IJAMBO RY'IBANZE

Ishyaka ryacu rifite abarwanashyaka beza ari imbere mu Rwanda, ari no mu mahanga. Nyamara ariko, rimaze igihe kinini ryarajahajwe n'abikundira inyungu zabo kurusha inyungu za Rubanda. Kuva muri 1973-1990, MDR Parmehutu yahagaritswe n'ibisahiranda byari byiyise abakamarade ba 5 juillet. Aho MDR ivukiye muri 1990, intambara iba rudobya. Muri iyi minsi, ibisahiranda byaje kuba byinshi mubiyita ngo ni abakuru b'Ishyaka. Igitangaje cyane ariko, ni uko hari ibyihebe byaje kwihisha mu ishyaka MDR atari abayoboke, ahubwo ari ukugirango birebwe neza na bamwe mu bategetsi, bibone uko byiyuzuriza inda zabyo kugeza naho bidatinya gusenya Ishyaka. Aho bigereye aha rero, abavuga igifaransa bati: assez c'est assez.  Ibyo byigomeke rero bikomeje kwihishahisha mu Ishyaka bimenye ko abarwanashyaka dukurikiranira hafi ibikorwa byabyo. Bikwiye gushyira mu gaciro bikamenya ko bucya bwitwa ejo. 
Twebwe , 
Abarwanashyaka ba MDR turi mu mahanga, akaba ari natwe dushyizeho iyi si site, twongeye kuvugira hamwe tuti:
- Twamagannye byimazeyo ibisahiranda na bya kimanuka byihishe muri MDR,  nta mutima w'uburwanashyaka bifite, bigamije gusa kuyisenya. Muri byo twavuga nka Gasana A., Safari S., Marara C., Ntwarabakiga, Ntiruhungwa J. D., Twagirumukiza Emmanuel n'abandi.
- Turasaba ko amashyaka akorana n'abaturage nta zindi nzitizi, bityo amashyaka ntakomeze kuba umwihariko wa runaka uyu n'uyu, ahubwo akaba amashyaka y'abanyarwanda bose. 
- Turasaba byihutirwa ko abaturage bihitiramo abategetsi hakoreshejwe amatora ataziguye (système électoral direct), bityo umutegetsi akagirirwa ikizere n'abo ayobora, akareka kuba igikoresho abaturage batazi icyo kimaze uretse kubakanda, kandi Rubanda  ikagira uruhare mu gucunga igihugu cyayo.
- Twamagannye kandi abantu b'umutima mubi bashobora kwitwaza iyi site kugirango bakomeze gusesereza abarwanashyaka. 

Mugire Demokarasi muri Repubulika
Bruxelles le 03/12/01

Oherereza ubu butumwa inshuti