Akanama ka Loni kasohoye  raporo igaragaza za Gihamya zo uko u Rwanda rufasha ingabo za M23 .
 

Amakuru agera ku Umuvugizi agaragaza ko nyuma y´aho minisitiri Mushikiwabo  na perezida Kagame bahakaniye ko u Rwanda rudafasha Gen Ntaganda, noneho akanama k´impuguke za loni zishinzwe umutekano zasohoye raporo igaragaza za gihamya zitandukanye zerekano ubufasha leta ya Kagame ikomeje guha inyeshyamba  za M23 .

Nk´uko iyo raporo ibivuga, u Rwanda rwatanze inkunga zitandukanye mu bijyanye no kubaka umutwe wa M23 harimo kuwotoreza abasore bagombaga kujya muri icyo gisirikare, kuwuha imbunda hamwe n’ibindi byo kurwanisha kimwe n’izindi mfashanyo mu bijyanye n’igisirikare .

Nk´uko iyo raporo ibagaragaza itarashyirwa ahagaragara ivugako u Rwanda rwabangamiye ibyemezo bya loni bibuza  burundu imitwe yitwaye gisirikare muri Kongo  gutunga imbunda kimwe n’ibindi  birwanyisho ibyo aribyo byose.  

 N´ubwo iyo raporo yari yaratindijwe ibihugu bya Kongo Kinshansa hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashakira hamwe uburyo bavugana n’u Rwanda nka kimwe mu bihugu by’inshuti kugirango barebere hamwe uburyo rwakwisubiraho, ariko nibyo bihugu aribyo Kongo na leta zunze ubumwe za Amerika byageze aho byemera ko iyo raporo isohorwa kandi ikanashyirwa  ahagaragara ikaba igomba gusohorwa muri iki cyumweru .

Mu mpapuro zigera kuri  44 iyo raporo igaragaza uburyo u Rwanda rwafashije ishingwa rya M23 runayiha imfashanyo mu bijyanye n´amafaranga hamwe n’imbunda kimwe n’ibindi byo kurwanisha, izo mfashanyo u Rwanda rwahaye inyeshyamba za M23 zikaba zibangamiye icyemezo cy´akanama ka loni 1807 kibuza burundu imitwe y’itwaye gisirikare kuba yahabwa cyangwa yagurishwa imbunda. Leta y’u Rwanda ikaba yarabangamiye ibikubiye muri icyo cyemezo cya loni 1807 aricyo UN Security Council resolution 1807, ikora kwinjiza mu gisirikare cy’inyeshyamba za M23 urubyiruko rw’u Rwanda, inkeragutabara hamwe n’impunzi z´Abanyekongo, guha imbunda hamwe n’ibyo kurwanyisha izo nyeshamba za M23, kumvisha abanyepolitiki hamwe n’abacuruzi batandukanye babanyekongo ko bagomba gufasha izo nyeshyamba za M23, kuba RDF yarabangamiye ubusugire bw’igihugu cya Kongo yinjira muri Kongo kugirango ifashe imirwano inyeshyamba za M23 zikomeje guhangana na FARDC no gufasha indi mitwe yitwaye gisirikare ibarizwa muri Kongo Kinshansa .

Kwirengangiza nkana icyo cyemezo cya Loni  gifunga burundu umutungo w’izo nyeshyamba hamwe n’ikindi cyemezo kijanye no kuzibuza kugenda aribyo “Violation of the assets freeze and travel ban” mu magambo y’icyongereza .     

Ingabo za RDF nanone zikaba zarafashije ishingwa rya M23 hamwe no gufatanya  n’indi mitwe yitwaye gisirikare ibarizwa mu karere ka Ituri mu bice bya  FIZI zikaba ari na ko zinabafasha nanone mu kubaha ibyo kurwanisha bihabanye n´amabwiriza ya  Loni .

N´ubwo habayeho amanama atandukanye hagati y’u Rwanda hamwe na leta ya Kongo ku bijyanye n’uko bagarura amahoro muri Kongo,  igitangaje ni uko u Rwanda rwakomeje guharanira umuco wo kudahana ruharanira ko Gen Ntaganda Bosco atafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera. Ikindi nanone gitangaje ni uko u Rwanda nanone rwafashije umutwe wa M23 kwinjiza abasirikare bahoze ari aba FDLR muri uwo  mutwe mu rwego rwo gutiza umurindi izo nyeshyamba.

Za Gihamya akanama ka Loni kabonye.
Muri za gihamya akanama ka loni kabonye harimo ubuhamya butandukanye kagiye gahabwa n’inyeshyamba zatorotse  icyo gisirikare cya M23 zigera kuri 80,  muri bo 31 bakaba ari abene gihugu b’u Rwanda, ako kanama kakaba kanafite amafoto y’imbunda zabo hamwe na zagihamya zaho izo mbunda hamwe n’ibindi birwanisho bari bitwaje byakorewe .  Ako kanama kakaba nanone karanahaye ibiganiro abanyepolitiki , abayobozi b’inzego z’ubutasi za kango hamwe na bamwe mubagize umutwe wa M23 bose bakaba bahamya uburyo u Rwanda arirwo ruri inyuma y’iyo mirwano.

U Rwanda rukaba rwarafashije umutwe wa M23 kugirango ufate ibice biri hafi y’u Rwanda rufasha izo nyeshyamba byorohereje gutwara ibyo kurwanisha byazo zibikuye mu Rwanda, ibyo bice bikaba birimo imihanda ituruka za Runyoni igana muri Kinigi cyangwa Njerima mu Rwanda . Aho RDF ikoresha iyo mihanda iha inyeshyamba za M23 imfashanyo ijyanye n’imbunda, amasasu hamwe n’abasirikare binjizwa muri uwo mutwe wa M23 .

Izo mpuguke za loni zikaba zaranabonye n’izindi za gihamya zerekana ko Ingabo za RDF zafashije umutwe wa M23 mu gikorwa cy’ukunvisha abasirikare hamwe n’abanyapolitiki bahoze ari aba CNDP , Abanyapolitiki  baturuka muri Kivu y’amajyaruguru, abacuruzi hamwe n’urubyiruko kugirango bitabire imirwano ya M23.
Nk´uko bigaragazwa n´iyo raporo y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ku itariki ya 4 z’ukwa gatanu Col Sultani Makenga abifashinjwemo n’u Rwanda yatorotse igisirikare cya Kongo anyuze iya Goma agera Gisenyi aho yakiriwe na Lt Col Emmanuel Ruvusha ukorana na Gen Ntaganda umunsi ku wundi , akaba yaramufashije kuyoboka Gen Ntaganda bashinga umutwe wa M23 aribwo yavaga  mu Rwanda hamwe n’abandi basirikare urwanda rwari rwamuhaye  bagana iya Goma na Bukavu .  
Gasasira , Sweden
editor@umuvugizi.com

Soma annexe yose