Umunsi
bose bigendeye, Afandi PC azategeka nde?
Mu
nyandiko ngufi twari twise “Kagame baramutatira bamuseguye”, twari
twababwiye twihuta bamwe mu bategetsi basanze mu Rwanda nta marerero ahari,
bahitamo kohera abana babo iyo giterwa inkingi, aho birirwa bambaye “mukondo
out” banywa n’akamogi. Icyo si cyo kibazo cyacu ariko,
......................................................
Mu
rwego rwa gisivili rero, abategetsi benshi bahisemo guhungisha imiryango yabo.
Ingero ni nyinshi:
Gatsinzi Marcel : ministre w’ingabo- umugore we w'isezerano n'abana
bibera bose mu Bufransa. Ntawukuriryayo: Ministre w’ubuzima- umuryango we wibera Gent(ububirigi)
Stanley Safari : senateri - Umuhungu we yibera mu
Bubiligi.
Gasamagera Wellars: senateri -Abakobwa be babarizwa mu Bubiligi, mu
Bufaransa na Norvege(Uwo muri Norvège yahinduye umwirondoro hafi ya wose).
Ayinkamiye Speciose :Senateri - umwana we ari i
Montreal muri Canada.
Gatete : Depite -abana be batatu yabohereje i Burayi rugikubita,
Kalisa Evariste:Depite -afite
umuhungu wihinduye umurundi muri Norvege, dore ko kugira ngo babone impapuro
bisaba kwambaza abapfuye. Yewe aho bamwe banihindura abahutu kugira ngo ubuhunzi
bwabo bwemerwe.
Semuhungu Athanase: Idéputé- abahungu babiri Ottawa muri Canada .
Mutsindashyaka Meya wa
kigali y’umugi- byo ni amayobera atari matagatifu. We yahungishije umukobwa
n’abuzukuru babiri n’ubwo bagombye kumwihakana bakiyitirira undi se
na sekuru! Ubu bari muri Norvège. Abandi bana ba Mutsindashyaka yabohereje
kwiga muri Amerika
Mukama Depite wasenye MDR- na we yasanze ari byiza guhungisha umuryango we
mu Bubiligi.
Murera Hope wahoranye SONARWA -ubu yibera muri Kenya n'abana be aho
yishakiye akazi.
Naho mukuru we, yamushakiye uburyo
yagera Ottawa muri Canada ubu niho
yibera.
Bumaya: ministiri- iwe bahunga buri munsi, utari mu Bufaransa aba mu
Bubiligi. Ngo akiri muri MINAFET nta kindi yakoze uretse gushakira bene wabo
visa.
Nkongoli Laurent :
Komiserina - Yohereje umuhungu we mukuru na mushiki we i Montreal muri
Canada,
Bihozagara yakobo.
ambasaderi- Yohereje
abakobwa be i Montreal muri Canada, none ngo n’uwo bashakanye abakurikiyeyo,
ubu arasaba ubuhungiro. Uyu musaza yatoteje impunzi mu Bubiligi no mu Bufaransa
ku buryo bw’intangarugero, none aranze azirereyemo.
Ngo
ntaho bukikera, no mu ngabo induru ni ya yindi....
Colonel
Rwahama Jackson:Abakobwa be bari umwe Toronto
undi ari Montreal muri Canada. Colonel Patrick Karegyeya yohereje mushiki
we n'umuryango wa muramu we wose Ottawa muri Canada kwaka ubuhungiro!
Major Rwigamba Philbert umuryango we wibera Edmonton muri Canada.
Majoro Kwikiriza : umuryango we uri muri Canada, n’ubwo Kwikiriza we
iby’ubuhunzi bashakishije uburyo bwiza bwo kubimukuramo akaba akorera Loni
muri Afurika y’iburengerazuba afite pasiporo y’u Rwanda.
Major Matungo wo muri Republican Guard yashoboye kwigereza umugore
n'umwana Windsor muri Canada, ibyo
byitwa oparesheni
Capt Haguma, yagejeje umugore n'abana Ottawa mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Major Namuhoranye wa Republican Guard
na we yohereje mushiki muri Norvege, aho na we yagombye guhindura umwirondoro.
Capitaine Migabo aherutse kohereza mushiki we muri Norvège vuba aha.
Tubyibazeho
Ibi
bintu birakomeye nyamara n’ubwo abantu babirangarana, kuko abaturage nta
cyizere na gike bafitiye igihugu. N’abakikirimo, usanga bashakisha uburyo bwo
kuhava kubera gutinya amakuba kuri bo. Biragaragara kandi ko hahunga abifite,
ndetse ko no guhunga ari umushinga uhenda.
Amafaranga agenda kuri visa z’impimbano, agenda kuri ba avocats n’ingendo
yatunga abana bicirwa n’inzara ku misozi. Ikindi kigaragara ni uko abitwaza ko
bajya kwiga babeshya, kuko ntabwo umuntu yakwiga mu gifalama, mu ki Norvégien
cyangwa mu gi suédois ngo wemeze ko azabikoresha mu Rwanda cyangwa ndetse no
muri Afurika. N’bazanye abana
bazi ikinyarwanda basigaye bakivuga nk’abapadiri bera!
Nyamara
afandi PC yari akwiye kwikubita agashyi agakuraho impamvu itera ubuhunzi, kuko
niba bikomeje gutya, azasigara ategeka imisozi nk’uwayikebewe.
Léonce
Uwishoboye ( Europe) na Mariya
Sindambiwe ( America)
Journal Rwanda l'espoir Umwezi n° 13