Itangazo MDR
Imyaka 11 muri «ndiyo bwana» ya FPR
Kuri
iyi sabukuru y’imyaka 44 ishize tumenye demokarasi, ni ngombwa ko buri
munyarwanda asubiza amaso inyuma, agashishoza aho u Rwanda rwavuye, akareba naho
rujya ubu. Tutiriwe twirebesha i Nyanza rero, icyirambiye abanyarwanda kandi
kiduhangayikishije cyane ubungubu, ni uko utikirije intero FPR iteye aba adafite
umwanya mu gihugu cye.
Abarwanashyaka
ba MDR basanga muri politiki, intambwe
yo muri 1994 yarasubiye inyuma biteye isoni . FPR yamiliye amashyaka yandi
muri Forum. Izo ngirwa mashyaka ntizishobora gutekereza ibyo FPR idashaka.
Abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bamariwe ku icumu, abandi basaziye mu
magereza kandi nta kintu gifatika bashinjwa. Ubumwe
n’ubwiyunge byaheze mu magambo. FPR itegekesha abaturage igitugu, agasuzuguro
n’andi marorerwa abanyarwanda badasiba kwibonera. Nta muntu ugicira ngo FPR itamubona, igikozwe cyose
n’umunyarwanda ushaka kwigenga cyitwa amacakubiri. Kwishyira ukizana bya buri
munyarwanda byamizwe na FPR. Kubera gutotezwa no kugirirwa nabi, abanyarwanda
bakomeje guhunga igihugu cyabo ari benshi. Nyamara kugirango bamwe babone
amaramuko, biyandikishije muri uwo mutwe. MDR irasanga igihe cyo kwibohoza kiri
hafi.
Mu
byo ubukungu n’imibereho y’abaturage, u Rwanda rwasubiye inyuma bitangaje.
Ubukene n’inzara biranuma mu gihugu cyose. Abaturarwanda barya ubu bagahaga
babarirwa i Nyarutarama ku ntoki. Amasambu yambuwe bene yo amwe agirwa ibikingi.
Ubukungu Rubanda yari yarishakiye imaze kubira icyuya bwatejwe cyamunara
(privatisation) na FPR (ngizo inganda z’ibyayi, amacapiro ni uko, n’ibindi
bigo bya leta) bihabwa abayoboke bayo cg abandi bayishyikiye mu ntambara. Umujyi
wa Kigali utunzwe n’Ubugande. Indwara z’ibyorezo ku isonga hakaba sida
byugarije u Rwanda. Abayobozi b’i Kigali biyibagiza nkana ko nta muti n’umwe
ushobora kuvura inzara ifatanije n’icyo cyago. Ubugome bwabo rero ni
ukwicisha abaturage inzara. Ikindi kandi,benshi mu bakozi ba leta
barirukannywe bazira ingamba zidafututse ; imisoro (bone niyo
kaba ari agatebo k’ibijumba uvanye mu nsi y’urugo rwawe), yashubije abantu
ku isuka, nta munyarwanda ushobora gutema igiti kabone niyo yaba ari mu ishyamba
rye, imirimo iciriritse ituruka ku giti (ububaji, gutwika amatafari, …)
yarazambye, ibyo byose bikorwa kugirango bumvishe Rubanda. Nyamara kugirango
Rubanda iramuke, iragira iti : « harakabaho FPR ». MDR isanga
iriya cyamunara yagombye guhagarikwa kandi Leta FPR ikiyumvisha ko ariyo
ishinzwe imibereho myiza y’abanyarwanda.
Ku
byerekeye uburezi, n’ubwo umubare w’abiga ugenda wiyongera (ariko n’abaturage
bariyongereye), MDR itegereje ko abana bose bashobora kwiga amashuri mato n’ayisumbuye
kandi bakarangiza ibyo byiciro. Byongeye kandi, MDR ikomeje guhangayikishwa na
za diplômes zisigaye zitangwa mu Rwanda. Ubwenge n’ubumenyi mu mashuri (ingeri
zose) y’u Rwanda byagiye hasi ku buryo amashuri yo mu Rwanda adashobora
kugerererannwa n’ayo bimeze kimwe mu bihugu byo hanze. Si uko byahoze kandi si
uko bigomba kumera. Nyamara ibigo by’amashuri byirirwa bitoza abanyeshuri
kuririmba: «harakabaho FPR ». MDR ishaka ko amashuri y’abana bacu
anyurana na za IGA (centres d’alphabétisation).
Mu
bubanyi n’amahanga, MDR yibaza niba amaherezo u Rwanda rwa Kagame ruzashyira
mu gaciro rukumvikana n’ibihugu bidukikije, cyane cyane Congo. Birababaje
kubona politiki uwo mugabo agenderaho ari iyo abasekuruza be yo kwagura u Rwanda
no kwongera umutungo we akoresheje ingufu n'iminyago muri iki gihe tugezemo.
Abana b’u Rwanda bajyannwa ku gahato muri iyo ntambara. Amahano abasirikare
FPR bakorera abanyekongo si ayo kuvugwa. Ngubwo ubwicanyi bw’inzirakarengane
z’abasivili, kubasambanya banabatera sida, ubujura, …! Nyamara nubwo izo
ngabo zitishimira guhora ku rugamba nta mpamvu kandi bamwe bakanahasiga ubuzima
bwabo, zigenda ziririmba cyama ! Ese aho abana bacu ntibazavaho bishyura
ibyo bikorwa bigayitse bya FPR? MDR ikomeje kwamagana iyo myitwarire idahwise na gato ya
Kagame na Leta ye yiyitiriye iyo ubumwe.
Ku
byerekeranye n’ubutabera, MDR ihangayikishijwe nuko iryo jambo ritakigira
umwanya waryo mu rwa Kagame. Umubare w’amapirizo ujya kwegera uwo abaturage
kandi ahanini zuzuye inzira karengane zanze kwemerao ibyaha FPR izigerekaho
kandi zitarabikoze. Mu byukuri, wagirango za
pirizo niwo mushinga ugagaragara FPR yagejeje ku banyarwanda dore ko hafi y’abanyarwanda
bose bawuherewe amahugurwa. MDR isanga kandi GACACA ari urubuga rwo kwongera
umwiryane mu banyarwanda, cyane cyane ko abagizi ba nabi n’abicanyi bo ku
ruhande rwa FPR bazwi neza na Rubanda, kandi bakaba barigize intavugwa n’intakoreka.
Nyamara Rubanda yirirwa ibakomera amashyi.
Kubera
ibyo byose, MDR ishyigikiye urubuga rwahuza abanyarwanda, aho baba baturuka hose,
b’ingeri zose nta kuvangura, bagashakira hamwe umuti w’ibibazo by’igihugu
cyabo.
Fait à Bruxelles le 28/01/05
Sé
NSENGIYUMVA P.
Umurwanashyaka wa MDR