Rwandese Civil Society and Political Organizations (RCSPO)
ITANGAZO RIGENEWE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’IZO MPUNZI
Tariki ya 14
Gicurasi 2013:
Umunsi w’Imyigaragambyo ku isi hose yo kwamagana icyemezo cyo kwambura
ibyangombwa by’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda za mbere y’ 1998.
SOCIRWA.be
ifatanije n’ayandi mashyirahamwe akorera mu Bubiligi abatumiye mu
myigaragambyo mu izabera i BRUXELLES imbere y’Ibiro bya HCR (Haut
Commissariat des Nations Unies aux Réfugiés) biri Rue Van Eyck,
n°11 kuwa kabiri (mardi) 14/05/2013 de 14h à 16h) kuva isa munani
(14h) kugeza isaa kumi (16h).
N’ukuvuga ko uwo
munsi abantu bazahurira kuri Arrêt : Vleurgat ihitamo Tram 92 na
94 kuri Avenue Louise i Bruxelles bakahava bajya imbere ya HCR.
Muribuka ko
twaherukaga kuhakorera imyigaragambyo tariki ya 05/12/2011 nabwo
tuzinduwe no kurwanya icyo cyemezo cyo guhagarika ubuhunzi ku
banyarwanda. Iyo myigaragambyo yatumye icyemezo kigizwayo.
Nyuma y’Inama
Mpuzamahanga yateraniye i Buruseli ho mu Bubiligi ku matariki ya 19 na
20 Mata 2013, amashyirahamwe ya politiki na Societe civile yateguye iyo
nama arashishikariza impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose kimwe
n’inshuti z’impunzi z’Abanyarwanda kwitabira ingamba zikurikira mu rwego
rwo gukomeza guhangana n’icyemezo cyafashwe n’Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) cyo guhagarika ubuhunzi guhera ku
itariki ya 30 Kamena 2013:
1. Buri muntu wese
wumva ahangayikishijwe n’icyemezo cyo guhagarika ubuhunzi bw’impunzi
z’Abanyarwanda za mbere y’ 1998, asabwe kwandikira ibarwa Bwana Antonio
Guterres, ukuriye HCR amusaba gukora ibishoboka byose ngo icyo cyemezo
gihagarare kugeza igihe ibyangombwa byose biteganywa n’amategeko HCR
igenderaho bizaba byuzuye kugirango impunzi z’Abanyarwanda zitahe mu
mutekano ntacyo zishisha. Ntabwo Bwana Guterres azaterera agati mu
ryinyo nabona amabarwa arenze ijana nk’ayo buri munsi mu gihe cy’amezi
arenze atatu. Uzashaka urugero rwa bene iyo barwa azarusanga ku mbuga
nyishi zihuriweho n’abanyarwanda.
2. Impunzi
z’Abanyarwanda n’inshuti z’impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose ku isi,
aho bishoboka hose mu bihugu zirimo, zisabwe kuzakora imyigaragambyo ku
itariki ya 14 Gicurasi 2013 yo gusaba HCR n’ibihugu bizicumbikiye
guhagarika igikorwa cyo kwambura ubuhunzi impunzi z’Abanyarwanda za
mbere y’ 1998 guhera kuri 30 Kamena 2013. Nyuma y’imyigaragambyo
zizashyikirize HCR na Ministeri ishinzwe impunzi imyanzuro y’inama y’ i
Bruseli. Aho bidashoboka gukora imyigaragambyo, bazitoremo intumwa
zijyane iyo myanzuro ku biro bya HCR na Ministeri ishinzwe impunzi.
Nyamuneka
nimuhaguruke muvuze iya Bahanda, naho ubundi nitutareba neza ijuru
rirazigwiriye!
Mw’izina
ry’abateguye inama
Pascal Kalinganire
I Bruxelles,
mutumiwe na SOCIRWA.be n’andi mashyirahamwe dufatanije.
MATATA Joseph,
Coordinateur wa CLIIR