Amavu n’amavuko y’utuzi twa Dan Munyuza
septembre 2013
Muri iyi minsi
abanyarwanda haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo bahahamuye
n’uburozi buteye ubwoba, inzego z’iperereza za FPR zikoresha
mu kwivugana abatavuga rumwe na leta. Ubwo burozi busigaye
bwarahawe akazina k’akabyiniriro k’ »utuzi twa dan Munyuza »,
bwatangiye gukoreshwa cyera cyane muri FPR. Ahubwo kubera
iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’uburozi bwagiye
buvugururwa bukagendana n’igihe tugezemo.
Amateka
y’uburozi n’uko bwagiye bukoreshwa na FPR twayabwiwe n’umwe mu
bakoze muri DMI igishingwa mu mashyamba yo mu Mutara i Byumba.
Twabibutsa ko icyo gihe DMI yategekwaga na Gen Kayumba
Nyamwasa, wahungiye muri Afrika y’epfo. Amakuru agera ku Ikaze
Iwacu avuga ko ubwo burozi nawe bwamugarukiye ku munwa aho
yari arwaiye mu bitaro muri Afrika y’epfo, amaze guhushwa n’isasu
rya DMI, na nubu ngo akigendana mu mugongo.
Umwe mu
bahanga mu by’uburozi bwa FPR n’uwitwa Richard Rutatina, ubu
wahawe amapeti akaze, akaba ageze kuri Gen Major muri RDF.
Gen Major Richard Rutatina ni muntu ki?
Uwo
muntu wakoze muri DMI yabwiye ikaze Iwacu uko azi Gen Rutatina:
» Uyu mugabo ndamuzi cyane bimwe bya hafi, ni umuntu wakunzwe
kurangwa n’ubugome ndetse n’amacakubiri kuburyo bukomeye cyane,
mwebwe ntimukabone Kagame mukorana neza ngo mugire ngo ntacyo
aba agucaho mwahuriyeho!
Icyo nibuka nahagaze ni uko uyu mugabo yajyaga yica inkomere
z’abasirikari ndetse abandi akabaha imiti yo kubica kuko niwe
wari ushinzwe uburozi turi muri struggle hose. Ndibuka ko
abana twabanaga batubwiye ukuntu yategekaga ko baca amaguru
abasirikare bakomerekeye ku rugamba adashaka, niyo baba
bakomeretse gahoro kuburyo bashoboraga gukira, bagacibwa
amaguru cyangwa amaboko. Ibi byababaye cyane ubwo twari ku
Mulindi wa Byumba, ndetse n’igihe habagaho uturere
tutarwanirwamo twari hagati yacu na Ex Far.
Icyo gihe hari abasore bafashwe ntibicwa ndetse harimo n’abasirikare
ba EX FAR, bababazaga aho bashaka guhitamo, abo bantu benshi
bahitamo kujya ku ruhande rwacu, ariko Rutatina ahabwa mission
yo kubica, iyo hagiraga umwe muri bo ukomerekera ku rugamba,
Rutatina yabaga abonye akazi ko kumuhuhura cyangwa kumuca
akaguru kamwe cyangwa akaboko, ndetse abakomeye bo yabateraga
imiti y’uburozi, akabikora ariko yabitegetswe na Kagame.
Tumaze gufata igihugu, Kagame yakoresheje inama abafande
bakuru ababwira ko batagomba kujya bivuza ku baganga babonetse
kuko Dr Rutatina ari we gusa ugomba kumenya amabanga y’indwara
za ba afande, noneho na Dr Emmanuel Ndahiro nawe akavura
Kagame wenyine, nyamara gutegeka abafande guca kuri Rutatina
byari uburyo bwo kuzajya yica abo ashaka abitegetswe na
shebuja. Ubwo bakora special service y’abafande mu bitaro bya
Kanombe, Rutatina niwe wamenyaga ibikorwamo byose, ndetse
akajya no mu barwayi bo hasi abo abona ko atakwizera muri
Military Hospital Kanombe akabicirayo.
Abo yishe cyane ni abana bari barakoze muri intelligence, ngo
batashakaga ko bazajyana amabanga hanze, ibyo byose byakorwaga
na Rutatina. Nyuma yaho gato ariko byaje gukekwa ko ariwe wica
abantu yitwaje kubavura, maze we na Kagame bakora project yo
gushakisha imiti idashobora kwica ako kanya kandi idashobora
kubonwa n’ibyuma byo kwa muganga, kuko byari byamaze gusakuza.
Kubera ukuntu
abasirikari benshi bamwanga kandi bamuzi, byatumye Kagame
amupromotinga byihutirwa ukirikije n’abandi basirikari
b’abavuzi, nibwo yamugize personal security advisor. Tukaba
tumuzi bikomeye cyane kuko afite ubugome bw’indengakamere
kandi bamwe mu basirikari twabanye bakaba banavuga ko nawe
yaba afite indwara yo mu mubiri ikomeye cyane bityo bikaba
bituma atanagira impuhwe zo kwica, bikiyingeraho kamere y’ubugome
agira.
Nguwo rero uwakoze
project yo gutunganya amarozi meza, atandukanye nayo bahaga ba
Kayitare n’abandi, ubu bikaba bivugwa ko amarozi yashoboye
gukorera studies ageze kumoko arenga 7″. Ngaho re!
Agapfa kaburiwe n’impongo!!!
Ubwanditsi
Ikazeiwacu.unblog.fr