Ngo MDR ikorera mu Rwanda ilimo ibice BIBILI !
par
Rodriguez Don
Ngo hali igice kigendera ku
« Mpindura-matwara », hakaba n’ikindi cyasigaye inyuma muli MDR
(Parmehutu) ! !
Icya mbere ni
ukubwira uwo muntu wabyanditse atyo gusobanura abasoma inyandiko ze
(Intangaza-nyandiko igenewe abanyamakuru) ku wa 16 Ukuboza 2002 ; niba azi
neza MDR ya Mbere, iya Kabili n’iyo ya Gatatu. Uyu muntu rero akwiye kubanza
agasoma neza kandi akabwira abatali bazi MDR ya mbere icyo yali igamije.
Akanamenya ko Intego ya MDR ya mbere y’Ubwigenge, ali na yo yatsinze amatora
ya Komini n’ay’Abadepite, ndetse na Kamarampaka yakuyeho « ingoma ya
cyami ».
Icyo tuzi neza ni uko na
MDR ya mbere (Parmehutu) atali yo yagarutse igihe amashyaka yemerewe mu Rwanda
muli 1991. Ubwo tukaba twavuga ko iyo MDR (« igendera ku Mpindura-matwara »)
yaba yarabaye iya gatatu, ndetse twavuga ko ali iya kane :
1)
Habayeho MDR-Parmehutu, amatwara
yayo yari kwipakurura « ubuhake »
n’ubwicanyi bw’agatsiko ka Batutsi bali bibumbiye muli UNAR, « demokarasi »
alibyo ubutegetsi bushingiye ku matora y’abaturage, no guharanira « Kamarampaka », « Ubwigenge »
na « Republika ».
2)
Hakabahe rero MDR yashinzwe muli 1991, ititwa Parmehutu.
3)
Hakaba MDR yindi yasigaranywe na ba Nsengiyaremye, Karamira, Murego
n’abandi, igihe Inama yo ku Kabusunzu ikuyemo Faustin Twagiramungu. Uyu
Twagiramungu rero yasigaranye MDR ye bwite itakigira isano n’iyo yamukuyemo.
4)
None rero turumva ko haje indi MDR i korera i Kigali muli FPR iyobowe na
Bwana Emmanuel Twagiramukiza. Uyu rero mu magambo ye, ntiyemera MDR ya kera,
ntiyemera yayindi ya kabili, ndetse n’iya Twagiramungu. Arazirwanya zose,
kugira ngo hasigare iye wenyine, tutazi n’ubulyo yavutse. Muli make, yabaye
« mpemuke-ndamuke »,
kandi na none yemeye « ubuhake » n’ubwicanyi bwa FPR, nicyo gituma
isigaye yiyita « MDR igendera ku
mpinduramatwara ».
Byifashe bite rero ?
Uyu Emmanuel Twagiramukiza ni muntu ki ? Yahimbye MDR ye ashingiye ku ki ?
Kuki atashatse irindi zina yita Ishyaka lye aho kulyita MDR ? Kubera kandi
ko na MDR yita iye yahinduye n’Ibendera lyayo :
1)
Uyu Twagiramukiza ni Umututsi w’i Musambira wali warahinduje ubwoko
(byakozwe n’iwabo), bitwa Abahutu biratinda. Ni ba Batutsi bagufi utashoboraga
kumenya ko ali Abatutsi. Yali yarayobotse FPR kuva hambere. Kwa kundi benshi
babigize. Aho FPR igereye ku butegetsi ashaka ukuntu yakomeza ubuhutu bwe aliko
mu gitutsi ; kuko iyo ajya kuvuga ko ali umututsi ntaba yarageze kuli iyo
ntambwe yo kwemererwa guhimba MDR (ngo igendera ku Mpindura-matwara).
2)
Guhindura amatwara ya MDR bivuga iki ? MDR ya kera yitwaga Parmehutu
yabaye inzigo kuli FPR (fils UNAR).
Amatwara yayo yali : Guhilika ingoma ya Gihake y’ironda-moko, guhilika
ubwami n’imico yabwo yose, no kugeza Abanyarwanda ku Bwigenge na Politiki
ishingiye ku matora y’Abaturage, ibyo kugaba no kugabirwa bigasezererwa. Yali
ifite imigambi yo kurwanya Ubutegetsi bw’ironda-moko.
Kandi uyu muntu ntakwiye
kwirengagiza uko byali bimeze icyo gihe. Ko kuli ba sous-chefs 500, Abahutu bali
batatu gusa, ali bo : Balthazar Bicamumpaka, Dominique Mbonyumutwa na
Xaverio Nayigiziki. N’abo kandi bagabiwe muli 1958, nyuma ya « Manifeste
y’Abahutu ». Ubwo rero MDR irwanira gukuraho ibyo kugaba no kugabirwa
biturutse ku bushake bw’ubagabira, bitari mu nzira ya Demokarasi. Rwose wa
munyarwanda we ujye uvugisha ukuli, bitali ibyo guhakilizwa. MDR yaharaniye
ubwigenge bw’Igihugu. Byose byagezweho. Abanyarwanda bageze ku butegetsi
bashakaga. Ibyo kandi ngira ngo bili mu mateka y’u Rwanda, n’uwashaka
kubivuga ukundi ntibyamushobokera. No mu Nteko ya ONU biranditse. Bene ibyo byo
kulimaganya mu mateka y’Igihugu ni byo bituma Abanyarwanda bazahora
basubiranamo (ruri hasi ruri hejuru) bikaba urudaca. Niba ushaka kwihakirwa muli
FPR, ujye uhakishwa ibindi, udaciye mu makoni azakugusha mu mutego.
3)
« MDR igendera ku mpinduramatwara » : Kugumisha izina
MDR byatewe n’uko atashoboraga guhimba irindi « Shyaka »,
n’uwarihimbye mwabonye aho byamugejeje (mu buroko) kubera ya « demokarasi
ivuga rumwe ». Kandi ngo mu masezerano y’amahoro y’Arusha haliho
amashyaka menshi alimo na MDR. Ngo kugumishaho (« izina ») MDR ni
ukubahiliza amasezerano y’Arusha. Nyamara se, byakunda bite ko ayaliho icyo
gihe atakiliho, nka MRND na PL yeruye igakorera muli FPR nk’uko byali bili na
mbere. Ibya Arusha byali bikwiye kwibagirana kuko icyo byavugaga kitubahilijwe.
Ubutegetsi bw’i Kigali rero ngo bagize ubwenge bwo kujijisha abantu bose, ngo
havugweko hali amashyaka menshi. Mu matora rero bijye bivugwa ko haliho
amashyaka yose, na « MDR vidé de sa
substance », isigaranye izina lisa litagira « objectif »,
ikaba « ingwiza-murongo ».
Emmanuel Twagiramukiza :
ibyo gusebanya ni ntwaro afite, agatandukira avuga iby’inama ya Kabusunzu
atazi n’amataliki byabereyeho n’icyo byali bigamije, nta nazi n’uwayoboye
iyo nama ndetse nta n’amateka y’ishyaka MDR azi ! Ibyo bitekerezo bye
bihuzagulika byerekana umuntu watumwe, ntanamenye uko agomba kubyitwaramo, nta
n’ukuntu yabona abisobanulira abaturage, uretse wenda ko bitali ngombwa
gusobanuka no kusobanurwa. Bizitwa gusa ko mu matora ataha halimo MDR (idafite objectif).
Izo MDR zose ahinyura, ntashobora
kuvuga icyo azinenga, uretse kuzanduranyaho avugako zateguye ubwicanyi, kugira
ngo bizemo itera-bwoba. Abantu nibabyumva babyamaganire kure.
Ntukishinge ba « mpemuke-ndamuke »
nka ba Stanley Safari mwene Gashumba, watangiye ali Aprosoma akili umusore,
agahindura amaze guharabika abo balikumwe akajya muli MDR-Parmehutu,
akayikomeramo. Kera ni we wajyaga yandika « amabaruwa » akayitirira
ba Lunari (UNAR) bo mu mahanga ngo bandikiye bene wabo, ayo « mabaruwa
y’amahimbano » yafungishije benshi abandi barapfa. Bukeye na bwo MRND
yaza akaba uw’imbere ; uretse ko yagize « akaboko karekare… »
mu milimo yali ashinzwe muli Fonction
Publique, akabifungirwa, yavamo akajya mu bucuruzi. Mu ruhando
rw’amashyaka menshi (1991) akajya muli MDR, none akaba ali we ushinja
benewabo. Ubu akaba ali FPR kurusha Bihozagara na Rutaremara n’abandi bose
b’inkwakuzi ! Kimwe na Anastase Gasana wahimbye programme
ya jeunesse « Interahamwe », none akaba ali we uzamagana,
ndetse akaba yaragororewe ! Bene abo bose kubizera ni nko kwizera indwara
ntuyivuze.
Havuzwe kandi ngo
ibyabereye ku Kabusunzu tariki ya 23 kugeza 24 Nyakanga 1993 iyobowe na Dismas
Nsengiyaremye, igihe Abagize Ubuyobozi bukuru bwa MDR basanze Faustin
Twagiramungu wayoboraga MDR ayitanisha. Nibwo rero biyemeje kumwigizayo, ajya ku
rwe ruhande.
Niba uhinyura ibyakorewe
muli iyo nama rero, nta kindi ni uko ushyigikiye igice cya Twagiramungu, na bwo
kandi mu nyandiko yawe uriyama Twagiramungu, unamubeshyera ko yirukanywe ku
milimo ye, kandi ali we wasezeye. Impamvu zatumye asezera ngira ngo wali ukwiye
kukimenya, aho kuvuga ko yazanye amacakubuli ; ilyo jambo « amacakubili »
ntuzi n’icyo livuga !
Ibyo unavuga ko yageze mu
mahanga agaharabika Leta mubamo mwise « Leta y’Ubumwe », byabaye
ngombwa ngo avuge ibibi bibera mu Rwanda ; ni na ngomwa ngo bene ibyo bijye
bijya ahagaragara. Kumugaya ko yashinze ishyaka linyuranyije n’amategeko, none
se yajyaga gusaba uruhusa mu Rwanda ngo ashinge ishyaka mu mahanga ? Ni bwo
bwa mbere wumva abantu bali mahanga bashinga amashyaka ya opposition ? None se, FPR yashingiwe mu Rwanda ? Yabanje
gusaba uruhusa Leta y’u Rwanda ngo ishingwe ? Ikindi kandi, ujye uvuga
uzi ibyo uvuga. Ntukabe nka ba Paul Mbaraga bavuga ibintu bakuye mu kirere. Niba
Twagiramungu yaravugiye mu ruhame igihe yali mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha
ko nta mugambi w’itsemba-bwoko Leta yateguye, ni byo koko.
Kambanda uwo uvuga
ntiyigeze yemera ko habayeho umugambi w’ubwicanyi, yiyemereye
ko icyaha cye ali uko atabihagalitse. Ubwo ugasanga udafite ibitekerezo
bifashe, kuko n’amateka y’ibyabaye (amataliki, imyanzuro, abayigize, …)
muli ilyo shyaka (« MDR ») ntuyazi.
Ese halya, imilimo uvuga
Faustin Twagiramungu yananiwe ni nk’iyihe ? None se, Sendashonga we
wavuga ko yananiwe ? Ko yirukanywe ? Nkubito se we yarananiwe
arirukanwa ? Abo bose barasezeye kuko amatwara y’iyo Leta wita
iy’Ubumwe idahuje na « Demokarasi
n’Ubutabera ». Reka kwirengagiza ibyo uzi. (Cyangwa se ntubizi).
Usomye neza, kandi udashaka
kwangisha abantu ishyaka MDR, nta ngingo n’imwe mu « Nshingano »
za MDR livuga ko abanyarwanda bagomba kwitandukanya, ku ironda ubwoko bumwe.
Ikibazo cyawe rero
turacyumva. Wowe n’abo muhuje « ibitekerezo bya gihake », mwanga
ko « amoko y’abanyarwanda avugwa ». Iyi ikaba politiki ya UNAR
guhera kera. Kuvuga ko hali ho amoko atatu si ko gutandukanya Abanyarwanda.
Ahubwo kuyahisha mu mvugo ukayagaragaza mu bikorwa ni byo bibi bigejeje u Rwanda
mu kaga ruhoramo. Iyo muvuga ko « habayeho Itsemba-bwoko »,
muba mwemeje ko amoko aliho. Niba nta moko ali mu Rwanda rero, mujye muvuyga
« Itsemba-bantu » gusa !
Guhishira ko hali amoko
atatu, ni ubwoba kuko haliho ubwoko bulimo benshi n’ubulimo bake n’ubulimo
bake-cyane. Abake rero bagatinya umubare munini. Nyamara umubare w’ubwoko ubu
n’ubu nta cyo wali utwaye, kuko ali mbaraga z’igihugu, ikibi ni uko ubwoko
bwihalira ubutegetsi, bukaba bwaragaruye ibyo « Kugaba,
kugabira, kunyaga » ; « Ingoyi,
kwikorezwa inkangara, uburetwa
no gukandamiza » kugirango rubanda-rugufi rusubire m’ubuhake
bya bindi by’Ingoma ya cyami, ibyo byose bigaragara mu kirangantego cy’u
Rwanda rw’ubu.
Ijambo « opposition » ni lyo
« Amacakubili ». Ayo
macakubili rero ni ngombwa muli Demokarasi. Si ugutandukanya Abanyarwanda nkuko
ubivuga. Ni ukubashakira ibitekerezo byinshi, maze bakihitiramo ibibatunganiye.
None se niba abantu batagize ibitekerezo binyuranye muli politiki, amashyaka
yakora ate ? Ubu se iyo « Leta y’Ubumwe » wogeza, irusha
Ababiligi Demokarasi, kuko bemera ko haliho Abafalama n’Abawalo ? Wumvise
ko ayo moko arwana ? Barwanisha ibitekerezo muli Demokarasi, kandi ubukungu
bwabo bwifashe neza. Ubu se muli iyo Leta y’Ubumwe, ubukungu bwifashe bute ?
Wigeze wumva mu mateka y’u Rwanda (uretse ubu) ubwo i dollar
imwe ivunja 500 y’u Rwanda ?
Iyo MDR uvuga yahinduye
amatwara rero, ni MDR yemeye « ubuhake »,
igakorera ku kwaha kwa FPR, ikitwa « ishyaka » kandi nta shyaka
lilimo. Ni FPR-Hutu ikorera muli FPR-Tutsi. Na Paul Kagame ubwe yiyemereye ko
nta opposition iliho ndetse nta
n’amashaka. Ibyo rero birumvikana ko mu Rwanda hali Ishyaka limwe rukumbi,
alibyo bita mukizungu « Dictature ».
Iyo « gouvernement y’Ubumwe »
avuga, nta kindi isobanura kindi kitari « ukuvuga
rumwe ». Nta we uvuguruza undi nk’uko bigenda muli Demokarasi. Iyo
uvuguruje rero « urazilikwa »
ndetse « ukananyongwa »
na wa mugozi (ingoyi) uli kuli cya kirangantego cyabo !