UHISHIRA UMUROZI AKAKUMARA KU RUBYARO.

25 mars 2014

Amakuru

Hashize iminsi mu binyamakuru byo hirya no hino ku isi bivuga iby’ umubano hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta ya Afrika y’Epfo wajemo agatotsi, kubera ibikorwa by’iterabwoba Leta y’u Rwanda ikorera ku butaka bwa Afrika y’Epfo; aho abicanyi ba Perezida Kagame bamaze iminsi bakorera amanama yo guhitana impunzi zitavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

faustin-kayumba-nyamwasa-and-paul-kagame1Abibasiwe cyane muri iyi minsi akaba ari impunzi zo mu bwoko bw’abatutsi, baherutse kwitandukanya n’ubutegetsi bwa FPR. Reka twibaze ikibazo nk’icya mwarimu! Kuki Perezida Kagame yibasiye abatutsi muri iyi minsi? Kuki Jenerali Faustin Kayumba Nyamwasa na bagenzi be (Dr Rudasingwa na Gahima) bagomba kwicwa? Ariko ibi ntibivuga ko impunzi zo mu bwoko bw’abahutu zorohewe cyangwa se bazunamuriye icumu. Hari amanama yabereye hirya no hino mu gihugu cya Afurika y’Epfo cyane cyane i Cape Town. Iby’aya manama yo guhitana impunzi yagiye ayoborwa na Bwana Ernest KAJABO, ukora muri City of Cape Town. Iby’uyu mugabo n’abandi bakorana i Gauteng na Kwazulu Natal tukaba tuzabigarukaho mu nyandiko zacu zitaha.

Mu gusubiza ikibazo cya mwalimu turifashisha, umutwe w’iyi nyandiko ngo: “Uhishira umurozi akakumaraho umuryango”! Mbanje gushimira Bwana Lyarahoze Samweli ku bitekerezo yatugejejeho mu nyandiko ye yatambutse ku italiki ya 09/03/2014. Uyu munsi nifuje kumwunganira mu bitekerezo bye byanyuze abasomyi, kandi byubaka. Ba Sogokuru bakundaga kuvuga ngo: “uzajye utinya ijambo rivuzwe n’abagabo barenze babiri”!!! Twikomereze ibiganiro byacu.

Reka twongere twibaze akandi kabazo k’amatsiko: Ari Nyamwasa na Kagame, umurozi ni inde? Iyo uganiriye n’abahutu b’ingeri zose, cyane cyane abakomoka mu cyahoze ari Byumba, Ruhengeri na Gisenyi; bakubwira ko izina rya Jenerali Nyamwasa ryahindutse indahiro muri kariya karere, kubera ibikorwa yahakoreye bidateze kuzibagirana mu mitima y’abo baturage. Iyo uganiriye n’Izamarere zivuga ko zahunze ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bakubwira bashize amanga ko ba Afande babo bose basa n’abatagira umutima kubera ibikorwa byabaranze, bakongeraho ariko bati: “Wenda wabona Nyamwasa yarahindutse akaba umuntu muzima!” Iyo ucakiranye n’umututsi utaravirira shebuja Kagame, akumvisha ko Nyamwasa ari we mugome wabayeho kuva u Rwanda rwabaho! Mbese ngo ubugome aburusha Kamegeri! Nanjye nkibaza nti: Ese amateka yaba yisubiramo.

Iyo uhuye n’intore ntikwishishe, ikubwira ibikorwa by’aba bagabo ukumirwa; ukaruca ukarumira; maze ukavuga agasengesho; ukaragiza abanyarwanda n’u Rwanda Uwiteka, kuko bayobowe n’amadayimoni gusa! Hagati y’aba bagabo bombi rero, bikaba bitoroshye kumenya uwigishije undi gutanga ubw’intaraza, gukubita agafuni cg se kurasa urufaya mu nkambi z’impunzi, kuko bose barezwe n’umubyeyi umwe Perezida Kaguta Museveni, bakurira no mu cyama FPR-Inkotanyi bishingiye! Ariko rero Jenerali Nyamwasa ashobora kuba imwe mu ntwali z’igihugu cy’u Rwanda, cg se agahitamo kwicishwa ikiziriko cyangwa agahitanwa n’utuzi maze akibagirana burundu.

Nyamwasa ashobora gutabaruka nk’intwari:

Uyu mujenerali ashobora kuba intwali akajya yibukwa mu mateka y’u Rwanda uko ibihe bizajya bisimburana yiyemeje, akaba umugabo, akabwira Abanyarwanda n’amahanga ibi bikurikira:

Aba bagabo uko ari batatu basigaye, ariko cyane cyane Nyamwasa, bashobora kuba intwali batinyutse bakabwira ukuri amahanga yose ndetse n’abanyarwanda kuri izi ngingo navuze hejuru aha. Abatutsi bari mu gihugu bazava mu mwijima, maze bongere begerane n’abahutu, basangire akabisi n’agahiye, bashyingirane nk’uko byahoze mbere y’intamabara. Aba bagabo bazaba barenganuye abahutu muri rusange kuko bazaba bagaragaje uruharerwa FPR Inkotanyi mu makakuba yagwiriye u Rwanda; kandi tukaba tuzi ko FPR Inkotanyi ariyo igomba kwikorezwa uriya mutwaro u Rwanda ruhetse.

general_kayumba_nyamwasa_paul_kagameNyamwasa nabwira amahanga ibi, azaba abaye intwali, kuko nkeka ko amahanga azahita afatira ibyemezo bikomeye buriya butegetsi, kuko Amerika ihora ikingira ikibaba Perezida Kagame ishaka ko amahano bakoranye na Perezida Kagame yajya hanze, ari nayo mpamvu nyamukuru Nyamwasa na bagenzi be bahigishwa uruhindu ngo bicwe bataramena amabanga. Nyamwasa rero namugira inama yo kuba intwali, akavugisha ukuri, maze abamukomokaho bose bazakomeze kujya bibukwa mu gihugu ndetse no mu mahanga, kubera azaba atanze umusemburo wo guhuza abana b’u Rwanda.

Niba Nyamwasa na bagenzi batiyemeje kuba intwali, ikiziriko kirabategereje, ubundi babe basize umugani kuri iyi si nka Kamegeri, kandi niba Sekibi yaramuhushije ejo hashize, ntakeke ko ejo hazaza azongera kumuhusha.Kandi noneho ntazasiga n’iyo kubara inkuru (dore ko kuzimya inzigo babizobereyemo)!

Nyamwasa niba akomeje kunangira, ngo arahishira umurozi; Perezida Kagame we arakora iyo bwabaga ategura igitero cya simusiga kizaza kimurimbura n’abe bose. Nyamwasa rero , reka kuba BANGAMWABO, uvugishe ukuri, uzaba urokoye imbaga y’abanyarwanda, kandi abana b’u Rwanda n’ab’akarere k’ibiyaga bigari biteguye  bose biteguye kuguha imbabazi. Ibi bizagaragazo ko wiyemeje kumvikanisha no guhuza abana b’abahutu, abatutsi n’abatwa nkuko mwabyiyemeje mushinga umuryango Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress).

Ngaho rero Bwana Gahima, Digiteri Rudasingwa na Jenerali Kayumba, mufite igihe gito cyo gutekereza kuri iyi ngingo, maze mugahitamo kuba intwali; mu gahitamo kuba inyangamugayo, cg abazindutsi ba karekare bazajye babasanga umwe umwe mu giti cg se udutumbi tugaramye wagira ngo n’imbeba bahaye umuti wazo! Cyangwa se nkuko mwese gufata mu gakanu mwabitojwe, gukomeza kwirukanka mubihagarike, mushire impumu, hanyuma namwe mumwereke ko, ko wiruka cyane ku mbwa ubujya kera ukayimara ubwoba. Mbifurije guhitamo neza mugakiza amagara yanyu, ay’abanyu ndetse nay’abanyarwanda bose.

 

Bangamwabo Abel

Tariki ya 25 Werurwe 2014

Ikazeiwacu.fr