Mu nyandiko igera ku kinyamakuru Umuvugizi, yanditswe n’abahoze ari
abayobozi bakuru b’igihugu n’inkoramutima za Kagame ndetse bamufashije
kugera ku butegetsi , ubu basigaye bose baba mu bungiro, barimo Gen
Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, ndetse akaba
yaranabaye Amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhinde; Col Patrick
Karegeya wayoboye urwego rw’iperereza cyane ryo hanze mu Rwanda; Maj
Dr Theogene Rudasingwa, wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR,
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida
wa Repubulika na Gerald Gahima, wahoze ari umushinjacyaha mukuru, na
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga wungirije, bavuga ko kugira ngo u
Rwanda rugere kuri demokarasi, rucyeneye impinduka ihereye mu mizi.
Aba bagabo bavuga ko u Rwanda rwahuye n’ikibazo cyo gupfusha abaturage
barwo barenga miliyoni bazize intambara na jenoside. Iyo ntambara na
jenoside byagize ingaruka zikomeye mu bihugu by’ibiyaga bigari, ndetse
no muri Afrika yo hagati muri rusange. Nyuma y’intamba na jenoside u
Rwanda rwagerageje kwiyubaka; bakomeje bavuga ko ku bashyitsi iyo
bageze mu Rwanda batangazwa n’izamuka ry’u Rwanda, umutekano ndetse n’isuku
igaragara, n’imyitwarire y’abanyarwanda irimo ubwitonzi n’ikinyabupfura.
Inshuti ndetse n’abafana ba Leta y’u Rwanda zivuga ko kwiyubaka ku
Rwanda nyuma y’intambara na jenoside tubicyesha Kagame. Ndetse bamwe
b’abanyamahanga bakavuga ko ari we wazanye umutekano mu Rwanda ndetse
no mu karere muri rusange.
Ibyagezweho na FPR:
FPR yageze kubintu byishi uhereye muri 1994, abasirikare bayo muri
rusange bahagaritse jenoside, nubwo hari bamwe mu barokotse jenoside
babibona ukundi, cyangwa batabyemera. Guverinoma ya FPR yabashije
kongera gushyiraho amategeko, ishyiraho inzego z’igihugu, ndetse
ibasha gushyiraho na serivise z’ibanze zikorera abaturage, icyura
amamiliyoni y’impunzi, izabaga hanze ndetse n’izari zarahungiye mu
gihugu hagati, u Rwanda ruba igihugu kiyobowe n’inzego, rushobora
gukora nka Leta.
U Rwanda rufashijwe n’amahanga rwashoboye kongera kwiyubaka mu rwego
rw’ubukungu. Ntiduhakana ko Perezida Kagame afite uruhare mu kwiyubaka
k’u Rwanda nyuma y’intambara na jenoside.
Ariko hari byinshi k’u Rwanda na Kagame bitari amagorofa mashya,
gukubura imihanda, n’ibindi. Kugeza ubu u Rwanda ruyobowe n’ishyaka
rimwe, naryo riyobowe n’agatsiko kayobora igihugu nk’uyobora umuryango
we.
Ubuyobozi bwa FPR bwafunze burundu imiryango ya politiki y’u Rwanda,
kugeza ubu mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhabarizwa. Kugeza
ubu, FPR ntiyihanganira abatavuga rumwe nayo cyangwa ngo yemere ko
habaho ipiganwa mu buyobozi. Leta kandi ya FPR yihariye ubuyobozi n’ubushobozi
bw’igihugu cyose ikoresheje intwaro yo kubangamira no guca burundu
uburenganzira bw’ibanze, n’umudendezo w’ abaturage. Itangazamakuru
ryigenga, sosiyete sivile ndetse n’amashyaka atavuga rumwe na FPR,
yabujijwe burundu uburenganzira bwayo bwo gukorera mu bwisanzure.
Perezida Kagame n’ishyaka rye bayobora igihugu bakurikije ikiribubahe
ingufu zo kuguma ku butegetsi no kwiharira ubuyobozi n’ububasha bwose
bw’inzego z’igihugu.
U Rwanda rwananiwe kugera kumiyoborere myiza na Demokarasi. FPR yakoze
ibishoboka byose kugirango yikubire ububasha bwose bw’igihugu muri
politiki no mu bukungu. U Rwanda ruyobowe n’ishyaka rimwe rikora icyo
rishatse, rikoresheje igitugu, ritegekwa (controlled) na Kagame n’agatsiko
gato k’abasirikare bakuru b’abatutsi n’abasivile bake
b’abanyamuryango (cadres) bakari inyuma.
Kwigizwayo kw’abahutu.
Abahutu benshi bahejejwe inyuma muri politiki y’u Rwanda, inzego zose
z’ubutegetsi zirimo ikandamiza kandi zikorera ishyaka riri
k’ubutegetsi, guverinoma ikora ibishoboka byose ngo ikomeze yikubire
ubushobozi n’ububasha bwose bw’igihugu ikoresheje ikandamizwa.
Ibibazo byishi bikomeje kwibazwa ku maherezo y’igihugu cyacu. Igihugu
kizashobora gukomeza kubungabunga ibyo kimaze kugeraho? Guverinoma
iriho izashobora kuguma gucunga amahoro ahari n’ibikorwa ikomeje
gukora bitandukanye na demokarasi, kandi abantu benshi batemera
ubutegetsi buriho nk’ubwagiyeho mu nzira ya demokarasi (illegitimate
government)? Ni gute twahuza cyangwa twagereranya umwidegembyo
w’abantu (agatsiko) ku giti cyabo, n’ibisabwa ngo haboneke ubwisanzure
n’amahoro by’abaturage muri rusange? Abaturage bakora iki, mu gihe
abategetsi bakoze amakosa yo kuyobora igihugu nk’akarima kabo,
bagahonyora nkana uburenganzira bw’ibanze bw’abanyagihugu?
Ibindi bibazo
Ese abaturage bakomeza kurwanya ubwo buyobozi bubi mu mahoro cyangwa
bafata intwaro?Ese intwaro biramutse bigaragaye ko zitemewe, bitewe n’uko
zituma abantu bapfa n’ibindi bibi, niki kindi abaturage bakora ngo
barwanire uburenganzira bwabo bwahonyowe? Niki cyafasha u Rwanda kuva
mukibazo cy’amakimbirane rufite, hakabonaka umwanzuro w’amahoro utuma
abanyarwanda bava mu kibazo abaturage barwo bafite?
Imiyoborere y’u Rwanda ntishobora kuganirwaho , kubera imiterere ya
FPR, ndetse n’uburyo bw’imiyoborere yayo, kubera ubwiganze bwa FPR na
Kagame muri politiki y’u Rwanda nyuma ya jenoside n’intambara. FPR
niyo yasaga naho iyoboye ubutegetsi bwose bw’igihugu nyuma ya jenoside
n’intambara, kuko ari we mutwe wonyine utaravugaga rumwe na Leta yari
riho, warufite igisirikari, washoboye guhangana n’abateguye kandi
bagashyira mu bikorwa jenoside.
Nyuma y’intambara na jenoside FPR yafatanyije n’amashyaka yose
ataravugaga rumwe na Habyarimana agamije kurwanya igitugu cyariho.
Kuva 1995 FPR yagiye gahoro gahoro yigarurira yonyine ubuyobozi.
FPR yashinzwe ari umutwe ugamije guhuza abantu ku giti cyabo,
amashyaka ya politiki, n’abandi bose bafite amateka ya politiki, ngo
bashobora kuzana demokarasi izira amacyemwa mu Rwanda. Kuva yashingwa
muri 1979, ikiri Rwandese Alliance for Nation Union (RANU) kugeza
yafata ubutegetsi muri 1994, FPR yari ifite intego zo kuzana ubwigenge
na demokarasi mu bwuzuzanye, hakajyaho guverinoma irangwa n’amahame ya
Demakarasi.
Kugeza ubu FPR ntabwo ikiri ishyaka rigifite intego zo kuzana
demokarasi nk’uko abayishinze babyifuzaga. Yabaye akarima k’abantu
kugiti cyabo. Ubu ishyaka risigaye rigizwe n’ubwoba, ryafashwe bugwate
na Kagame uriyoborana igitugu kirimo iterabwoba.
Nkuko twabivuze FPR yatangiye urugamba ifite intego zo kurwanya
igitugu cya Habyarimana, ariko kuva aho igereye k’ubutegetsi izo ntego
yagiye izihindura, izisimbuza kuniga demokarasi no kwimakaza umuco
w’igitugu, igabanya urubuga n’ubwisanzure bwa politiki mu Rwanda.
Kuva 1995 abanyapolitiki nka Ministiri w’intebe Faustin Twagiramungu
n’abandi ba minisitiri banenze imikorere ya FPR, batangiye kwigizwayo
n’ubutegetsi bwa FPR. Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kwikubira
ubuyobozi n’ububasha bwose mu gihugu.
Kwikubira ubuyozi n’ububasha bwose bw’igihugu ntabwo yabibonye mu
nzira nyazo zitunganye, ahubwo yabibonye ikuraho burundu ubwisanzure
n’urubuga rwa politiki, itangira gutoteza abatavuga rumwe nayo,
ikoreshe igisirikare cy’igihugu mu kubangamira uburenganzira bw’ibanze
bw’abaturage. Ntiyafunze gusa urubuga rwa politiki, ahubwo yatwaye
buri murimo wose ukorerwa mu gihugu, ku buryo ubu u Rwanda ruri nyuma
mu bwisanzure y’ubutegetsi FPR yarwanije, ni ukuvuga mbere ya jenoside.
Kugeza ubu mu Rwanda inzego zose z’ubuyozi zisa naho zitabaho,
Perezida yafashe bugwate ububasha bwose bw’Urwego nyubahiriza-tegeko (Executive
organ) na rwo rwamize bunguri izindi nzego zose zigihugu.
Ibyo yise amacakubiri
Kuva 2003 guverinoma yategetse urwego rushinga amategeko (legislative)
narwo rutigenga nkuko twabivuze, gukora amategeko abiri areba
Ivangaura n’Ingengabitekerezo ya jenoside, iyakoresha icecekesha
abatavuga rumwe nayo ndetse na sosiyeti sivili cyane cyane abaharanira
uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ibi byaha ntabwo bisobanutse neza
muri iri tegeko.
Politiki y’ivanguramoko iracyahari mu Rwanda, abahutu benshi bari
mugice cyo hagati (middle class) bahejejwe inyuma y’ubutegetsi. Abandi
bahejejwe mu buhungiro kuva 1994, batabonye uburyo baza bakiyunga n’ubutegetsi
bushya, bategereje ko hagira igihinduka. Bamwe bari muri DRC,
bahanganye n’ubutegetsi bw’ u Rwanda imyaka 16 yose nyuma ya jenoside.
Amashyaka atavuga rumwe na guverinoma ya FPR yakomeje gusaba ko habaho
ibiganiro hakarebwa uko hacyemurwa ikibazo cya politiki gikomeje
kugaragara mu gihugu, ariko guverinoma yarabyanze ivuga ko nta mpamvu
y’ibiganiro ikibazo cyarangiye.
Ubwiyunge
Ntabwiyunge nyabwo bushobora kubaho igihe cyose abahutu bakomeje
kwimirwa kugira uruhare muri politiki y’u Rwanda, kandi, hatabayeho
kwizeza abaturage uburenganzira bungana imbere y’amategeko, kandi
abantu bakagira uburenganzira ku mutungo w’igihugu, kandi
uburenganzira bw’ikiremwa muntu bukubahirizwa aho gukomeza
kubangamirwa
Amahoro arambye ntabwo ashobora kubaho ibi bibazo bikomeye biri mu
banyarwanda bitarabonerwa umuti.
Ibibazo nk’ibi ntabwo binaniranye, ahubwo biroreshye kubirwanya. Yenda
u Rwanda ruzagira amahirwe yo kugira izindi ngufu zirwanya ibibazo
byose zikimakaza umuco w’amahoro na demokarasi nyayo! Ibi bizaterwa n’abarimo
babikora harimo na Perezida Kagame, abanyarwanda bose muri rusange
ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Hacyenewe intambwe igomba guterwa kugirango harwanywe ibindi bibazo
bishya bishobora kuvuka , hakaboneka u Rwanda rufite amahoro,
Demokarasi, ubwiyunge nyabwo, n’amajyambere arambye.
Guteza imbere ubwigenge n’umusingi wubakwaho amahoro n’amajyambere
nyayo y’abanyarwanda bose.
Kwemera ibiganiro-mpaka byo ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kurebera
hamwe ibibazo by’ingutu u Rwanda rufite, bikabonerwa umuti, hakubakwa
u Rwanda rw’ejo ruzira ikizinga, hagashyirwaho guverinoma nshya y’ihuriro
ry’abanyarwanda, ikayobora u Rwanda muri demokarasi, kandi imiryango
mpuzamahanga cyane cyane ibihugu bidukikije bikagira uruhare mu
gufasha u Rwanda muri iryo vugururamatwara rigamije amahoro,
demokarasi n’ubwiyunge nyabwo.
Abanyarwanda n’imiryango mpuzamahanga bafite inshingano zo kugira
uruhare mu kurwanya no guhindura iyi guverinoma y’igitugu.
Ibibi byose byabaye hamwe no guceceka nibyo byatumye jenoside yo mu
1994 ishoboka. Hagomba gufatwa ingamba zo kubirwanya, kugirango
ibyabaye bitazongera.
Charles I.
charlesroi.roi05@gmail.com