Paul Kagame yujuje imyaka ibiri (2003-2005)

 

Cyakora Leta ye irananiwe !

 

Hari impamvu icumi zigaragaza ko Leta ya Paul Kagame inaniwe.

 

Ku itariki ya 12 Nzeri 2003, nibwo Perezida Paul Kagame yarahiriye inshingano zo kuyobora abanyarwanda mu gihe cy’imyaka irindwi (7), nyuma yo gutorwa n’abaturage ku ya 25 Kanama 2003…

 

Nyuma y’imyaka ibiri rero (nubwo atari myinshi), bamwe batangiye gusaba Kagame ko yatangira kwitegura gukora ibyo yemeye kuko basanga mu byo yasezeranyije abanyarwanda nta kirakorwa kinini…

 

Dore impamvu icumi (10), zigarukwaho na benshi zigaragaza ko Leta ya Kagame inaniwe.

 

  1. Leta iracyavugwamo abajura n’abajenosideri !

Nyuma y’igihe gito Kagame amaze ku butegetsi atowe (muri iyi myaka ibiri) icyo kibazo cyateye indi ntera, cyane cyane kubera inkiko Gacaca, aho benshi bahamagawe kwisobanura hirya no hino, ariko bagakomeza kwicara ku ntebe z’ubuyobozi !

Impamvu za politiki Kagame yaba atsimbarayeho, hari abasanga nta shingiro zigifite.

Ku kibazo cy’abajura (barimo abakunze kuvugwa ko ari abatutsi b’ibisambo), icyo Kagame anengwaho cyane ni uburyo abakekwaho ndetse n’abahamwa ibyah by’ubujura bakurikiranwa ! Ni kiimwe na ruswa ! Ngo ntibakurikiranwa kimwe, hari abagikomeje gukingirwa ikibaba ! Kagame ntiyakumvikanisha impamvu Leta ye ndetse n’ishyaka rye bikomeza kuba indiri y’abatutsi b’ibisambo n’abahutu b’intagondwa ! Ikigaragara ariko ni uko bene abo bantu batuma Leta idakora neza kuko bahora batinya, bagakorana ubwoba ku buryo nta n’uwabeshya ko akora akazi ke uko bikwiye ! Gahunda z’igihugu nka Gacaca, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’imikorere y’inzego barimo iradindira ! Ngo iyo bashatse kubakuraho, bamwe baravuga ngo babareke bakurure bene wabo (mobilization/mobilization) !

  1. Amamodoka : Abayobozi bunze ubumwe mu kwiba Leta

Abategetsi bamaze amezi ane biba Leta ! Leta yose ikwiye kwegura ! Abajyanama baK agame nabo bakwiye abajyanama ! (reba ku rupapuro rwa karindwi « Ibimbabaza »).

  1. Imibereho myiza y’abaturage yasimbujwe inyungu z’abategetsi

Muri za ntiti Kagame ashakisha mu banyarwanda akazibona bimugoye, harimo abategetsi bake usanga bashyize imbere imibereho myiza y’abaturage ! Abenshi usanga usanga bashyize imbere inyungu zabo. Haracyari abtegetsi benshi bakoresha amafaranga ya Leta mu kubaka imihanda igana ku mazu yabo, mu gihe hari imihanda rusange itarakorwa ! Hari n’abirirwa bitaye ku bikorwa n’ubucuruzi bwabo aho kwereka abaturage uko bakwiteza imbere ! Amabanki araguriza abakire, yewe na za banki zagombye gufasha cyane abaturage bo hasi nk’izifasha mu bibazo by’amacumbi, zikorana n’abakire gusa ! Uko kwikunda kw’abategetsi kurusha kureba inyungu rusange ni byo bituma gahunda Leta yiyemeje zitagerwaho. Dore nawe imihanda ya Kicukiro-Nyamata na Ruhengeri-Gisenyi yaheze mu magambo, amazi basezeranyije Ubugesera na yo yabaye nka ya mabati ! Nyamara amamodoka meza aragurwa ndetse n’amazu ya Nytarutarama aruzura buri munsi ! Nta ntara iheruka umuriro uretse Byumba iwuvana Uganda !

  1. Abayobozi b’ibiragi n’abaturage batinya kuvugisha ukuri

 

Abayobozi bakomeje kwibera ibiragi ! Nta muyobozi uvuga ibyo yemera, cyangwa ngo avuge ibitagenda nta kwikanga ! Ni yo mpamvu usanga bahishirana mu makosa, ahanini bose bakavuga ari uko Kagame yavuze ! Abanyapolitiki bakomeje kwibera inkomamashyi, bagakomera Kagame amashyi iyo avuga disikuru ze, kabone nubwo yavuga ibyo batemera ! Ibyo bituma abaturage nabo bakomeza gutinya kuvuga ukuri bazi, buri wese yumva ko aramutse avuze yabizira ! Iki kintu cy’abaturage guhorana ubwoba bwo kuvugisha ukuri, nyamara Leta yizeza ibitangaza ko hari ubwisanzure, kirakomeye cyane ! Kagame aranengwa kuba ntacyo arakora kugira ngo abaturage batinyuke kujya bavuga ibibababaje ntacyo bikanga ! Witegereje wasanga kimwe mu bibazo bikomeye Kagame afite ari ukugira abayobozi badashobora kumubwiza ukuri, bagahora bamwemeza ko bimeze neza. Ikigaragara kandi ni uko abanyapolitiki batinya ishyaka riri ku butegetsi ryta FPR ! Kuki ? Amakuru atugeraho aremeza ko n’iyo ari mu nama asa nk’uyobye ibiragi ! Ntawatinyuka kubaza ikibazo kigaragara !

  1. Ivangura mu guhana abagaragayeho ibyaha n’amakosa

Ngo haracyari abntu (mu buyobozi) bagragara nk’abatavogerwa, ndetse n’abadatungwa-gatoki ! Hari abakora amakosa bakayahanirwa, mu gihe hari n’abakora arenze ugasanga bigaramiye ! Rimwe na rimwe hari n’igihe bigaragara ko umuntu yakingiwe ikibaba ! Ikivugwa cyane muri iki gihe, ni aho uwahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi Patrick Habamenshi, na Amabasaderi Ngoga Pascal bashyikirijwe inzego z’ubutabera bagakurikiranwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta., mu gihe ababanje kugaragaraho amakosa nk’ayo barimo Gerald Gahima, Sam Nkusi, n’abandi bavanywe mu myanya gusa bagakomeza kwidegembya ! Ibi nabyo bimaze igihe, hari ingero nyinshi zigaragara. Abantu nka Yohani Nkongori (wahoze ayobora Reji y’ibibuga by’indega) bafunzwe imyaka, nyamara hari abandi bagaragara mu maraporo batavugwaho !

  1. Ibice 2 muri FPR : Ingwizamurongo nyinshi !

Mu ishyaka riri ku butegetsi FPR-Inkotanyi, haravugwamo ibice bibiri. Haravugwa igice cy’ingwizamurongo kigizwe n’abantu benshi ngo binjiye muri iryo shyaka kwibonera  ubuhungiro n’icumbi ! Bene abo ngo hari ibyo bihisha muri FPR ! Urugero ni umuntu wivugiye ko yashinjwaga Jenoside none ko yagiye muri FPR ntawe uzongera kuyimushinja ! Uwavuze ayo magambo ni umuntu wahoze mu cyitwaga ITARA, ubu akaba yicaye mu ntebe ikomeye y’umwanya wa Leta yahawe na Kagame. Uwo munyacyubahiro amaze kurahirira kwinjira muri FPR, yagize ati : « Mwanshinjaga Jenoside n’ingengabitekerezo ya Jenoside, none ndebe ko bizongera. » Ngo hari n’igice cy’abagereageza gukora.

  1. Ubuhinzi no kurwanya ubukene !

… Inguzanyo zagenewe abahinzi zou bu zahindutse akarima k’abategetsi, hanyuma abahinzi bakanasoreshwa ; ahandi basigaye babasonera kugira ngo bashobore kugira icyo bakura ku masoko cyabafasha kwiteza imbere. Abategetsi ni bo bahabwa inguzanyo zari zigenewe abahinzi, cyane cyane ko abahinzi bo mu Rwanda usanga bakennye cyane ku buryo badashobora no kwishoboza kwiga imishinga ! Abategetsi rero ni bo bakora iyo mishinga bakagabana ayo mafaranga ! Urugero ni uko byagendekeye akayabo k’amafaranga y’icyitwa RSSP. Ngiyo imwe mu mpamvu zituma abakire barushaho kugenda baba abaherwe, mu gihe abakene bo barushaho gusubira inyuma baba ba nyakujya ! Ibi kandi ni ikintu gishobora kugira ingaruka mbi cyane byatuma haba n’ibintu bishobora guhinduka vuba aha, kuko biragenda birushaho kugenda biba abi !

  1. Monopole (Monopoly)

Ikibazo cyo gukomeza gushyigikira amasosiyete amwe gukora yonyine (yikorera ibyo yishakiye yonyine mu rubuga rw’ubucuruzi), kibangamiye ubukungu n’iterambere cyane. Hari ibigo byinshi bikomeje guhabwa monopole (monopoly). Ibigo nka TwandaTel (yahindutse Terracom), MTN Rwandacell, byakomeje guharirwa isoko ry’itumanaho ! Nta gushidikanya ko Kagame ubwe ndetse n’ishyaka ayobora abgira uruhare rugaragara mu kueitira abashaka gushora imari mu Rwanda mu bikorwa nk’ibyo ! Igihugu kikahazaharira !

  1. Ibura ry’ingufu z’amashanyarazi

… Kagame yaba yarashutwe cyane ku kibazo cy’umuriro akemera kujya muri za moteri aho gufata icyemezo cyo kubaka ingomero nshya z’amashanyarazi ! Gaz Méthane bahoraga bavuga yabaye baringa !

  1. Ruswa no kunyereza umutungo !

Abayobozi benshi bakomeje kuvugwaho ruswa ! Inzego Leta yashyizeho kurwanya ruswa ngo ntacyo ziragaragaza, ndetse n’amategeko yemejwe ntacyo arahindura ! Ibigo by’igihugu bitanu birimo Umugenzuzi w’Imari ya Leta (Auditor General), Urwego rw’Umuvunyi (Ombudsman), Polisi y’Igihugu, Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahooro (Rwanda Revenue Authority) n’ikigo gishinzwe gutanga amasoko (National Tender Board) byose nta musaruro biragaragaza ! Ikibababje ni uko hari amaraporo menshi yagiye akorwa n’urwego rw’umugenzuzi w’imari ya Leta agaragaza uko umutungo wa Leta warigise, nyamara ntihagire inkurikizi iba ! Nta bushaka bwo guhana abaryi ba ruswa n’abanyereza umutungo wa Leta bugaragara keretse iyo bagushatse ku zindi mpamvu, bakakugerekaho ruswa cyangwa kunyereza ! Ibi bimaze korora umuco mubi wo kugambanirana hagati y’abanyapolitiki, maze abanyamakosa nyabo bagakomeza kwibera ku ibere ! Kagame nawe aranengwaho kugira abantu bamwe intakoreka kubera impamvu ze bwite, aho usanga umuntu avugwaho ibyaha nk’ibyo nyamara akikomereza kuzamurwa mu ntera ! Ahubwo icyagaragaye ni uko hari ubwo ugerageje kugaragaza abakora ayo makosa ariwe ubizira ! Uretse aho byagaragaye ku banyamakuru, ubu ngo no muri FPR harimo umuco wo kwigizayo abantu bashatse kugaragaza amakosa ya bamwe ! Ujya kumva ukumva umuntu bamwise igipinga cyangwa umujura agafungwa cyangwa akigizwayo azira kugaragaza amakosa ya bamwe ! Iyo ntambara hagati y’abakada ba FPR ubwabo ishingiye ku nyungu zabo ishobora gutuma Kagame arukirwa n’ikirunga atiteguye !

 

Umwanzuro

 

Mu gihe gisigaye (imyaka 5) Kagame akwiye guhindura byinshi, kugira ngo arangize manda yatorew hari icyo agezeho ndetse abe yakongera kugirirwa icyizere. Kagame ni we wahaye abantu (abayobozi) be ingufu zo kwica amategeko, kwiba, no gukora ubusa kuko ariwe ubayobora akaba ari nawe ubashyiraho. Aho kujya avugira mu nteko ko ntacyo bamumariye (kandi biragaragara), akwiye gukora impinduka igaragara, akabavanaho ! Akwiye kwambura abantu imbaraga yabahaye ! Abajyanama be bakwiye kwegura kuko ibyo byose biba barebera ! Hakenewe impinduka ikomeye kandi nta wundi wayikora uretse Kagame. By’umwihariko Kagame agomba kwigizayo abantu bafite ubusembwa, kuko badashobora kumugira inama nziza kandi bafite ibyo bikekaho ! Inyungu za politiki ntizigomba gukomeza kubangamira ubuzima bw’igihugu no gupfusha ubusa imisoro y’abaturage. Ntibyumvikana ukuntu Kagame yashobora gufasha ibindi bihugu gukemura ibibazo bifite ndetse akanatanga umusanzu mu kubaka Afrika, agahabwa imidari n’ibikombe ariko iwe hameze nabi. Byaba byiza ahereye hano mu gihugu.

 

Charles B Kabonero

Tel (Office) : 572464

Mob : 08304880

e-mail : ibimbabazaa@yahoo.com