Le comité exécutif des FDU en prison

3. nov | Par Jambonews | Catégorie: Actualité

 

 

FDU - inkingi

Au moment ou une importante délégation officielle venue du Rwanda est entrain d’essayer de séduire la jeunesse rwandaise et de, selon un communiqué des FDU, semer la division au sein de l’opposition rwandaise de  la diaspora, Joseph Bukeye membre  du comité de soutien des FDU vient d’informer  Jambonews  que  le comité exécutif des FDU  vient d’être incarcéré.

En effet  Le vice président des FDU  Boniface Twagirimana a été arrêté par la Police rwandaise vers 14h00 heure de Kigali, ensuite le secrétaire général et la trésorière des FDU  respectivement Mr Sylvain Sibomana et Alice Muhirwa  ainsi que leurs collaborateurs ont à leur tour été incarcérés. Seule la sentinelle a été épargnée au motif que la maison devait être gardée.

Lorsque leur avocat s’est rendu sur place afin d’assister ces personnes et connaitre les motifs de cette arrestation, la police lui a demandé d’évacuer les lieux sans plus d’information.

Jambonews  suit cette nouvelle avec attention et vous tiendra au courant de son évolution

 

Kwa Ingabire Victoire NGO hatahuwe umwobo umuntu ashobora kugendamo
03-11-2010
 

Ubushinjacyaha buratangaza ko bwatahuye umwobo  abenshi bakunze kwita “indaki” mu rugo kwa Ingabire Victoire ku Gishushu mu mujyi wa Kigali. Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu  Ruberwa Bonaventure yatangarije Radio Rwanda ko  uwo mwobo watahuwe mu rwego rw’iperereza ubushinjacyaha burimo gukora, ukaba werekanywe n’abatangabuhamya  mu rubanza ubushinjacyaha buregamo uyu munyapolitike Ingabire Victoire na Vital Uwumuremyi wo mu mutwe wa FDLR.  Ruberwa Bonaventure yavuze ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane  impamvu uwo mwobo wacukuwe mu rugo kwa Ingabire. Yasobanuye ko uwo mwobo ufite metero eshanu z’ubutambike, ubujyakuzimu ufite metero eshatu, yasobanuye ko uwo mwobo ushobora kuwugendamo.
Uwo mwobo kandi ngo ntaho ufite usohokera ngo ujye hanze. Umushinjacyaha yavuze ko basanze uwo mwobo utaramara ukwezi n’igice ucukuwe.  Bamwe mu bawucukuye bari mu maboko y’ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha buvuga ko babisabwe na Ingabire . 
Ingabire Victoire ashinjwa gukora ibikorwa by’iterabwoba, ikindi ni ukuvutsa igihugu umudendezo wacyo.
Umutwe w’iterabwoba uvugwa n’ubushinjacyaha witwa CFD( Coalition des Forces Democratiques ) Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uwo mutwe washinzwe n’ingabo zitandukanije na FDLR hagamijwe gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda. Umunyapolitike Ingabire uvuga ko atavuga rumwe na gvt y’u Rwanda arafunzwe kuva tariki ya 14 z’ukwezi gushize .

AKIMANA Latifat