Dore bimwe muri bidutinza mu rugamba rwo kwibohoza

(Theogene Rudasingwa)

 
Bavandimwe, nshuti:
AMAHORO Y’IMANA Y’ I RWANDA!
2012 dutangiye round 2 mu rugamba rwo kwivana ku ngoyi n’urupfu bituruka ku ngoma y’igitugu ya Kagame. Dore bimwe muri twe bidutinza, bityo bigatiza amaboko Kagame kandi yarasigaranye make cyane:
1. Ibikererezo byacu bituma ibyo tuvuga kumugaragaro ataribyo twemera iyo twiherereye. Bariya batutsi twabizera dute? Bariya bahutu twabizera dute? bariya banyenduga. Bariya bakiga. Niba ubuhunzi bwa abatutsi n’ abahutu, jenoside, Kibeho, Kongo, bitaratwigishije kugeza kuraya magingo twakwigishwa niki? Dutegereje andi makuba maze ngo dukanguke? Niba tutizerana tuzizera nde, ryari? Nta bahutu bazatsinda uru rugamba bari bonyine. Nta batutsi bazatsinda bonyine. Nta rugamba ruzatsindwa na bakiga cyangwa abanyenduga gusa. Tuzatsinda dushyize hamwe, cyangwa dutsindwe twese.
2. » Ntibindeba. Ndacyari muto. Ndikuriye. Nabonye nivana mu Rwanda, nditunze. » Niba bitakureba bireba nde? Reka tubanze twitonde turebe aho bigana. Nibatsiinda tuzabijyamo. Nibatsindwa bazabyirengere bonyine. Kuba indorerezi ku rugambwa nkuru nurukoza soni nta butwari burimo.
3. « Hari abandi babikora. » Ninde se wakwirengera umutwaro wawe? U Rwanda n’u rwacu twese. Nta numwe mu banyarwanda udafite ibikomere twateranye. Tuzabyivanamo dufatanyije, cyangwa ingoma ya Kagame iturimbure uruhongohongo
4. » Bizakorwa ejo », cyangwa ngo sakindi izaba ibyara ikindi. Nyamara buri munsi dutakaje, hari umunyarwanda upfa, ufungwa, uhunga, urarana ubwoba, utotezwa mu mahanga.
5. » Bizatinda kandi biraruhije. » Nibyo nyine. Kuko bitinda kandi biruhije niyo mpanvu tugomba gutangira uyu munsi.
6. »Nifitiye ubwoba. Mfite imilyango mu Rwanda, hato Kagame atazabarimbura. » Nta munyarwanda utagira imilyango n’inshuti. Twese se nitwipfumbata, nibyo bizadukiza cyangwa bigakiza abacu?
7. « Ntibishoboka, ntawatsinda ingoma ya Kagame ». Iyo nvugo nawe ubwe arayikunda cyane iyavuga ngo azazamuka gusa, atazamanuka. Nyamara amateka y’u Rwanda, n’isi yerekana ko amaherezo y’ingoma z’igitugu ari ukurimbuka. Niko bizagenda no ku ya Kagame na FPR.
Reka rero dufatanye, dutsinde ibikekerezo bibi, » ntibindeba », « bizakorwa ejo », « hari abandi babikora, » « bizatinda kandi biraruhije, » nifitiye ubwoba », na « ntibishoboka ».
Nimwigirire ikizere kandi mwizerane.
Tuzatsinda!