UMUSESO
Ikimenyane no kwikanyiza mu
Rwanda
birakabije
Ikimenyane
Ijambo ikimenyane ni ijambo rizwi kandi rikoreshwa
cyane muri sosiyete yo mu
Rwanda
bishingiye kw'ijambo
ikimenyane bishingiye ku buryo biriho cyane mu
Rwanda.
Nta munyarwanda utazi ko, kubona akazi keza muri iki
gihugu waba wize, ufite uburambe cyangwa utabifite
bigomba kabamo ikimenyane. Ari mù mirimo, no mu bindi
bikorwa nk'itangwa ry'inguzanyo mu mabanki, ikimenyane
nicyo gisumba ibindi biba bisabwa. Ikimenyane no
kwikanyiza biriho mu
Rwanda
ubu nibyo ntandaro
y'ubusumbane hagati y'abakire n'abakene bukabije mu
Rwanda
nkuko bitangazwa mu maraporo y'ibîgo bya leta.
Imiryango y'abategetsi
Muri leta ya Kagame, hari imiryango mike dufite lisite
nini y'abantu (abavandimwe) bafite imyanya ikomeye mu
gihugu kandi bakomeza kwiyongera buri mwaka. Urugero
rumwe umuntu yagaragaza ni umuryango umuntu yavuga ko
uyobowe n'uwitwa John Bosco Rusagara, we ubwe ni
umucuruzi ufashwe neza cyane mu gihugu, akaba ari umwe
mu bafite imigabane muri BCDI, akagira na sosiyete
yitwa INTRASPEED ikora akazi k'ubwikorezi n'ibindi.
Uyu, umufasha we Consolée Rusagara ni Visi Guverineri
wa Banki nkuru y'igihugu (BNR), mushiki we niwe
ambasaderi. w'u
Rwanda
mu Busuwisi, musaza w'umugore
we nawe afite imigabane muri BCDI akaba no mu nama
y'ubutegetsi, Alfred Mutebwa. Uyu Mutebwa ni
n'umuyobozi mukuru muri MINAGRI. Undi Musaza wa
Consolée Rusagara, umufasha we niwe mugenzuzi mukuru
w'imari ya leta (Auditor General), umugabo nawe akaba
ayobora umushinga wa leta ukorera muri MINAGRI. Abo ni
bake mu bagize uwo muryango bari mu butegetsi kuko
urutonde rwabo ari rurerure.
Indi miryango yavugwa, irimo umuryango urimo Komiseri
mukuru w'ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n'amahoro
(RRA), Baine Mary, umufasha wa Col. Tom Byabagamba
ukuriye ingabo zirinda Perezida (Republican Guard).
Col. Byabagamba kandi, ni musaza wa Rosemary
Museminari, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri
y'ububanyi n'amahanga. . Urutonde aho naho ni
rurerure. Uretse abo, hari indi miryango nk'umuryango
wa Major Rwakabi Kacyira, umufasha we, Aisa Kirabo
Kacyîra akaba ariwe muyobozi w'Umujyi wa
Kigali,
umuryango wa Lt. Gen. Charles Kayonga, umufasha we
Caroline Kayonga ubuniwe munyamabanga uhoraho wa
minisiteri y'ubuzima. Abandi baximo Major Anaclet
Kalibata uyobora ikige gishinzwe abinjira n'abasohoka
(migration) nawe umufasha we akaba ariwe umunyamabanga
mukuru wa MINAGRI.
Hari kandi umuryango wa Mutsindashyaka Tewonesiti uyobora intara
y'Iburasirazuba, umufasha we akaba ari Mukantaganzwa Domitila,umunyamaba nga
nshingwabikorwa w'inkiko Gacaca ndetse na
Solina
Nyirahabimana,
Minisitiri muri Perezidansi, umufasha we akaba ari Twahirwa Manasseh uyobora
Privatisation.
Ibi birakorwa kandi uko igihe kigenda mu nzego z'igihugu zose
birarushaho kugenda byigaragaza. Ejo bundi mu matora y'inzego
z'ubuyobozi, nibwo haje abandi nka Mudenge Esperance umufasha wa
General James Kabarebe, umugaba mukuru w'Ingabo z'u
Rwanda
watowe
(watoreshejwe) nk'umujyanama w'Umujyi wa
Kigali.
Musaza w'uyumufasha w'umugaba w'Ingabo Lt. Col. Mudenge uretse iryo
peti rihanitse afite, ni nawe Perezida w'Inama y'ubutegetsi ya RURA.
Umuryango wa
Paul Kagame
nawo ntiwasigaye inyuma.
Uretse Perezida Kagame, umuvandimwe we Ben Rugangazi
wahoze ayobora ya sosiyete y'ubucuruzi ya FPR, Tristar ubu ni
ambasaderi w'u
Rwanda
mu Bushinwa, hanyuma muramu wa Kagame, Dr
Innocent Gakwaya akaba ariwe uyobora kimwe mu bigo bifite
amafaranga menshi, RAMA.
Iyo miryango umuntu yayita « imiryango y'abategetsi »
kandi uko bahabwa iyo mirimo niko baha amahirwe abandi
bari mu miryango yabo n'ababakomokaho, amahirwe yo
kwiga neza, bigira heza, bizabafasha, kubasimbura muri
iyo myanya barimo ubu. Benshi muri abo usanga abana
babo bigira mu mahanga kuko bafite uburyo cyangwa
bakigira mu mashuri akomeye hano mu gihugu rimwe na
rimwe no ku mafaranga aba yanyerejwe muri ibyo bigo
bakoramo.
Itohoza rik ozwe neza riragaragaza ko u
Rwanda
ku
butegetsi bwa FPR mu myaka cuni n'itatu, mu kimenyane
n'ubwikanyize ruri ku rugero rumwe. n'ibihungu bimaze
imyaka myinshi biyobowe n'ishyaka rimwe.
Kwigwizaho umutungo n'ubucuruzi
Kwiharira imyanya ubwabyo bifite aho bihurira no
kwikanyizaho umutungo ariko icyo umuntu yakongeraho ni
uburyo ariyo ntandaro, y'amasoko akunze kuvugwa mu
maraporo anyura inyuma y'ikigo gishinzwe gutanga
amasoko (NTB). Bamwe mu baba bamaze kubaka udutsiko
cyangwa se utuzu duhamye muri leta hari ubwo
babikoresha nk'iturufu yo kwiha amasoko cyangwa se
bagakora amasosiyete yanditse ku babakomokaho cyangwa
se abavandimwe babo akajya ahabwa amasoko, umutungo
w'igihugu ugakomeza kuzenguruka muri iyo miryango
mike. Uretse ibyo ariko, abacuruzi bamwe usanga batoneshejwe
n'ubutegetsi ku buryo bugaragara bibafasha kwikanyiza mu bucuruzi
n'ibindi. Mu nomero yacu twavuze ku munyemari Tribert
Rujugiro, kugeza ubu wagiriwe icyizere cyo kuyobora
icyo umuntu yakwita forumu y'abacuruzi,
Rwanda
Investment Group;
(RIG), akaba ari perezida w'inama y'ubutegetsi y'ikigo cy'igihugu
gishinzwe guteza imbere ishoramari n'ubucuruzi bwo gutwara
ibicuruzwa hanze (RIEPA), hanyuma umwe mu bakuriye
ubucuruzi bwe, Robert Bayigamba akaba ariwe Perezida
w'ishyirahamwe ry'abikorera ku giti cyabo (FRSP).
Hano uretse kuba RIG ubwayo igaragara nk'inzira yo
kugira ubucuruzi nka politiki aho abanyapolitiki bose
usanga bashyirwa hamwe muri forumu batekererezamo,
bagatekereza kimwe (aka bya bindi
ngo;
Kiliziya ni imwe, gatolika,
ntagatifu ikomoka ku ntumwa), Rujugiro
usanga muri ubwo buryo ahabwa amahirwe aruta ay'abandi
bacuruzi kuko n'ubwo nawe ari umucuruzi , agenzura
abandi bacuruzi n'imishinga yabo biciye muri RIEPA, RIG na FRSP
byose biri mu maboko ye.
Kwikanyiza aho kurumvikana neza. RIG kandi yaje isanga
indi sosiyete y'ikigugu ya FPR, Tristar yo yonyine isa nk'ifite mu
maboko yayo ubukungu bw'igihugu kuko ikora ubucuruzi bwose bukomeye
burimo gutanga serivisi nko muri za banki, ubwubatsi, inganda
n'ibindi byinshi. Muri serivisi, Tristar ifite imigabane muri za
banki nka BCDI, mu nganda ifite uruganda rukora amazi (Inyange),
naho mu bwabatsi hari
NPD COTRAC0. Amwe mu masosiyete y'ubucuruzi ya Tristar nayo amaze
kubyara ayayo ku buryo usanga mu bucuruzi, Tristar ifite abuzukuru
n'abuzukuruza mu rwego rw'amasosiyete. Urutonde
rw'ibigo bya Tristar ntawarurondora.
Abacuruzi baremwa
Hagati aho mu gushimangira iyo mikorere, mu
Rwanda
hagaragara abandi bacuruzi bakozwe (baremwe)
na FPR
ikabaha ibigo bikomeye by'ubucuruzi bihabwa amasoko
akomeye ubu bakaba aribo banyemari bakomeye mu gihugu.
Muri abo harimo abantu nka Sekoko Hatari ufite Akagera, Agro Coffee
n'ibindi. Urutonde rwa bene abo narwo ni rurerure.
Hari n'ibigo utamenya niba ari ibya leta, FPR cyangwa abantu ku giti
cyabo. Ibyo birimo ikigo Prime.Holdings, bemeza ko ari icya 1eta,
ariko rimwe ukumva
ngo
leta yakigurije amafaranga, ubundi kikaba
cyagurije leta. . Prime Holdings niyo ifatwa nka nyiri icyahoze ari
Intercontinental Hotel yagurishijwe Serena Hotel, Jari Club,
n'icyahoze ari Kivu Sun. Ifite n'inzu mberabyombi yubatswe izwi nka
sale y'ibiro bya Minisitiri w'Intebe yakuzura igahinduka iya Prime
Holdings. Amakuru ikinyamakuru Umuseso gikesha umwe mu bayobozi
bakuru b'igihugu yemeza ko mu kubaka iyo nzu harimo n'inkunga zahawe
u
Rwanda,
nyamara uyu munsi, Musoni iyo avuze ko Prime Holdings iyifite ari
iya leta, hari abumirwa kuko nta bubasha leta iyifiteho ku buryo
buzwi.
Ingaruka
Ihomba ry'ibigo
Ingaruka z'imikorere yo kwikanyiza n'ikimeyane byo mu
Rwanda
zatangiye kwigaragaza. Ihomba ry'amàbanki
hàfimo na BCDI iri mu marembera rishingiye ahanini
kuri ibyo bintu bibiri; kuba FPR yarinjiye mu bucuruzi
byahaye amahirwe abanyapoliti n'abacuruzi bumva ko ari
abatoni kwigwizaho umutungo zitangwa hashingiwe ku
kimenyane cy'icyo bari cyo Ibyo ni nako bimeze ku
bindi bigo bya Leta bigurishwa bimaze guhomba. Utuzu
tw'abavandimwe n'ikimenyme cy'abanyabubasha usanga
muri ubwo bucuruzi n'imirimo ari byo shingiro
ry'ibibazo by'urudaca birundura ibigo bya Leta, ibigo
by'imali birimo abanyabubasha n'abanya politiki;
amafaranga y'abaturage basanzwe akahashirira. Aha
umuntu ntiyabura kuvuga ihomba rya Artel.
Kutishimira ubutegetsi
Mu ruzinduko Perezida Kagame aherutsemo mu ntara
y'Iburasirazuba, abaturage ntibatinye kumutangariza
uburyo batishimye ibikingi bitagira uko bingana bamwe
mu bategetsi bàkomeye bigaruriye aho mu mu Mutara bigatuma n'abandi
bitwa ko ari abayobozi bigwizaho amasambu bikagera aho ikibazo
cy'ama ambu kirenga urugero ubu Kagame akaba avuga ko leta igiye
kugihagundcira bisa nk'aho amazi yarenze inkombe. Ibyo yabivuze
nyuma yo kugaruka ku kibazo cy'ishyamba rya Gishwati naryo ryibasiwe
n'abayobozi, leta irebera.
Kugeza ubu nta gihamya cy'uko Kagame icyo kibazo
azagikemura uko abitekereza kuko ayo masambu ari
mu maboko y'abanyabubasha bahitamo kumuhigira imihigo
bamwereka uko bazayakoresha neza aho kuyamburwa.
Gutonesha
Kwigwizaho umutungo, ubucuruzi ndetse n'imirimo byose ni ishingiro
ryo gutonesha mu gutanga amaoko, imyanya yo hasi, amahirwe, umugati
w'igihugu n'ibindi byose. Inganuka zo gutonesha nazo zirumvikana. Mu
minsi ishize itangazamakuru ryo kw'isi hose ryavugaga ikibazo cya
Perezida wa banki y'isi (World
Bank) wahaye akazi
incuti ye
akamuhemba akayabo k'amadolari bikagera aho asabwa kwegura kuri uwo
mwanya ukomeye kw'isi. Mu
Rwanda
ibibazo nk'ibyo bigiye gukurikiranwa
abari mu nzego z'ubutegetsi ubungubu hasigaramo mbarwa.
Guhuma ubutegetsi
Mu rwego rwa politiki, ibijyane no kwikanyiza bituma
ubutegetsi cyane cyane Perezida uba waratowe n'abaturage atabona
neza ibibazo abaturage benshi bafite kuko igipimo areberaho cyane
ari iyo miryango mike ikize yihariye imitungo. Kugeza ubu mu
Rwanda,
ntawabura kuvuga ko abantu bake bari mu byiciro byavuzwe bashobora
guhuma ubutegetsi bwa Kagame
bukibeshya ko abaturage babayeho neza kuko abagize iyo
miryango bose baba bafite amazu arenze atatu mu turere twiza twa
Kigali
mu gihe hakiri abacitse kw'icumu batarabona amacumbi ndetse
n'abandi baturage babayeho nabi.