|
Menya
ibanga ry'iyi miriro |
Mbere yo kugeza ku basomyi ba Shikama iyi nkuru twavuga ko ishyushye ariko
inateye agahinda, turagirango muri Shikama twisegure ku basomyi bacu kuba
iyi nkuru yaratinze gusohoka kubera ibimenyetso na gihamya twarimo dukusanya.
Amakuru yizewe cyane aturuka muri Maneko z'ikambere kwa Jenerali J.Nziza
ufite inzego z'igihugu cyose mu biganza bye, aratubwira akari i Murori ku
itwikwa ry'amazu, inganda, amaduka n'amagereza riherutse kuba mu Rwanda mu
minsi ishize.
Itangiriro ry'amahano yo gutwika
Nyuma y'uko amahanga akomanyirije inkunga Leta y'u Rwanda kubera gufasha
umutwe wa M23 waje gutsindwa nk'uko Shikama itahwemye
kubagezaho iby'uwo mutwe w'inyeshyamba za Kagame, isanduku ya Leta yahise
ihungabana. Nk'uko
Shikama yakomeje kubibagezaho, Leta y'Agatsiko-Sajya ntako itagize ngo izibe
icyuho cyari gitewe n'ihagarikwa ry'inkunga amahanga yayigeneraga, ariko
biranga biba nka wa mugani ngo bazirunge zange zibe isogo.
Leta y'Agatsiko-Sajya ntaho itapfunze imitwe ishakisha uko yarwana na Crise irengeje
urugero yari imaze guhura nayo kubera ihagarikwa ry'inkunga n'impungenge zo
kwirukanwa muri Congo kuko Agatsiko kataba kagishoboye gusahura umutungo
Kamere wa Congo.(Ubutasi bwa Kagame bwari bufite amakuru ahagije ko Congo
igiye gufashwa n'amahanga mu kwirukana no gutsimburaM23/RDF/Kagame).
Nyuma yo gushinga ikigega Agaciro cyabaye
iyara bitewe n'ubunini bw'icyuho cyagombaga gusibwa. Agatsiko kungutse indi
mitwe ariko mibisha yaje kubyarira abacuruzi n'abanyengada gusubira ku isuka,
naho mu magereza ibihumbi by'abagororwa birahashirira bizira ubushye.
Inama ikungura yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2013 iyobowe na Kagame
Nk'uko Shikama imaze
kubibabwira hejuru, imitwe Leta y'Agatsiko yungutse ngo irwanye ubukene
bwugarije Leta, yapangiwe mu nama yabaye mu kwezi kwa Nzeri umwaka wa 2013
iyobowe na Kagame kandi yitabiriwe n'abayobozi bakuru bose.
Iyo nama yasaga nk'umwiherero kuko yamaze iminsi itatu ariko ibera i Kigali
mu nzu yitwa UCC iri
hafi y'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ku Kimihurura. Buri Muyobozi yagombaga
gutanga igitekerezo ku ngamba zafatwa ngo Leta izibe icyuho cy'ubukene
buyugarije.
Muri Shikama tuributsa
abasomyi n'abakunzi bacu ko igihe iyo nama yabaga, ibiro by'inzego z'ubutasi
zo mu Rwanda, ishami rishinzwe iperereza ryo hanze, byari bimaze igihe gito
bihaye amakuru Kagame ko ibihugu by'Afurika y'epfo na Tanzania byishyize
hamwe na Leta ya Congo kugirango barangize ikibazo cya M23 burundu.
Mu gutumiza iyo nama, Kagame yari abizi neza ko nyuma y'ikibazo cy'inkunga
z'amahanga zahagaritswe, amahirwe y'iby'ibano biva Congo nayo abarirwa ku
ntoki. Niyo mpamvu muri iyo nama hagaragayemo n'abayobozi bo mu bwoko
bw'Abahutu ubundi bitari bisanzwe ko bagaragara mu nama nk'izo.
Ikigaragaza ko iyo nama yari ifite umwihariko wihariye kandi ukomeye
Ubusanzwe inama runaka imara igihe kinini nk'icyo iyo nama ya Gicurasi
yamaze, igomba kuba yiga ku bibazo byinshi bitandukanye hanyuma ugutinda
kwayo kukaba kwaterwa n'uruhuri rw'ibibazo biri kwigwaho. Ariko igitangaje
ni uko iriya nama yo icyagombaga kwigwaho ari : "Kuziba
icyuho cyugarije isanduku ya Leta"
Bimwe mu bitekerezo byatanzwe muri iyo nama
Nk'uko umubare w'abari bitabiriye iyo nama wari munini bitewe n'uburemere
bw'ikibazo bigagaho, ibitekerezo nabyo byari byinshi ariko Shikama irabanyuriramo
ibifitanye isano n'inkongi yibasiye u Rwanda mu minsi ishize.
Igitekerezo cyavuye muri Komisiyo y'Abadepite ishinzwe ubuhinzi, ubworozi
n'amashyamba, cyasabaga Leta ko yakwiga ku kibazo cy'imfungwa ikareba niba
hari uburyo bagabanywa cyangwa hagashakishwa abaterankunga bafatanya na Leta
mu gutanga amafaranga n'ibindi bikoresho bikenerwa muri Gereza.
Icyo gitekerezo gishobora kuba cyaratanzwe n'umuhutu kuko utanze igitekerezo
ntazina yashyiragaho nk'uko bikunze kugenda mu nama Kagame atumiza
byamukomeranye, uwagitanze yibutsaga ko umutungo kamere wa Leta, Abaturage
nabo babarirwamo. Kuba umubare w'abafunzwe urenze urugero, nabyo bizanzahaza
ubukungu bw'igihugu.
Ikindi ni uko umubare munini w'abari mu gihome biganjemo ubwoko bw'abahutu
kandi bakaba aribo babarizwa mu gice kinini kigize ubukungu bw'u Rwanda,
aricyo Ubuhinzi. Shikama irabamenyesha ko ngo icyo gitekerezo cyaje
gushyigikirwa n'abantu benshi bari bitabiriye iyo nama ku bwiganze bwa 93%,
aho bamwe batazuyaje no kuvuga ko Perezida mu bubasha ahabwa n'itegeko
nshinga, yatanga imbabazi ku bagororwa basheshe akanguhe, abarwayi, abakiri
bato n'abandi bafungiye ibyaha byoroheje.
Muri iyo nama, abayitabiriye babanje kubwirwa ko nta pfunwe cyangwa ubwoba
umuntu agomba kugira atanga igitekerezo cye. Ikaba ariyo mpamvu ishobora
kuba yaratumye abahutu bamwe basohora ikibari ku mutima.Shikama irabamenyesha
ko bamwe mu bahutu bari bitabiriye iyo nama, harimo Depite Nyandwi Desire(ukekwa
ko ariwe watanze icyo gitekerezo), Minisitiri Bazivamo C., Rucagu Boniface,
Musa Fazil, Rwarakabije Paul,...
Igitekerezo cyakurikiyeho
Gushaka ukuntu Leta yagabanya umubare w'abagize ingabo z'igihugu n'indi
mitwe yitwara gisirikare yiganjemo inkeragutabara(abasezerewe mu ngabo
by'agateganyo) na local
defense (kolidifensi). Icyo gitekerezo nacyo ngo cyarashyigikiwe
cyane ku bwiganze bw'amajwi 77.6%.
Igitekerezo cya gatatu
Kugabanya umubare w'abakozi
Shikama ibabajwe no kubamenyesha ko igitekerezo cyo kugabanya abakozi
cyashyigikiwe cyane na Minisitiri Musoni James hamwe na Musa Fasil(nk'uko
amakuru ya Maneko ba Nziza abidutangariza), cyaje kubahirizwa kandi ibindi
twamaze kuvuga ntibyubahirizwe kandi aribyo ubundi byagakwiriye kubahirizwa
bitewe n'ingano ndetse n'ubukungu bw'u Rwanda.
Uko ibitekerezo tumaze kuvuga byubahirijwe, ibindi bikaburizwamo ahubwo
bigatera inkongi z'umuriro
Amakuru Shikama ifite aratangaza ko nyuma y'iyo nama, abo mu Gatsiko
batumije indi rwihishwa yo kurebera hamwe ibitekerezo bikwiriye gushyirwa mu
bikorwa. Ayo
makuru akomeza avuga ko abo mu Gatsiko (bagizwe n'Abatutsi gusa) batigeze
bishimira ibitekerezo byatanzwe byo gutanga imbabazi ku bagororwa no
kugabanya ingabo za Kagame.
Kuko Agatsiko kari kemeje abitabiriye inama ko ibitekerezo biri ngombwa
bigomba gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z'umwaka wa 2014k(birumvikana ko
kwari ukugirango Kagame abanze amenye aho ibintu bigana*M23/RDF*), si ko
byaje kugenda kuko intambara muri Congo yatumye Agatsiko gakuba bimwe na
zeru ahubwo gahitamo gutekinika.
Shikama irakomeza kubabwira ko mu rwego rwo gucurika ubwonko bamwe mu
bari bitabariye inama ya mbere(atari ya yindi Agatsiko kakoze nyuma
rwihishwa), Agatsiko katekinitse amayeri yo kugirango kaburizemo igitekerezo
cyo kugabanya ingabo no gufungura abagororwa(bagizwe na 98% by'Abahutu).
Abo mu Gatsiko-Sajya batekinika
Nk'uko amakuru yatanzwe na Maneko zo kwa Jenerali Nziza akomeza abitangariza
urubuga rwanyuShikama nayo
igahita iyabagezaho byihuse, ngo abajenerali bo mu Gatsiko n'abasivile
bakuriwe na James Musoni, baratekinitse karahava ibyuya birabarenga
bashakisha ukuntu baburizamo ibitekerezo byiza byatanzwe n'imbaga nyamwinshi.
Nyuma yo gusuma icyo bakora ngo Abahutu bafunzwe(barimo n'abamaze imyaka 20
nta dosiye) babe barekurwa nk'uko umwanzuro w'inama ya Nzeri wari wabigennye,
ndetse na FPR ikagabanya ingabo zayo, nyuma y'itekinika abakuru b'Agatsiko
baguye ku mwanzuro utari mwiza namba wo gutwika.
Inkongi z'umuriro gusimbura ibisasu
Agatsiko kamaze gutekinika, kanzuye ko kagomba guteza umutekano muke mu
Rwanda hanyuma bya bitekerezo byavuye mu nama ya Gicurasi ntibikurikizwe
hitwaje ko igihugu kiri mu mutekano muke biryo ingabo zo kurinda umutekano
zikaba zitagomba kugabanywa.
Ku kibazo cy'ifungurwa ry'abanyururu, abakuru b'Agatsiko banzuye ko bateza
umutekano muke mu magereza, hanyuma bikagaragara ko abagororwa bakiri
babandi(interahamwe n'ibipinga) ku buryo baramutse bafunguwe bahungabanya
umutekano n'umudendezo w'igihugu.
Ibyerekeranye n'igitekerezo cyo kugabanya abakozi, Shikama irabamenyesha
ko icyo gitekerezo abakuru b'Agatsiko bagisamiye hejuru bihita binagaragaza
ko uwagitanze ashobora kuba umwe muribo. Mu kwanzura uko umutekano muke
watezwa mu gihugu no mu magereza nk'uko abakuru b'agatsiko-sajya bari
bamaze ku byemeza, icyo kibazo nacyo ngo cyabirishije ibyuya abakuru
b'agatsiko bibaza uko bateza umutekano muke.
Guteza umutekano muke batwika
Nyuma y'impaka nyinshi nk'uko ayo makuru ava ikambere kwa Jenerali J.Nziza
akomeza abitumenyesha, ngo Agatsiko kaje kugwa ku gitekerezo cyo gutwika
kuko icyo gutega ibisasu byo mu bwoko bwa grenades cyatanzwe na Lt Gen Fred
Ibingira yizeza Agatsiko ko we n'abademobe akuriye bazakitunganyiriza,
cyatewe utwatsi na Kagame ubwe ngo ku mpamvu z'uko igikorwa cyo kuzitera
kigeze gukorwa ngo gikoranwa ubuswa.
Umwanzuro abakuru b'Agatsiko bafashe ni uko hakoreshwa umuriro kuko umuriro
wo wahitana abazwi(Abahutu) bitandukanye n'ibisasu bihitana n'imfura(Abatutsi)
kandi gahunda y'ibyo bisasu igakomeza gukururukana hashakishwa abishinja
n'abashinjwa icyo gikorwa.
Umwanzuro ndakuka wabaye uwo gutwika batwikira banatwika inzirakarengane
nk'uko umubare nyakuri w'abishwe n'inkongi y'umuriro mu magereza urenze
igihumbi. Uwo mubare ukaba waritangarijwe na bagenzi b'abo banyururu kandi
ukaba ukwiriye kwemezwa kuko watanzwe n'ababihagazeho.
Ikinyoma cy'Agatsiko ku inkongi z'umuriro
Agatsiko kamaze kubona ko inkongi zaciye ibintu abaturage bakaba batangiye
guhahamuka no gushya ubwoba birenze, kahise gategeka Minisitiri w'umutekano
Musa Fasil guhita atangaza ko inkongi ziri guterwa n'ikibazo cy'insiga
z'amashanyarazi atari umwanzi wateye.
Igishekeje kinatangaje kuri icyo kinyoma cy'insinga z'amashanyarazi, ni uko
nk'uko Shikama yigeze
ibibagezaho mu nkuru zayo z'ubushize, hari aho inkongi zaturutse mu ngunguru
z'amavuta. Rumwe mu nganda zatwitswe n'Agatsiko zibarizwa Rwandex, umuriro
watangiriye mu ngunguru z'amavuta zibereye iyo bigwa mu gikari.
Ko bavuga ko utagera agereranya, nk'iyo Agatsiko kihanukiriye kagakubita
ikinyoma Abanyarwanda gisa nk'icya Semuhanuka ngo ingunguru z'amavuta
zabyaye insinga z'amashanyarazi bivamo umuriro, Agatsiko kumva ahubwo
atariko kari kwibeshya.
Mu kurangiza iyi nkuru, Shikama turamenyesha
abasomyi n'abakunzi bacu ko iki ari igice cya mbere. Igice cya kabiri
gikubiyemo amazina y'abishoye muri icyo gikorwa gitindi cyo gutwika ndetse
n'uburyo bwakoreshejwe abo mu Gatsiko batwikira banatwika inzira karengane,
turabibagezaho mu minsi ya vuba.
Bakizimbwa Paul Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije muri Shikama
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)