MDR iratabaza inateza ubwega (1)

ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI             Kigali, ku wa 08 mata 2003
NA REPUBULIKA KIGALI

Nyakubahwa Visenti BIRUTA,
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'Inzibacyuho
KIGALI


Nyakubahwa Perezida,

Tumaze kugezwaho ibikubiye muri Raporo ya Komisiyo y'Inteko yashinzwe kwiga
ikibazo kiri mu Ishyaka MDR; twebwe Abayobozi b'Ishyaka MDR bashyize umukono
kuri iyi baruwa, dushimiye Inteko Ishinga Amategeko kuba yaritaye ku bibazo
by'Ishyaka MDR igashinga iyo Komisiyo kubyiga no kwerekana uko byabonerwa
ibisubizo.

Duhereye ku bikubiye muri iyo raporo n'uburyo bwakoreshejwe kugira ngo
bigerweho, duhereye kandi ku Itegeko Nsingiro Igihugu kigenderaho ryemeza ko
ntawe ucibwa urubanza ataburanye cyangwa atahamagawe ngo yisobanure,
tubasabye Nyakubahwa Perezida, kutwemerera tukagira ibyo tuvuga kuri iyo
raporo.

Ikiduteye kubandikira tukimara kubona iyo raporo, ni uko ibyinshi
biyikubiyemo tubona ari ibinyoma bivanze n'ibihimbano, kugira ngo muzabigeze
ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, kuko tubona ari ngombwa kugira ngo
Inteko izarusheho gusuzumana ubwitonzi n'ubushishozi isanganwe ibikubiye
muri iyo raporo mbere yuko iyifataho imyanzuro.

1.    Kwitiranya nkana MDR iriho ubu ngubu na MDR Parmehutu yasheshwe n'itegeko
Nshinga Repubulika ya kabiri yagenderagaho ; kandi bikaba bigaragara neza mu
mahame na statuts MDR igenderaho ko yitandukanije na Parmehutu, Hutu Pawa
n'izindi nyito zimpitagihe ;
2.    Kuvuga ko hari gahunda zikubiye mu ngingo 13 ziri kuri paji ya 26, iya 27
na 28 ; ntabimenyetso bifatika iyo Komisiyo igaragaza byameza ko izo gahunda
ziriho (inyandiko zikubiyemo, abaziteguye, igihe zateguriwe, aho
zigishirijwe, abazigishizwe n'ibindi bifatika byagakwiye gushingirwaho
kugirango bigaragaze ko ari byo koko atari ibihimbano ) ;
3.    Guceceka ku makosa yakozwe n'abari ku uruhande rwa Ntiruhungwa :
    -bakwirakwiza buri gihe mu biganiro mbwirwaruhame (conférences de presse)
mu ma radiyo no mu binyamakuru inyandiko zishyushya imitwe zihembera
inzangano n'amacakubiri mu baturarwanda,
    -basuzuguye intumwa ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,
    -baburijemo buri gihe imishyikirano yari igamije gucyemura ibibazo biri
muri MDR, bishe amategeko bafatanya na Gasana gukora coup d'Etat mu Ishyaka,
    -guceceka ku bikubiye mu ibaruwa Gasana ukuriye abateje amacakubiri muri
MDR yanditse ashinja Leta y'u Rwanda kugendera kuri ethnicity n'ibindi ;
    -Guceceka ku bivugwa ko ubu byagaragaye ko Gasana uyoboye igipande cya
Ntiruhungwa yaharaniraga icyo gihe kugarura umwami (cfr ibyo Umunyamabanga
Mukuru ushinzwe inzego z'umutekano yavuze ku ipaji ya 274 cg 367 na bic);
Ahubwo komisiyo igashinja abantu bose bari ku ruhande rwa Kabanda ibirego
byose Ntiruhungwa n'abo bafatanije bamaze iminsi bakwirakwiza mu binyamakuru
haherewe ku maraporo yatanzwe n'inzego zikuriwe na Ntiruhungwa no kubyo
Ntiruhungwa nabo bafatanije bavuze hatitawe na busa ku byavuzwe na bacye
babajijwe mu baregwa, ibyo bigakorwa benshi mu bashinzwa na komisiyo
batamenyeshejwe ibyo baregwa, nta n'ibimenyetso bifatika beretswe kugira ngo
bamenye nibuze ishingiro ry'ibyo begekwaho ;

4.    Gusaba komisiyo kwerekana ibimenyetso bifatika bigaragaza ko MDR iyobowe
na Kabanda yashyizeho intego yo kuzatsinda amatora ikoresheje iturufu
ry'abahutu kuko tuzi ko MDR iyobowe na Kabanda itagizwe n'abahutu gusa,
kandi amahame igenderaho akaba yamagana ibintu byose byashingira ku bwoko
cyangwa se ivangura iryo ariryo ryose ;

5.    Kwemeza abantu ku giti cyabo amakosa akubiye mu birego by'abo Komisiyo
yemeza ko ari ababeshyi nkuko ibyandika muri raporo yayo ; ese niba babeshya
nkuko Komisiyo ibibashinja, babeshya abandi uretse yo ?, twasabaga ko
Komisiyo yerekana ireme ry'ibyo ishingiraho ishinja abantu ibyo baregwa
n'abanyabinyoma, akanatubwira niba agatsiko ka ba Ntiruhungwa bose ari
ababeshyi cyangwa se niba harimo bamwe babeshya, ibyo babeshye, n'abo
babeshye bose ;

6.    Kwerekana ku mugaragaro ibimenyetso bifatika, byerekana inama Komisiyo
ivuga ko zikoreshwa hirya no hino mu Gihugu zitangirwamo inyigisho
z'amacakubiri zijyanye n'ingengabitecyerezo bya Parmehutu, hakerekanwa
n'ibuze italiki inama yabereyeho, uwayitumije, abayitumiwemo, abayigiyemo,
ibyari ku murongo w'ibyigwa, n'inyandiko mvugo igaragaza izo nyigisho
z'amacakubiri cyangwa se amajwi y'abari mu nama barimo bigisha ayo
macakubiri ;

7.    Ku bw'umwihariko kwerekana ibimenyetso bifatika byerekana igihe Kabanda
yaba yaragiriye i Masango, mu Birambo no mu Budaha gushyiraho amashyirahamwe
ashamikiye ku ITARA no kwerekana amazina y'abari muri ayo mashyirahamwe
n'ibyo akora;

8.    Kwerekana amataliki anyuranye yerekana igihe inama zitemewe zaba zaragiye
zikoreshwa i Gitarama na Minani Faustin zivugwa kuri paji 35, aho zabereye
n'abari bazirimo ;

9.    Kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko Kabanda yateguye amategeko
y'Ishyirahamwe ITARA, kuko awateguye ayo mategeko azwi neza kandi akaba
atanitiranwa na Kabanda ndetse na Komisiyo iyo ishaka kumenya ukuri iba
yaramubajije;

10.    Gushaka kuvanga buri gihe ibibazo bivuka mu Gihugu n'ibibazo bya MDR,
kugeza ubwo Komisiyo yemeza ko Kabanda yagize uruhare mu gutegura amategeko
y'ubuyanja kandi atarigeze akorana inama na rimwe haba mu ngo cyangwa se mu
tubari n'abashinze Ubuyanja, ku by'umwihariko nta nama  nimwe abayobowe na
Kabanda muri MDR bigeze bakorera muri hoteli OKAPI nkuko bivugwa na
Minisitiri ushinzwe umutekano ;

11.    Kwemeza ko Kabanda yayoboye inama ya Parmehutu ku Kibuye irimo
Maniraguha n'abandi Twagirumukiza avuga nyamara Komisiyo yarasobanuriwe ko
Maniraguha atarakandagira ku Kibuye na rimwe kuva muri 1994, n'abandi bantu
bavugwa hakaba hari ibimenyetso bigaragaza ko ubwo Kabanda yari ku Kibuye
n'umuryango we abavugwa ko yabakoresheje inama bari bibereye hano i Kigali
mu makwe ;

12.    Kugereka ibyaha ku bantu bataba muri MDR Komisiyo itigeze inabahamagara
nibuze ngo ibabaze, bityo abayoboke ba PSD, ba PDC, n'abandi bataba mu
mashyaka cyangwa se tutanazi namba bakaba barashyizwe mucyo Komisiyo yita
agatsiko kigisha Parmehutu kayobowe na Kabanda, aha turasaba Komisiyo
kwerekana rwose ibimenyetso bifatika byerekana ko abantu nka Serubibi,
Munyarugerero, Nkurunziza, Gatwabuyenge, Munyashongore, Karara, Sebudanga,
Rutagungira, Munyarukiko, n'abandi Komisiyo isiga ibyaha batazwi na rimwe
muri MDR ya nyuma ya 1994 bakoze koko izo nama, ikerekana aho zabereye,
uwaziyoboye, n'inyandiko mvugo z'ibyavugiwemo byigisha amacakubiri ;

13.    Kuba Komisiyo yaragendeye ku mabwire itagenzuye, bityo gusurana
kw'imiryango, gusangira kw'incuti, kwumvikana kw'abaturanyi bikitwa ko ari
ugukoresha inama zamamaza amacakubiri ;

14.    Kwerekana ibimenyetso bigaragaza koko ko ITARA ari umutwe wa milice
washinzwe na MDR igamije guhungabanya umutekano nkuko byavuzwe mu Nteko na
Minisitiri Ntiruhungwa ushinzwe umutekano, bikaba bivugwa no muri raporo ya
Komisiyo ; n'ibyerekana ko ITARA rikorana n'umutwe twe tutazi Komisiyo ivuga
ko ukorera i Cyangugu ngo witwa "« Ishyirahamwe Ubumwe bw'Abahutu "»
bakanerekana ibimenyetso bifatika byerekana ko ayo mashyirahamwe yashyizweho
cyangwa ko afitanye ubufatanye n'Ishyaka MDR ;

15.    Kwerekana ibimenyetso bifatika byerekana ko MDR Pawa yavutse Minani ari
mu Rwanda kandi ko icyo gihe yakoraga ivangura bwoko nkuko Komisiyo ibyemeza
ku ipaji ya 35 yirengagije nkana ikirego uwo Minani Faustin ubwe na bagenzi
be bashyikirije Porokireri Mukuru mu Rukiko rw'Ikirenga kuva tariki ya
20/02/2001 nanubu ikirego kikaba kitarashyikirizwa inkiko ngo zigisuzume ;

16.    Kugaragaza ibimenyetso byerekana igihe inama Komisiyo ivuga ko zibera
kwa Kavutse zabereye, abari bazirimo, uwabatumiye n'ibyo bavugiye muri izo
nama biteza amacakubiri ;

17.    Gushyira ahagaragara amategeko ishyaka riba ryishe iyo rikoresheje inama
muri Hotel Isimbi cyangwa Ninzi Hill inama ya Biro Politiki no kumenyesha
abanyarwanda niba nta nama nimwe uruhande ruyobowe na Twagirumukiza rwigeze
rukoreshereza muri Hotel hano mu Rwanda ;

18.    Kwerekana inyandiko Kabanda yaba yarakwirakwije mu binyamakuru
akazitirira abandi , n'ibimenyetso bifatika bidashingiye ku binyoma
nk'ibivugwa na Safari na Ntiruhungwa ngo yanditse muri le Partisan N° 48,
nyamara muri iyo nyandiko nta na hamwe handitse ko Kabanda yabajijwe cyangwa
akandikisha ibi n'ibi, kuba harimo ifoto ye, iya Gasana na Twagiramungu
sibyo byerekana ko ariwe wanditse ibikubiye muri icyo kinyamakuru cyane
cyane ko we n'ubusanzwe ibitecyerezo bye abivugira ku mugaragaro;

19.    Kwerekana ibimenyetso bifatika byemeza ko hari inama ya MDR uruhande
ruyobowe na Kabanda yabaye harimo Gen Habyarimana na Col Ndengiyinka,
Komisiyo ikerekana aho iyo nama yabereye, abagize Biro Politiki ya MDR
bayijemo, n'inyandiko mvugo yayo;
20.    Hejuru y'ibimenyetso byose Komisiyo yahawe byerekana ibyo MDR igenderaho
muri iki gihe, abashyize umukono ku mahame n'amategeko yateguriwe i Kibungo,
inzandiko Kabanda yohereje muri Minaloc no mu zindi nzego z'ubuyobozi
bw'Igihugu amenyekanisha impinduramatwara, amahame na statut ivuguruye bya
MDR, kugira ngo imyanzuro idafatwa hashingiwe ku mazimwe no ku binyoma ;
turasaba ko Komisiyo ibwira Abanyarwanda impamvu ikomeza gutsimbarara
ikitiranya nkana MDR ivuguruye na MDR Parmehutu yabayeho mbere ya 1973, maze
ikerekana idéologie ya Parmehutu ivugwa ubu aho iba, abayiteguye, igihe
yateguriwe, abayishyizeho umukono, abashinze agatsiko kayamamaza, aho
kashingiwe naho iyo idéologie yakwirakwijwe;

21.    Gusobanura impamvu Komisiyo yirengagije ibyo Twagirumukiza avuga ku i
paji ya 36 (50 na bic) igika cyanyuma no ku ipaji ya 38 (52 bic) igika
kibanziriza icyanyuma, aho yivugira ko MDR yemera impinduramatwara ari
iyohereje muri Minaloc inyandiko y'impinduramatwara ko ariko Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika yasanze impande zose zemera Kibungo. Ese urwandiko
Kabanda yoherereje Minaloc atanga iyo nyandiko y'impinduramatwara ko
Komisiyo irufite, yaba yarabyirengagije kubera izihe mpamvu ? Ese hari
urwandiko Twagirumukiza cyangwa umuntu uri kuruhande rwe rwohereza inyandiko
y'impinduramatwara muri Minaloc baba bareretse Komisiyo, niba ari ntarwo se,
Komisiyo ivuga ko abo ku ruhande rwa Twagirumukiza aribo bemera
impinduramatwara yamenyekanishinjwe na Kabanda ishingiye kuki?

Kubera ko ibintu byinshi Komisiyo yashyize muri iyo raporo bigeza nubwo
bishinyagurira abantu bahuye n'ibibazo muri 1994, kuko benshi ari abatakaje
abavandimwe, abana n'abagabo babo, abasenyewe, abatotejwe bazira kwanga
idéologie ya Pawa na Parmehutu, none bakaba bashyirwa mu gatsiko kamamaza
amacakubiri na idéologie ya parmehutu boshye bayobewe uko amacakubiri
yabakozeho, twasabaga, nyakubahwa Perezida, ko ibyo bintu byasuzumanwa
ubwitonzi kugira ngo abantu batarengana kabiri cyangwa se ngo bazire ibyaha
batigeze bakora. Kimwe n'uko bitumvikana ukuntu abayobozi bazwi, bahora
baharanira inyungu z'Igihugu nkuko bigaragarira mu kazi kabo, aribo
bashyirwa ku isonga y'amacakubiri barwanije kuva cyera, yemwe na mbere ya
1994 nkuko byagiye bigaragara mu mibanire yabo n'abandi banyarwanda ureste
abashaka kugera ku nyungu zabo bwite birengagije iz'Igihugu n'iz'ishyaka
MDR.

Muri make, twongeye kubatangariza ko dushyigikiye impinduramatwara ya M.D.R.
yabereye i Kibungo kandi ko twitandukanije n'ingengabitekerezo ya Parmehutu
, kandi ko dushyigikiye Gouveroma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda na gahunda zayo
zose. Tukaba dusaba ko hatagira ushyirwa mu gatsiko kagahimbano kadafitiwe
ibimenyetso ko kabaho, cyangwa ngo afatirwe ibyemezo ku ikosa atigeze
amenyeshwa cyangwa se kubera ko yitirirwa kuba ari mu gipande cy'umuntu uyu
n'uyu, nta bimenyetso simusiga bimweza icyaha kandi adahawe uburyo bwo
kwisobanura.

Mugire amahoro.



Bimenyeshejwe:
-    Nyakubahwa Prezida wa Repubulika
KIGALI
-    Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe
KIGALI
-    Bwana Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Itangazamakuru n'Imibereho myiza y'Abaturage
KIGALI
-    Bwana Perezida wa Komisiyo y'Inteko igenzura Ishyaka MDR
KIGALI