[RW]Intwari yarwitangiye ubu amaze iminsi ikurikira afunzwe n'abanzi
ba demokarasi [FR]Le symbole de la lutte pour la liberté, la démocratie et la justice au Rwanda vient de passer les jours suivant dans les geôles de Kagame - [EN]Icon of the struggle for freedom, democracy and justice in Rwanda arrested since:
12 days 1 h 19 : 30
|
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Gereza ya Kigali yahawe
amabwiriza y’ugutunganya icyumba madame Ingabire victoire Umuhoza azafungirwamo
wenyine kuburyo kandi bateganya kuzamufunga nabi kandi agahura n’ibibazo
bikomeye aho azaba afungiwe koko azafungwa wenyine aho atabona undi muntu numwe.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka mu nzego z’umutekano za Perezida
Kagame yemeza ko uwo mutegarugori ashobora kuzahura n’ihohoterwa rikomeye aho
azaba afungiwe k’uburyo uwabidutangarije iryo hohoterwa n’iterabwoba bateganya
kumukorera arigereranya niryo Perezida Bizimungu yahuye naryo igihe yari
afungiwe aho muri 1930, aho yafunguwe muri iyo gereza atagishobora kumva neza.
Andi makuru avuga ko urubanza rwa madame Ingabire rwamaze gupangwa, k’uburyo
ashobora kuzahita ashyikirizwa urukiko mu cyumweru gitaha, ibyo kurekurwa
by’agateganyo nkuko amategeko abigena bikaba bitazashoboka, kuko inkiko zamaze
guhabwa amabwiriza n’inzego z’iperereza kutazamurekura, ngo bashingiye
k’uburemere bw’ibyaha aregwa, bityo iyo ingingo ikaba ari yo izashingirwaho n’ubutabera
kugira ngo uwo mutegarugori ahezwe mu buroko.
Andi makuru twashoboye kubona n’uko ubutabera nabwo bwahawe amabwiriza yo
kuzirengagiza amategeko, kuko uregwa hamwe na Ingabire ari nawe mutangabuhamya.
Ubundi bikaba bitemewe ko umutangabuhamya yaba uwo muregwa mu cyaha kimwe, ariko
amakuru tubona akaba yemeza ko abanyamategeko ba Kagame nubwo babizi bagomba
kuzabyirengagiza kubera impanvu za politiki, n’amabwiriza avuye ibukuru.
Amakuru yemezako izo nzego cyane iperereza rya gisirikare bahawe amabwiriza y’ugushaka
uburyo babona abandi bantu nabo baturuka muri FDLR no mw’ishyaka rya Victoire
Ingabire (FDU-Inkingi) bashobora gufasha ubushinjacyaha gushinja uwo
munyapolitikikazi ibinyoma kugira ngo bumvishe abanyamahanga n’abanyarwanda ko
uwo mugore yashakaga guhungabanya umutekano w’igihugu, bityo bibe urwitwazo rwo
kumwica urw’agashinyaguro no kumusezerera muri politiki.
Gasasira (http://www.umuvugizi.com/artviewer.php?ArtID=0000000323)