ISHYAKA RY’IMBERAKURI
RIHARANIRA
IMIBEREHO MYIZA
PARTI SOCIAL IMBERAKURI
KIGALI
UMUGAMBI MUBISHA WO
KUBURIZAMO INAMA YA KONGRE IDASANZWE Y’ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YO
KU CYUMWERU TALIKI YA 21/02/2010
Hari mu gihe cya saa tanu ,ubwo
Abarwanashyaka b’Imberakuri bari mu mahugurwa yateguwe na Forum y’amashyaka
akorera mu Rwanda, akaba yari ageze ku munsi wayo wa kabiri kandi yiteguye
gusozwa kuko hari harangiye ikiganiro cya nyuma cyatangwaga na Mukabarisa
Donatile waturutse muri Forum.
Kuri gahunda y’Ishyaka kandi hari na Kongere Nkuru y’Ishyaka idasanzwe
ryishimiraga isabukuru y’umwaka rimaze rikorera ku mugaragaro n’ubwo Ubutegetsi
bwa Kigali budahwema kurigera amajanja.
Muri iyo mihango,hari hatumiwe kandi abayobozi b’andi mashyaka atavuga rumwe na
Leta ya Kigali atari yemererwa aribo Mme Ingabire Victoire n’abamuherekeje
ndetse na Frank Habineza n’abo bayoborana.
Nk’uko Me Ntaganda Bernard atahwemye kugaragaza ko F. P. R yihishe
inyuma y’igikorwa cyo gushaka gucamo ibice Ishyaka ry’Imberakuri yifashishije
Pasteur Hakizimfura Noel wahoze ari S.G na Niyitegeka Augustin
wari umurwanashyaka wo mu Karere ka Nyarugenge,aho ba nyir’ubwite bemeza ko FPR
yebemereye imyanya mu Nteko ; umwe ko azaba Senateur undi akaba
Umudepite, uyu munsi umugambi wabo waburijwemo. « Burya koko ngo gusaba uwo
munganya ububabare ni uguta inzira ugaca mu cyanzu, kandi ngo utinze azanyagwa
ni umugaragu w’inda ».
Iki gikorwa kigayitse cyateguwe n’abantu batari bake barimo Police y’Igihugu
na za Maneko zitari nke,Executif w'Umurenge wa Nyamirambo, hamwe
n’abavuzwe haruguru(Noheri na Augustin) n’izindi nsore nsore zari
zarahawe umugambi bashyigikiwe n’Ishyaka riri ku butegetsi kuko ibi byari bizwi.
Aba bose nta makuru ahagije bari bafite ku bijyanye n’aho Kongere yagombaga
kubera, kuko aho twari twasabye Salle hose yo gukoreramo bayitwimaga kuko baba
batewe ubwoba. Noheri na bagenzi be baje muri Taxi buzuyemo hanyuma bajya kuri
Salle bakekaga ko ariho dukorera inama barategereza kugeza igihe batatuboneye.
Bahasanze imwe mu Mberakuri yari yatumiwe ariko nayo itamenye ko gahunda
yahidutse. Bamubajije ikimuzanye ababwira ko aje muri Kongere anabereka n’ubutumire.
Bamuhaye amafaranga igihumbi ngo atege aze ku cyicaro cy’Ishyaka arebe ko ariho
Kongere yabereye ariko bamuha umuntu wabo umuherekeza kuko bakekaga ko yaba
ikitso.
Bamaze kumenya ko turi ku cyicaro cy’Ishyaka bahise baza ariko
bageze hafi HAKIZIMFURA Noel na NIYITEGEKA Augustin bavuye muri ya taxi bajya mu
yindi modoka y’Umurenge yari ibategeje baza bakurikiwe n’imodoka ya Polisi.
Bageze aho inama ibera
bashatse kwinjira ku ngufu abinjizaga barabakumira kuko babasabye
invitations barazibura batangira kurwana no gusakuza bavuga ngo barashaka
Prezida w’Ishyaka. Kubera ko bari bameze nk’abanyoye urumogi byabaye ngombwa ko
urugi rufungwa gahunda zirakomeza. Noheri na bagenzi be bahondaguye urugi ari
nako bakubita amabuye ku birahure hanyuma urugi bararuca ariko abarimo imbere
bakingaho intebe kugirango batabinjirana.
Twagerageje guhamagara Police yari iri hafi aho kuko yari yazanye nabo ibanza
kwijijisha itegereje ko baca urugi ngo badusange imbere. Byageze aho iraza
irabamanukana ijijisha hanyuma idusaba gukingura ku ngufu turayangira kuko twari
twatahuye umugambi wabo wo kwinjira hanyuma bakadusohora bagahagarika imirimo ya
Kongre bitwaje ikibazo cy’umutekano nk’uko babikoreye Ishyaka rya Green Party.
Polisi ibonye ko imigambi yayo yatahuwe,yarikubise iragenda hanyuma irabareka
barongera baraza ibirahure byose basuka hasi n’amabuye dukizwa n’intebe
twakinze ku muryango.
Umurwanashyaka wari uri hanze yahuruje commanda wa police wari waparitse hafi
aho nko muri 100m yahurujwe inshuro zirenga enye aho gutabara we na bagenzi be
bakibariza niba urugi rutaracika. Yamubwiye ko adakwiye kurebera kuko hashobora
kumeneka amaraso. Yamusubije ngo ntacyo baribube nibahumure. Cyakora abantu
bamaze kuba uruvunganzoka aho hanze ndetse n’abanyamakuru batangiye guhurura,
Police yagize isoni iraza ifata HAKIZIMFURA Noel na NIYITEGEKA
Augustin ibashyira mu modoka yabo maze batangira kuganira n’abanyamakuru.
Abanyamakuru bageze muri etagi aho twari turi police yababujije gufata amafoto
y’ibirahure byamenetse barasakuza cyane. Nyuma haje kuza abanyamakuru b’abazungu
police irabareka bose baratambuka n’abandi barabakurikira itangira gucunga
umutekano hafi aho mu rwego rwo kujijisha. Commanda yahamagaye na telephone ye
abaza ngo : « ko ndeba haje abanyamakuru b’abazungu dukore iki » ?
Ubwo twakomeje gahunda dufata ibyemezo bya Kongere byo kwirukana burundu
Noheli na Augustin mu Ishyaka kuberera uburyo bakomeje kudutobera bafatanyije n’Ishyaka
riri ku butegetsi FPR. Nyuma hahise haba ikiganiro n’abanyamakuru babaza ibibazo
bitandukanye bijyanye n’igikorwa cyari kimaze kuba. Ariko nyuma y’iminota 30 ba
bantu baragarutse cyakora baguma hasi, mbibutse ko bureau yacu iri mu igorofa
rya 2 mu nzu electrogaz ikoreramo i Nyamirambo.
Iyo urebye iki gikorwa usanga gifitanye isano n’ibyakorewe Mme Ingabire Victoire
ndetse n’ibyakorewe Green Party mu rwego rwo guca intege abatavuga rumwe na Leta
ya Kigali. Gusa igikwiye gushimirwa ku Mberakuri zose ni uko nta muntu n’umwe
wigeze ashaka kurwana kuko twe dushaka ubutegetsi nta maraso amenetse. Kandi
twari tuzi uyu mutego twatezwe bityo rya buye ryagaragaye riba ritakishe isuka.
Biragaragara rero ko ikipe dukina ikomeje gukora penaliti ; ka kayoberabaswa
kacu gakomeje kubereka ko ari abatekenisiye ariko tukaba abamajisiye (ils sont
les techniciens nous sommes les magiciens) !
Ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka. Me Ntaganda
bamwemereye gushinga Ishyaka rya opposition bazi ko bazamutegera ku nda nk’uko
basanzwe babigenza none basanze arangajwe imbere n’akarengane gakorerwa
Abanyarwanda none babuze aho bazibandwa bazerekeza. Ikigaragara ni uko n’abaturage
bashaka gukinga ibikarito mu maso babimenye kare ariko bakamera aka wa wundi
ubuze uko agira wikorerera ku ruguma ! Ikinyoma cyabo cyaragaragaye bibutse
ibitereko basheshe ! Batangiye kare kudagadwa daa bizagera mu kwa Karindwi
bimeze bite ?
Imberakuri zikomeye ku Ishyaka ryazo ;Perezida Fondateri n’Abayobozi babo kandi
zirekanye ko zibari inyuma kugeza ku munota wanyuma kuko icyo
bakora barakizi n’ubwo birukanwa ku kazi bagakorerwa n’ibindi bibi ; Imana
irabazi ntibazacika intege . Ngo utazi ko ababo bashira yishimira ko mukase
yakuyemo inda kandi yari kuzabyara umuhozi !
Ng’uko uko FPR yamye !!!
Bikorewe i Kigali
None kuwa 22/2/2010