IBIHE BYA NYUMA BY´INGOMA YA KAGAME BIZABA BITOROSHYE
Mu mateka ya FPR Inkotanyi, kuba Paul kagame . ariwe waje kuba Perezida w´u
Rwanda byaratunguranye. Ibyo bikaba byaratewe ahanini nuko muri FPR hagiye
habaho ibikorwa by´ubwicanyi bwibasiye bamwe mu bari abakuru muri yo. Aha
twavuga nk´iyicwa rya General Gisa Rwigema. Aya mahirwe Kagame yabonye ku
buryo butunguranye yo kumusimbura abihawe na Museveni Perezida wa Uganda, icyo
gihe wateraga inkunga muri byose ku rugamba, yaje gukomeza, kuko Kagame
yayoboye urugamba akarutsinda. Ibyo byaje kumuha uburyo bwo kuyobora igihugu
burundu.
Rero, uburyo yitwaye n´ibikorwa yagiye akorera abamufashije kugera ku
butegetsi ni bimwe mu bizatuma ibihe bya nyuma by´ingoma bitazaba byiza.
Yarangije urugamba atinyitse cyane
Bitewe n´imyitwarire ye n´imirimo yari yarakoze mu gihugu cya Uganda igihe
yari ayoboye DMI,
byatumye aayoborana ingabo za FPR igitugu kidasanzwe. Ku buryo ingabo zose
yari yarazihahamuye, mbese muri make FPR ikiri mu ishyamba, yari
yarakangaranyije abantu.
nkuko byemezwa n´abasilikare benshi, abasilikare bakuru atatimbaguye mu rwego
rwo kubatera ubwoba kugirango barusheho kumutinya , bivugwa ko ari
nyakwigendera Col. Ngugute alias Karisoriso na Col. Musitu. nawe wahizwaga mu
buroko.
Ibi kandi byo kuyoboza ingabo igitugu ntawe ubishidikanyaho kuko na nyiri
ubwite yigeze kubyiyemerera, avuga ko icyatumaga we yubahwa, ari uko
yakoreshaga imbaraga kugeza hasi!
icyo yacyuriraga abavugaga ko batubashywe, barimo nyakwigendera Alexis
Kanyarengwe, wari Perezida wa FPR icyo gihe. Gutinywa kwe kwaje kumufasha na
nyuma yo gutsinda urugamba, bitewe ahanini nuko yahise aba minisitiri w´ingabo,
visi perezida w´igihugu abikomatanyije no kuba perezida wa FPR inkotanyi.
kandi mu by´ukuri , FPR yari iyoboye igihugu yifashije ingabo zayo.Icyo gihe
nubwo Perezida yari Bizimungu, ku birebana n´amategeko uko yabiteganyaga no ku
mashusho ya TV , bikaba byaragaraga ko Kagame ariwe wari perezida.
Abazi uko igihugu cyari cyiyobow eicyo gihe ni nka Faustin twagiramungu, ba
Rwigema PC na ba Déo Mushayidi, bemeza ko Pasteur Bizimungu yari agakingirizo,
ko igihugu cyari kiyobowe na Kagame, wari warihaye umwanya utari uteganyijwe
mu mategeko. Ibi kandi na Pasteur Bizimungu yaje kubyemeza ko ubwe nta byemezo
yafataga, ngo ko atari we wayoboraga.
Imyitwarire ya Kagame mu gufatira ibymezo ni bimwe mu bizamugaruka
Perezida Kagame nta muntu yubaha n´umwe muri FPR, nabo yahaye akazi muri
guverinoma ye!
Iyo bigeze mu ngabo ze ho, usanga yarakomeje kuziyobora nkuko yazimenyereje mu
ishyamba.
Ibyo kandi biranamworohera kuko igisilikare cyose yagishyize mu maboko y´abahoze
bacunga umutekano we! Uwavuga ko nanubu icyo ba Kayonga na Kabarebe
bashinzwebwa mbere ari umutekano we, ntacyo yaba abeshyeho.
Bene iriya mikorere rero yo kutagira abo yubaha, si myiza, kuko ituma habura
abatinyuka ngo babe bamugira inama mu bymezeo afata.
hagize ubitinyuka abandi bambari be nawe babifata nko kumwubahuka aribyo
adashaka.Ibyo hiyongeraho gutuak no kudaha abantu agaciro bakwiye.
Aha twavuga abantu nka Sam Kaka waserewe mu nteko yabanje gusugurwa cyane,
Alexis Kanyarengwe wahaw eicyubahiro ari uko apfuye, ubundi akiri muzima yari
yaribagiranye!
Nta shiti ko bizagira ingaruka ku butegetsi bwa Kagame , bitaretse n´abamushyigikiye
mu gufata ibyemezo. birababaje kubona mu gihe gito cyane FPR imaze ku btegetsi,
abanyamuryango bayo barasubiranyemo, byenda gusa na bya bindi byo " guta
umurongo" bya MDR ya Kayibanda Gregoire.
Nsanga FPR itakiriho, ko
nuwavuga ko FPR ari kagame , ataba aciye inka amabere.
Kuri njye uko mbibona, nsanga
Kagame ari byose mu gihugu, yica agakiza aka ya mvugo yakoreshwaga iyo
bashakaga kuvuga ko umwami ari nyirurwanda.
Ubu muri iki gihe twagereranya n´ibihe bya nyuma by´ingoma ya kagame ,
nubwo abantu benshi batabibona kubera kumutinya nk´ikigirwamana, ariko abitaje
imiyoborere ye gato, bamaze kubona ko ingoma ya Kagame iri mu bihe bya nyuma.
Kandi bamaze kubona ko ingoma itazarangira neza.
Bamaze kubona ko yahemukiye abantu benshi, baba abahutu, baba
abatutsi, bamaze kubona ko ari ingoma igamije gusahura.
ibyo bigaragarira mu mitungo itunzwe n´abo yagabiye!
Bamaze kubona ko iyi ngoma ikomeje gusonjesha rubanda rugufi,
kuko inzara ikomeje kwibasira abaturage.
Ikindi kandi gikomeye kimaze kwigaragaza , kinashimangira ibihe
bya by´´ iyi ngoma ni politiki ishingiye ku kinyoma , aho usanga umuntu uzi
kubeshyera abandi ari we ubarusha agaciro.
ingoma isimbuza ukuri ikinyoma, byanze bikunze iratsindwa kandi
ntigira amaherezo meza.
Mu bushakashatsi twakoze ku bantu 1000 bo muri FPR:
- twasanze 100% batinya Kagame
- 98% batishimiye imiyoborere ye n´ibyemezo afata batanishimiye uburyo
FPR yagiye
ita agaciro muri rubanda
75% basanga
Kagame adakwiye indi manda yo muri 2010
- naho 50% bemeza ko
Kagame akwiye kuva ku buyobozi bwa FPR akabona guhabwa indi manda ya 2
- hari 2% twasanze bifuza ko Kagame atazava ku butegetsi vuba,
ndetse bakaba bemeza ko akwiye kuzigana ibyo Museveni yakoze agahindura
itegeko nshinga, kugirango akomeze kuyobora ngo kuko atabikoze, kuvaho kwe
kutamugwa neza.
Bakaba baremezaga ko yakorerwa nk´ibyo Kayibanda Gregoire yakorewe na
Habyarimana Yuvenali, cyangwa se ibyo we, Kagame, yakoreye Pasteur Bizimungu.
( Bonaventure Bizimuremyi, journal Umuco nr. 43 du 8-22/12/2007)