Muri uyu mwaka wa 2014, Paul Kagame yabatije umwaka w’amakuba menshi, watangiranye nuko abanyamakuru b’amaradiyo na za televiziyo mpuzamahanga, bakangukiye kujya kwirebera imbona nkubone uko FDLR ibaho, ndetse ngo banarebe imirebereho y’impunzi muri rusange. Abanyamakuru bavuye muri Amerika, bajya gutara amakuru kuri FDLR mu gace ka Kivu y’amajyaruguru, ndetse na Aljazeera yo muri Qatar yagezeyo, tutibagiwe n’Ikaze Iwacu, ijisho ribarebera aho mutageza amaso yanyu.
Impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu baba muri Congo, bashobora kuba bari mu bantu kuri iyi isi banyuze mu buzima bukomeye cyane, kubera gutereranwa n’amahanga, ndetse na bene wabo w’abanyarwanda, babaye nk’abatereyeho utwatsi, ngo uwabavugira, bamwica, cyangwa bakamufunga. Nyamara abanyarwanda bafite iyo myumvire baribeshye bikabije, kubera ko n’ubundi, aho bari mu Burayi n’Amerika, badasiba gufungwa, kandi batazize ko bavugiye impunzi. Birababaje kubona hari abanyarwanda batinyuka bakavuga ko FDLR bayibuze, ko batazi icyo iharanira, none abanyamahanga nibo bari gufata iya mbere mu kujya kuyishaka.
Hashize hafi imyaka nk’itatu, ikibazo cya FDLR, kije mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga, aho ibihugu byinshi bitangiye kubona ko nta mahoro yazigera aza mu karere k’ibiyaga bigari, ikibazo cya FDLR kidakemutse. Kuba amahanga atangiye guhagurukira iki kibazo, byanatumye na ba banyarwanda baritswemo n’ubwoba, bumva ko bagomba gukanguka, bakagira icyo bakora. Niyo mpamvu muri iyi minsi, nta kindi kivugwa mu mashyaka ya politiki y’abanyarwanda, uretse FDLR. Bamwe bati nta wakorana na FDLR idahinduye izina, abandi bati, turakorana nayo uko imeze.
Gusa icyo umuntu yavuga nuko abanyapolitiki y’abanyarwanda bagombye kugira ikimwaro, kubera ko u Rwanda ari igihugu cyabo si abanyamahanga bakagombye kubabwiriza ko hari bene wabo muri Congo bakeneye gutabarwa. Iki n’igihe cyiza cyo gushyiraho umuhate, maze tugatabara abanyarwanda bababaye, bitabaye ibyo, ubwo hazaba hasigaye ari ah’imana, ariko amateka azabitubaza twese.
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr
23 mars 2014
Ububanyi n'amahanga