Ku tariki ya 7 z’ukwezi kwa karindwi habonetse ubu butumwa: hagaragaye inzu muri salon hateraniye abantu benshi bicaye ku ruziga hagati yabo hari ameza munsi yayo hari inkoko irariye amagi,abo bantu bavugaga ko bategereje kureba ikizava muri ayo magi,niba ari amasake cyangwa se inkoko kazi, bamwe bari bishimiye ko yaturaga inkoko kazi abandi bifuza amasake,gusa bavugaga bongorera,ya nkoko yakomeje kubirindura ya magi abandi nabo bategereje ikizavamo,baje gukomera ngo iraturaze haza n ’abandi baje gushungera ngo barebe icyo yaturaze.
Ya nkoko yavuye mu cyari yaturaze imishwi y’amasake ifite amasunzu maremare, abo bantu barikanze bibaza ibibaye, bamwe bifuza ko yaturaga inkokokazi bababaye bagira agahinda,ariko mbere y’ibyo bari bafashe impaupuro n ‘amakaramu bavugako bagiye gukora ubufindo kugirango barebe icyava muri ayo magi,
Mbaza Yezu nti:ibi bishatse kuvuga iki ?
Yezu ati:tega
amatwi ngusobanurire,hari imigani iza ariko ifite icyo igamije, n ibikorwa
bigakorwa ariko bifite icyo bigamije,
Ndamubaza nti : ese kuki ukunda kuvugira mu migani ?
Arambwira ati : ni ukugira ngo ababibwirwa bakuremo ibibareba, n’abo bitareba bibabere urujijo, kuko aba atari ibyabo cyangwa se bakazabibona ari uko bisohoye, Bariya bantu bateraniye hariya n’iriya nkoko irariye amagi, n abategereje ikiravamo, bijyanye n’abanzi banyu, Bariya bishimiye ko havamo inkokokazi n’abanzi banyu, kuko bumva ko nta mbaraga zabaturukamo kandi ko nta n’aho zava ngo zibagereho, Naho bariya bifuza ko ituraga amasake, ni abari ku ruhande rwanyu babafitiye umutima w’urukundo, bifuza ko mwagira ubutwari bwabafasha gukomera,
Iyo umubyeyi abyaye umwana w’umuhungu arishima cyane, akumva ko agize umugabo mu nzu, n’umugabo we arishima cyane akumva ko abonye uzamuzungura ; ibyo bishimisha umubyeyi cyane, Ndamubaza nti : ese uwabyaye umuhungu cyangwa umukobwa bose si abana kimwe ? Yezu ati : abana bose ni bamwe kandi batera ubwuzu kimwe, ariko iyo umubyeyi abyaye umuhungu yumva ko abonye umugabo, akavuga ko azagira icyo amarira bashiki be,
Iyo nama igiye gukorwa si iy’uruhande rumwe gusa ahubwo ni iy’umuryango w’abibumbye izaba ikoraniyemo abantu b’ingeri nyinshi zitandukanye. Ibizava muri iyo nama bizakomeretsa abantu benshi no ku gihugu cy’ u Rwanda ndetse bibatere agahinda,ariko hari n’abandi bizashimisha,niyo mpamvu no kuri iriya nkoko byagenze kuriya. Abazababazwa n’uko iriya nkoko ituraze amasake ni u Rwanda naho abazabyishimira ni mwebwe abanyarwanda muri hanze, Ayo masake y’amasunzu n’ibisubizo bizava muri iyo nama kandi bizaba bifite ingufu ku buryo bushegesha abanzi banyu , nta kwiheba no guhangayika, icyo nicyo uwo mugani usobanura.
UBUTUMWA BWA YEZU BUGENEWE ABANYARWANDA (2 partie).
Hagaragaye ahantu hari umutiba w’inzuki hari utwatsi twiza duteye ku ruziga,hanyuma izo nzuki zikaza guhogamo ubuki. Zaje gusubira kuri wa mutiba,zibura aho zinjirira,zibura aho zihoga zisubirirayo aho. Zakomeje kuzerera zibura aho zerekeza.
Mbaza yezu icyo bivuga ,arambwira ati :iyo uruzi rwarenze inkombe ntiwarusubizayo ngo rwemere,na biriya nabyo niko bimeze. Ni wa mugambi na gahunda bigikomeje w’umwanzi wanyu.uriya mutiba uragererenywa n’ Urwanda n’ibyo rurimo,ziriya nzuki ubonye zisohotse zagaruka zikabura aho zinjirira,zishushanya abakomeje gusohoka mu gihugu bajya gushaka imfashanyo hirya no hino no kuza gutsemba inzirakarengane no konona uko bishakiye.
Ariko ibyo barimo ntibishoboka,nkuko wabonye ibyiriya nkoko yaturaze amasake bikamubabaza,ni nako ziriya mfashanyo birirwa bari gushakisha bari gusohoka mu gihugu,hanyuma bagaruka bagasanga ibintu byahindutse,bakabura aho bayirira kuko bazasanga ibintu byahindutse kubera imyazuro izaba yafatiwe muri iyo nama. Abanyarwanda mutataniye hirya no hino ku isi ntimwakagombye kugira ubwoba cyangwa se ngo muhangayike,kuko ndabona ibyo kagame ari gukora biri kubatera ubwoba ;mwibabara ngo muhinde umushyitsi ,kuko iyo amazi yarenze inkombe biba byarangiye ;nawe amazi agiye kumurengana inkombe kuko ziriya mfashanyo ntacyo zizamumarira ntazabona n’aho azikoreshereza bityo bikazamubera urujojijo.
Mbaza Yezu nti :ese yabura aho azikoreshereza gute ?bizamubera urujijo gute ?
Ati :iyo ugenda udafite icyo wari wishingikirije,uragenda ugakenkubuka imbaraga zikagushirana byose bikakubera imfabusa nka ziriya nzuki zabuze aho zihoga. Arambaza ati :iki gihugu murimo ukibona ute ? Ndasubiza nti :ndabona kirimo intambara ntituzabona n’aho tugana.
Ati :iki gihugu mubona,umwanzi wanyu yinjiramo uko bwije uko bukeye ,ariko ndababwira ko uko mwabonye ziriya nzuki zabuze icyo zihoga,zikabura naho zinjira ,ni nako bigiye kugendekera abanzi banyu bagambiriye kubahiga hirya no hino aho mwanyanyagiye.ziriya nzuki gusohoka byarazoroheye ariko mwabonye ko gusubirayo byazinaniye.nibyo bigiye kuba ku banzi banyu.
Uko kagame ari kwinjiza ingabo buri munsi,ni nako zigiye guhura n’ibibazo. Nti se yahura n’ibibazo gute kandi yarahawe uburenganzira ?
ATI ESE
IBIKORWA BYANJYE URABIZI ?nti oya.
Ibyo uri kubona imbere yanjye ntibikomeye .ndababwiza ukuri mw’izina rya DATA
ko ziriya ngabo zigiye guhura n’ibibazo ;ku buryo bamwe bazifuza kwiyahura
ariko bikabagora cyane ;nkuko na ziriya nzuki zabuze aho zihoga ,ni nako u
Rwanda rwari rwizeye aho ruzakura imfashanyo rwari rwizeye rwibwira ko ari
nkuko byahoze ariko rwagenda rugasanga siko bimeze, byarahindutse rukabura
icyo rufata aho wibwira izuba rituruka siho rituruka,aho wibwira imvura
izaturuka siho ituruka,aho wibwira uzaronkera siho uronkera.nyuma y’impeshyi
haza itumba.aho waronkeraga usubirayo ejo ukabura. Uwo mugani nibyo bihe
kagame arimo.
Hagaragaye kandi umulima w’amasaka harimo abantu bari kubagara bavuga bati reka tubagare ariko ntituzi niba hazavamo umusaruro.
Ya masaka yaje gupfundura,aho kugira ngo havemo igishishi,hazaho inopfu gusa mu mulima wose ;ndibaza nti :ese buriya bigenze gute kugirango umulima wose uhinduke inopfu ?nti buriya birarangiye umulima wose ubapfiriye ubusa ?
Yezu ati :wiringira ikintu ntuba uzi ikizavamo ejo. N’uko mbona umugi mwiza munini utatse neza,ufite amazu akomeye cyane.
Mbwira yezu nti :ko ufite ububasha bwinshi wareka abana bawe bakazayaturamo ? Yezu ati :sinshaka ko hari n’igikoresho na gito cy’ikuzimu cyaguma kuri iriya mpinga niyo mpamvu ugomba gusenyuka. Uriya mujyi ugereranwa n’urwanda akaba ari umujyi wa kigali ,ni kuriya bigiye kuwugendekera ;kuko niwo wubakiye imbere y’amashitani yose ni nabyo biro byayo ;niyo mpamvu ayo mazu yose agomba gusenyuka n’ibindi byose byavuye ikuzimu bikavaho.iyo peteroli yamenetse ku giti,ukagifataho nawe ikujyaho,kugirango rero kitanduza benshi uragitsinda kikavaho.
Ikidi kandi,uriya murima w’amasaka wose wahindutse inopfu na bariya babagazi wabonye,ni kiriya gihugu cy urwanda n’ibigiye guteramo ;kuko benshi bari kubona cyubatse nka ya masaka apfunditse ariko ntibamenye ikizayavamo.nibigiye kukiberamo bizaba uko.
Abana banjye batatanye hirya no hino bashakishwa ,badagadwa ;mwigira ubwoba kuko ababifuriza kugira ibyago nibo babigira. Mbwirira abana banjye be kugira ubwoba ,mwidagadishwa nibyo muri kumva no kubona ;nimugaragaze ukuri ntimuzi ko kuvugisha ukuri bitica umutumirano?ibyo mubona ari byiza ejo bizahinduka umukungugu,ibyo mutabonaga ko ari byiza bikabaviramo amahoro.
Mwigira ubwoba n’ubwo ibikomeye bihari,n’intambara zikaba zihari,byabatera ubwoba kuko hazavamo agakiza kanyu.
Bana banjye aho muri hose mu bihugu n’abandi bagishakisha nimukomere turi kumwe .yabivuze azamuye ikiganza ati :n’ubwo umwanzi akomeje imigambi ye mibisha,iminsi ye iri kugenda ishira kuko inama izaba n’izi ntambara ziri kubera muri congo aribyo gisubizo cyanyu.abatangiye akazi mukomeze ntimugire ubwoba cyangwa ngo mucike intege ;nkuko nsubira mw’ijuru nabasezeranyije kohereza roho mutagatifu,naramuboherereje ndetsena bamwe mwita abanzi banyu agiye kubavugiramo n’uko nabo batange ibitekerezo bihamye .nimuvuge noneho na roho wanjye abavuganire.
Ntimucike intege kandi mukomeze umulimo ntimusubire inyuma .abafite ubushake n’umurava wo kugaragaza ikibazo cyibugarije cy’uko muri ishyanga inyuma y’ishyamba ,mukomeze muvuge roho wanjye abavugire ;mumenye ko ibyo nabasezeranyije bihari .nimukomere bana banjye mwitinya umutontomo w’umwanzi wanyu kuko ameze nk’intare iziritse kandi imigambi ye igeze mu marembera mukomeze mushirike ubwoba muvuganire abatabishoboye.nabatatanyirije henshi hatandukanye ;kugira ngo mubone uko mubaho.
Kuko iyo nza kubarundira hamwe ,umwanzi wanyu yari kubica urubozo kandi akabica uko yishakiye.mwe kwiganyiriza no kwinuba ,buri wese ashimishwe naho ari.namwe mutatanyirijwe aho mudafite ubwisanzure,nimwishime kuko akababaro kanyu ariko kazatuma n’abandi batakamba.kubatatanya burya kwari ukugirango mbone uko mbarinda,buri wese yumve ko nzamurindira aho ari.ntimuterwe ubwoba nibyo muri kumva kuko uburinzi bwanjye burahari ;mube intwari kandi muharanire kunesha.
Nyagani nasingizwe
UBU BUTUMWA BWAVUYE MURI
GROUPE DE PRIERE UMUSHUMBA MWIZA
Source :ikazeiwacu