu mizamukire y’icyaro. Banyarwandakazi Banyarwanda, NIMUHE AKATO INKORAMARASO. Ntimuzatore Perezida Paul KAGAME yarabiciye abavandimwe n’inshuti. Mumuhe akato kuko ari UMWICANYI kabuhariwe. Ntimuzatore umwicanyi wabaseranije ko ngo azabasya akabakomeretsa igihe ashakiye. Ntimuzatore n’undi mu kandida wese wamubera« agakingirizo cyangwa umumotsi ». Muzatore ingirakamaro gusa gusa. Muri aya matora mufite akanya n’uburenganzira bwo kwikiza ubutegetsi bubi bw’igitugu kandi bubakandamiza, bukabamara ku nshuti no ku bavandimwe.
MATATA Yozefu
Umuhuzabikorwa w’IKIGO