Umwe mu ntasi za Perezida Kagame yatawe muri yombi n段nzego z置butasi za Uganda!!
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aturuka ahantu hizewe, yemeza ko
inzego z置butasi za Uganda zataye muri yombi umwe mu ntasi za perezida
Kagame wakoreraga inzego z置butasi ze mu gihugu cy'Ubwongereza.
Amakuru akomeje kutugeraho yemeza ko Leyon Amigo Rubagumya yafunzwe n段nzego
z置butasi za gisirikare za Uganda ku itariki ya 29/05/2011, aregwa icyaha
cy'ubujura akoresheje imbunda (robbery). Iperereza twakoze kugirango tumenye
neza ibyihishe inyuma y段fungwa rye, twasanze uwo musore acekwaho ibindi
byaha.
Amakuru dukomeje gukura ahantu hizewe yemeza ko Amigo Leyon Rubagumya alias Majuju ari umwe muri za maneko za Kagame umaze iminsi akorera izo nzego mu buryo bwo hejuru, akaba anacyekwaho kuba mu bantu bashoboraga guhungabanya umutekano w'abayobozi bakuru b段gihugu cya Uganda, cyangwa bamwe mu mpunzi zahungiye muri icyo gihugu.
Kugeza ubu Majuju afunzwe mu buryo abateroriste bafungwamo, dore ko ngo yanafatanywe pasiporo z段bihugu bitatu, ari byo u Rwanda, Uganda n旦bwongereza, akaba yanakoreshaga amazina atandukanye muri buri pasiporo. Iyo ntasi ya perezida Kagame ikaba yanafatanywe ibihumbi ijana by'amapawundi (1000.000) n段mbunda.
Amakuru dukomeje kubona mu kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko Majuju yari afite
amafaranga arenze ayo bamufatanye akiri mu Bwongereza, akaba yari aherutse
gukora umunsi mukuru asezera kuri bagenzi be mu kwezi kwa kane 2011, aho
yahaga buri muntu ushatse amapawundi mu bitabiriye ibyo birori, dore ko
yayabikaga iwe mu rugo, akaba yaranaguze imodoka yo mu bwoko bwa Range
Rover, mbere y'uko ataha mu Rwanda.
Rubagumya alias Majuju yakoranye na Col Dan Munyuza hagati y'imyaka y'1995
n'1997, akaba yaraje kujya mu Bwongereza mu mpera z置mwaka w'2000. Nta kazi
kadasanzwe yigeze akora mu Bwongereza nyamara akaba yaraje kongera gukorana
na Col Dan Munyuza umwaka ushize, ari naho yatangiriye kubona amafarange
menshi aturutse i bukuru.
Rubagumya yari umwe mu bantu bajyaga bakira maneko mukuru wa Kagame, Col Dr
Ndahiro Emmanuel, igihe cyose yajyaga mu Bwongereza, ari nako atanga raporo
ku Banyarwanda batuye muri icyo gihugu. Yashoboye kuneka abatavuga rumwe na
Kagame byoroheje, dore ko benshi bamusuzuguraga bamufata nk置musongarere.
Rubagumya kandi yavuganaga n'abasirikare bakuru bari hafi ya Kagame
batandukanye, akaba ngo akunze gutanga ibisobanuro ko abasirikare avugana na
bo, abiterwa n置ko akundana na muramu kazi wa Gen Kayonga, uyu ngo bakaba
bagomba kuzashakana muri uku kwezi kwa karindwi.
Majuju yafatiwe muri Uganda agomba kujya mu Bwongereza aho yagombaga kuva
agana muri Amerika ku butumwa bw'akazi, Ikinyamakuru Umuvugizi kitaramenya
neza. Twanashoboye kuvugana na bamwe mu bantu bari hafi yacu, baba mu
Bwongereza, badutangariza ko Mujuju yari afite indiri y段nsoresore n段nkumi
yakoreshaga mu Bwongereza hamwe n旦bubiligi, izi nsoresoe n'inkumi ngo
zikaba ari zo zimufasha gukora akazi ke mu buryo bworohereje.
Twabibutsa ko twakunze gusohora inkuru mu minsi ishize, twerekana ko maneko za Kagame zikomeje gukora ibikorwa by置butasi bitandukanye ku butaka bwa Uganda, zikaba zaranatungwaga agatoki mu gushaka guteza umutekano mucye muri icyo gihugu mu bihe by誕matora aherutse. Umutekano muke wari ushingiye ku gutesha umutwe perezida wa Uganda, Yoweri Museveni. Twanabatangarije uburyo abnshi muri zo za maneko zitwaza amafaranga menshi na za pasiporo z段bindi bihugu birimo n段cya Uganda cyangwa ibindi bihugu by置burayi. Ibi byose bikaba bikorwa kugirango baburizemo uruhare rw置 Rwanda mu gihe baba bamaze gukora ibikorwa byabo bibisha.
Ibi bikaba bibaye nyuma y'iminsi micye inzego z'umutekano z'Ubwongereza zi bujije undi Munyarwanda nawe wacekagwaho kunekera Kagame kwinjira kubataka bwabo.
Amakuru atugeraho akaba yemeza ko inzego z置 Rwanda zirimo gukora ibishoboka
byose kugirango zifunguze maneko wazo.Twifuje kuvugana na bamwe mu barebana
n'iyi nkuru, yaba abo mu nzego z段bihugu byombi ndetse na fianse wa Majuju,
ntibyadushobokera.
Johnson, Europe.