Victoire
Ingabire yimuwe ku ngufu.
Umuyobozi w'umutwe FDU INKINGI, Victoire Ingabire, yasabwe kwimuka inzu ya
kabiri yari amazemo icyumweru, bubaye ubwa kabiri yimuka kuva asubiye mu
Rwanda.
Madamu Ingabire yabwiye BBC ko nyiri inzu yamusubije amafaranga y'ubukode
yari yaratanze, yamuhaye iminsi 15 yo kuba avuye muri iyo nzu.
Aravuga ko inzu ya mbere yari arimo nayo yayivuyemo igihe yari yumvikanye
na nyiriyo kitaragera, iyi ya kabiri yari ayimazemo icyumweru ariko
nyirayo yamusibije amafaranga ngo kubera ko ishyaka FPR rivuga ko ari
umwanzi.
Yavuze ko yizeye kubona indi nzu mu mujyi wa Kigali muri iyo minsi 15.