Nyuma yo gukorerwa iyicarubozo
Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi yaba amerewe ate ?
Bwana Sibomana Sylvain yafashwe na polisi ya Kigali bamwe batagishidikanya
kwita polisi ya FPR Inkotanyi , ibi bakabihera ku myitwarire yayo igayitse aho
usanga isa n’ifite inshingano yihariye yo guhiga guhimbira ibyaha no gufunga
uwariwe wese uri mu ishyaka ritavugarumwe na FPR.
Niko byagenze ubwo kuwa mbere tariki ya 25 Werurwe 2013 ubwo icyo gipolisi
cyari cyahawe amabwiriza na shebuja wacyo (FPR) yo gutera ubwoba abantu bari
bazindukiye ku rukiko rw’ikirenga ngo bakurikirane iby’urubanza rwa Mme
Ingabire Victoire Umuhoza umuyobozi wa FDU-Inkingi ubu wakatiwe igihano
cy’amaherere cy’imyaka 8 cyuko yagize ubutwari bwo kunenga ku mugaragaro
ubutegetsi bwa Generali Pahuro Kagame.
Bwana Sibomana Sylvain amaze kumenya ko hari abarwanashyaka batawe muri yombi
ndetse n’ababujijwe kuza kukurikirina urubanza hanze yurwo rukiko aho amataxi
ahagarara mu Rugando ku muhanda wa kaburimbo ndetse n’ahateganye
n’Intekoshingamategeko yarasohotse ageze hanze koko asanga abapolisi bari
gukumira abantu ngo bataza mu rubanza,nibwo yegereye umuyobozi wari ukuriye
icyo gikorwa cyabo bapolisi witwa Dani maze aramubaza ati « ni iyihe mpamvu
muri kubuza abantu kuza gukurikirana urubanza kandi urubanza rutaburanishwa mu
muhezo ? » Uwo muyobozi aho kugira impamvu amusobanurira ahubwo yahise abwira
abo akuriye ati nimufate nuyu !Maze Sylvain abapolisi bamwirohaho wamutwara mu
maceri barirukankana baseseka mu modoka ya polisi yari hafi aho.
Nyuma amakuru Rwanda in Liberation yamenye ni uko Uyu munyapolitiki yahishwe
igihe kirekire atagaragazwa aho ari ariko nyuma akaza kugaragazwa yarakuwe
amenyo atanabasha kuva aho yicaye kubera iyicarubozo yakorewe !
Nkuko ikinyamakuru cyanyu gikunze kubakurikiranira amakuru, cyegereye
ubuyobozi bwa FDU-Inkingi ngo kimenye uko ubuzima bwa Sylvain buhagaze nuko
muri rusange ubu ibye byifashe,dore icyo twabashije kumenya :
Tariki ya 25 nyuma yo gufatwa Sylvain Sibomana yashyizwe ahantu hibanga
,abagererageje bose kujya kuri station ya Polisi ya Kicukiro baba abo
bafatanyije kuyobora FDU-Inkingi haba na za Ambasade zitandukanye cyane cyane
ko zari zamaze kumenya ko yahohotewe bikabije bose ntawagize amahirwe yo
kumubona ndetse no kubwirwa aho afungiye. Iki gikorwa cyo kumuhisha
cyarakomeje kugeza ku munsi ukurukiyeho ariko bigeze ahagana mu ma saa sita
z’amanywa nibwo ubuyobozi bwa polisi ya Kigali bwamugaragaje maze abamubonye
batangazwa no gusanga yakubishwe kugeza bamukuye amenyo ndetse umubiri we wose
ubyimbaganye wanakobaguritse. Amakuru nanone ikinyamakuru cyabashije kumenya
ni uko mu ijoro ryo kuwa 25 werurwe 2013 Sylvain ngo yajyanwe mu bitaro bya
polisi bya Kacyiru igitaraganya kubera uburyo yari ameze nabi kandi polisi
yatinye kumwerekana yakorewe ibya mfurambi !
Andi makuru ikinyamakuru cyanyu cya Rwanda in Liberation process cyabashije
kumenya ni uko Sylvain hamwe na mugenzi we Bwana Shyirambere Dominique
bafungiwe mu kato batemerewe kugira icyo kurya ni’icyo kunwa hababwa kuburyo
iminsi ibiri ya mbere ntacyo babashije guhabwa ariko ahagana ku mugoroba wo
kuwa 26 werurwe2013 bemerewa guhabwa icyo kunywa gusa. Iminsi itatu
ikurikiyeho nabwo bahise bafungirwa kugira icyo bafata haba icyo kunywa n’icyo
kurya ariko tariki ya 29 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa cyenda n’igice
z’umugoroba nibwo bongeye kwemererwa guhabwa icyo kunywa ndetse n’umukati
banemererwa kuhabwa icyo kuryamaho(matela) no kuvugana n’abari babashyiriye
icyo kunywa. Kuva kuri iyo tariki ya 29 werurwe 2013 izi mpirimbanyi za
demukarasi zongeye kufungirwa amazi n’umuriro zongera kwemererwa guhabwa icyo
gushyira ku munwa tariki ya 01 Mata 2013 ahagana mu ma saa moya za nimugoroba.
Aha icyakwibazwaho ni umuntu waba utanga aya mabwiriza yo kwicisha inzara izi
nzirakarengane ? Yaba se yungukamo iki usibye umutima w’ubugome wokamye benshi
biyita Intore za FPR Inkotanyi kuburyo utabashije kubyinira ingoma ya FPR
bumva bagomba kumukorera ubugome butagabanyije !
Andi makuru ikinyamakuru Rwanda in Liberation cyabashije kumenya ni uko ubu
ba Bwana Sylvain Sibomana na Shyirambere Dominiko bari mu mabako
y’ubugenzacyaha kuva tariki ya 29 Werurwe 2013 bakaba ngo barimo kuhatwa
ibibazo aho ubushinjacyaha buri kugerageza kubagerekaho icyaha cyo gukora
imyigaragambyo itarigeze ibaho mu rwego rwo gushaka gutwikira aya mafuti ya
polisi yo kuvogera no guhutazankana aba banyaplitiki. Umunyamakuru wacu akaba
yabashije kumenya ko kuri uyu mugoroba wo kuya 02 Mata 2013 ahagana sa kumi
nimwe z’umugoroba aribwo ubushinjacyaha bufata umwanzuro niba bubarekura
cyangwa bukabashyikiriza ubucamanza.
Gakara Deus Kigali