Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko muri iyi minsi hari igikorwa cya bucece kirimo gikorwa na Leta y’u Rwanda cyo kugabanya abakozi. Nyuma ya ISAE Busogo na Electrogaz, ubu ahatahiwe ni muri NAEB (ikigo cyahuje OCIR Cafe na OCIR The, hamwe na RHODA) ari cyo National Agricultural Export Development Board, mu magambo y’icyongereza.
Amakuru agera ku Umuvugizi aremeza ko kuwa gatanu taliki ya 29/06/2012, abakozi 40 bahamagawe bagahabwa amabaruwa abahagarika mu buryo bubatunguye, banasabwa guhita bakora ihererekanyabubasha ku munsi wakurikiyeho. Ibi byakozwe nta n’imperecyeza bahawe.
Mu ijambo ry’umuyobozi wungirije w’ikigo cya NAEB, Ntakirutimana Corneille,
n’ubwishongozi bwinshi, yabwiye abakozi bari bamaze kwirukanwa nta nteguza, muri
aya magamnbo: “Mugende mutange umwanya n’abandi bari hanze aha babone akazi”.
Abakozi b’ibigo bya Leta bakaba batabaza, dore ko akarengane gasigaye ari kenshi,
kandi nta n’umuntu ushobora kubarenganura, dore ko n’inkiko z’u Rwanda zisigaye
zanga kwiteranya n’abanyapolitiki baba bayobora ibi bigo bya Leta.
Ku mugereka w’iyi nkuru, murahasanga zimwe muri za gihamya zerekana uko ako
karengane gateye.
Agaba Godwin, Kenya.
Andikira Umuvugizi kuri :info@umuvugizi.com