NYUMA YO GUTERWA UBWOBA KW'UMUTANGABUHAMYA WABO, INGABIRE N'ABAMWUNGANIRA BAHAGARITSE KUBURANA
Lundi 16 avril 2012 16h36
Uyu munsi taliki 16 Mata 2012 mu rubanza Ingabire aburanamo na Kagame (impamvu narayivuze ariko utayibuka yabaza nkamwibutsa) hari hateganyijwe ko uwiswe umutangamakuru wari watumijwe n'uruhande rw'abunganira Ingabire ngo atange ubuhamya mu rukiko kubyo yaba azi kuri FDLR n'imibanire yayo na FDU Inkingi dore ko ngo yigeze kuba umuvugizi wa FDLR ubu akaba afungiye muri gereza ya Kimironko. Akaba yagejejwe mu rukiko ahagana mu ma saa tatu za mugitondo urubanza rukaba rwatangiye saa tatu n'iminota makumyabiri.
Mu ntangiriro z'urubanza umucamanza Ngendakuriyo Rulisa Alice akaba yabanje kumubaza kwisobanura ku nyandiko zasanzwe aho afungiye nyuma y'isakwa ngo ryabaye bisabwe n'ubushinjacyaha mu ibaruwa itagaragajwe ahubwo hakaba havuzwe iyandikiwe n'umuyobozi wa gereza asubiza umushinjacyaha mukuru ko ibyo babasabye gushaka babiboherereje. umutangamakuru akaba yahaswe ibibazo n'umucamanza impamvu yabyanditse n'uwo yabyandikiraga. Nyamara mu bisobanuro bye yerekanye ko ntaho bihuriye no kuba bamushinja ko yabyumvikanyeho na Ingabire n'abamwunganira (aha kandi ubushinjacyaha bwivugiye ko ari mu maboko ya gereza ukibaza aho uyu mutangamakuru yahuriye na Ingabire mu gihe umwe afungiye muri gereza ya Kigali undi iya Kimironko ariko umushinjabyaha cg umuhimbabyaha Ruberwa ari na we mutekinisiye mukuru muri uru rubanza akaba yavuze ko ngo bazi inzira byanyuragamo nyamara ntibazigaragaje). Nyuma y'uko atanga ibisobanuro bye umucamanza akaba yahaye Me Gashabana umwanya ngo agire ibyo abaza umutangabuhamya.
Mu gihe
ariko Me Gashabana yatangiraga kuvuga ku byabaye ku mutangamakuru hatangiye
kuvuka amakimbirane hagati ya Me Gashabana n'abacamanza ndetse n'abahimbabyaha (abashinjabyaha)
ku buryo abacamanza bamusabaga kutagira ikindi avuga usibye kubaza ibibazo ariko
abashinjabyaha bakaba bateye hejuru basaba ko ibyo bibazo bitabazwa
umutangabuhamya ahari basaba ko yasohorwa ariko Me Gashabana avuga ko bitari
ngombwa ko asohorwa kuko ibyo yagombaga kubazwa ari ibyo asubiriza aho nyamara
umucamanza aranga aha umugisha icyifuzo cy'umuhimbabyaha umutangamakuru
arasohorwa. Amaze gushyirwa hanze umucamanza akaba yabwiye Me Gashabana ko abaza
ibibazo bye bakareba niba ari ngombwa ko umutangamakuru agarurwa mu rukiko. Me
Gashaba mu gutangira akaba yashakaga kwerekana ko uwaje gutangamakuru yatewe
ubwoba n'inzego za leta zibisabwe n'ubushinjacyaha ariko abacamanza bakaba
bavuze ko niba yaranatewe ubwoba ntacyo byatwara ubuhamya yatanze kuko yari
yamaze kubutanga. Me Gashabana akaba yavuze ko byagorana kongera guhamagaza undi
mutangabuhamya ngo yemere kuza mu gihe yaba yarumvise ibyabaye kuwa mbere. Uyu
mutangabuhamya wiswe umutangamakuru akaba yaratanze amakuru yerekana ko FDLR
ntaho yari ihuriye na FDU ndetse ko nta n'umutwe wundi wigeze ushingwa ushingiye
kuri iri shyaka ritavugarumwe n'ubutegetsi anavuga ko na we yasabwe gushinja
Ingabire ariko arabyanga avuga ko atashinja ibyo atazi ari nacyo cyamuviriyemo
gushakirwa icyaha akatirwa burundu y'umwihariko ataburanye.
Amakimbirane yakomeje kugeza ubwo icyari urubanza cyahindutse urubuga rwo
guterana amagambo akarishye hagati ya Me Gashabana n'abacamanza Ngendakuriyo
Rulisa Alice na Rutazana Angeline ndetse n'abahimbabyaha ruberwa Bonaventure,
Mukurarinda Alain na Hitiyaremye Alphonse bakaba bakoze ibishoboka byose
bacecekesha Me Gatera kugeza ubwo amaze kuzura uburakari yatangaje ko urukiko
rumubujije kwisobanura kandi asaba ubwanditsi bw'urukiko kubyandika gutyo.
Abacamanza bamaze kumubwira ko nta jambo afite ndetse ko ngo azashake n'ahandi
ajya kuburana hatari mu Rwanda, uwo yunganira Mme Ingabire yasabye ijambo avuga
ko amaze kubona ibyakorewe umutangabuhamya urukiko n'ubushinjabyaha bise
umutangamakuru, ngo yasanze ari ngombwa ko avugana n'umwunganira amusaba kureba
mu mategeko niba ibyo yakorewe bidatandukanye n'amategeko bikaba aribyo
umwunganira yasobanuraga n'ubwo bamwangiye ko abisobanura. Me Gashabana akaba
yasabwe n'abacamanza kubaza ibibazo nyuma ikibazo yabazaga bahitaga bamuha
igisubizo. Amaze kubaza ibibazi bine umucamanza Rulisa amubwira kubaza icya
gatanu yaba ntacyo afite agaceceka bagakomeza. Me Gashabana yavuze ko kuba
abujijwe kuvuga n'urukiko abyubahiriza kuko bari bamaze kumubwira ko bamwambuye
ijambo.
Urukiko rwahise rufata icyemezo ko umutangamakuru atagarurwa mu rukiko ahita
asubizwa muri gereza. Icyo abantu bakomeje gutindaho hano ni uko nyuma ashobora
kuba yarakomeje kugirirwa ibikorwa by'iterabwoba bakaba bangaga ko nabyo
yakongera kubivugira mu rukiko. Ijambo ryahise rihabwa Mme Ingabire wahise
unasobanura ko kuva kera urukiko n'ubushinjacyaha bakomeje kumubuza we n'abamwunganira
kwisobanura none ko abona ko niba abatangabuhamya batotezwa bagaterwa ubwoba
byerekana ko nta butabera ashobora kuzahabwa muri uru rubanza bityo akaba afashe
icyemezo cyo guhagarika kuburana. Icyi cyemezo cyaje gitunguranye ku buryo
byagaragaraga ko n'abacamanza batabashije kubyumva ariko gifatwa gityo.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko urubanza ruzakomeza kuko ngo n'ahandi
byahabaye ngo kandi ibintu byari byararangiye ngo nta cyari gisigaye ngo ibyari
bisigaye bizakorwa ndetse ngo bazanamushakira n'undi mwunganizi kuko ngo
ubutaberabwo mu Rwanda bukora neza ngo na TPIR, Sued, Finland byemeye kohereza
ababuranyi mu Rwanda ndetse ngo na Union Africaine yasabye ko Hissein Habre aza
kuburanira mu Rwanda. Abahimbabyaha bakaba basabye abacamanza ko bakora
ibishoboka byose ngo ubutabera butazahazaharira (sacrifiee) ngo bakazashakira
Ingabire umwunganira yabishaka atabishaka.
Abashinjabyaha bavuze ko Ingabire yagombye kuba yarasabye imbabazi (ibi byo
gusaba imbabazi ariko n'ubwo byavuzwe twibuke ko byigeze kuvugwa ko Ingabire
yasabye imbabazi ndetse bikanashimangirwa na Kagame igihe yari mu Bugande ariko
byaje kugaragara ko byari ikinyoma none abashinjabyaha bakaba bavuga ko Ingabire
yakabaye yarasabye imbabazi). Ingabire nyamara akaba yavuze ko hari ibaruwa
yandikiye umushinjacyaha mukuru amuha inyandiko yamusubizaga ku kibazo
umushinjacyaha mukuru yamubajije igihe yamutumizaga mu biro bye. Yavuze ko
umushinjacyaha mukuru yamubwiye ko ngo icyatumye bamufunga ari uko ngo bari bazi
ko yashakaga gushyiraho ubutegetsi bw'abahutu kandi ko ngo iyo adafungwa leta
itari kuzabasha gukomeza gutegeka abaturage uko ibishaka. Iyo nyandiko rero
akaba ngo yarayanditse atanga ibisobanuro kuri ibyo bibazo umushinjacyaha mukuru
yamubajije.
Urukiko rukaba rwavuze ko icyemezo cyarwo ruzagishyira ahagaragara kuwa gatatu
taliki 18 Mata 2012 saa tanu z'amanywa.