Maneko Mukuru Gen Karenzi Karake mu bikorwa byo ugushimuta abaturage.
Amakuru agera ku Umuvugizi aturuka mu nzego z置butasi za Perezida Kagame, yemeza ko izi nzego, mu cyumweru gishize, zashimuse umusore ukora akazi k置bucuruzi witwa Tabura Sebirezi Callixte, uzwi cyane kw段zina rya Pappy, ubwo bamusangaga iwe ku gipango atashye. Umwe mu bagize izi nzego z置butasi za Kagame yamutunze imbunda yo mu bwoko bwa pistoli, abandi bamukura mu modoka ku ngufu, bamushyira mu yabo yo mu bwoko bwa ォdouble cabineサ, bajya kumujugunya mu mugezi wa Nyaborongo.
Iki gikorwa kikaba cyarakozwe na maneko za Kagame zageraga kuri enye, zose zitwaje imbunda zo mu bwoko bwa ma pistol . Umwe muri aba bicanyi ba Kagame yavuye mu modoka barimo, atwara iya Tabura Sebirezi Callixte, kugeza magingo aya ikaba itaraboneka.
Nyirabayazana w段bi byose nuko umuryango wa Tabura wagizwe abanzi b段gihugu nizo nzego z段perereza , ubwo zahaga bamwe mu basore baturuka muri uyu muryango misiyo yo kugambanira bagenzi be, bakabyanga.
Kubera uwo mutima w置rwango n置butindi, inzego z置butasi za Kagame zihimuye kuri uyu musore uturuka muri uwo muryango, bityo zimujugunya mu mugezi wa Nyabarongo zimupfutse amaso, ariko Imana iza gukinga ukuboko, dore ko mu mazi yari yajugunywemo yaje gufatwa n段giti ashobora kwirwanaho, ava muri uwo mugezi, abicanyi ba Kagame bakaba bari bamusize aho bibaza ko bamwishe.
Andi makuru atugeraho yemeza ko kubera ikimwaro inzego z置butasi za Kagame zagize, dore ko uwo zashakaga kwica atapfuye, zahisemo kumuhamagaza kwitaba mu nzego z置butasi za gisirikare (DMI), Special Intelligence no muri NSS, izi nzego zose zimubaza ibibazo bya agashinyanguro .
Gasasira, Sweden.