URUMURI RWA DEMOKRASI (Kuva 1959 - kuwa 1 Nyakanga 1962)

Ugushyingo 1959: Rubanda rugufi rwipakurura ingoma ya kija na gihake

A. UBUSHOTORANYI BWA LUNARI.

Kuva Lunari yashingwa naho imaliye kwimika Ndahindurwa ku buryo budahuye n'umuco w'u Rwanda, ingabo z'iryo shyaka ntizazuyaje, cyane cyane kubera ko zumvaga zishyigikiwe n'umwami zali zimaze kwiyimikira.

Lunari itangira ubwo gukwira u Rwanda yiyemeza ku ngufu n'iterabwoba, ali nako igenda isebya andi mashyaka atemera Kalinga n'izayo, kuva muli nzeli kugeza mu gushyingo 1959. Nta n'umugayo Lunari yamamazwaga n'abashefu, abasushefu n'abandi batutsi bali ku butegetsi cyangwa bakize, ndetse n'abatoya muli bo.

Lunari muli iryo terabwoba kuko yatinyaga kuvuga abahutu, ihimbira kuli Aprosoma yandika igipapuro cyitwa: u Rwanda urusasira. «Bana b'u Rwanda, nimuhaguruke Aprosoma yanga u Rwanda n'umwami warwo izatsindwa; Aprosoma irwanya ubwigenge bw'u Kwanda izatsindwa; Aprosoma ishaka kuuduheza mu buja izabizira; Gitera watorewe kugambanira u Rwanda, Gitera waguliwe kurwanya Ubwami mu Rwanda, Gitera waguzwe ngo arwanye ubwigenge bw'u Rwanda azasasirwa imigozi ashaka kurusasira ubwarwo.

Babyeyi b'u Rwanda,
Bana b'u Rwanda,
Basore b'u Rwanda, duhaguruke nk'umuntu umwe, Gitera n'amanjwe ye n'amashyaka atampaye agaciro baguze u Rwanda. Turahilire icyalimwe tuti: «Rwanda gihugu cyatubyaye tuzagupfira, mba nkuroga. Umugambi ni umwe: kudatangwa ku rugamba. Icyo duharanira ni u Rwanda. Ubutegetsi bwacu: ni imitsindo.»

Ku wa 25 ukwakira 1959 Lunari inyanyagiza i Nyanza inyandiko z'iterabwoba zemeza abatanzwe na Ndahindurwa kandi ngo babashakire kubura hasi kubura hejuru.

Ab'ingenzi ni aba: Musenyeri Perraudin, Bwanakweri, Ndazaro, Kayibanda, Ntoranyi, Kinyebuye, Kamuzinzi, Seruvumba, Makuza, Murangwa na Muhikira bitaga abanzi b'igihugu. Lunari nkuru aliwe Ndahindurwa yoherezaga ibitero mu Rwanda hose, buli gitero gifite amazina y'abagomba gupfa bazira ko batemera Lunari cyangwa se ko bemeye kwigira mu yandi mashyaka
avugira rubanda rugufi. Nuko ibyo bitero bya Kigeri biyogoza u Rwanda byica abahutu, nguwo Secyugu, nguwo Mukwiye, ikili Kanyaruka, Sindibona, Kavumbutse n'abandi.

Bamwe babicishije amahili n'amabuye, abandi babateraga amacumu, abandi babatemeshaga imihoro, abenshi bagafatwa bava mu misa, bava guhaha cyangwa guhinga, abandi bagafatwa bava ku kazi. Ibyo bitero bikwiza inkongi, inkota ziva mu nzubati, amacumu Lunari irayatyaza, bigamije kugenda byica uwitwa Gahutu, bitwika amazu, birasahura, ucitse ku icumu agasigara iheruheru.

Reka si intoki n'amakawa byahatemewe ku buryo n'itungo ryose izo ngabo za Ndahindurwa zabaga zidashoboye gutwara zaralitemaguraga, intumbi zigasigara zandagaye ku misozi; abagore bagacibwa amabere, igihugu gicika umuborogo.

Abenshi bafungirwa kwa Ndahindurwa bahicirwa urwagashinyaguro: babajomba ibikwasi umubili wose, babashinga imigera ku birenge. Mu bali bafashwe bahonotse ubwo bugome bwa Ndahindurwa n'ize, Yohani Batista Sagahutu yababera umugabo.

B. INGARUKA Z'UBUSHOTORANYI BW A LUNARI: REVOLISIYO YA NOVEMBRI 1959

Iyimikwa rya NDAHINDURWA ryakakaje benshi mu baturage bazi amateka y'u Rwanda, kuko na mbere hose, Umwami wimikwaga yitwa Kigeli yamenaga amaraso y'abantu benshi, ku buryo abaturage batatunguwe n'ubugome Ndahindurwa yatangiranye ingoma ye yicisha abahutu b'ingirakamaro.

Rubanda rubonye abanyabwenge n'abarwanashyaka bajijutse Lunari igiye kubalimbura, bigira inama yo guterana inkunga no gutangira kwirwanaho igihe batewe.

Muli teritwari ya Gitarama hafi ya Byimana taliki ya 1 ugushyingo 1959, igitero cy'abatutsi cyashatse kumerera nabi umusushefu Dominiko MBONYUMUTWA, umwe mu basushefu 10 b'abahutu kuli 520 b'abatutsi baliho icyo gihe.

Mbonyumutwa atabarwa na Kayibanda wali yarakulikiye neza uwo mukino wa Lunari. Abahutu babimenye neza ubwo. Abaturage babimenye basanga halimo ubwirasi buvanze n'agasuzuguro; biyemeza kwikulira inzira ku mulima.

Bucya abaturage umujinya wabarembeje, maze basa n'abatombotse bavumbukana abatware b'abatutsi bali barabishe urwagashinyaguro. Barakara rwose aliko, nta na limwe abahutu bigeze bashaka kwica, keretse igihe basangaga bagomba kwitabara. Birumvikana kandi ko iyo bagira igitekerezo cyo kwica abatutsi haba hatarasigaye n'iyonka, kuko ingufu z'abahutu nyamwinshi hatali kugira ikizitanga imbere.

Nuko abaturage birukana abatutsi bali bababogamiye, barabatwikira, babatemera intoki, bifata Marangara yose bishyira Ndiza muli Gitarama, bishyira Ruhengeri kugeza na Butare ubwo bikwira amateritwari yali agize u Rwanda. Icyo abaturage bishakiraga, kwali ugukanga abanzi babo, kugira ngo babavire aho, amahoro asabane hose.

C. GAHUTU ATSINDIRA DEMOKRASI

1. IMYIFATIRE Y'ABATURAGE INTAMBARA IKIRANGIRA

Intambara y'ugushyingo 1959:

a) yeretse abanyarwanda nyamwinshi ko bwa bwirasi abatutsi n'umwami bagenzaga ntaho bwali bushingiye;
b) yagaragaje ingufu z'abahutu, ali nako yereka abanyamahanga umuco mwiza wabo;
c) yatumye abaturage barushaho kwizera abayobozi b'abahutu, cyane cyane aho bagaragalije ubushobozi bwabo;
d) yagaruye mu murongo wa Demokrasi abanyarwanda benshi bali bashutswe bagata umurongo w'ukuli bakulikira ibinyoma bya Lunari yidederezwaga igira ngo irebe ko bwacya kabili. Kandi baca umugani ngo: «Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba», undi ugasonga uti: «Inkubisi yayo irayitarukiliza».

2. DEMOKRASI YARAFASHE
Uko abahutu bagendaga bamenesha abategetsi ba kera bali bashyigikiye umuco „wa cyami, ubuhake n'akarengane, bahitaga babasimbuza impilimbanyi mu myanya y'ubushefu n'ubusushefu.

Abazungu nabo basanze abahutu babifitemo umurego ukomeye ,kandi badashobora gusubira inyuma, bemera bya mbuz'ukongira ibya Demokrasi abaturage bishakiraga, naho Ndahindurwa agicurangira abahetsi, agira ngo arebe ko bene wabo basubizwa ubutegetsi aliko biba iby'ubusa, kuko Gahutu yali yalikobeye.

Rezida spesiyali yemeye ubwe kugabira abahutu imyanya y'abashefu n'abasushefu babaga barahunze cyangwa se barafungiwe ibyaha bakoze barwanya rubanda rugufi. Ibyo birerekana ukuntu abazungu babonye ingoma zihinduye imilishyo bakemera gukulikiza ibyifuzo by'abaturage batabanje kubaza abatutsi niba babyemeye. Demokrasi ntiyimirwa koko; utarabyemera azibalize Lunari na Ndahindurwa uko byabagendekeye.

3. IBIKINGI BIRANGILIRA AHO
Ikimara gushingwa muli mutarama 1960, Inama Nkuru y'Agateganyo, (Conseil special) ali nayo yasimburaga Inama Nkuru y'Igihugu, yihutiye kuvanaho ibikingi, abantu basigara bigenga ku masambu yabo nk'uko Parmehutu yabyifuzaga. Iyo nayo ikaba ali indi ntambwe ikomeye Demokrasi yatuzaniye, ali nabwo yabohoraga burundu umuhutu ku ngoma ya gihake yali yarabaye umurage mu Rwanda.

4. ITORA RYEMERWA MU RWANDA
Nkuko Parmehutu yali yarabihagurukiye, abazungu ntibongeye gutinda kwemera kunyuza mu majwi ya rubanda imyanya yose y’ubutegetsi, n'ibindi byose byagombaga guhinduka bitegura ubwigenge.

Andi mashyaka abibonye, ntihagira na limwe, haba yewe na Lunari yali yaligize Kanangazi, uretse ko Lunari yali yizeye ko yali kuzabona uburyo bwo gukikira amategeko nka kera. Aliko kubera ko Patmehutu yali maso, Lunari isanga bitagishobotse, iremera itora liba itegeko lihamye mu Rwanda. Ubu ni umuco. Iyo nayo iba indi ntambwe muli Demokrasi.

5. ABANYARWANDA BAJYA GUTORA
a) Itora rya Komini: Parmehutu itsindira bwa mbere Demokrasi Itora rya mbere rya Komini mu Rwanda, Leta mbiligi yabanje kulishyira muli mutarama 1960, nyuma liza gushyirwa mu mpera za kamena, ligafatira intangiliro za nyakanga. Lunari ubwoba burayitaha, kuko yabonaga ko amaboko yayo yanga akaba make, nibwo ikoze uko ishoboye kugira ngo yice itora ishuka abaturage ngo:
«Abazimu b'abami ba kera bazajya mu tuzu tw'itora, udatoye Lunari wese abo bazimu bamukubite umwotso mu gahanga, uwo mwotso ukazagaragaza abazagomba gupfa itora lirangiye kuko umwami adashobora gutsindwa». Si ibyo gusa, ngo: «nihagira abanga umwami, isi izaba irangiye, kuko imvura itazongera kugwa, ababyeyi bakazaba ingumba, igifite ubuzima cyose kizacika ku isi, inzige zizakwira u Rwanda zitsembe imyaka n'ibyatsi, izuba lizazima, isi nayo ibyare ibiyaga byinshi by'umuliro, uzatsemba uzaba yaranze umwami wese».

Ubundi Lunari iti: «nimushaka muzatore Parmehutu n'Aprosoma; Lunari ntacyo bizayitwara kuko iramutse idatsinze, itora ryaseswa, kandi abasilikare ba l'ONU bali muli Kongo bagatera u Rwanda kugira ngo balimbure abaparmehutu n'abaprosoma».

Hali n'abihandagazaga ngo: «Igisobanuro cya Demokrasi abanzi b'umwami bamamaza ngo ni ugutorera ishyaka ry'umwami aliryo Lunari» n'ibindi binyoma byinshi by'itera bwoba bitagize icyo bimalira ba nyirabyo; ahubwo izo mpuha zidafashe bivanze n'ibinyoma by'iterabwoba, byerekaga rubanda rugufi ingufu z'amashyaka y'abahutu ashingiye ku kuli, ku kwishyira ukizana kwa buli muntu, no ku mahoro azirana no gutoteza no gusebya abatekerezaga ukwabo. Umurava waranganwaga abarwanashyaka b'abahutu uttj,ma abaturage bagira icyizere bakagarukira amashyaka y'amahoro nta gahato

Lunari isanze abaturage bamaze kuyishiraho, yigira inama yo kwica amajwi ya Parmehutu, itoza abaturage kwanga gutora. Abaturage bumva vuba ayo mayeli, amatwi bayavuniramo ibiti, uwo batoteje akemera atemeye nk'uko umugani uvuga ko «kwikiliza kutabuza uwanga kwanga». Lunari yali yizeye ko abaturage bose baramutse bifashe mu itora, l’ONU izahita ilisesa. Abo abaturage bahumva vuba baranangira, bati: «icyo tuzakora tuzakigaragaliza mu biro by'itora». Erega inkuru ibaye imvaho! Ntibyatinze bati itora ntiligisibye. Bati lizaba mu Rwanda kuva kuwa 26 kamena lirangirane na nyakanga, bityo abashinzwe umulimo wo kugenzura itora babone igihe gihagije, kubera ko amakomini yagendaga atora uruhererekane.
Ku banyarwanda bageze ku gihe cyo gutora, 78,21 ku ijana baratoye, 21,79 ku ijana ntibatora. 

Ku banyarwanda ijana batoye:
a) 75,8 batoreye Parmehutu
b) 8,0 batoye Aprosoma
c) 6,6 batoye Rader
d) 1,7 batora Lunari
e) 7,9 batora ubundi bushyaka butoya n'abiyamamaje ku giti cyabo

Iby'ubwo bushyaka buto byarangiliye aho, kuko nta ntebe n'imwe bwabonye bugenda ubwo nka nyombeli. Twibutse ko Lunari yagendaga ibwiliza abantu kuzifata mu itora, ntitwatangazwa no kubona iryo shyaka libona 1,7%, y'amajwi. Lunari yifashe nk'ikirumirahabili biyiviramo politiki y'ingiratubili yo kwamamaza abakandida no kubwiliza abantu ku mugaragaro ngo bazifate, kugira ngo itora niliyihira ihite iryemera, cyangwa isabe ko liseswa iramutse ikarabye igataha amara masa.

Baca umugani ngo: «Utazi ubwenge ashima ubwe». Lunari nayo ijya kuba igicucu, ntiyatekereje ko abayobozi b'abahutu bafite ubwenge bwo kwiyemeza bihagije imbere ya l’ONU, kugira ngo yemere itora n'ingufu z'amashyaka y'abahutu.

L’ ONU ntiyazuyaje, yahise yemera ingufu za Parmehutu, Rwanda ibona ababurgmestri batowe nk'uko Parmehutu itasibaga kubisaba, ama komini abona abajyanama b'ubwiganze baharanira Demokrasi; itora liremerwa mu mitegekere y'u Rwanda.

b) Itora ry'abadepite b'agateganyo
Umubyeyi wacu Gregori KAYIBANDA abonye Parmehutu itsinze, asaba itora ry'abadepite afatanyije n'Aprosoma. Ubutegetsi bw'uburezi bwanga ko iryo tora ryaba muli kamena 1960 nk'uko Parmehutu n'Aprosoma zabisabaga, ahubwo hakulikizwa icyifuzo cya l’ONU yateganyaga iryo tora muli mutarama 1961. Icyakora u Bubiligi bwemera gushinga Inteko Ishinga Amategeko na Leta by'Agateganyo, buli shyaka lihabwa intebe zihuje n'ingufu zagaragajwe n'amajwi y'itora rya Komini.

Ku badepite 48 b'agateganyo:
MDR PARMEHUTU ibona intebe64,5 ku ijana
APROSOMA " " 14,5 "
RADER " " 19 "
LUNARI ilifata
AREDETWA " " 2 " (nubwo itagaragaye mu itora rya Komini, kuko yali itaravuka)

Iyo nteko y'abadepite b'agateganyo yashinzwe kuwa 26 ukwakira 1960, ali nabwo yasimburaga icyo bita Conseil special provisoire yali yarasimbuye Inama Nkuru y'Igihugu (Conseil Superieur du Pays).

Amazina y'abo badepite b'agateganyo ni aya:

1. MDR PARMEHUTU
Banzi Gisenyi
Bashakira Byumba
Bicamumpaka Ruhengeri
Byungura Kigali
Habiyaremye Gitarama
Habyalimana J. Ruhengeri
Habyalimana J.B. Astrida
Kalima Cyangugu
Karinijabo Byumba
Kanyamihanda Kibungo
Karekezi Kigali
Kayibanda Gitarama
Makuza Kigali
Mbonyumutwa Gitarama
Mpakaniye Ruhengeri
Mpamo Kibuye
Mbarubukeye Nyanza
Mberabahizi Gisenyi
Mpiranya Ruhengeri
Mulindahabi Gitarama
Munyabuhoro Kibungo
Ndahayo Gitarama
Ndekezi Kibuye
Niyonzima Gitarama
Nkeramugaba Astrida
Rugira Astrida
Rusingizandekwe Ruhengeri
Rwasibo Astrida
Sebazungu Kibungo
Segahutu Nyanza
Shamukiga Nyanza

2. APROSOMA
Batagata Cyangugu
Nzeyimana Astrida
Gasingwa Astrida
Gatwabuyenge Cyangugu
Gitera-Habyalimana Astrida
Ndayambaje Astrida
Sindikubwabo Astrida

3. RADER
Bisumbukuboko Ruhengeri
Bwanakweli Nyanza
Kagubari Kibungo
Kalinda Kigali
Ndangamira Kigali
Ndazaro Kigali
Ntoranyi Cyangugu
Rucyahana Astrida
Rwigemera Byumba.

4. AREDETWA
Munyankuge Gitarama


BOSE HAMWE
Ishyaka /Intebe (ukurikije amajwi ku ijana)
MDR PARMEHUTU 31
APROSOMA 7
RADER 9
AREDETWA 1
Inteko imaze gushingwa, Gitera atorerwa kuyibera Prezida.

6. LETA YA MBERE MU RWANDA:
Ibyo birangiye, Nyakubahwa Gregori KAYIBANDA, Prezida wa MDR PARMEHUTU ahita yerekana Leta yali iteye itya:
1. Ministri w'Intebe : Gr. Kayibanda
2. Ministre w'Uburezi : Gr. Kayibanda
Sekreteri wa Leta : I. Nzeyimana
3. Ministri w'Ubugenga Gihugu: J.B. Rwasibo
Sekreteri wa Leta : C. Lees
4. Ministri w'Inkiko: A. MAKUZA
Sekreteri wa Leta : F. Ackerman
5. Ministri w'Umubano w’abaturage: H.Bovy
Sekreteri wa Leta : Cl. Ndahayo
6. Ministri w'ibya Tekniki : N. Sekerere
Sekreteri wa Leta : M. Holsters
7. Ministri w'Ubuhinzi n'Ubworozi: B. Bicamumpaka
Sekreteri wa Leta : A. Dubois
8. Ministri w'Ubukungu : J. De Man
Sekreteri wa Leta : A. Ndayambaje
9. Ministri w'Imali : G. Cyimana
Sekreteri wa Leta : J. Dens
10. Ministri w'Impunzi : T. Gatsimbanyi
Sekreteri wa Leta: E. de Jamblinc de Nleux.

Kubera ko Ministeri y'ingabo z'Igihugu n'iby'ibyerekeye amahanga byali bikili mu maboko y'ubutegetsi bw'uburezi, hashyizweho abantu batatu bo kuzibera sekreteri bakuru, byali biteye bitya:

Sekreteri mukuru muli Ministeri y'Ingabo z'Igihugu :D. Mbonyumutwa
Sekreteri mukuru muli Ministeri y'Umubano n'amahanga: O. Rusingizandekwe na A. Munyangaju.

Umunsi wa 26 ukwakira 1960 ntuteze kwibagirana mu mateka y'u Rwanda, kuko watugaragalije Inteko na Leta. Ali abatorewe kujya mu Nteko y'Agateganyo, ali abaministri ba mbere, niwo byose byashingiyeho ku buryo budasubirwaho; bose bashyizweho ku buryo buhuje n'ingufu z'amashyaka mu itora rya Komini ryabaye mu Rwanda hose kuva kuwa 26 kamena kugeza mu mpera za nyakanga 1960. Demokrasi yarafashe mu Rwanda, uburyamirane n'ubuja byagiye uruhenu; nihasingizwe itora mu Rwanda.

7. ISHINGWA RYA REPUBLIKA , Kuwa 28 Mutarama 1961, i Gitarama:
Itora rya Komini lirangiye, NDAHINDURWA yalitegereje asanga iby'ingoma ye bimunyura mu myanya y'intoki, nibwo akuyemo ake karenge yigira mu mahanga, ngo agiye kurega! Ubwo akagenda asebya ababiligi ngo nibo bamukuye ku ngoma. Kandi NDAHINDURWA yatinyaga n'uko amashyaka aharanira Demokrasi buli munsi yarushagaho gucengera mu mitima y'abaturage; Lunari yabibona ityo, igasigara yifuza icyakwigizayo itora, likagenda buhere.

Itora ryali ryarashyizwe mu kwezi kwa Mutarama 1961, ubutegetsi-mbiligi bushaka kuryigizayo kandi butanemeza byibuze igihe iryo tora lizabera koko. Bituma abarwanashyaka bacu benshi bayobowe na Premier Ministre KAYIBANDA ndetse n'ab'u Burundi, na Komisiyo ya l’ONU, bahulira bose na Leta Mbiligi i Ostende ho mu Bubiligi. Barananiranwa. Ubwo rero Leta ya mbere y'u Rwanda bitaga iy'agateganyo, ibirebye isanga bisa n'akagambane, nibwo yemeje gutumira Kongre i Gitarama kuwa 28 mutarama 1961.

Iyo Kongre yali iteraniyemo ababurgumestri n'abajyanama ba Komini batowe muli 1960, hamwe n'abadepite bose b'agateganyo. n'abaharanira Demokrasi mu bagize Leta. Leta y'Agateganyo tiiyo yaprezidaga iryo koraniro ry'Ibihugu. Inama yatangiye saa sita igeze mu kadomo, Rwasibo wali Ministri w'Ubugenga Gihugu afata ijambo, nk'uko bali babyumvikanyeho na Leta ya Kayibanda ati: "Ikibazo cya Kigeri kizarangira gite?

Abajyanama b'amakomini batowe nande? Tuzava mu gateganyo ryali? Mwebwe bajyanama, namwe ba burgmestri muhagaraliye abaturage, nimwe mugomba gusubiza ibyo bibazo''. Agiye kurangiza ati "Kalinga, abiru, n'ubutegetsi bwa gihake na kija byishe Igihugu, bigomba kuvaho bigaha umwanya Demokrasi". Ako kanya amashyi ngo kaci kaci.

Bwana Yozefu GITERA wali Prezida w'Inama Nkuru y'u Rwanda (Conseil du Rwanda) afata ijambo agira, ati "Kuva ubu Kalinga ivuyeho; ingoma ya Kigeri V nayo irarangiye". Reka sinakubwira amashyi aba urufaya, cyane cyane Gitera yeretse Kongre ibendera ry'u Rwanda ligizwe n'ibara ry'icyatsi kibisi, iry'umuhondo n'iry'umutuku, uko Premier Ministre yali yaligennye.

Arangiza agira ati "Republika niyo inogeye u Rwanda n'abaturage barwo".Arongera, ati "Harakabaho Republika". Abali aho bose balisamira hejuru basubiramo nabo bati "Harakabaho Republika".

Nyakubahwa Gregori KAYIBANDA, Ministri w'Intebe nawe afata ijambo mu gifransa asobanulira abatumva ikinyarwanda ko:
- Umwami Kigeri n'inzu ye yose bakuwe k'uburenganzira bwabo bwa cyami;
- Kalinga n'abiru biciwe burundu;
- Ikimenyetso gishya cy'u Rwanda ali ibendera ligizwe n'ibara ry'umutuku, iry'umuhondo, n'iry'icyatsi.
Ubwo Ministri RWASIBO yongera gufata ijambo, amenyesha inama ko Kongre igiye gutora Prezida wa  Republika mu bakandida bakulikira:

Aprosoma: Bwana Yozefu Gitera
Aredetwa: Bwana Laurenti Munyankuge
Parmehutu: Bwana Dominiko Nlbonyumutwa
Apadec: Bwana Augustini Rugiramasasu.

Buli mukandida arerekanwa, bamwe mu ba RADER balisohokera, maze saa cyenda n'iminota 48, Ministri w'Ubugengagihugu avuga uko itora ryagenze: Ku bajyanama n'ababurgmestri 3.126 b'u Rwanda, hatoye 2.873, ni ukuvuga 91,9 ku ijana.
Dore uko amajwi yali yifashe:

Bwana D. Mbonyumutwa : 2.391
ßwana Yozefu Gitera : 433
Bwana L. Munyankuge : 7
Bwana A. Rugiramasasu : 6

Bwana MBONYUMUTWA atorwa atyo kuba Prezida wa Republika.

Ubwo hakulikiraho itora ry'abadepite alibo aba:

Prezida: Bwana Yozefu Gitera, Aprosoma w'Astrida
Igisonga cya Prezida: Bwana L. Mpakaniye, Parmehutu wo mu Ruhengeri. Uwo mwanya yaje kuwurekera Bwana Kaliope MULINDAHABI, Parmehutu i Gitarama.

Abandi ba Depite ni aba:
MDR PARMEHUTU: Banzi (Gisenyi), Barayagwiza (Kigali), Bicamumpaka (Ruhengeri), Buregeya (Kigali), Byungura(Kigali), Gakumba (Gisennyi), Gatabazi (Nyanza), Gatwabuyengt (Cyangugu) , Kamuzinzi (Gisenyi) , Karuta (ICibuye) , Karyango (Byumba) , Kayiband.i (Gitarama), Kayijuka (Byumba), Kayuku (Astrida), Makuza (Kigali), Mbarubukeye (Nyanza) , Mberabahizi (Gisenyi) , Mpamo (Kibuyc) , Mpiramya (Ruhengeri), Munyangabo (Astrida), Munyakazi (Kibungo), Habiyaremye (Gitarama), Habyalimana (Kibuye), Kalima (Cyangugu), Musabyimana (Gitarama), Ndekezi (Kibuye) , Nibaseke (Byumba), Nkeramugabaa (Astrida), Nsengiyumva (Byumba) Nyirampilima (Ruhengeri) , Rwasibo (Astrida), Sebapolisi (Ruhengeri), Sebazungu (Kibungo), Sebihire (Kigali), Sentama (Gitarama), Sezirahiga (Astrida) na Utumabahutu (Nyanza).

APROSOMA: Munyagaju (Astrida), Ndayambaje (Astrida) , Sindikubwabo (Astrida) . 

Abadepite bitorewe n'abadepite bali bamaze gutorwa: Bisumbukuboko (Rader, Ruhengeri), Munyankuge (Aredetwa, Gitarama), Rugiramasasu (Apadec, Nyanza). 
Mu ma saa moya n'igice nimugoroba, Bwana Prezida Mbonyumutwa yahaye umwanya Bwana Gregori Kayibanda, Ministri w’Intebe waliho, ngo yerekane Leta ye: 
Ministri w'Intebe n'uw'Amashuli: Gr. Kayibanda 
Sekreteri wa Leta: O. Rusingizandekwe
Ministri w'Ubugenga Gihugu: J.B. Rwasibo
Ministri w'Ubuhinzi: B. BICAMUMPAKA
Ministri w'Umubano n'abaturage n'iby'impunzi: J. Hakizumwami
Ministre w'ibya Tekniki: T. Sindikubwabo
Ministri w'Ubukungu C. Habamenshi
Ministri w'Imali: G. Cyimana
Ministri w'Ubutabera: A. Makuza
Ministri w'Iby'Amahanga: A. P.Munyangaju na G. Gasingwa
Ministri w'Ingabo z'Igihugu: I. Sebazungu.


Ibyo birangiye Prezida wa Republika, Bwana D. Mbonyumutwa, avuga abagize Urukiko rw'Ikirenga:
Ba Bwana: I. Nzeyimana, Prezida
D. Shamukiga
C. Ndahayo
N. Sekerere
A. Acherman, we arabihakana.

Ikindi cyakozwe uwo munsi, ni ishyirwaho ry'abaprefe ba mbere:
Bwana Kalinijabo: Kigali
Bwana M. Niyonzima: Gitarama
Bwana J.B. Habyalimana: Astrida
Bwana J.B. Sagahutu: Nyanza
Bwana B. Nkundabagenzi: Cyangugu
Bwana J. Kanyandekwe: Kibuye
Bwana A. Babonampoze: Gisenyi
Bwana L. Mpakaniye: Ruhengeri
Bwana B. Bashakira: Byumba
Bwana P. Gasuhuke: Kibungo.


Ngizo impilimbanyi zarwaniye Republika yashyizweho na Kongre i Gitarama kuwa 28 mutarama 1961, kandi ishingiye ku ngingo zikulikira:
1. U Rwanda ni Republika ishingiye ku butegetsi bwa Demokrasi iteza imbere abaturage;
2. Ubwenegihugu bw'u Rwanda buzabonezwa n'itegeko;
3. Republika y'u Rwanda igizwe na Prefegitura 10 zigabanyijwemo amakomini;
4. Republika y'u Rwanda yemera inteko nkuru zikulikira: ubuyobozi bwa Repubulika na Leta, Inteko Nkuru y'Amategeko, n'Uukiko rw'Ikirenga;
5. Abaturage bose bafite uburenganzira bwo kureshya imbere y'amategeko, bidashingiye ku nkomoko, ku bwoko, ku ibara ry'umubili, ku gitsina cyangwa ku idini;
6. Abana bose bafite uburenganzira bungana bwo kwiga bidashingiye ku gitsina, ku ibara ry'uruhu, ku bwoko cyangwa ku idini;
7. Ibyerekeye ubwigenge bizaba bikemurwa nyuma na Leta ibyumvikanyemo n'Inteko Nkuru y'Amategeko n'Urukiko rw'Ikirenga;
8. Repubulika y'u Rwanda yemera uburezi bw'agateganyo, Ibihugu by'Abibumbye byahaye u Bubiligi.

ITEGEKO-NSHINGA:
Kongre y'akataraboneka yo kuwa 28 mutarama 1961 ntiyarangiliye aho; ahubwo umusozo ari nawo mwanzuro, wabaye Itegeko - Nshinga ryasinyiwe uwo munsi n'aba bakulikira:

a) Mu izina ry'abaturage:
Ba Bwana: Yozefu Habyalimana Gitera, Presida w'Inteko ishinga amategeko; Dominiko Mbonyumutwa, Presda wa Repubulika; Gregori Kayibanda, Mlinistri w'Intebe; Izidore Nzeyimana, Prezida w'Urukiko rw'Ikirenga.

b) Abaprefe:
Ba Bwana: Niyonzima M.: Gitarama
Bashakira B.: Byumba
Sagahutu: Nyanza
Habyalimana J.B.: Astrida
Nkundabagenzi B.: Cyangugu
Kalinijabo Ch.: Kigali
Mpakaniye: Ruhengeri
Babonampoze: Gisenyi
Gasuhuke P.: Kibungo
Kanyandekwe: Kibuye

c) Abarwanashyaka:
Bicamumpaka B.
Mbarubukeye A.
Byungura Ch.
Rugira A.
Mpamo E
Ndahayo C.
Kalima V.
Mulindahabi C.
Ndayambaje A.
Sekerere N.
Gasingwa G.
Banzi W.
Sebazungu I.
Cyimana G.
Sindikubwabo Th.

d) Avoka jenerali wa Repubulika y'u Rwanda: Bwana J.B. Rwasibo.

Iryo tegeko-nshinga ryakozwe na Gregori Kayibanda n’abafasha be, kandi ryabaye ishingiro ry'ili Igihugu kigenderaho, ryali ligamije ahanini:

- Kubohora burundu abaturage ku ngoyi ya gihake, kija na gikolonize,
- Gufasha Demokrasi gushinga imizi, mu muco-karande w'u Rwanda,
- Kugarura amahoro mu baturage;
- Guhuliza abanyanvanda mu bwunvikane nyabwo,
- Kugarura ubutabera n'agaciro ka buli muntu mu Rwanda hose;
- Guteza imbere ubukungu bw'abaturage;
- Gushinga umubano w'u Rwanda n'Ibihugu by'Afrika n'andi mahanga;
- Cyane cyane gushimangira no gushyigikira ibyemezo bya Kongre y'akataraboneka yateraniye i Gitarama saa sita kuwa 28 mutarama 1961.

Bukeye kuwa mbere wa gashyantare, u Bubiligi ntibwilirwa bwigora, buhita bwemera inteko Nkuru n'ubutegetsi bwose byashyizweho kuwa 28 mutarama 1961, naho Ndahindurwa aboyongwa mu mahanga, akangisha ko l’ONU izohereza abasilikare bo kugarura ubutcgetsi bwa cyami mu Rwanda. N'ubwo Parmehutu yali ikirwana, yashoboraga kuvuga ko «nyili inkota ni uyifashe akarumyo».

8. ITORA RYA KAMARAMPAKA: Kuli 25 Nzeli 1961

L'ONU yanze kwemera ibyakozwe na Kongre i Gitarama kuwa 28 mutarama 1961, bituma Lunari igira ikizere yuko Ndahindurwa yazatsindira ikamba Dcmokrasi yamwambuye. Ndetse Lunari yakekaga ko abategetsi ba Republika bazakangarana umunsi w'itora uramutse wemejwe.

L'ONU imaze gutegura itora, ilishyira mu kwezi kwa nzeli 1961, ishaka kumenya koko niba abanyarwanda baranze burundu ubutegetsi bwa cyami na Ndahindurwa. Iyo taliki imaze kumenyekana, Repubulika ihagunikira kwereka intumwa za l’ONU ko naho Ndahindurwa yagira ate, abanyarwanda badashobora kwisubiza ubwabo mu butegetsi bwa cyami bushingiye ku buja na gihake; Umunsi w'itora ugeze, Lunari yirya icyara yibwira ko abategarugori badashobora kwanga umwami, kuko itali izi ko banangiliye kera gufatanyiliza guhamba burundu ubutegetsi bwa cyami. 

Kamarampaka yali ishingiye ltu bibazo bibili:

a) wifuza ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda? 
b) niba ubyemeye, wemeye ko Kigeli V akomeza kuba umwami w'u Rwanda?

Kamarampaka yahagurukije abanyarwanda 95,3 ku ijana bashoboraga gutora. Ku bantu ijana batoye, 80 bose banze burundu ubutegetsi bwa cyami na Kigeli V.

Ku ntebe 44 z'abadepite zali ziteganijwe:
MDR PARMEIIUTU yegukanye 35, LUNARI itwara 7, APROSOMA ibona 2, naho ubundi bushyaka busigara bwimyiza imoso. KIGERI V NDAHINDURWA asigara alilira mu myotsi.

DORE ICYO KAMARAMPAKA YAMARIYE U RWANDA
MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO

Abadepite ba MDR PARMEHUTU:
Kigali (4): : Makuza, Byungura, Hakizimana na Sebihire
Ruhengeri (5): : Bicamumpaha, Rusingizandekwe, Mpiranya, Sebapolisi na Nyirampilima;
KiLungo (3) : Sebazungu, Munyakazi na Habimana;
Gitarama (4) : Kayibanda, Mulindahabi, Sentama na Mulihano;
Kibuye (2) : Ndekezi na Iyamuremye;
Byumba (3) : Cyimana, Nsengiyunva na Nibaseke;
Gisenyi (4) : Banzi, Mberabahizi, Habamenshi na Kamuzinzi;
Nyanza (2) : Utumabahutu na Shamukiga;
Cyangugu : Kalima, Iyakagaba na Busunyu;
Astrida (5) : Rwasibo, Rugira, Nlteramugaba, Kozivuze na Sezirahiga

APROSOMA:
Astrida (2) : Gasingwa na Munyangaju.

LUNARI:
Kigali : Rukeba
Kibungo : Karema
Kibuye : Ndutiye
Byumba : Rwangombwa
Nyanza (2) : Rwagasana na Munyanziza
Astrida : Rebero.

ABADEPITE B'ABASIGIRE
1. Buregeya Vianney (Kigali)
2. Habimana Caetan (Astrida)
3. Habyalimana Jean (Kibungo)
4. Kabanda Cyprien (Byumba)
5. Munyangabe Ladislas (Astrida)
6. Munyankuge Laurent (Gitarama)
7. Munyampeta Gaspard (Ruhengeri)
8. Ntakavuro Jacques (Kibungo)
9. Rukomo Jean (Gisenyi)
10. Sebihire Chrystophe (Byumba)
11. Biseruka Leonidas (Gitaranua)
12. Mivumbi Yves (Kigali)

Ngizo inkingi abaturage bashyigikije u Rwanda ku mugaragaro intumwa za l’ONU zihibereye; ngicyo igikorwa cy'imena cyakojeje isoni mu ruhame Ndahindurwa n'ingabo ze. Ngabo abasore u Rwanda rwihitiyemo, rukabashinga kutuyobora mu nzira y'Ubwigenge no mu majyambere asendereye Demokrasi.

9. ITORA RYA PEREZIDA WA REPUBLIKA
Kuwa 26 ukwakira 1961 mu gitondo abadepite bagize inama. Prezida w'inteko amaze gufungua inama, aza kumenyesha abadepite ko Mbonyumutwa w.ai Prezida wa Republika yeguye ku  bwunvikane kandi nta gahato. Ahita amushima ukuntu yahirimbanye arwanira Demokrasi.

Kuva ubwo Inteko yiyemeza gutora undi Prezida wa Republika, nibwo amashyaka atangiye gutanga abakandida. Lunari aliko itangaza ko nta mu kandida itanga kandi ko itora niligera ilibwifate:

MDR PARIMEHUTU yamamaza Bwana Gregori Kayibanda, APROSOMA yamamaza G. GASIGWA, Prezida w'Inteko yamamaza Yosefu GITERA.

Impapuro z'itora zimaze gutangwa, abadepite baratora, ali nabwo Nyakubahwa Gregori KAYIBANDA abonye amajwi 36 ku batoye 37, amashyi aba urufaya mu Nteko, inkuru ikwira u Rwanda, ndetse n'amahanga arara abimenye, uwitwa umunyarwanda wese aliruhutsa kandi yishimiye umubyeyi wacu Gregori Kayibanda.

Nyuma ya saa sita, Prezida wa Republika, Nyakubahwa Gr. Kayibanda agaragaliza Inteko Leta ye, aliko amaze gusobanura programu yiyemeje kuzakulikiza:

1. Gufasha u Rwanda kwitegura ubwigenge bunoze kandi buboneye Demokrasi;
2. Guharanira mbere na mbere amajyambere ya rubanda rugufi;
3. Gushakira u Rwanda inshuti mu mahanga;
4. Gufasha impunzi kubona aho zicara kugira ngo zireke kubuyera; gushakira u Rwanda ingabo
z'igihugu; no kuzana impuguke zo gufasha u Rwanda kurushaho gutera imbere muli byose;
5. Gushaka imfashanyo muli l’ONU, CEE n'ahandi;
6. Guhagurukira gukorera u Rwanda mu nzira ya Manifeste-programu ya MDR PARMEHUTU.

Amaze kugaragaza programu ye, yerekana Leta iteye itya:

1. Prezida wa Repubulika: Bwana Gr. Kayibanda akaba n'umuybozi wa Leta.
2. Ministri w'imali, Ubukungu na Pla y'Igihugu: G. Cyimana;
3 " w'Ubuhinzi na Peyizana: B. Bicamumpaka;
4. " w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Abakozi ba Leta: Lazaro Mpakaniye;
5. " w'Uburezi: J.B. Rwasibo;
6. " w'Umubano w'abaturage: T. Bagaragaza;
7. " w'Amakuru, Posta na Telekomunikasiyo: Callixte Habamenshi;
8. " w'Ubutabera: A. Makuza;
9. " w'Ububanyi n'Amahanga: O. Rusingizandekwe;
10. " w'Ingabo z'Igihugu: C. Mulindahabi;
11. " w'Imilimo ya Leta: T. Sindikubwabo;
12 " w'Ubuzima bw'Abaturage: G. Gasingwa.

 

10. LUNARI IJULIRA IGATSINDWA RUHENU MULI L'ONU
Kamarampaka imaze kugaragaza ingufu za Parmehutu na Demokrasi, Lunari iti: «nzemera nigereye muli l’ONU». Ndahindurwa na Lunari bahaguruka ubwo, bakwira imishwaro bashyashyaliza ubutegetsi bwa Repubulika ngo: «itora ryarapfuye», ngo «Lunari bayihuguje amajwi» n'ibindi byinshi byo kwipfira nabi babeshya mu bintu l’ONU yali yibereyemo.

L'ONU isesenguye ibirego bya Lunari, ntiyatinda gutahura, ko Lunari yananiranye, ho amahane yabaye mu Rwanda ali Lunari yayakongeje, ko ubugome n'agasuzuguro bikururwa na Lunari, butewe ahanini na bya bimanuka bitinyuka kwigereranya n'Imana bikigira kanangazi ngo «Gatutsi yaremewe gutegeka Gahutu».

L'ONU imaze gutahura ubugome bwa Lunari bwose n'ubukeca bwayo, iti: «homba Lunari wuje ubugome n'uburyarya», iti: «Rwanda ganza mu kuli, mu mahoro no mu muco wa Demokrasi izirana na cyami n'uburyamirane», nibwo isinyiye Kamarampaka, Lunari itaha amara masa n'ikimwaro. Abatutsi bumvise iyo nkuru, babura epfo na ruguru binuba bati n'ubundi «nta Lunari nta l’ONU».

Kuwa 23 gashyantare 1962, inama ya l’ONU varateranye, isuzuma ikibazo cya Rwanda-Burundi n'icy'umwami w'u Rwanda.

11. RWANDA – BURUNDI
Uwo munsi, Inama ya l’ONU yize ikibazo cya Rwanda-Burundi, ifata rezolusiyo 1743 (XVI) ishinga komisiyo ya Rwanda-Burundi igizwe n'abakomiseri 5 batowe na l’ONU, bakazafatanya n'intumwa z'u Rwanda n'u Burundi. Akazi k’iyo komisiyo, kali ako kwunga amashyaka mu Rwanda no mu Burundi, kugarura amahoro no kwishyira ukizana, no kwiga ikibazo cy'Ingabo z'Igihugu. Ibindi, rezolisiyo 1743 (XVI) yasabye ya Komisiyo kuzakoranyiliza Addis-Abeba inama y'u Rwanda n'u' Burundi ishinzwe gushaka ukuntu u Rwanda n'u Burundi byahuza politiki, ubukungu n'imitegekere.

b. Ikibazo cy' Umwami w'u Rwanda.
Komisiyo ya l’ONU yashyizweho na Rezolusiyo 1743 (XVI) yasuzumye icyo kibazo iza gusanga itora ryaragenze neza mu Rwanda hose. Nibwo yemeje ko itora rya Kamarampaka ryakemuye burundu icyo kibazo.

c. Inama y'Addis - Abeba.
Inama y'Addis - Abeba yatangiye kuva kuwa 9 kugeza kuwa 19 mata 1962, u Rwanda rwali ruhagaraliwe na:

- Nyakubahwa Gregori Kayibanda, Prezida wa Republika; 
- Ba Ministri Cyimana, Habamenshi, Rusingizandekwe na Mpakaniye; na Sekreteri wa Prezida, Yozefu NDWANIYE.
Iyo nama yagaragaje ko Rwanda na Burundi bidashobora guhuza ubutegetsi kubera ahanini ko:

a) kuva kera kose, ibyo bihugu nta na limwe byigeze bifatana;
b) ali ku gihe cy'Abadage, ali ku cy'Ababiligi, ali no mu burezi bwa l’ONU, Rwanda - Burundi ntagihe bitatandukanye;
c) itora ryo muli nzeli 1961 naryo ryahagaraliwe n'abakomiseri 2 ba l’ONU. Iyo Komisiyo yateraniye i Kigali muli werurwe 1962 igizwe n'aba bakulikira:

a) Intumwa z'u Rwanda:
- Nyakubahwa Bwana Gregori Kayibanda, Prezida wa Republika y'u Rwanda,
- Ba Bwana Ministri: Cyimana, Habamenshi, Rusingizandekwe na Mpakaniye.

b) Komisiyo ya l’ONU:
- Angie Brooks: Prezida
- Jean Louis
- Majid Ranema
- Dey Ould Sidi Baba
- Ernest Gassou
- Miguela Marin
- Hubert Noel
- Stephan Landu
- Estelle Hammond
- Audrey Defricz
- France Rondet
- R. Algazi
- Brschoff
- Darthell
- Klesar
- M.Y. Dube
- Duchesneau.

Iby'ingenzi iyo nama yagezeho ni ibi:

- Rwanda na Burundi byiyemeje ko ubwigenge bwa buli Gihugu butazabuza ubumwe mu by'ubukungu. Ubwo bumwe bwa Rwanda - Urundi mu by'ubukungu buzubahilizwa na Banki ya Rwanda n'u Burundi izicara i Bujumbura.

- Rwanda na Burundi byemeye ko ubwigenge bwa buli Gihugu butazatuma ibya gasutamo, iby'isoresha n'ibyerckeye OCIRU, INEAC na IRSAC bitandukana.

Izo ngingo zigaragara mu masezerano yasinywe kuwa 19 mata 1962 muli Addis-Abeba, hasinye aba bakulikira:

- Mu izina ry'u Rwanda: Ministri O. Rusingizandekwe;
- Mu izina ry'u Burundi: Ministri F. Ngendandumwe;
- Mu izina rya l’ONU: Angie Brooks.

d) L'ONU yiga iby'ubwigenge:
Muli l’ONU bamwe bali baranze kumva ko Demokrasi yatsinze burundu bakomeza impaka basabira ndetse Lunari imyanya muli Leta, alibyo bakangisha ko bitabaye byatinza indepandansi y'u Rwanda.

Bahuza Lunari n'intumwa za Republika zali Nyu York (New York) muli l’ONU. Intumwa za Leta na Komisiyo y'uburezi ya l’ONU bemeranya ko Lunari ibona imyanya n'uko abanyarwanda bakwiyunga.

Abalunari babonye imyanya muri Leta ni aba:
- Fransisko NSHOGOZABAHIZI: Ministri w'ubuvuzi, Gasingwa asigara ali Ministri utagenga Ministeri;
- Stefano AFRIKA: Ministri w'Ubworozi.

Gahutu amaze gusimbuka iyo mitego yose, l'ONU ishyiraho icyemezo no. 1743 (XVI)) giteye gitya:

"... iteganya gushyira kuwa 1 Nyakanga 1962 italiki amasezerano y'Uburezi bwa l’ONU azarangira niba Inteko Rusange ibyemeye imaze kubona raporo ya Komisiyo; mu kiciro cya 16 Inteko Rusange itumiwe mu cyumweru cya mbere cya Kanama kugira ngo yibande gusa ku kibazo cya Rwanda-Burundi".

Muli icyo cyicaro l’ONU yemera ubwigenge bw'u Rwanda na Burundi.

 

Ordonnances législatives

 

TERRITOIRE DU RUANDA-URUNDI

TERRITOIRE DU RUANDA-URUNDI

Ordonnance législative n° 02/322 du 1er octobre 1961 sur le chef du Pays du Rwanda.

 

 

 Ordonnance législative n° 02/334 du 22 octobre 1961 sur les institutions du Rwanda.  

Le Résident général,

 

Vu la loi du 21 août 1925 sur le gouvernement du Ruanda-Urundi ;

Vu l’arrêté royal intérimaire du 25 janvier 1960 sur l’organisation administrative du Ruanda-Urundi ;

Vu la loi du 12 juillet 1960 sur l’administration du Ruanda-Urundi ;

Vu, spécialement en son article 22, la loi du 18 octobre 1908 ;

 

Vu le décret du 14 juillet 1952 sur l’organisation politique indigène du Ruanda-Urundi ;

Vu le décret intérimaire du 26 décembre 1959 sur l’organisation politique du Ruanda-Urundi ;

Vu l’ordonnance législative n° 02/234 du 15 juillet 1961 sur les institutions du Rwanda ;

Vu l’ordonnance législative n° 02/259 du 7 août 1961 sur les pouvoirs d’autonomie des autorités publiques du Rwanda ;

 

Vu les résultats du referendum sur la question du Mwami du Rwanda, organisé par l’ordonnance législative n° 02/264 du 8 août 1961 ;

 

Vu l’urgence,

 

Ordonne :

 

Article premier.

 

L’institution du Mwami est abolie au Rwanda.

 

Art. 2.

 

En attendant que l’institution du Mwami ait été remplacée par une nouvelle institution selon la procédure prévue à l’article 11 de l’ordonnance législative n° 02/234 du 15 juillet 1961, l’assemblée législative désignera aussi rapidement que possible le chef du pays.

 

 

Art. 3.

 

La désignation du chef du pays prévue à l’article 2 de la présente ordonnance législative, a lieu au scrutin secret.

Elle est acquise à la majorité de 2/3 des voix des membres présents.

L’assemblée ne siège valablement que si ¾ de ses membres sont présents.

 

 

 

Art. 4.

 

Le chef du pays désigné ne peut exercer ses fonctions qu’après avoir reçu l’agréation du résident-général et avoir prêté entre les mains de ce dernier le serment de remplir fidèlement ses fonctions et de respecter les lois du territoire.

 

 

 

Art. 5.

 

La présente ordonnance législative entre en vigueur à la date de sa signature.

 

Usumbura, le 1er octobre 1961.

HARROY.

Le Résident général,

 

Vu la loi du 21 août 1925 sur le gouvernement du Ruanda-Urundi ;

Vu l’arrêté royal intérimaire du 25 janvier 1960 sur l’organisation administrative du Ruanda-Urundi ;

Vu la loi du 12 juillet 1960 sur l’administration du Ruanda-Urundi ;

 

Vu, spécialement en son article 22, la loi du 18 octobre 1908 ;

Vu l’ordonnance législative n° 02/234 du 15 juillet 1961 sur les institutions du Rwanda ;

 

Vu l’ordonnance législative n° 02/322 du 1er octobre 1961 sur le chef du pays du Ruanda;

 

 

Revu l’ordonnance législative n° 02/326 du 9 octobre 1961 sur les institutions du Rwanda;

 

Vu l’urgence,

 

Ordonne :

 

Article premier.

 

Le pays du Rwanda est une république de régime présidentiel.

Art. 2.

 

Il a à sa tête un président désigné conformément à l’ordonnance législative n° 02/322 du 1er octobre 1961.

 

Art. 3.

 

En attendant l’élaboration d’une constitution définitive suivant la procédure prévue par l’article 11 de l’ordonnance législative n° 234 du 15 juillet 1961, le président exerce les pouvoirs du chef du pays et du premier ministre tels qu’ils sont définis, dans le cadre de l’autonomie interne, par l’ordonnance législative précitée.

Les modalités de l’exercice de ces pouvoirs pourront faire l’objet de dispositions ultérieures qui seront arrêtées suivant la procédure prévue à l’article 11 de la même ordonnance législative.

 

 

 

Art. 4.

 

L’ordonnance législative n° 02/326 du 9 octobre 1961 est abrogée.

 

 

Art. 5.

 

La présente ordonnance législative entre en vigueur à la date de sa signature.

 

Usumbura, le 22 octobre 1961.

 HARROY.

 

B.O.R.U[1]. n° 20 du 31-10-1961, p. 1587.

B.O.R.U[1]. n° 21 du 15-11-1961, p. 1657.

 



[1] Bulletin Officiel du Ruanda-Urundi.

[1] Bulletin Officiel du Ruanda-Urundi.