Louvain-la-Neuve, kuwa 5/01/2003

 

                             Dusubize Bwana Frank Ndamage / Imvaho Nshya.  

par Rodriguez Don

 Uyu munyamakuru (cyangwa se « umunyampuha ») aherutse kwandika mu « Imvaho Nshya » n°1467 yo kuwa 18 kugeza 24/11/2002 ku byabereye mu rukiko mpuzamahanga i Arusha (Ukwakira 2002), igihe umugabo witwa André Sebatware agiyeyo gutanga icyo bita : « témoignage » mu rubanza rwa Bwana Eliezer Niyitegeka. Maze uwo munyamakuru aza kuvuga, munyandiko ye, ibintu biteye ubwoba ku muntu uzi amateka y’u Rwanda, kuko yihaye no kuvuga ibyo muli 1959. Turibaza ko uwo « munyampuha » yali ataranavuka, maze yiha kubirusha uwali ahahagaze.

Turababaye cyane kubera ko amagambo avugwa mu gihugu cy’u Rwanda rw’ubu yerekana neza ko « ubwiyunge » bw’Abanyarwanda bukili kure cyane. Niba rero abantu baraharaye kwivuga neza bagasebya abandi, babahererezaho ibyaha, bo bakigira abere, ni ukuvuga ko ubwo bwiyunge budashoboka (muli iki gihe). Ikinababaje ni uyu munyamakuru ali uwo mu kinyamakuru cya Leta kera bitaga « Imvaho », none kikaba cyakwitwa « Impuha ».

 Munyandiko ye rero aravuga ko Sebatware yavugiye iyo Arusha ngo : « …abantu benshi bagombaga gupfa kubera ko FPR yari ifite abayoboke benshi… ». Ibyo byanteye gukora iperereza, nasanze ibyo uwo munyamakuru yanditse ntaho bili mu byo Bwana Sebatware yavuze. Ushobora kunyarukira Arusha cyangwa ugatuma Ambassadeur wanyu ubayo akabasaba icyo bita « description » y’amagambo yose yavuze : Ibibazo n’ibisubizo, kugirango nawe wirebere ko ibyo wanditse ali impuha.

 Kuli Kambanda, Sebatware yavuze ko Kambanda yemeye icyaha kugiti cye ntabwo ali mwizina cyangwa se programme ya MDR, kubulyo nawe (Kambanda) atashoboye gusobanura ukuntu yateguye génocide. Bamuciriye urubanza bakurikije icyo bita « code anglo-saxon » alibyo kuvuga ko iyo umuntu yemeye icyaha ahanwa batamubajije ukuntu yakoze icyo cyaha. Iyo bishoboka ko yisobanura byali kuba « code napoléonien ». Abanyarwanda bose bari bakeneye, n’ubu barakeneye ngo bamenye abateje iyo génocide aho kugirango babihindure « ubwiru ».

 Uwo munyamakuru arakomeza agira ati : « …abantu bakwiye kumenyera MDR nk’uko bamenyera urupfu. Yarishe kuva muli 1959 … ». Ibyo birerekana ko nta mateka y’u Rwanda azi, dore uko muli 1959 byali byifashe muli make :

-       Ibintu bijya gucika habanje za meetings ebyili z’ishyaka iyo kuwa 13/09/1959 i Kigali n’iyo kuwa 20/09/1959 i Butare, imigambi yazo yali ukubiba umwilyane mu Banyarwanda no gutegura ibitero, izo meetings se zakozwe na MDR ? !

 -       Kuwa 1/11/1959, igihe Dominique Mbonyumutwa, akaba yali umwe mu ba S/chefs batatu      b’Abahutu mu gihugu icyo gihe, yakubiswe n’insore nsore mu Byimana, ubwo byakulikiraga amagambo S/chef Nkusi ya Nturo (mukuru wa Bwanakweri) yali amaze iminsi avuga ko Mbonyumutwa azapfa. Izo nsore nsore zali izo muli MDR ? !

-       Kuwa 5/11/1959, Chef Mfizi yateje igitero i Kayenzi baica banatwika amazu 65.

 -       Bukeye bwaho, i Nyanza ku murenge Gihisi, umutwa Rwevu na bagenzi be bahabwa itegeko n’Umugaba w’Ingabo Nkuranga na Rukeba, kujya kwica Secyugu, bamutsinda iwe munzu.

 -       Uwo munsi na none ndetse n’uwakurikiyeho, hagabwe igitero i Mbuye na Musambira, hapfa abantu 2 hanasenywa amazu 63.

 -       Uwo munsi kuwa 7/11, Umugaba w’Ingabo Nkuranga mwene Nturo, watwaraga ku Gasoro, amaze guhabwa uburenganzira na Kigeri V Ndahindurwa, Kimenyi (umukarani w’Umwami), S/chef Kayihura na Butwatwa bali i Bwami, agaba igitero cyali kigizwe n’abantu 1.500, batera Amarangara bakivugana Munyandekwe na Sindibona n’abandi.

-       Na none uwo munsi mu Bumbogo, hagabwe igitero, bahatsinda umuntu umwe banatwika amazu 15.

-       Kuwa 8/11/1959, Umugaba w’Ingabo Nkuranga na Rukeba batuma umutware w’abatwa Harelinka kujya mu Bufundu kwica Mukwiye-Polepole, bamutsinda ku gasozi kitwa Ngoma, we na murumuna we Muboyi.

-       Uwo munsi mu Kabagari, S/chef Benzinge ateza igitero i Kinihira banatwika amazu 29 ; ubwo ntibashizwe, bahita bajya gutera Jean Utumabahutu, mwene wabo wa Mbonyumutwa basanga yahungiye mu Bapadiri.

-       Na none uwo munsi nyine, mwalimu Sagahutu yarafashwe afugirwa mu nzu kwa Kigeri V Ndahindurwa, aza kuhakurwa na Administrateur « de Jamblinne » aliko yakubiswe bihagije.

-       Kuwa 10/11/1959, Chef Mbanda ya Senyamisange watwaraga muli Nyaruguru, agaba igitero kigizwe n’Abahebyi, igitero kigahitana benshi ndetse cyakurikiranye Abahutu bali bahungiye hakurya y’Akanyaru i Burundi barimo Kanyaruka, murumuna we Renzaho n’abandi benshi.

-       Kuwa 11/11/1959, Chef Gashugi na murumuna we Rurangwa bateza igitero muli Ndara, benshi barakomereka hanatwikwa amazu 60.

Nta bwo twabona akanya ko kwandika ibyabaye muli uko kwezi konyine muli uwo mwaka. Ni ukuvuga ko igihugu cyose cyahindutse umuliro n’amaraso. Ngira ngo wumvise neza abateye n’abatangiye ubwicanyi abo ali bo. Tukaba tugirara ngo utubwire niba ibyo bitero byaragabye n’iyo MDR uvuga.

Hali n’ibindi byinshi byakurikiye. Tubwire rero ibitero bya MDR byabanjirije n’ibyakurikiye ibyo tumaze kuvuga. Urirengagiza ko ibyo bitero alibyo byabaye imbarutso ya « Révolution sociale » !

Uyu munyamakuru rero aribwira ko nta manza zabayeho ? Arashaka ko tuzamwereka uko izo manza zaciwe n’urukiko n’abagaragaweho n’ibyaha bw’ubwicanyi ? Ibyo tukubwiye bifite gihamya : Imanza zaciwe na « Conseil de guerre » (« Urukiko rwa gisirikari ») rwashyiliweho guca izo manza z’ubwicanyi. Ubwo kandi ntitukubwiye ibyabanje mu mezi ya 10 ishyaka UNAR limaze gushingwa, abantu bakubiswe bazirako batagiye muli ilyo shyaka (bimwe bise kubohoza byatangiye icyo gihe). Azanyandikire ansabe maze mugezeho izo manza, maze ajye areka gutomera mu bintu atazi ! Unamenye ko MDR nta bubasha yali ifite na buke bwo kugaba ibitero kuko itali ifite ubutegetsi. Sobanulira abasoma inyandiko zawe, niba ibyo bitero by’ubwicanyi byakwiliye igihugu cyose byaragabwe na MDR.

Ahali uraza kwitwaza ko byanditswe n’Abazungu. Niba ibyanditswe n’Abazungu ubihinyura, utange izawe nyandiko z’icyo gihe. Ngaho bwira Kayihura na Mungarulire na Rwangombwa bandike uko byagenze, bali abatware kandi bali barize amashuli yisumbuye ali n’abashefu. Uretse ko bashobora kwishyira aheza. (Dore ko abantu sinzi icyo bapfa n’ukuli).

Tukaba tugusaba ko wajya ubumbura umunwa (cyangwa ufata ikaramu) uzi ibyo uvuga. Amateka araho, urayirengagiza aliko ntuyahanagura ngo bikunde. Na Professeur Gamaliyeli Mbonimana wihaye guhimba amateka, ajye amenya ibyo yanditse mbere, ko adashobora kubihanagura ngo bimukundire. Mujye muvuga uko ibintu byagenze, atali ukubivuga mu bulyo bubashimishije, byo gushaka kwishyira aheza ; bene ibyo ntibizatuma Abanyarwanda bizerana kandi ngo biyunge.

Nyuma y’ibyo byose habayeho ibindi bitero : Inyenzi zagabye ibitero bigera kuli 36 harimo Igitero simusiga cyo muli Nshili kuwa 20/11/1960 n’igitero ruhekura-babyeyi cyo mu Bugesera cyo kuwa 21/12/1963 cyiyobowe na François Rukeba n’umuhungu we Jean Kayitana, Kabalisa na Sayinzoga Izo nyeshyamba watubwira ko zabalizwaga muli MDR ? ! Abana b’Umwami kuva k’umugabo kugeza k’umwana w’umuhungu wavutse uwo munsi, nyuma y’ibyabereye ku Rucuncu barashakicijwe baricwa, abo nabo se bicwe na MDR ? !

Mbere yo kuvuga cyangwa kwandika uzajye wiyibutsa unamenye amateka :

1.    MDR yaje ite ? Yavutse ali ishyirahamwe (asbl) yitwa « Mouvement Social Muhutu » mu wi 1957 kandi inafite ubuzima-gatozi, nyuma kuwa 18/10/1959 liba ishyaka : « PARMEHUTU », amatwara yaryo ali « ukuzamura Abahutu » bari barakandamijwe n’« Ingoma ya gihake » ndetse nagikolonize, kugendera kuli « demokarasi » no guharanira « Republika », bigejeje muli Kamena 1960 haba congre yiryo shyaka i Rwaza (Ruhengeri) bemeza ko ishyaka rya kwitwa « MDR-PARMEHUTU », ilyo shyaka ryabayeho kugeza muli Nyakanga 1973. Mu wi 1991 iragaruka aliko yitwa « MDR » kuko Abahutu bari bamaze kujijuka mu bitekerezo.

2.    Amatwara ya MDR yi 1959 yari kwipakurura « ubuhake » n’ubwicanyi bw’agatsiko ka Batutsi bali bibumbiye muli UNAR, « demokarasi » alibyo ubutegetsi bushingiye ku matora y’abaturage na « Republika » none iy’ubu ikorera i Kigali muli FPR yo yabaye « mpemuke-ndamuke », kandi na none yemeye « ubuhake » n’ubwicanyi bwa FPR nicyo gituma isigaye yiyita « MDR igendera ku mpinduramatwara ». Iyo « MDR igendera ku mpinduramatwara » za FPR niyo wemera kuko ili muli Leta mwise iy’Ubumwe (bwa FPR). Ese ko tubona ibintu birushaho gusenyuka (kuzamba) abo uvuga bubaka igihugu nibande ? Bo bubaka basenya ? ! Wenda n’iyo majyambere agezweho ! ! !

Tubihere hasi kugera hejuru. Koko Bwana André Sebatware « yaba » ataravugishije ukuli « niba » yaravuze ko « MDR Power » itabayeho. MDR Power iyo yabayeho by’« icyivugo » cya MDR ishaka kwereka ko irushije ingufu iya Twagiramungu bitaga « amajyojyi ». Ilyo jambo « power » mu cyongereza ntilivuga « kwica » cyangwa se « Hutu », « Hutu-pur », « Hutu-extrémiste » nkuko bamwe bitewe ninyungu zabo bihaye kuriharabika, ahubwo bivuga « ingufu », « imbaraga » !

Mureke kujijisha Abaturage cyangwa abatazi urulimi rw’icyongereza : Abasore b’Inkuba bajyendaga bivuga ko « bafite power », ijambo ly’icyongereza ; hanyuma murajijisha mubyita « PAWA » kugirango mwerekane ko bifite icyo bivuga, cyane cyane « gutegura ubwicanyi » ndetse n’« ubwicanyi » ubwabyo.

Igihe ya nama yo ku Kabusunzu yabaye kuva kuwa 23 kugeza kuwa 24 Nyakanga 1993 yakuragamo Faustin Twagiramungu mu bukuru bwa MDR, ubwo MDR icikamo kabili, Twagiramungu yagize icye gice cy’abantu bake, urebye batali barenze na 200, ali ukuvuga ko yasigaranye abantu b’iwabo (nabo si bose), nabo bake. Abasigaye baba mu gice bise icya Karamira n’abandi… ba Donat Murego, Dismas Nsengiyaremye (ni we wari uyoboye iyo nama) nawe ntiyali mu gice cya Twagiramungu. Ubwo rero icyo gice bise icya Nsengiyaremye - Karamira, kandi ni na byo koko, kuko basigaranye Ibiro-nyobozi bya MDR.

Ubwo habaho guhiganwa buli gice cyereka ikindi ko alicyo gikomeye ; ubwo abo ku ruhande rwa Nsengiyaremye - Karamira bakavuga ko « bafite power ». Ilyo jambo power lyari limaze iminsi likoreshwa ku muntu wese ufite imbaraga, ngo : « Kanaka afite power ». Ali ukuvuga ko akomeye. Ndetse ahanini balikuye ku iyamamaza (publicité) y’amabuye y’isitimu n’amaradiyo yo kwa Ramji, wasangaga ibyapa mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi byanditseho « power » iruhande rw’ayo mashusho y’amabuye « National ». Icyo gice cya MDR cyivugaga ko gifite power kurusha abo kwa Twagiramungu.

Ikindi twamenyesha abazi kuvuga no kwibuka, bamenye ko urubyiruko (jeunesse) rwa MDR rwitwaga « Inkuba » (JDR) rwali runafite « ubuzima-gatozi » (« personnalité juridique »), nta bwo bitwaga « Power ». Nta n’inyandiko n’imwe yo mu biro bya MDR bavugaga ko yitwa « Power ». Byabaye ikintu cy’igihimbano abasore bivugaga ko « bafite power », bashaka kwereka Twagiramungu ko bamurusha « abayoboke » (ali zo mbaraga = power).

Bwana André Sebatware yali mu kihe gice ? Turibaza ko yali mu gice cya ba Nsengiyaremye - Karamira. Nyuma rero aho « Power » bayihereye igisebo, bavuga ko ali yo yishe abantu, ubwo Sebatware bimutera impungege.

Aliko kandi, uyu « munyamakosa » nduzi ko atali amakuru, yali akwiye kwibuka ko ilyo yica bavuze cyane ko lyakozwe n’Interahamwe n’Impuzamugambi bya MRND-CDR. Nigute se noneho ubu avuga ko ali MDR yibarutse « power » igakora ibara muli Mata, Gicurasi na Kamena 1994 ? Ubwo ubutaha azavuga ko ali Abakombozi ba PSD bakoze ayo mahano, dore ko yose ali amashyaka ahanini agizwe n’Abahutu ! Ibi bigashaka gushyira icyaha ku Bahutu bose nkuko bakunze kubita muruhame « Ibipinga ». Halya ilyo jambo « Igipinga » lya zanywe na MDR ? !

Ubutegetsi ba FPR bwemera ko muli Komini ya Giti (Byumba) aliho honyine (muli yamataliki 1994) hatabaye génocide, aliko ntibyabujije abaturage (b’Abahutu) baho kwicwa muli ayo mataliki ndetse baza kubashyingura mu icyubahiro (kumugaragaro) na bayobozi ba FPR muli icyo gihe byali bikomeye. Ko bizwi ko batishwe n’Interahamwe za MRND baba barishwe na MDR ? ! Député (wa FPR) Burakari icyo gihe yari Bourgmestre w’agateganyo w’iyo Komini yishwe arashwe (atakiri Bourgmestre ahubwo ali mu Nteko Inshinga Amategeko) azira kumenya uko urupfu rwabo bantu rwagenze, nawe se yarashwe na MDR ? !

Muli ayo mataliki y’ubwicanyi muli 1994 habayeho itsembatsemba mu nkambi z’impunzi : Zoko (Byumba) na Nyacyonga (Kigali), birazwi ko ubwo bwicanyi butakozwe n’Interahamwe, ni MDR uvuga ko yi barutse power aliyo yakoze ayo mahano ? !

Ikindi kandi, tuvugishije ukuli, FPR-Inkotanyi (APR) yishe abangana iki, kuva kuwa 1/10/1990 kugeza ubu ? Halya ibyayo si ubwicanyi ? Niba bavuga ko ali ukwihorera, uwihorera ntaba yishe ? Halya mu Rwanda rw’ubu hali itegeko lyo kwihorera bidaciye mu Nkiko ? N’urukiko ntirutanga uruhusa rwo kwihorera.

 Harya umuntu naterwa akitabara ni we uzaba akosheje ? Ngo bishe impinja ! ? Igihe FPR/APR itishe impinja ni lyali ? Baza Bernard Makuza agusobanulire rapport y’ubwicanyi ili muli enquête yakoze igihe haba ubwicanyi mw’ijoro ryo kuwa 17 rishyira kuwa 18 Ugushyingo 1993 (nyuma yamasezerano yabereye Arusha) muli S/Préfecture ya Kirambo (Ruhengeri) mu karere bise « zone tampon ». Na none umubaze nyirabukwe, muka nyakwigendera Elie Ntarikure, nabo balikumwe (halimo n’abana) uko byabagendekeye nyuma y’« Intsinzi » ! Nonese kandi ko muvuga ko mu Rwanda hali imfubyi nyinshi, zasigaye zite ? Ni abazutse ? Bali bafite ubushobozi bwo guhunga kurusha ba se na ba nyina ? Abiciwe muli Congo bo nta n’imfubyi basize ! Niho habaye « itsembatsemba » ureke iby’abanyamakuru babogamye kugira ngo batabica, cyangwa ngo babarebe neza. Hali ugushakira « umuramuko mu binyoma » ?

Niba FPR yibwira ko ali yo ifite « ukuli », si ngombwa « kugerekaho ibinyoma ». Ufite urubanza rwiza ntagerekaho ibinyoma kugira ngo ukuli kwe kwumvikane.

Naho kubyerekeye kumategeko y’Imana ufite ayo wemera wibandaho kandi bavugako amategeko y’Imana yose areshya aha turashaka kuvuga ko wirengagiza itegeko litubuza « kubeshya no kubeshyera abandi », hali n’ikindi ivanjili ntagatifu itubuza : « Gushinja bangenzi bacu ». Wowe rero wihaye gucira abandi imanza ubasabira ibihano ku Imana nkaho uyirusha kumenya abakiranuka n’abadakiranuka. Uvuga ibyo aba yishe itegeko liruta ayandi livuga ngo : « Kunda mugenzi wawe nkuko w’ikunda ». Wowe rero uraregera Imana nkuregera DMI. Ko wihaye kuvuga iby’ubwicanyi n’abicanyi abo ushaka kuvuga nibande ? Ubushaka kubavuga bose ? Umwicanyi niwo mwabyanditseho naho uwo muhishira igihe kizagera agaragare kandi uhishira umurozi akakumaraho abana.

Banyarwanda rero nimureke kubeshyerana no kwirengagiza ukuli, mubone uko mwiyunga. Bitari bimwe bya Paul Mbaraga usaba « imbabazi » abamukoshereje… (bamwiciye abantu be kandi ndetse bamukuza ku kazi ke kuli radiyo Deutsche Welle i Köln). Agakomeza avuga ko ibyo yavuze ali uko yali « umunyamakuru », nk’aho uwo mwuga ali ukubeshya. Ubu rero na we Ndamage urabeshya, nibabikubaza uziregura uvuga ko wali « umunyamakuru ».

Ikibabaza cy’Abanyarwanda ni ko batajya bibaza ko ibintu bishobora guhinduka, kandi bihora bihinduka babibona. Turekeye aho tuzongera tukubwire ibindi ubutaha.

Tukwifurije uyu mwaka mushya muhire uzakubere, uretse uwa mata n’ubuki, uzakurinde kubeshya, kubeshyera abandi no kuvuga impuha.

 Massai House

  

N.B. Bwana Frank Ndamage, byaba byiza udushubije kugirango tumenye ukuli kwawe aho guherereye maze turusheho kwugurana ibitekerezo, bitali mubulyalya. Niba hali undi ufite ipfunwe nawe ashobora kusubiza.

 

 Ubutaha nzandikira MDR ikorera i Kigali muli FPR, ubu ntikili MDR tuzi isigaye yiyita « MDR ingendera ku mpinduramatwara ».