Uyu
munsi taliki 8/9/2011, urukiko rukuru rwa Kigali rwakomeje urubanza (ikinamico)
ubushinjacyaha bwa Kagame buhagarariwe muri urwo rukiko na Ruberwa
Bonaventure. Mu rukiko uwo mushinjacyaha yakomeje asomera imbere ya
impapuro zanditswe na polisi yiyita abagenzacyaha no mu bushinjacyaha
ibi bikaba byaberaga imbere ya Kayifa (yatumwe na Pilato mukuru Kagame)
izo mpapuro zikaba ari izo bacuze bari kumwe n'uwiyise Vital Uwumuremyi
dore ko afite amazina nk'aya satani.
Ibyo bicurano nibyo umushinjacyaha Ruberwa yiriwemo umunsi wose ngo
ashinja uwo mukozi wa FPR. Mu irega ariko Ruberwa n'uwo bari bafatanyije
ntibaretse no kuvuga ko Ingabire yakoranaga n'ubutegetsi bwa Kinshasa
aribyo kuvuga Kabila ndetse n'ubwa
Brazzaville aribyo kuvuga Sassou Ngueso.
Aha akaba yashimangiraga ko Intwari Victoire Ingabire yahuye n'abo
bayobozi ngo bakumvikana ibyo kuvanaho ubutegetsi bwa Kagame. Ibi
bicurano bikaba bizakomeza gushyirwa ahagaragara ejo. Umuntu akaba
yakwibaza umwanya utakazwa igihe basoma ibyo bicurano ari nako basaba
ikiruhuko cya hato na hato nyamara ibyo basoma barabizi neza kuko aribo
babicuze. Abakurikina uru rubanza (nako ikinamico bari hanze) ntibareka
gukomeza kuvuga kuri ibyo bicurano babinenga cyane bamwe bimyoza abandi
bavugira ahabona abandi bicanira amaso bashaka kwerekana imikorere ya
Leta ya Pilato.
Majyambere Juvénal