Uburyo Perezida Kagame akoresha Inteko ishinga amategeko mu gucura amategeko
amwemerera gusahura igihugu
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko muri iyi minsi Inteko ishinga mategeko y’u
Rwanda irimo kuvugurura itegeko nemoro 14 na 15 rirebana n’imyitwarire
y’abayobozi b’igihugu. Iri tegeko ryababuzaga kwivanga mu bikorwa by’ubucuruzi
hamwe n’imiryango yabo, rikaba ryarakozwe ritegerejwe gusinywa na Perezida
Kagame.
Ibi bikaba biri mu rwego rwa Perezida Kagame hamwe n’ibyegera bye mu gukoresha
iki gikoresho cyabo cy’inteko ishinga amategeko, dore ko ari bo bagena
abadepite bayijyamo, binyuze muri nyirarureshwa y’amatora kugirango noneho
berure basahure neza igihugu ntawe ubakoma imbere.
Iri tegeko riherutse kugezwa imbere ya Kagame ryemerera abayobozi hamwe
n’imiryango yabo gukora ibikorwa by’ubucuruzi, ibi kuri Kagame akaba ari nko
korosora uwabyukaga, dore ko ari we mucuruzi wa mbere hamwe n’umuryango we,
bakaba bafite ubucuruzi hafi ya bwose mu gihugu, aho bagisahura nk’aho bafite
uwo batanguranwa na we.
Kugeza ubu perezida:
- Kagame n’umugore we Nyiramongi ni bo
bihariye ubucuruzi bw’icyayi mu gihugu hose, inganda hafi ya zose zahoze ari
iza Leta, Perezida Kagame akaba yarazigurishijeho akoresheje icyitwa «Rwanda
Mountain Tea».
- Richard Murefu, Musaza wa Jeannette Kagame, yahawe isoko ryo
kugemurira lisansi na mazutu minisiteri y’ingabo bitanyuze mw’ipiganwa, akaba
ari na we wahawe isoko ryo kugemurira amavuta indege z’ubucuruzi bwo gutwara
abantu, ari bwo “Rwanda Air”.
- Byusa,
Mwishywa wa perezida Kagame, yihariye amasoko yo kubaka
inyubako hafi ya zose ziri mu gihugu, ubu busah- uzi akaba abukorana na
nyirarume Paul Kagame.
- Maurice Kayitare,
Undi mwishywa wa Perezida Kagame, yihariye
ubucuruzi bw’itumanaho ryitwa «Fibre Optic». Ibi akaba yarabikoze afatanyije
n’abacuruzi bo muri Koreya y’epfo.
-
Perezida Kagame akaba na none ari umwe mu baherwe batunze amabanki menshi mu
Rwanda, akaba ari na we ufite imigabane minini muri Banki ya Kigali, iyi banki
akaba yarayigezeho nyuma yo gukoresha igikoresho cye Gatera James, ari
we muyobozi wayo, ibi bakaba barabigezeho na none bamaze kumenesha abacuruzi
b’ababiligi bari bafite imigabane myinshi muri iyo banki, bitwa «Belgolaise».
Amazu ambasade z’u Rwanda mu Bwongereza no mu Budage, akaba ari ay’umuherwe
Perezida Kagame, akoresheje amasosiyete atandukanye, ubu bujura akaba
abukorana na ba ambasaderi b’u Rwanda babarizwa muri ibyo bihugu, ku buryo
bazi neza ko bakodesha amazu ya perezida Kagame.
Ibyerekeranye n’iri vugurura ry’iri tegeko ryemerera abayobozi b’igihugu hamwe
n’imiryango yabo gukora ubucuruzi mu gihugu, bikaba biri mu nyungu za Perezida
Kagame kurusha undi wese, dore ko ari we wihariye ubucuruzi hafi ya bwose buri
mu gihugu, na mbere y’uko iri tegeko rigezwa imbere y’Inteko ishinga
amategeko.
Gasasira, Sweden.