U
RWANDA MU MAHINA (1)
Dore
bimwe mu byo Prezida General Paul Kagame yavugiye I Bwisige muri Byumba tariki
31 Werurwe 2003 aho yari yagiye kwizihiriza umunsi mhuzamahanga w'amazi.
Umuntu wese ashobora kwisesengulira akiyumvira neza icyo ashaka kuvuga n'icyo
agamije kugeraho. Ibyo aribyo byose si ibintu by'i Rwanda. Si Ubumwe n'Ubwiyunge mu
Banyarwanda.
Prezida Paul Kagame aragira ati:
- "abatemera ibyo niyemeje gukora, boshye bayobewe ko ibyo mvuze byose
mbikora, nkuko navuze ngo nzacyura impunzi nkazicyura, nti nzagarura amahoro,
nkayagarura, abo batabyemera cyangwa se batarabyumva bazabyumva maze
kubakomeretsa";
- "abavuga ngo bejeje amasaka n'ibigori, njyewe mbabwiye ko twe dufite
insyo, tuzasya ibyo bigori n'ayo masaka";
- "ibizava mu matora ari imbere njye ndabizi ijana ku ijana, hazavamo
ibyo njyewe nshaka ko bivamo, kandi bijyanye n'ibyo Guverinoma ishaka
gusa";
- "abari hanze birirwa babwejagura, ntakindi kizaba kibazanye, ni
ukwigisha amacakubiri, kandi nabo nzabakomeretsa";
- "abahunga Igihugu bagenda bububa tubareba, tukabareka bakagenda, hari
n'abandi bakiziritswe n'imyanya barimo muri Goverinoma, ngiye kuyibambura,
nabo mborohereze guhunga"; n'ibindi bikarishye nk'ibi mumaze
kwisomera.
Ayo
ni amagambo y'umukuru w'igihugu!
Hejuru yiyo disikuru ibindi bishya ni uko muri raporo ya Komisiyo, hari aho
bagira bati (cfr I paji ya 32):
"Nyuma
yo kuvugana n'abantu banyuranye ari abo mu Ntara n'Umujyi wa Kigali,
dukurikije na raporo twashyikirijwe n'inzego z'umutekano, byatugaragariye ko
hari agatsiko (groupe) k'abantu bagenda bakoresha inama hirya no hino mu
Gihugu (mu Ntara n'umujyi wa Kigali), baba bagamije kwigisha inyigisho
z'amacakubiri zijyanye n'ingengabitecyerezo ya PARMEHUTU. Intego yabo y'ibanze
ni iyo kuzatsinda amatora bakoresheje iyo turufu ya rubanda nyamwinshi
(abahutu). Stratégie ngo bakoresha (cfr ibikubiye mu ibaruwa ya Hon.
Mpayimana)".
Haherewe
kuri iyo disikuri no kuri ibi, wongeyeho nibyo bavuga muri raporo ngo mu
Rwanda bazatora nkuko abarundi batoye Ndadaye, usanga ibi bibazo byose MDR na
Kabanda n'abo bafatanije bari guhura nabyo bishingiye ku bwoba FPR ifite bwo
guhiganwa mu matora aciye mu mucyo n'abayoboke b'Ishyaka MDR;
Bityo bakaba barafashe ingamba zo gusenya MDR no gusya no gukomeretsa
abayobozi bayo mbere y'uko amatora aba.
Kubera ko implosion yananiranye kuva kera cyane cyane kuva aho Rwigema
ahungiye, icyo gihe bakoresheje Gasana, Safari, Ntiruhungwa n'abandi binjizwa
mu Cyama ku ngufu birabananira. None ubu babonye igihe kibacikanye, barasanga
nta kundi byagenda, mbese basanga ari ngombwa gukoresha Inteko Ishinga
Amategeko ubusanzwe idafite aho ihuliye n'amashyaka ya politiki. Umuntu
yakwibaza aho inshingano z'Inteko zihuliye no gukontorora imikorere
y'amashyaka.
Umuntu
yakwibaza niba ibyakozwe muri 1959 bifite Guverinoma yabibazwa ubungubu?
Abagize
iyo Komisiyo yashyizweho n'Inteko bose ko ari abava mu mashyaka agomba
kuzahiganwa na MDR, umuntu yakwibaza ukuntu urwo rubanza MDR yacirwa
n'abacyeba rwo murumva rwaba rwubahiliza ayahe mategeko, rwaba rumeze gute
usibye kuyihamya ibishyito byo kuyirimbura?
Biratangaje kumva ko Komisiyo ivuga ko yashingiye kubyatanzwe n'inzego
z'umutekano,umuntu akibaza kuva ryari izo nzego ziha raporo abadepite, cyane
cyane iyo izo raporo zitigeze zimenyeshwa Minisitiri w'Intebe na Goverinoma?
Ese niba bari basanzwe bazi abigisha amacakubiri, ibihembo babaha ni ukubaha
imyanya mu Nteko no muri Goverinoma cyane cyane ko Itegeko Nshingiro
risobanura neza ko ntawe ushobora kujya muri iyo myanya inzego z'iperereza
zitamukozeho ubushakashatsi ngo zicukumbure imyitwalire ye mu bihe
by'intambara na nyuma y'aho. Imikorere y'Inkotanyi iratuyobeye, igihugu
gikwiye gutabarwa naho ubundi turashize.
Birababaje kubona bagereka ibyaha n'amakosa ku Bantu ntibanabibamenyeshe kare
kugira ngo bisobanure kandi batange ibimenyetso byerekana ko ari ibihimbano?
Baziregura se ari uko Inteko imaze gufata imyanzuro yo gubahamya ibyaha no
kubasabira ibihano?
Dore
Abantu Babeshyerwa ngo bari mu Gatsiko ngo kigisha Amacakubiri:
Yemwe harimo abahutu bose batemeye kujya muri FPR abasivili n'abasirikari.
Abari
ku isonga:
1.
Kabanda Célestin ;
2. Gakwandi Pierre ;
3. Nyandwi Tharcice ;
4. Kavutse Léonard ;
5. Ahorukomeye Léonard ;
6. Bizimana Aloys ;
7. Rutihunza Théobald ;
8. Minani Faustin ;
9. Hon. Hatungimana Callixte ;
10. Hon. Hitimana Léonard;
11. Rugira Amandin;
12. Ambassaderi Bonesha Joseph;
13. Hategekimana Antoine;
14. Gatwabuyenge Vincent.
Abavugwa
batagaragara mu nama kenshi:
1. Munyanshongore Eustache;
2. Karara (Primature) ;
3. Sebudanga Augustin ;
4. Ngendahimana Gérard ;
5. Hon. Murekatete Jeanne d'Arc ;
6. Rutagungira Médard ;
7. Ndayishimye Bernardin ;
8. Munyarukiko Jdamascène ;
9. Benda Lema François ;
10. Serubibi Soter ;
11. Sibomana ;
12. Habimana Joseph ;
13. Karengera J.M.V. ;
14. Munyarugerero Victor.
Abandi
bakorana inama batari muri MDR:
1. Général de Brigade BEM Habyarimana Emmanuel ;
2. Hon. Colonel Ndengeyinka Balthazar;
3. Major Maniraguha
Jacques;
4. Minisitiri Mugorewera Drocella ;
5. Nkurunziza Damascène
Ab'Icyangugu
ngo bari mu ishyirahamwe ubumwe bw'abahutu :
1. Pasteur Ntambabaro André ;
2. Rugira Amandin ;
3. Gatwabuyenge Vincent ;
4. Sevumba Innocent ;
5. Mukwiye Gérard
Abatera
inkunga ibyo bikorwa by'i Cyangugu baba mu Rwanda :
1. Pasteur Bihoyiki ;
2. Munyambibi ;
3. Uwankubito Alphonse ;
4. Nkinzingabo Patrick ;
5. Ayirwanda Jean Baptiste
Abatera
inkunga ibyo bikorwa by'i Cyangugu baba mu mahanga:
1. Sezibera Célestin ukomoka mu Cyimbogo;
2. Remesha Siméon
(wahoze ari directeur wa Groupe Scolaire ya Gihundwe) ;
3. Gatamobwa Etienne ;
4. Ntakonayigize Emile ;
5. Dr. Kanyamupira Jean Baptiste.
Ibirego
by'umwihariko kuri Celestin Kabanda
:
Kuba umusigiri wa Rwigema kandi bikaba bizwi ko bakaba bakiri kumwe;
Kuba ashyikirana rwihishwa n'abo yasimbuye barimo Rwigema na Twagiramungu
ushaka ko MDR imwamamaza mu matora ;
Kuba yarafatanije na Pasiteur Bizimungu gutegura statut za PDR Ubuyanja ;
Gukoresha inama rwihishwa mu ma hoteli, mu rugo iwe no mu ngo agendamo ngo
zikwirakwize amacakubili ;
Gushinga amashyirahamwe ngo yabahoze ari aba JDR nk'ITARA muri MVK, mu
Birambo, muri Masango n'ahandi ;
Gukwirakwiza inyandiko zisebya igihugu mu binyamakuru no kuri internet ;
Kuba yarashyizeho website ya MDR ngo isebya igihugu, n'ibindi.