Umugore wa Perezida Kagame, Jeannette Nyiramongi Kagame, afite
imyitwarire nk’iya Imelda Marcos, wahoze ari umufasha wa
Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos, wayoboranye igihugu
cya Philippines igitugu kuva 1965-1986. Umuryango we wahungiye
muri Hawaii unyuze Guam kw’itariki 25/02/1986, Leta yabo imaze
kuvanwaho n’imyigaragambyo yamaze imisi ine gusa (Revolution
at EDSA). Jeannette Kagame na we amaze kwigwizaho imitungo
myinshi, nkuko Imelda Marcos yari ameze, kandi asigaye ari we
uyoboye igihugu kuko umugabo we atagifite ijambo.
Kugirango musobanukirwe neza ububasha n’umutungo madame
Jeannette Kagame afite, nagirango mbanze nerekane ukuntu aba
badamu bombi bahuje imico, haba mu myitwarire, haba mu
gutegekesha igitugu, haba mu kwigwizaho imitungo no gusesagura
amafaranga y’igihugu. Imelda Marcos yari yarahawe akazina
k’ikinyugunyugu gikomeye (Steel Butterfly or the Iron
Butterfly). Yari azwiho gukoresha ubutegetsi bw’umugabo we mu
kwigwizaho imitungo, ndetse no gukoresha nabi amafaranga ya
Leta, agura ibintu bihenze cyane; yari atunze imiguru
y’inkweto 2,700. Imelda Marcos yari akunzwe cyane n’abantu
yakamiraga, nk’uko na madame Jeanneette Kagame asingizwa n’abo
bafatanyije gusahura abanyarwanda.
Muri 2011, Imelda Marcos yagaragaje umutungo we ungana na
million 932-8 pesos (US$ 22 m), ariko intumwa za rubanda
z’igihugu cya Philipines ntabwo zamworoheye kugirango
asobanure aho yakuye uwo mutungo wose. Imelda Marcos yari uwa
kabiri mu banyamafaranga muri Philippines, akurikira intumwa
ya rubanda, Manny Pacquiqo.
Nka Imelda Marcos, Jeannette Kagame amaze kwigwizaho umutungo
mu buryo bw’uburiganya n’abantu bamukorera, kugirango ajijishe
rubanda. Birazwi ko Jeannette Kagame yahuguje imigabane
y’umudamu wa Kayumba Nyamwasa, Rosette Kayumba, imigabane
y’ishuri rya Green Hills Academy bari bafatanyije, nyuma y’aho
umugabo we agiranye ubwumvikane buke na Perezida Kagame.
Ubu mu Rwanda ubucuruzi bwose bukorwa na Jeannette Kagame
cyangwa abo yahaye umugisha. Mu by’ukuri ubutegetsi
n’amafaranga (ubukungu) buri mu maboko y’agastiko (Akazu)
nk’akahoze ku ngoma ya Habyarimana. Aka Kazu karazutse kuri
iyi ngoma ya Kagame, uretse ko akazu ka Kagame ko gafite
ubukana kurusha aka Habyarimana. Jeannette afite akazu nka
Agatha Kanziga Habyarimana, abandi bantu bari ku rutonde
rw’aka kazu ni Gen. Jack Nziza (Maliyamungu wa Idi Amin) na
James Musoni, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.
Uru rutonde rurimo n’abacuruzi bakorera akazu, bakaba basigaye
babita Kabuga wa Kagame kubera amafaranga bafite, kandi
Jeannette n’umugabo we ari bo bihishe inyuma y’ubwo butunzi.
Abo bacuruzi ni abitwa Ntazinda, Rushema, Alexandre, Egide
Gatera, Murefu, Ngarambe, n’abandi. Aba bagabo bihariye
ubucuzi bwose mu Rwanda, ku buryo ntacyo wacuruza bataguhaye
umugisha cyangwa utari mw’ishyaka rya RPF.
Kugirango Madam Jeannette agere ku rwego rwa Imelda Marcos,
waguze ibintu muri New-York bihwanye na Million 5 US$, Rome na
Copenhagen muri 1983, yohereje indege muri Australia kuzana
umucanga w’igitare wo kubaka ihotel ye. Yanaguze amazu menshi
muri Manhattan mu myaka ya za 1980, aho yaguze inzu yitwa
Crown Building ya Million 51 US$, indi i Woolworth (40 Wall
Street na US$ 60 M Herald Centre). Ariko amaze kuva ku
butegetsi amazu ya New-York bayateje cyamunara, n’ibindi bintu
175 bikubeyemo: Michel Angelo, Botticelli, na Canaletto.
Yashubije abantu bamunenga ukuntu asesagura umutungo, maze
ababwira ko agomba kuba urumuri cyangwa urugero ku bantu
b’abakene.
Imiterere ya Imelda Marcos ntaho itandukaniye n’iya Madam
Jeannette Kagame, anyuze muri Eugene Gasana, ambasaderi w’u
Rwanda i New-York, avuye mu Budage, aho yari intumwa ya
Jeannette, anashinzwe kugurira ibintu bigezweho umuryango wa
Kagame. Akaba yaranayoboye ALTEL mw’izina ry’umuryango wa
Kagame. Richard Murefu musaza wa Jeannette akaba ari we
ushinzwe ubucuruzi butandukanye bwa Jeannette. Murefu yanaguze
inganda z’ibyayi mw’izina rya mushiki we.
Bihaye n’isoko ryo gutanga amavuta muri Civil Aviation
Authority, bakoresheje Egide Gatera. Murefu na mushiki we ni
bo bafite isoko ryo kuzana ibikoresho by’imyidagaduro
bakoresheje sosiyete yabo, babinyujije muri Minisiteri
y’urubyiruko. Bafite Radio yitwa Contact FM, ikaba ari yo
yonyine ibona amasoko atubutse, ikaba ibarirwa mu ma radiyo
akize.
Jeannette Kagame yanashyize abantu benshi mu bucuruci
bwose,bakora nk’ijisho rye. Urugero ni Pichette Sayinzoga
umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari, utanafite
uburambe ku kazi, ariko kubera ko ari ijisho rya Jeannette
bamushyizeyo kugirango ahishire isesagura ry’umutungo
w’igihugu n’AKAZU, akaba ari nawe uyobora Minisiteri
y’Ubucuruzi, mu mayeri. Undi muvandimwe wa family ya Kagame ni
uwitwa Byusa, akaba ari umuhungu wa mushiki wa Kagame, ni we
ushinzwe amakonte yo hanze, aho bashyira umutungo basahuye.
Umuryango wa Kagame uri no muri Banki y’Abaturage, aho
bashyize murumuna wa Pichette mw’ishami rya Human Resource,
akaba akorana na maneko wa Jack Nziza witwa Allan Nsenga,
bakaba bakekwaho kuba aribo birukanishije abayobozi ba Banki
y’Abaturage, Herman Klaassen, n’uwungirije Jose Habimana,
kubera kutumvikana ku busahuzi bwabo. Flora Nsinga umugore wa
Murefu, na we bamushyize muri Banki ya Kigali mw’ishami
rishinzwe abakozi. Uyu mudamu na James Gatera ni bo bashinzwe
gusahura no kurengera inyungu za Jeannette Kagame n’umuryango
we.
Urutonde rw’abasahura iki gihugu mw’izina rya Jeannette
n’umuryango we ntiwawuvuga ngo uwurangize. Minisitiri
w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, akaba yarahoze ari umuganga
w’amatungo ya Jeannette, ashinzwe gusahurira Jeannette
amafaranga y’imfashanyo z’imishinga yo kurwanya indwara zirimo
na SIDA (Global Fund). Jeannette na we nka mugenzi we Imelda
Marcos, azasobanura ubu bujura mu gihe bazaba bavuye mu
butegetsi, kuko na Imelda Marcos ntiyari azi ko ibintu
bishobora guhinduka. Yatwawe mu rukiko muri America mu rubanza
(Marcos vs. Manglapus).
Ruganzu Vicent, Sydney.
http://www.umuvugizi.com/?p=6893