Buri
ngoma igira ibyiza n’ibibi byayo
UMUCO No 18 17 - 30 Nzeli 2005 7
Iyo Abanyarwanda bavuze ingoma, abenshi bumva ubwami. Ariko burya, ubutegetsi n’uko buteye ni byo ngoma; kuko usanga Umwami mu butegetsi bwa cyami aba afite ububasha busa n’ubwa Perezida ku butegetsi bwa Repubulika. Ku buryo uwavuga ingoma uko zasimburanye mu Rwanda, utavanguye ubwami n’igihe cy’abayoboye igihugu bitwa ba Perezida, agasobanura uko abona ibintu, ataba atandukiriye.
Mu nyandiko yacu twise “Buri ngoma igira ibyiza n ’ibibi byayo”, twashatse kugereranya bamwe mu ba Perezida bayoboye u Rwanda, ku byiza n’ibibi byabo uko tubibona muri macye. Abo ba Perezida, akaba ari Grégoire Kayibanda, Umuhutu w’umunya Gitarama, dukoresheje ya mvugo y’amoko isanzwe izwi mu Rwanda, Juvénal Habyarimana, Umuhutu bivugwa ko atari Umunyarwanda ngo kuko yakomokaga mu Bufumbira, ariko hano mu Rwanda, akaba yari azwi nk’Umushiru, hakaba Pasteur Bizimungu, Umuhutu w’Umushiru, na Paul Kagame, Umututsi w’Umwega.
Mu nyandiko yacu twirinze kuvuga ku ngoma za cyami kuko ubu n’Itegeko Nshinga tugenderaho ryakumiriye ikitwa ubwami burundu. Twirinze kandi kugira icyo tuvuga ku ngoma ya Dominique Mbonyumutwa n’iya Théodore Sindikubwabo kuko zari baringa.
Ubutegetsi
bwa Grégoire Kayibanda |
||
Ku ngoma ye cyakora nta banyapolitiki bazwi b’Abahutu bishwe, uretse abatware n’Abatutsi yibasiye, Umuhutu byaba byaragezeho, byaba ari impanuka kuko yari akunze Abahutu, akanga Abatutsi. Kuri we, yafataga Repubulika nk’intsinzi yo kwiganzura Abatutsi. Naho ku byo yakoze byihariye, yatonesheje Abahutu b’abanya Gitarama, Abahutu bo mu majyaruguru abacira mu gisirikare yafataga nk’umwuga mubi, ari na cyo yaje kuzira.
|
Ku bw’ingoma ya Juvénal Habyarimana alias Kinani
Hari
ibyiza Habyarimana yakoze, n’ubwo byaje kwangizwa na jenoside yateguye,
nyuma ikaza gushyirwa mu bikorwa n’abambari be. Kubera ibyo, kuvuga ko hari
ibyiza yakoze byaba ari ugushinyagura, n’ubwo ntawabura kuvuga ko yazanye
igitekerezo cyiza cy’umuganda, akubaka imihanda, agatoza abaturage n’abayobozi
kwizirika umukanda, akaba kandi yaritaga kugenzura ibiciro ku masoko, mu rwego
rwo gufasha abaturage guhangana n’ibiciro ku masoko.
Naho ubundi reka turebe ibibi yakoze kuko ari byo bikwiriye kwirindwa n’abamusimbuye. Ku ngoma ye yimakaje amacakubiri, ivanguramoko n’uturere, yica Abatutsi urusoro ari nabyo byabyaye jenoside. Yafunze Perezida yasimbuye amwica urw’agashinyaguro. Yubatse akazu gashingiye kuri bene wabo, basahura n’igihugu, yikubiye imyanya yose ikomeye mu gihugu (Perezida wa Repubulika, MRND, Minisitiri w’Ingabo, Chef d’Etat Major…), yafunze abanyapolitiki benshi bavukaga i Gitarama barimo ba Bizimana bishwe na Major Lizinde, abatsinze muri gereza ya Gisenyi.
Yadukanye ishyaka twibuka ku izina rya « Muvoma » ryagenderaga kuri demokarasi « responsable » kandi ribumbye Abanyarwanda bose, ahasigaye akiyamamaza wenyine agatorwa 100%. Ku birebana n’umwihariko we, uretse jenoside, yanazanye na politiki y’iringaniza yasumbanyaga Abanyarwanda cyane cyane mu mashuli no mu kazi.
Nta bajyanama bazwi yigeze agira, uretse abo mu muryango wo kwa sebukwe ku buryo yabaye umwe mu ba Perezida ku isi wagize umugore mubi, Agathe Kanziga w’umugome cyane, wari ufite inyota y’ubutegetsi akanabwivangamo. Ku buryo avugwa mu bicishije Colonel Mayuya, kubera ishyari.
Mu kwiyemera kwe n’Abahutu bene wabo, Kinani ntiyigeze yiyumvisha ko Abatutsi bashobora kuzagera igihe bakirenganura, bakoresheje imbaraga, bagafata ubutegetsi. Ingoma ye yayifataga nk’iyo gushimangira intsinzi yise iya revolusiyo ivuguruye. Ntiyigeze agira ubushake bwo gucyura impunzi, ikosa nk’iryo abari ku butegetsi bakaba bakwiye kuryirinda, kuko amaherezo iyo ubuhunzi butarangiye bibyara intambara. Habyarimana ni umwe mu ba Perezida b’abanyafurika baranzwe no guhakwa ku bazungu kandi yari azwiho gusabiriza. Mu byo yakundaga, harimo gusenga n’ubwo wagira ngo yacenganaga n’Imana! Mu babanye na we mu mashuri muri Congo bemeza ko mu mabyiruka ye atangaga Abatutsi ngo kandi yarinze apfa agifite inshuti z’Abatutsi, bakemeza ko yazize inama mbi n’urushako rubi.
Ibibi
yakoze byateje intambara ari na yo yamuhitanye.
Ku bwa Pasteur Bizimungu
Uyu
mugabo abenshi bamuzi, bemeza ko ahubuka nk’umunyamusozi. Ubundi kandi mbere
yo kuyoboka FPR yanakoreye cyane, yari atonnye mu kazu, kuko ari ko akomokamo
kandi kari karamuhaye buri gihe imyanya myiza. Byaje guhinduka nyuma y’aho
abanyakazu bahitaniye mwene wabo, Colonel Mayuya, wari uzwi nk’umuntu
utaravugaga menshi, ariko watinywaga kuko yari azwi nk’umuntu washoboraga
kwiyemeza ikintu kandi akagikora.
Pasteur Bizimungu rero, nka Perezida w’u Rwanda, ntibyari bimworoheye gutegekana na Kagame, Perezida wa FPR, we ari Visi Perezida kandi FPR ari yo yibohoreje igihugu. Ni ukuvuga ko nta cyemezo cyangwa igitekerezo cye bwite yashoboraga kugaragaza, atabanje kuyemererwa na Kagame. Nk’umunya Gisenyi, birumvikana ko igihe cy’abacengezi yari akomerewe cyane, ari naho hashobora kuba haratangiriye kugaragara ubwumvikane buke hagati ye na Perezida Kagame.
Arambiwe rero kwitwa Perezida kandi atagira ijambo , ni bwo yeguye kuri uwomwanya ariko kubera virus ya politiki yari imaze kumwinjira, ntiyatinze gushinga ishyaka rya PDR Ubuyanja, afatanyije n’undi murakere w’Umuhutu, Charles Ntakirutinka, war wirukanywe muri Guverinoma. Ibi ariko ntibyabahiriye, kuko bahise bafungwa, none baheze muri 1930.
Ku butegetsi bwe bw’inzibacyuho, ntakigaragara cyakozwe mu rwego rwo kuziba icyo cyuho, ahubwo cyarushijeho kwiyongera. Abarundi ni bo babonye izina rikwiye rya bene ubwo butegetsi, kuko babwita ubw’“Imfatakibanza”.
Cyakora ku ngoma ya Pasteur Bizimungu, ku nkunga y’amahanga igihugu cyari cyarasenywe n’intambara cyarasanwe, uretse ko hari abemeza ko iyo kunga itakoreshejwe yose, ko ahubwo abategetsi bamwe banyereje igice kinini cyayo.
Ku
bwa Perezida Paul Kagame
Ku
butegetsi bwa Paul Kagame, umuntu na bwo yagereranya n’izindi
Mu bitari byiza bimaze kuranga ingoma ye ni uko ubona atiteguye kuzarekura ubutegetsi. Iyo witegereje imiyoborere ye usanga ateye ubwoba abamufasha, ari byo umuntu yakwita igitugu, kuko usanga kimubereye. N’ikimenyimenyi, FPR ye ibinyujije muri Forum yashyizeho ngo ihuze kandi itegeke andi mashyaka, ni yo igena uko ibyumva umurongo wa politiki igihugu kigomba kugenderaho! Ku ngoma ye, ibimenyetso byubaka akazu biragagara, uretse ko kadashingiye ku muryango nk’aka Habyarimana cyangwa se ku bwoko, ariko ake gashingiye ku bucuti bugamije kugundira ubutegetsi no kwigwizaho ubukungu bw’igihugu.
Ku ngoma ye hagiye habaho impfu zidasobanutse, nk’izagiye ziba ku bwa Habyarimana. Ariko aho bitandukaniye n’ibyo ku ngoma ye ni uko bibaye mu gihe gito amaze ategeka. Muri izo mpfu twavuga nk’urwa Assiel Kabera, Major Ruzindana Alex, ibura rya Colonel Cyiza na Depute Hitimana n’ibindi byagiye biba mu buryo bw’amayobera ntihagire n’iperereza rikorwa ngo rigire icyo ryerekana. Ntitwasoza tutagize icyo tuvuga ku bajyanama be, kuko ari ntacyo bamaze. Inama bamugira nta kintu kigaragara zigeza ku gihugu n’abagituye, ku buryo u Rwanda ruheruka abajyanama bazima ku bw’Umwami Rudahigwa, kuko ku ngoma ye, yagize abajyanama beza, bamwibukije ko ubuhake atari bwiza arabuca, bamwibutsa ko u Rwanda rukwiye ubwigenge, arabusaba ndetse yemera kubizira. Mu bintu bibabaje, ikinyamakuru UMUCO cyasanze Paul Kagame adakwiye guhuza na Perezida Habyarimana, ni uko yafunze uwo yasimbuye, Pasteur Bizimungu, nk’uko Kinani yabikoze afunga Kayibanda. Byaba biteye agahinda aguye muri gereza nka Grégoire Kayibanda. Akaba ari yo mpamvu mu kinyamakuru dusanga mu rwego rwo kwirinda amateka mabi nk’ayo akwiye gufata icyemezo gikwiye kuko ari we mucamanza w’ikirenga, akarekura Pasteur Bizimungu. Basomyi bacu n’abandi tudahuje uko tubona aba Perezida bayoboye u Rwanda, ni uburenganzira bwanyu kudukosora cyangwa se kutwuzuza, kuko ikinyamakuru UMUCO cyo cyavuze ibintu uko kibibona. Twiteguye kwakira ibitekerezo byanyu, kuko Kagame akwiye kujya yirinda kuzagwa mu mutego w’abamubanjirije dore ko agaragara nk’utanga icyizere ku Banyarwanda. Nakore rero ibishoboka byose kuko iyi myaka 2 muri manda ye nta kigaragara, ahubwo wagira ngo aracyashakisha ikipe yo gukorana na we!