Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’Urwanda
Kigali, Rwanda
Nyakubahwa perezida, nzi ko utazi igifaransa cyakora kutamenya igifaransa
si igisebo . Ikibazo ni uko wagiciye mu Rwanda kandi kivugwa n’
abanyarwanda barenga 80%. Ibyo nabyo ariko tuzagira umwanya wo
kubigarukaho. Uyu munsi nyemerera nkubwire agatekerezo nasomye mu
gitabo cyitwa « LE PETIT PRINCE » cyanditswe n’umufaransa witwa Antoine
de Saint –Exupéry. Nshatse kukagusobanurira kuko karimo inyigisho
nyinshi uramutse uzikurikije zazanzamura ubutegetsi bwawe buraye buri
buhirime !
Abakene ntibakwiye kuba ibicibwa
Aka gatabo katugezaho iby’umwana witwa LE PETIT PRINCE akaba yari atuye
indi isi ( planète) yitwa astéroide B612. Iyi planète ngo yavumbuwe mu
1909, n’umushakashatsi wo mu gihugu cya Turikia. Amaze kuyivumbura
yihutiye kugeza ku bandi bashakashatsi icyo yari amaze kugeraho ariko
kuko atari yambaye neza , ubushakashatsi bwe barabwanga. Nyuma yaho,
umutegetsi w’umunyagitugu yaje kushyiraho itegeko rihanisha umuntu
wese utambaye umwenda w’abanyaburayi igihano cy’urupfu ! ibi byatumye
na wa mushakashatsi akora uko ashoboye agura aga costume bituma yongera
kugeza kuri babantu ibya bwa bushakashatsi bwe noneho bahita babwemera !
« Uti isomo ushatse kumpa aho ni irihe ? » icya mbere ni uko iyo
nteko y’abashakashatsi yagaye ibyo mugenzi wabo yagezeho ngo ni uko
yambaye nabi. Nawe wabikoreye abanyarwanda b’abakene ubajujubya nkaho
ari ibicibwa. Kuvuga ngo umunyarwanda utambaye urukweto rw’ingozi
ntiyakandagira mu mugi wa Kigali ni ibintu bigayitse.
Ese nyakubahwa Prezida ,ko bivugwa ko nyuma y’ihunga ry’umuryango
wawe muri 62 cg 63 ( sinzi umwaka neza ) ko mwabayeho mu bukene
burenze urugero kuburyo binavugwa ko umubyeyi wawe umwe yaba
yarapfuye azize inzara, usanga ibi urimo ukora atari bya bindi bavuga
ngo kuba « inkirabuheri » !!?? niko nyakubahwa Perezida, ko wamaze amazu
y’abaturage uyasenya ngo ni uko atari amagorofa , umaze imyaka ingahe
wowe n’umuryango wawe mutuye mu mazu ya kijyambere ?
Nyakubwahwa Prezida iyo ufata abana b’igihugu ukajya kubafungira ku
kirwa cy’Iwawa usanga bitaniye he niby’uwo munyagitugu waciye iteka ryo
gupfa aziza abantu ko ari abakene ?
Numvise ko buri wa gatatu wa buri cyumweru usubiza abakubajije ibibazo kuri
facebook nanjye uzampfe agasoni utwo tubazo utunsubize .
« Quand tu demandes à ton peuple de se jeter à la mer, il finit
par faire la révolution »
Uyu mwana LE PETIT PRINCE nakubwiraga yagize amatsiko yo kumenya ibiba
kuzindi planètes
Maze yiyemeza kujya kuzisura. Planète ya mbere yagezeho yari ituwe n’umwami
ariko ayibaho wenyine ! Uyu mwami yishimiye kubona LE PETI PRINCE kuko
yavugaga ati uyu azaba umuturage wanjye. Batangiye kuganira ariko kuko LE
PETIT PRINCE yari ananiwe arayura. Uwo mwami yaramukabukiye ati kwayura
imbere y’umwami ni ikinyabupfura gike. LE PETIT PRINCE ati mbitewe nuko
naniwe . Umwami yaramubwiye ati noneho ndagutegetse ongera wayure ! LE
PETIT PRINCE amubajije impamvu atanga amategeko nkayo ,umwami yaramushubije
ati amategeko ntanga ntawe abangamira, iyo mbonye abangamye ndayahindura.
Yongeyeho ati ndamutse ngusabye kwiroha mu nyanja ntubyubahirize, ikosa
ntiryaba ari iryawe ryaba ari iryanjye.
Nyuma LE PETIT PRINCE yamusezeyeho ati nkomeje urugendo rwanjye. Umwami
wari ukeneye abaturage aramwinginga ati guma aha ndakugira ministre. Undi
ati urangira ministri w’iki ? umwami ati ndakugira ministri w’ubucamanza . LE
PETIT PRINCE ati ko nta bantu ugira ninde nzacira urubanza ?! umwami
yaramubwiye ati uzicire urubanza wowe ubwawe kuko aricyo gikomeye kurusha
ibindi !
Nyakubahwa Perezida, kuba wirirwa ugaragaguza agati abantu ubafunga uko
wishakiye uvuga ko bose ari abanyamakosa uretse wowe usanga bihwitse? Ujya
wibuka ko iyo utunze urutoki umuntu wowe uba witunze enye zisigaye? Iyi nama
yo kwicira urubanza usanga nta kamaro yakugirira?
Nyakubahwa Perezida , kuki iyo ushyizeho amategeko abangamiye abaturage nko
kubasenyera cyangwa kubatemera urutoki utayahindura? Kuki itegeko ryambura
abanyeshuri ubufafasha bwo kwiga ridahinduka kandi rituma biyahura? Kuki
ukomeza gutegura interahamwe, nouvelle version(intore) kandi ibikomere
izambere zasize bitaromorwa ?
Tugarutse kuri iyi nteruro ngo« Quand tu demandes à ton peuple de se
jeter à la mer, il finit par faire la révolution » bishatse kuvuga
ngo iyo usabye abaturage bawe kwiroha mu nyanja bakora révolution usanga
bitakureba? Niba nanone utu tubazo tutakuremereye Nyakubahwa Perezida
natwo uzatunsubize .
« Les rois ne possèdent pas . Ils règnent. »
LE PETIT PRINCE yahakaniye umwami burundu ko yiyemeje
gukomeza urugendo rwe ! nubwo bitamushimishije , uyu mwami yamwifurije
urugendo rwiza anamusaba kuzamubera ambassadeur aho azagera hose.
Nyakubahwa Perezida, kuki aho kwirirwa uhiga abanyarwanda bari hanze
y’igihugu ushaka kubica, ahubwo utabasaba kukubera ba ambassadeurs mu bihugu
bitandukanye barimo ? uzi ko aho bigeze ugiye kuzaba nka ya Mpyisi ihinguka
bakayivugiriza induru batinya ko ibahekura ?
Muri urwo rugendo rwa LE PETIT PRINCE yaje kugera kuri
planète ituwe na BUSINESSMAN .
LE PETIT PRINCE Yaramubajije ati ko mbona uhuze cyane
ibyo bintu ubara ni ibiki ? undi yaramushubije ati ndabara umutungo
wanjye. LE PETIT PRINCE yaramubajije ati uwo mutungo
wawe ugizwe n’ibiki ? BUSINESMAN yaramusubije ati mfite umutungo ungana
na milioni magana atanu z’inyenyeri ! . LE PETIT PRINCE
byaramutangaje ati jyewe narinzi ko ubutunzi bwose ari ubw’umwami.
Undi yaramushubije ati les rois ne possèdent pas . Ils règnent !
Bishatse kuvuga ngo tugenekereje umwami ntiyinjira mu tuntu twose arareka
rubanda rukabikora we akaba hejuru ya byose .
Nyakubahwa Perezida, ko ubanza wowe winjira mubikureba n’ibitakureba ?
Ubu ko bivugwa ko amasoko yose ari ayo hanze nayo mu gihugu
wayigaruriye ? ubwo koko urasanga gukomeza gucura abaturage bizakugwa
neza ?
Muramutse mubonye akanya ko kunsubiza Nyakubahwa Prezida aka nako
mwakansubiza.
Consigne :
LE PETIT PRINCE yageze kuyindi planete yari ituwe
n’umuntu wari ushinzwe gucana no kuzimya itara. LE PETIT PRINCE
yaramubajije ati kuki wakije iryo tara ? Undi aramusubiza
ati : c’est la consigne . bishatse kuvuga ngo ni itegeko ribigenga. .
LE PETIT PRINCE yarongeye aramubaza ati kuki urijimije ?
aramusubiza ati ni rya tegeko ribigenga .
Nyakubahwa Prezida ko FPR ifata intwaro muri 1990, consigne itari gufata
umutungo w’igihugu ngo uwigurire indege zo gucuruza, ahubwo kwari
ukuwusaranganya abaturage , ubwo kutubahiriza consigne ntibizakugiraho
ingaruka mbi ?
Nyakubahwa Prezida wa Republika ko naherutse consigne kwari aguca
ikibazo cy’ubuhunzi none ukaba warakiremereje kurushaho wicira mu
buhungiro izidashaka gutaha ? usanga iyo mikorere izakugwa neza ?
Nyakubahwa Prezida, reka nkubaze akabazo ka nyuma mu kurangiza. Usanga
igihe kitageze cyo guhindura imikorere yawe mibi ? harya iyo mikorere
usanga izatugeza kuri vison 2020 wadusezeranije ? imikorere iteye ityo
usanga ariyo izagira U Rwanda Singapour ?
Mbaye mbashimiye mu gihe ngitegereje ibisubizo muzampa kuri ibi bibazo.
Bwenge
Kigali Rwanda