UMUCO
No18 17-30 Nzeli 2005, urup. 2
(N.B Iyi n° ya'umuco yafashwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda)
Lieutenant
Général Nyamwasa aravugwa mu Bwongereza! UMUCO
No 18 17 - 30 Nzeli 2005 POLITIKI 5 Nyuma
y’aho Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa agiriwe Ambasaderi mu gihugu
cy’Ubuhindi, abantu bamwe bakomeje
kubifata nko kwirukanwa mu gisirikare ku mayeri, agahatirwa kujya muri
politiki. N’ubwo yageze aho akava ku izima, akemera akajya guhagararira
u Rwanda aho igihugu cyamutumye, ubu biravugwa ko Lieutenant Général
Kayumba Nyamwasa yaba ari mu gihugu cy’Ubwongereza. Nk’uko
twabitangarijwe n’umwe mu banyamahanga, wari waje gukurikirana
nk’indorerezi, amatora mu gihugu cy’Uburundi, maze akaza kugira
amatsiko yo kumenya uko ibintu bihagaze muri aka Karere, avugana na bamwe
mu banyapolitiki, ngo yifuje kuganira na Lieutenant Général Kayumba
Nyamwasa, yibaza ko yamusanga mu gihugu cy’Ubuhinde, aho ahagarariye u
Rwanda. Ubwo yaje kumenya ko bidashoboka ngo kuko Kayumba Nyamwasa yaba
ari mu Gihugu cy’Ubwongereza. Twashatse kumenya neza icyo yaba yaragiye
gukora mu Bwongereza, uwo dukesha iyo nkuru adutangariza ko ari mu
ruzinduko rw’akazi. Ariko
abandi bantu twabajije badutangarije ko bitumvikana uburyo Kayumba
Nyamwasa yaba ari mu Bwongereza, maze byarahuriranye n’ihunga
ry’abasirikare bakomeye, bakomeje guhungira mu gihugu cya Uganda, abo
nk’uko tubikesha ikinyamakuru UMUSESO n° 232 cyo kuwa 08 Nzeli 2005
akaba ari Major Rugira Alex na Major Buwembo Richard, baje biyongera kuri
ba Lt Colonel Gashugi, Capitaine Tega n’abandi ba ofisiye batandukanye. Kuba
rero abantu bahunga, bikomeje gutera impungenge, dore ko hano mu gihugu
hakomeje kuvugwa ibintu bimeze nk’ikinamico ya za coups d’Etat,
zidasobanutse. Ku buryo bivugwa ko Lieutenant Général Nyamwasa yagombaga
kwicwa, bitewe ni uko akekwa muri ibyo bintu bya coup d’Etat, bikomeje
kuba ubwiru. N’ubwo hari ba Lt Colonel Dan Munyuza, Capitaine Muzungu,
Major Rugira n’abandi bavuga ko bari kumwe na Kayumba Nyamwasa,
bashakaga guhirika ubutegetsi, abantu bakomeje guhangayikishwa n’izo
nkuru za coup d’Etat, kuko akenshi bidasiga ubusa! Birabe ibyuya rero
kuko bikomeje gukurura amakimbirane n’urwikekwe muri RDF, ari byo
bishobora gutera guhunga kw’abasirikare harimo n’abamaze kugera muri
Amerika n’ahandi. Bizumuremyi
Bonaventure
|
Amajyambere
n’ubukene ntibibangikana
UMUCO
No 18 17 - 30 Nzeli 2005 IMIBEREHO MYIZA 3
Mperutse kumva abantu baganira,
bishimira cyane ko igihugu cyacu cyakuriweho
imyenda (dette) na
bya bigega
mpuzamahanga, bishinzwe imari, bintera
kwibaza byinshi. Cyakora uko njye mbibona,
niba byarabaye ngombwa ko u Rwanda
rukurirwaho imyenda,
birumvikana ko ari ukubera ko rwari
rwananiwe kuyishyura.
Na
njye nti ese rwananiwe kuyishyura
rute, kandi mpora numva
abayobozi babishinzwe, bemeza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza?
Ubundi kandi kuba u Rwanda
rwarashoboye
kuvanirwaho imyenda, ni
uko
hari ibyo rwari rwujuje mu bisabwa
n’ibyo bigega
mpuzamahanga, birimo imiyoborere
myiza no gucunga neza ibya rubanda
ndetse no kuba rufite gahunda zihamye
zo kurwanya ubukene.
Iyo
witegereje ibibera mu Rwanda,
wibaza niba hari
ikigeze kigeragezwa muri
urwo rwego, kuko usanga ibya rubanda
bisa n’ibitagira nyirabyo, iby’imiyoborere
myiza bitavugwaho rumwe
na bose naho ibyo kurwanya ubukene
byo bisa nko guca umugani ku manywa.
Cyakora,
iyaba amagambo ari yo yari ibikorwa, ubu ya vision 2020 duhora twumva, tuba
tuyikozaho imitwe y’intoki, uretse ko tutarebye neza ahubwo yazaba nka ya
« Objectif 80 » ya nyakwigendera Mobutu Sese Seko. Niba byari
ibishoboka ngo ibikorwa bibe byinshi, amagambo abe make, ahari twagira aho
twigeza.
Kuva
gahunda yo kurwanya ubukene itanguye kuvugwa, Umunyarwanda ararushaho
gutindahara. Iyo urebye imibereho y’abanyarwanda, haba mu mijyi, haba mu cyaro,
wibaza aho tuva n’aho tujya hakakuyobera. Mu myaka 10 ishize yonyine, ibiciro
by’ibintu byose byikubye inshuro 10 ndetse hari n’ibyarengeje, kandi
ubushobozi bw’umuturage bwo guhaha (pouvoir d’achat) ntibwigeze burenga
umutaru, ahubwo bwarushijeho
kuyoyoka. Ibi mu byongera bwa Leta ivuga ko irwanya.
Ikibabaje
ni uko ibi bigaragara ko ntawe ubyitayeho, kuko umuturage yibukwa igihe
cy’amatora cyegereje, akizezwa ibitangaza, ubundi amatora yarangira,
akabitegereza amaso agahera mu kirere. Sinzi niba hari ujya yibuka ko mu cyaro
iyo umuturage agize amahirwe akabona aho aca inshuro, atahana 300 Frw ku munsi,
adashobora no kugura ikilo cy’isukari cyangwa kwishyurira umwana umusanzu w’ishuri,
dore ko minerval yo ngo yavuyeho! Ugereranyije n’ibiciro biriho ubu, ayo
mafaranga 300 amaze iki koko? Uru ni rumwe mu ngero nyinshi umuntu yashobora
gutanga ku mibereho igoye abaturage, badafite icyizere na gito cy’ejo hazaza,
niba ibintu bikomeje uko biri uku. Kereka rero niba gahunda yo kurwanya ubukene
ifite abo ireba n’abo itareba!
Abayobozi
bacu bakunze kudutoza kubumbatira umutekano, ariko bakwiye kuzirikana ko
umutekano w’inda na wo ari ngombwa. Ku buryo hari n’uwigeze kuvuga ko aho
kwicwa n’inzara, yakwicwa n’isasu. Amajyambere turangamiye rero ntajyana
n’ubukene. Umuturage akwiye kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo binyuranye
mu buryo bwo kugira imibereho myiza (gutura heza, indyo yuzuye, kwivuza, amazi
meza, kwambara, kurihira abana ishuri) n’ibindi ntiriwe ndondora. Ibyo ni byo
by’ibanze. Biratangaje kubona mu gihe tugezemo nta muturage ugishobora
kwigondera inzu y’ibati. Bake cyane bashobora kubigeraho nabo ntibashobora
gushyiraho agasima (ciment) kuko bisa n’inzozi ! Ndetse aho bikomereye no
kubaka nyakatsi ntibyoroshye kuko ntaho wabona umukenke cyangwa umuyange,
ibisambu byaracitse mu cyaro. Kubaka mu mugi byo ni ugukurayo amaso burundu !
Ubukene rero burahari mu baturage kandi uko iminsi ihita ni ko burushaho
kwiyongera.
Hari
icyakorwa mu rwanya ubukene
Duhereye ku ngero za hafi, abantu bakomeje kwibaza impamvu ibiciro
by’ibicuruzwa by’ubwoko hafi bwose bizamuka buri munsi, kandi bisanzwe biri
hejuru cyane, mu gihe mu bihugu duturanye bihahika, haba muri Congo, Uganda,
Tanzania yewe no mu Burundi bumaze imyaka mu ntambara. Abategetsi b’u Burundi
bo bahangayikishijwe n’imibereho ya bene wabo, ku buryo n’ubwo bavuye mu
ntambara, baherutse kuvanaho taxe (imisoro) ya 160 Fbu bafataga kuri buri litiro
y’ibikomoka kuri peteroli, kandi ibyo ntibizabuza igihugu gukomeza gahunda
zacyo.
Kubera guhaha buri kantu bahendwa, abaturage ntibashobora kugira icyo bizigamira
cyangwa gufata inguzanyo ngo babone ubwishyu. Amafaranga umukozi akorera ukwezi
kose, ayahahisha iby’umunsi umwe, ahasigaye uko abaho na njye ntumbaze! Ese ko
kuba ibiciro bihanitse, tuzi ko n’imisoro ikabije ibifitemo uruhare, ni kuki
Leta itafata icyemezo ikayigabanya ndetse aho bishoboka ikayikura rwose, ariko
abaturage na bo bagashobora kubaho mu buzima bwiza (vie décente)? Ariko
babivuze ukuri ngo “Umusonga w’undi
ntukubuza gusinzira”.
Ntibyaba bisanzwe ko umuntu uhembwa 1.000.000 Frw, yakwita ku mibereho y’uwo
bakorana uhembwa 40.000 Frw, bahahira ku isoko rimwe! Nyamara urugero (rapport)
rw’imishara ruramutse rubaye nka 1/ 15, uhembwa make agahembwa nka 20.000 Frw,
uhembwa menshi agahembwa 300.000 Frw, byatuma abakozi bose bumva ko bafashwe
kimwe kandi basangira ibyiza by’igihugu uko biri. Ni na bwo abakozi bo hejuru
bagirira umutima w’impuhwe abo hasi, kuko baba bumva neza situation barimo.
Naho ubundi, ubusumbane bukabije bw’imishahara hagati y’abakozi, cyane cyane
muri Leta, ni bwo butuma na ruswa isakara mu nzego za Leta cyane cyane mu bakozi
bahembwa urusenda.
Ubu kugira ngo ugere muri serivisi ya Leta, ubone ugutega amatwi ni ibintu
bidasanzwe! Iyo winjiye, urasuhuza bakakuninira, ubundi bakakwitegereza, guhera
ku mutwe kugeza ku birenge. Iyo bagupfuye agasoni, bakumva ikibazo cyawe,
barakubwira ngo “uzagaruke ejo”, wagaruka ejo bikaba uko, warambirwa
gusiragira kandi ushobora kubona ibyo ubapfunda ukibwiriza, ubundi bigacamo aka
ya mvugo! Umukozi utanga inumero zo kubonana na Muganga ku bitaro bya Leta,
azitanga ahereye ku ya 3, ebyiri zibanza akazibikira abaza kuza bakerewe, bafite
icyo bamuhereza.
No kurwanya ruswa rero ni urundi rugamba Leta izatsinda biyigoye, igihe cyose
abategetsi bakuru bakomeje kwikunda no kwikubira ibyiza by’igihugu. Isumbana
rikabije ry’imishahara ntirituma abo hejuru bibaza uko abari hasi yabo babaho.
Ntitwabura no kuvuga ku kibazo cy’abashomeri bakomeje kwiyongera, baba
abasezererwa na Leta n’ahandi, baba abarangiza amashuri makuru n’ayisumbuye,
kuko gikomeje kwirengagizwa kandi kiriho!
Ibiciro
bikwiye kugenzurwa
N’ubwo
byemewe ko mu gihugu cyacu
umucuruzi n’umuguzi bagomba kwiyumvikanira
mu guhaha, igikomeje kugaragara
ni uko umuguzi akomeje kuba
nyakugorwa. Benshi muribuka ko mu
minsi ya vuba aha ubwo urwego rwa
Leta rubishinzwe rwashyiragaho ibiciro
by’ingendo mu matagisi hano mu
Mujyi wa Kigali, bitigeze bikurikizwa!
Ba nyir’amatagisi banze ibyo biciro,
ahubwo n’ibyari bisanzweho barabyuriza.
Byateye
amakimbirane atari make hagati
y’abagenzi na ba convoyeurs.
Ibiciro by’ibicuruzwa, haba mu maduka,
haba muri za boutiques ndetse
no mu isoko bikwiye kugenzurwa kuko uretse ko bitwaza n’imisoro, abacuruzi
na bo ntiboroheye abaguzi
na gato, kubera gushaka
kunguka ibya Mirenge ku Ntenyo.
Ibyo ari byo byose, amajyambere duharanira si imihanda ya kaburimbo cyane cyane
mu mujyi wa Kigali, si n’imodoka zihenze cyangwa amazu meza yo mu mijyi gusa,
ahubwo ni ubushobozi kuri buri Munyarwanda bwo kugira imibereho iboneye no
kubaho mu mutekano usesuye.
Rugero Mathias
FPR mu kwaka umusanzu nk’uwa Muvoma
UMUCO
No18 17-30 Nzeli 2005, urup. 2
Inkuru ntikiri ibanga, ubu bisigaye bivugwa ku mugaragaro ko umuryango wa
FPR-Inkotanyi ukomeje gahunda yo kubaka umuryango ufite imbaraga zikomeye muri
byose, haba muri politiki no mu bukungu bw’igihugu.
Ubu akaba ari yo mpamvu abayoboke b’ayandi mashyaka PSD, PL, PDC, PDI, PPC,
UDPR n’irya ba Ntiruhungwa na Safari biravugwa ko bakomeje kurahira muri FPR
ku bwinshi. Ibyo bikaba biterwa n’uko abanyapolitiki, n’abacuruzi, hanze aha
bamaze kubona ko kutaba muri FPR bifatwa nk’umuziro, kuko ntacyo ukora ngo
kigende utayirimo. Ngo iyo bigeze rero mu itangwa ry’imyanya, usanga hahabwa
akazi abarahiye mu cyama mbere y’abandi. Ku buryo ubu mu gihugu hateye imvugo
ngo niba utararahira kakubayeho, uretse ko hari n’abatazi aho barahirira.
FPR Inkotanyi ni yo ikora yonyine
Mu gihe amategeko mu Rwanda atemerera amashyaka gukora mu bwisanzure kugera ku
rwego rw’Uturere, Imirenge n’Utugari, FPR yo irahagera ku buryo na
nyumbakumi hari urwego ruyihagarariye. Bityo, akaba ari imwe mu mpamvu ituma
abantu bemeza ko FPR isenya andi mashyaka, iyabuza kugera ku baturage kandi yo
ibageraho. Ikindi kandi ni uko usanga n’ibigo byose bya Leta, FPR ihafite
umukoresha koro, ushinzwe kwegeranya imisanzu yayo, ku buryo usanga abakozi
binubira mu matamatama uwo musanzu umeze nka wawundi bari bamenyereye wa Muvoma.
Iyo ubajije impamvu abakozi batanga uwo musanzu bagononwa, bagusubiza ko ari
ukwiteganyiriza ngo kuko utawutanze ntuba uri uwabo, byakuviramo kubura akazi!
Ibi na byo biri mu byo bashinja umuryango wa FPR-Inkotanyi ko usenya andi
mashyaka, ukanayavangira mu gihe wanze ko habaho impano ku mitwe y’amashyaka,
wo warangiza ugashyiraho igitsure gisumbije itegeko waka umusanzu abayoboke
bayo n’abatari abayo. Kuba kandi nta munyapolitiki ushobora gukina politiki
ngo ashobore guhabwa urubuga , kuba nta muntu ushobora guhabwa umwanya
ukomeye atayobotse FPR cyangwa ngo yemere kuba igikoresho, bituma andi mashyaka
asenyuka, bamwe bagahitamo kwerura bakayoboka, abandi bagakomeza kuzambya ibintu
bahitamo kugira indimi ebyiri, urwo bakoresha bari mu kwaha kwa FPR n’urwo
bakoresha bakuwe mu kazi.
FPR
itinya guhangana mu bitekerezo
Ingaruka zo gutinya guhangana mu bitekerezo kwa FPR-Inkotanyi ni ukuba mu gihugu
kiyobowe n’ibitekerezo bya bamwe bitavuguruzwa cyangwa ngo bunganirwe. Akaba
ari yo mpamvu bamwe mu banyapolitiki na bo bahindutse nka ya mashyirahamwe yo
muri Gacaca yitwa « Ceceka »,
banavuga bagahitamo kongorera na bwo bakebaguza, bemeza ko nibagira amahirwe
ibyo FPR ishaka kugeza ku Banyarwanda yonyine, iramutse ibigezeho ari byiza ngo
ariko nibinanirana nk’uko abo yizeye benshi bamaze kugaragaza ko bacungana
n’imbehe zabo gusa, abanyarwanda bazaba bari muri ubwo bwato ngo bubambutse
iyo nyanja bazarohama, babure twa twato duto, twagoboka ubwo bunini bugize
impanuka mu gukiza abantu. Igihe cyari kigeze ngo abagira inama Perezida Kagame
bamubwire ko abaturage bakeneye abanyapolitiki baganira ku bibazo by’abaturage,
bagamije kubishakira ibisubizo, hakaba impaka zubaka, abaturage bakagira uruhare
ku ngamba ziriho nta kuniganwa ijambo. Kuko iyo ari yo nzira nzima izamufasha
gukemura ibibazo by’Abanyarwanda mu gihe kirambye, muri ibyo bibazo twavuga
nk’amateka yabo, icy’ubutaka bukomeje kugirwa ibikingi na bamwe, ikibazo
cy’ubumwe n’ubwiyunge no kubabarirana hagati y’Abahutu n’Abatutsi,
ikibazo cy’ubutabera, maze ugize uruhare mu gukora amahano agahanwa ibintu
bikava mu nzira bikozwe mu buryo bw’ibiganiro byaguye.
Bizumuremyi Bonaventure
Itangwa
ry’amasoko ya Leta rirakemangwa !
UMUCO
No 18 17-30 Nzeli 2005, urup. 2
Nyuma y’aho Leta ishyiriyeho Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya
Leta, kizwi ku izina rya National Tender Board (NTB), kikaba cyarashyizweho
hagamijwe gutanga amasoko ya Leta binyuze mu mapiganwa no mu mucyo
(transparence) mu rwego rwo kurwanya ruswa n’icyenewabo byabonekaga itangwa
ry’amasoko ya Leta, u biravugwa ko icyifuzo cya Leta kitagezweho, ngo kuko
usanga ahubwo harabayeho gukiza bamwe, abandi bahagwa. Nk’iyo urebye
ibishingirwaho kugira ngo sosiyete ihabwe isoko, usanga bibanda kuri chiffre
d’affaires yayo, ibyo rero akaba ari byo byimitse capitalisme sauvage, iteye
inkeke muri NTB, kuko usanga sosiyete ntoya zidashobora kubona aho zimenera,
bitewe n’ibyo basabwa byo kugaragaza amasoko yagiye akorwa arimo agatubutse.
N’ubwo National Tender Board, ivuga ko ibyo ibikora yima amasosiyete mato
adafite chiffre d’affaires nini isoko ngo ni uko iba isanga ayo masosiyete nta
bushobozi bw’amafaranga buhagije afite bwo kuzakora neza ibiba bikubiye muri
iryo soko. Ariko rero iyo usesenguye ibisobanuro bya National Tender Board,
usanga bidafudutse kuko itangwa ry’amasoko ntirikwiye gushingira ku mafaranga
gusa (chiffre d’affaires), ahubwo rikwiriye gushingira ku buhanga n’ubumenyi
bugaragazwa n’iyo sosiyete izaba yagaragaje, dore ko akenshi ayo masosiyete
yimwa amasoko abishoboye kandi akaba yaciye make kuri ya yandi manini amaze
kumenyera guhabwa amasoko yonyine. Uretse n’ibyo guca make kuko ari byo
bungura Leta, nta rwitwazo rwari rukwiye kubaho, kuko amabanki yo mu Rwanda aba
yiteguye guhita atanga amafaranga ku bakiliya bayo baba batsindiye bene ayo
masoko. Ikindi kandi National Tender Board idakwiye kwirengagiza ni uko na yo
izi neza ko ku isosiyete yatsindiye isoko ihabwa 30% by’amafaranga
azarigendaho.
Haravugwamo ruswa ikomeye
Bitewe na bene ya masosiyete manini aba atanga ibiciro binini, amato yatanze
ibiciro bidakanganye, akigizwayo, twasanze ahanini biterwa na ruswa ivugwa muri
kiriya kigo. Amwe mu masosiyete ashyirwa mu majwi ni: E.M.A. Mugarura. Uyu
bivugwa ko yakuye akayabo mu kubaka imidugudu ya Caisse Sociale du Rwanda (C.S.R.).
ashingira ku mibereho ye, uko yagiye azamuka, kuko mbere y’intambara yari
umwubatsi ugendera muri Hilux ishaje cyane, none ubu yeguye mu Nteko, agura Jeep
Mercedes iruta iya Perezida. Bavuga kandi EMUGECO, E.M.P.(Mubiligi), E.G.C. (Nsengumuremyi
Alexis), HYGEBAT. Aya masosiyete twavuze, aravugwa muri amwe abona amasoko
akoresheje ruswa. Bumwe mu buryo bwa mbere batangamo ruswa, bayitanga mu gihe
cyo gusura (visite) ahakorerwa imirimo, kuko ba ingénieurs bajyana na bo
babamenera amabanga kubera ruswa! Bakababwira uko isoko rihagaze na yo batagomba
kurenza ku buryo kuri bo gufunga amabahasha biba ari umuhango. Kuba ibi bivugwa
ni uko biriho kandi bibabaje abaturage bahora bagura ibitabo, batanga amafaranga
adasubizwa, ku buryo bamwe batangiye kubifata nk’uburiganya bakorerwa na
National Tender Board (escroquerie). Ariko rero, ibi ntibivugwa ku masosiyete
y’ubwubatsi gusa, bivugwa no mu
ba fournisseurs b’ibintu muri Leta, harimo abitwa ba Nkubiri byakijije burundu.
Twegereye bamwe mu bacuruzi bakunze kwitabira ipiganwa ry’amasoko, abenshi
kubera ubwoba ntibagira icyo badutangariza, ariko buhoro buhoro twakomeje
kuganira na bo, maze umwe muri bo anyicira ijisho. Ni bwo namukurikiye, maze
mbere yo kugira icyo antangariza, abanza kumbaza niba ntazamuvamo ngo kuko abana
be n’umugore bakimukeneye. Maze na njye ndatinze, nti ibyo turabimenyereye
kuko uretse nawe w’umuturage nta n’umunyapolitiki n’umwe mu Rwanda
utinyuka kugira icyo atangariza umunyamakuru. Maze kumuhumuriza, ni bwo yambwiye
ati muri National Tender Board ibihabera ni agahomamunwa. Ibyo ndabivuga kuko
maze imyaka 5 njya gupiganirwa amasoko, ngura ibitabo, nkaba ntaratsinda na
rimwe. Urumva ko ibyaho mbizi. Namubajije ikibitera n’uko abibona, maze mu
magambo asobanutse, avuga ko asanga ari ikigo Leta yashyizeho cyo kwikiriza
bamwe kigaheza abandi ku byiza by’igihugu ngo kuko ari ho byoroshye kwigizayo
abadashakwa cyangwa se abatatanze ruswa itubutse. Yakomeje avuga ko bakoresha
ruswa itubutse. Yakomeje avuga ko bakoresha uburyo bwo kumenyekanisha amasoko mu
binyamakuru, bakongera bakavuga ko ibindi bisobanuro ubisanga kuri website yabo
( www.ntb.gov.rw ) ngo
kandi iyo ugiye kurebaho ibindi bisobanuro ntacyo usangaho ngo ubwo buryo rero
kuri bo bwo kwimana amakuru (information) ni kimwe mu byerekana ko nta
transparence irangwamo ngo kandi babikora, babigendereye.
Uretse uriya mugabo wagize icyo adutangariza bigoranye, hari n’andi makuru
twagiye dutangarizwa n’abandi bantu batandukanye, hakaba n’ayo mu
kinyamakuru UMUCO twagiye twitahurira. Muri ayo ni uko muri National Tender
Board uretse bene ari masosiyete abona amasoko hakoreshejwe ruswa, hari n’andi
masosiyete abona amasoko arimo agatubutse kubera icyenawabo, gishingiye ngo ko
ayo masosiyete ari ay’icyama (RPF), ngo ba nyirayo ari abo mu cyama! Mu yo
bashyira mu majwi hari nka za NPDCOTRACO, Mutara Entreprise, Autocar yigeze
guhabwa usoko ryo kugura za TATA mu Buhindi, za Rwanda Métal, Fair Construction
n’ayandi.
Bizumuremyi Bonaventure
Madamu
Janet Rwigema aravugwaho kuba anekera Uganda
UMUCO
No 18 17 - 30 Nzeli 2005 POLITIKI 4
Hanze aha mu mujyi wa Kigali no mu bihugu duturanye bikomeje kuvugwa ko umufasha
w’intwari Gisa Rwigema, akomeje kurangaranwa n’ubutegetsi
bw’Inkotanyi. Ngo ni bwo bwari bukwiye kumugenera icyubahiro gikwiye umufasha
w’uwatumye Abanyarwanda bari baraheze ishyanga bagaruka mu rwababyaye, maze
agahesha ishema Abanyarwanda n’abarutuye bose. Nk’uko bitangazwa na bamwe
bazi ubutwari bwa Gisa, ngo birababaje kubona umuryango we utitaweho uko bikwiye,
ngo ku buryo Madamu Janet Rwigema yimenya kuri byose. Abantu bakaba bibaza
igitera ibintu nk’ibyo.
Aravugwa mu banekera Uganda
Bitewe n’ibivugwa ko atitaweho n’ubutegetsi bwagiyeho bubikesheje amaraso
yamenetse atagira ingano y’Abanyarwanda bari barangajwe imbere n’umugabo we,
Fred Gisa Rwigema, byatumye abantu babikurikiranira hafi ngo bamenye ikibitera. Mu
babikurikiranye kandi bakabicukumbura, batangarije ikinyamakuru UMUCO ko
ibivugwa kuri Janet Rwigema byo guhezwa ku byiza Intwari Gisa yaharaniye, ari
byo ngo kuko uwo mubyeyi yimenya, haba ku birebana n’amashuri y’abana,
icumbi n’ibindi byose umugabo we yari kuba yitaho iyo aticwa rugikubita. Ngo
ibyo bimusaba gushoka mu bucuruzi bugoranye muri iki gihugu, kuko uretse na we
washinze agence icuruza amatike y’indege, ngo n’abacuruzi b’abagabo
birabagora, kubera imisoro no kubura ababafasha kubona amasoko akomeye muri iki
gihugu. Bakaba bemeza ko ngo ubutegetsi bumaze kumuheza no kumutererana,
yakomeje kwibanira n’abari inshuti z’umuryango ngo ku buryo yakomeje
gusurana na Général Salim Saleh, murumuna wa Museveni, Perezida wa Uganda.
Ngibyo rero ibyamuviriyemo gukekwa amababa, ashyirwa mu majwi ko yaba anekera
igihugu cya Uganda!
Iby’urupfu rwa Fred Rwigema byabaye ibanga rikomeye
Ngo ikindi kandi ngo ntiyigeze agaragaza impungenge n’amatsiko yo kumenya
iby’urupfu rw’umugabo we, ku buryo ngo yabigizemo ubutwari budasanzwe, akima
amatwi amakuru yavugaga ko umugabo we yishwe kubera ishyari ry’inkotanyi nkuru
bari bafatanyije urugamba. Ibyo byose byatumye muri we hakenerwa kumenya uko
yakiriye ayo makuru, ngo bizwi neza ko azi neza iby’urupfu rw’umugabo we ngo
akaba azi niba umugabo we yarishwe n’ingabo za Habyarimana cyangwa niba
yarahitanywe n’umugambi wari wacuzwe n’abasirikare bakuru b’icyo gihe mu
Nkotanyi.
Madamu Janet Rwigema afite ubushobozi
bwo gukora nk’abandi
Mu bindi bitangaje ngo ni uburyo adahabwa akazi kandi agashoboye, yarize, ngo
ahubwo ubu akaba yaroherejwe kuyobora abgore mu nzego z’ibanze, ku buryo ubu
ari Perezida w’abagore mu Karere ka Nyarugenge! N’ubwo abadutangarije aya
makuru badusabye kubagirira ibanga kubera impamvu z’umutekano wabo, byatumye
na twe, mu kinyamakuru UMUCO, twibaza impamvu umuryango wa FPR-Inkotanyi
hatarimo umuco wo kuzirikana, kubaha no kwibuka abagize uruhare
rukomeye mu kubohoza igihugu kugeza n’ubwo bamwe bakimeneye amaraso. Maze
dusanga uretse Madamu Janet Rwigema n’abandi bibagiranye n’imiryango yabo
ntawe uzi n’aho iba.
Si we wenyine utaritaweho
Uretse umubyeyi wa Rwigema wubakiwe inzu mu Kiyovu cy’abakire, nta gahunda
izwi yo kumenya no gushimira imiryango ya ba Kayitare, Bitamazire, Ngumbayingwe
n’abandi, ngo nibura imidari y’intwari zaguye ku rugamba iherekezwe n’ishimwe
rigaragara, ryagenerwa iriya miryango. Ikindi kandi twasanze no ku munsi wo
kwibohoza, ubutwari bwa bariya basirikare b’intwari, by’umwihariko
umusirikari utazwi (dore ko hari n’abazwi), butahya bugaragazwa ngo kuri uwo
munsi bahabwe icyubahiro cy’ababo nibura biyumvemo ishema rikwiye.
Kuba hatariho gahunda zikwiye zo gushimira no kwibuka abagize uruhare mu rugamba
rwagejeje Perezida Kagame ku butegetsii ikinyamakuru UMUCO mu bugenzuzi cyakoze,
cyasanze byarakozwe ku bantu benshi, haba mu barwanye urwo rugamba, bafashe
imbunda, bazwi ku izina ry’abademob, haba mu miryango y’ababuze abana baguye
ku rugamba, haba imiryango yikokoye, igatanga ibyo yari itunze byose no kugera
ku bana ngo nta n’ishimwe yabonye, uretse iryo kuba yaratashye n’ubwo bamwe
batangiye kwisubirira iyo baturutse kubera kurengwa n’ibibazo babona, abandi
bariho, bo batariho. Bamwe mu basheshe akanguhe baganiriye n’ikinyamakuru
UMUCO berekeje iya Uganda mu karere ka Toro na Kasese, badutangarije ko ngo
basanze ishimwe ry’uko babonye igihugu ridahagije mu gihe bicwa n’inzara,
badafite aho bororera amatungo yabo. Ngo ikindi kandi ngo nta n’ijambo
rishimira ryabayeho ngo ahubwo abantu babaye ba nyamwigendaho basa nk’abageze
ku cyo bashaka, bibagirwa uko bakigezeho n’abakibagejejeho.
Kwiyitirira intsinzi bishobora gukurura
ibibazo
Kuba intsinzi yiharirwa n’agatsiko ka bamwe, baheza abandi kuri ibyo byiza,
batangira kugabira abo bashaka, bagaheza abo badashaka, amatiku no kugambanirana
biratangira, ibyari ukubohoza igihugu no guharanira imibereho myiza y’abagituye
bihinduka gucungana no kurinda ubutegetsi. Maze ibyari amoko n’uturere
Habyarimana yashyiraga imbere, bisimbuzwa abafite ibitekerezo bishaje,
abanyiginya, bahanganye n’abega mu ibanga!
Aho gushyirwa ahagaragara bati aba ntibashaka impinduka, ni abatsimbarara ku
moko. Ku Bahutu batumva ko bagomba kuyoborwa buhumyi, bo intwaro yo
kubakangaranya yabaye ko bafite ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi.
Kwikubira bihabwa intebe. Nguko uko abantu bagiye bapfa mu buryo budasobanutse,
abandi bakazimira ku buryo buteye amakenga. Aha twakwibutsa nka Major demob
Ruzindana, bivugwa ko yiciwe muri Nyungwe arashwe, akubutse Uvira mu cyiswe
urugendo rw’ubucuruzi bwa coltan, Assiel Kabera wari umujyanama wa Perezida,
wishwe nk’ikimonyo nta nkurikizi, Colonel Cyiza, Depute Hitimana, bivugwa ko
babuze kandi mu by’ukuri imiryango yabo yararangije gukora ikiliyo.
Hari n’abagiye biyahura nka ba Colonel Shabani Rutayisire bivugwa ko yirashe,
ariko bimaze kumenyekana ko yakoranaga na Uganda mu kubangamira ubutegetsi bwa
Kagame, bagamije kubuhirika n’ubwo abo bavuga bari bafatanije uwo mugambi,
uretse gukekwa batabashije kumenyekana cyangwa niba wari uriho koko, atari
ikinamico nk’uko tubimenyereye mu butegetsi bwo muri Afurika.
N’ubwo ariko ibi byose byagiye bikurura amakimbirane kugera mu nzego nkuru
z’igihugu, zaba iza gisirikare, zaba iza gisivili, ari na byo byaviriyemo
bamwe kwigizwayo, abandi bagahunga igihugu. Iyo ushishoje neza usanga byose
biterwa no kwikubira ibyiza by’igihugu kwa bamwe. Maze byagera no ku birebana
no kuyobora igihugu no kugitekerereza, ugasanga bikorwa n’abantu babarirwa ku
mitwe y’intoki, bica bagakiza. Utabona ibintu nk’uko babibona, akaba umwanzi
(igipinga), bagahagurukira kumurwanya n’abe bose, hagamijwe kurengera inyungu
zabo.
Ariko rero bitinde bitebuke, hatabayeho guhindura imikorere, ngo abantu
babereyeho kumenya abakunda igihugu kurusha abandi, bareke kubyitiranya n’inyungu
zabo, hazaba guhangana kuzateza ibibazo bikomeye; kuko hari abantu bumva ko
ibintu bigomba gukorwa uko babishaka gusa. Abatabishaka se bazajya hehe? Hakwiye
kubaho uburyo buhamye bwo kuyobora igihugu, buzwi budategurirwa muri salon, kuko
bene ubwo buryo butinze, ibyakozwe byose bihinduka umuyonga nk’uko byagenze
muri Somaliya.
Rubayita Issa
Colonel
Karegeya ngo yazize kumena ibanga
UMUCO
No 18 17 - 30 Nzeli 2005 POLITIKI 5
Ifungwa rya Colonel Karegeya Patrick rikomeje gutera ubwoba umuryango n’inshuti
ze. Nk’uko bimaze kwigaragaza, iryo fungwa ntiryakurikije amategeko, ku buryo
aho bigeze ntawatinya kuvuga ko yafunzwe n’abantu ku giti cyabo, atari
amategeko y’u Rwanda amufunze kugeza ubu.
Tubibutse ko kuva Colonel Karegeya yafatwa, kugeza ubu, umuryango we utazi
irengero rye n’icyo afungiye, uretse gukeka gusa. Ku buryo bamwe bavuga ko
yaba afungiye muri mabuso idasanzwe yo kuri Jari, abandi ngo afungiye muri camp
GP. Ibyo ari byo byose, ikibazo si aho afungiye, ahubwo ni icyo afungiye. Kuba
Colonel Karegeya Patrick afunze byerekanye byinshi. Icya mbere, byerekanye ko
nta muntu ukomeye hano mu Rwanda, uretse Paul Kagame. Icya kabiri byerekanye ko
amategeko akinyukwanyukwa mu gihugu cyacu ari ku bijyanye n’ifatwa n’ifungwa
ry’abakekwaho ibyaha ari n’ibijyanye na procédure ubwayo, kuko usanga mu
gisirikare bikiri kure nk’ukwezi.
Mu iperereza ikinyamakuru UMUCO cyakoze, cyasanze hari aho bivugwa ko Colonel
Karegeya Patrick yaba yarazize kumena ibanga rijyanye n’imitungo y’abakuru
be mu gihe yari abajijwe kuvuga iye ngo ndetse akanabagaya cyane, agaragaza ko
ibya ba Général Kabarebe na Perezida Kagame abizi.
Ngo yaba rero, mu gihe yabivugaga yarabivuze atazi ko ari gufatwa amajwi, ari na
cyo kimenyetso cyamufashe. Bamwe bati Maneko yararangaye aranekwa, arabizira!
Muri iki gihe kandi Colonel Karegeya Patrick yari yatumije imodoka ihenze cyane.
Yamaze kugera iwe, mu gihe Perezida yarimo ategeka kwambura abategetsi bose
amamodoka akomeye. Akaba rero ari ho bamwe bahera bavuga ko yazize gushaka
kwihagararaho yanga kuvuga iby’imitungo ye, yitwaje ko azi iya bakuru be n’aho
iri.
Bizumuremyi
Bonaventure