ABAJYANAMA BA PEREZIDA Paul KAGAME BAMMAZE IKI ?
 
Bizumuremyi Bonaventure, Proprétaire et Directeur de Publication du Journal UMUCO
 

Abantu benshi baribaza uburyo Perezida Kagame Paul n'ibyegera bye batabona ko abaturage bababajwe n'uburyo igihugu kiyobowe haba mu bukungu, muri politiki ndetse no mu butabera. Niba Perezida Kagame afite abajyanama, amenye ko nta nama nzima bamugira, uretse izo gushaka uko bagumana imbehe zabo gusa. Biragaragara neza ko abaturage batakigira ubushobozi bwo guhaha, yaba isukari cyangwa ikindi cyose, kandi bizwi neza ko ubwo Umukuru w'igihugu yabazwaga impamvu abaturage bomowe mu bishanga bihingiragamo ibijumba, imboga n'ibindi, Leta igahitamo kubyegurira umunyemari Madhivani ngo ahingemo ibisheke ngo kuko nta gaciro k'ibijumba, ngo kwari ukugira ngo tubone isukari ihagije, none abaturage babuze byose nk'ingata imennye. Ni nde ugira inama Umukuru w'Igihugu ko hari ingoma iramba itegeka abashonji? Ko ubusanzwe kuramba kw'ingoma atari uko ba "Bize ngarame" baba bijuse, ahubwo ari uko abaturage baba bayishimiye, badatura Imana amaganya. Ibyo ari byo byose hari ibyo Perezida Kagame akinisha kandi bitoroshye, cyane cyane nko kuba adashyiraho amategeko arengera umuperezida wayoboye igihugu, ngo bityo na we yiteganyirize, kuko abambari be baramushuka ngo ibintu biragenda, ariko ingaruka y'ibiriho bipfapfana ni we zizagaruka ku mutwe hamwe n'abe, bariya bahashyi bamubeshya bigaramiye. Akaba ari bo baba aba mbere mu kumurega amakosa yakoze n'ayo atakoze, ukibaza icyo bamaraga nk'abari bashinzwe kumugira inama.

 

Ngaho niyibaze niba kuba Pasteur Bizimungu afunzwe kuriya ntihagire utinyuka kumugira inama yo kumufungura, abo bajyanama be hari ikindi bamaze uretse kumushuka gusa. Kuko inama mbi bamugira zo gukanda Pasteur Bizimungu, ntacyo zimaze kandi ntihakagire uwifuza gusiga inkuru mbi. Ese hari uzi icyo Abanyarwanda batekereza ku ifungwa rya Bizimungu byibura? Ubanza iyo umuntu ari ku mwanya wa Perezida yibwira ko azaba we ubuzima bwe bwose, ariko njye inama iruta izindi nagira Perezida Kagame ni uko niba ashaka kuyobora igihugu neza, yakwirinda kwicisha inzara abo ayobora, akabarinda kubaho mu buzima bw'amaganya, akirinda kubakangisha kubafunga no kubica, kuko umunsi barambiwe ibyo bikangisho byose na we ibisusa byamubyarira amazi. Azabuze abambari be kurisha ibiyiko bateze urushyi munsi. Ibyo mbivuze kubera ko icyatumye Habyarimana Juvénal ategeka abanyarwanda imyaka 21 yose ari uko we n'akazu ke baryaga ibya rubanda, ariko bakarisha amakanya, hakagira n'igitakara hasi, abashonje bakaboneraho, bakakiraha ! Ikindi we yareruye abeshya Abanyarwanda ko igihugu gikennye, ko bagomba kwizirika umukanda kandi benshi barabyemera bashobora kubaho. Ariko Kaberuka wahawe kuyobora Finances ahora abeshya ko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze neza kandi hari abantu batabarika bicwa n'inzara. Inzego za gasutamo zigakumira ibicuruzwa Abanyarwanda bakeneye (isukari, umuceri, amata, ibitoki, ibishyimbo) ngo zigamije kwinjiza imisoro ivamo imishahara itubutse yikubirwa na ba "Bize ngarame". N'ubwo umusoro ari ngombwa, ntiwagombye kugenwa hirengagijwe ubushobozi bw'abaturage bwo guhaha nk'uko bimeze ubu cyane ko uwo musoro wishyurwa n'umuguzi. Abashinzwe kuturebera (uretse ko ubanza nta n'ababaho), bazadusobanurira impamvu mu Rwanda ibiciro by'ibintu byose bihanitse kandi mu bihugu byose duturanye ibiciro biciriritse.

 

Ubwanditsi
 

COMITE DE REDACTION

 

Propriétaire et Directeur de Publication d'UMUCO

BIZUMUREMYI Bonaventure