KINYINYA: UWAROKOTSE JENOSIDE ACUMBITSE MU BWIHERERO!

11 avril 2015

Ubukungu

VUGUZIGA Zubeda ni umupfakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatusti, utuye mu Murenge wa Kinyinya ho mu kagari ka Murama, kuri ubu we n’abana be bacumbitse mu bwiherero n’ubwogero ( douche na toilette) we nyuma y’ibyumweru bitatu inzu ye imaze iri gusanwa.

Vuguziga Zubeda

Uyu mupfakazi avuga ko impamvu zatumye acumbika mu bwiherero n’abana be ari uko inzu ye yangiritse ndetse n’igikoni kikaba cyarangiiritse cyane bitewe n’abantu bashyize umunyu kumabati hejuru y’igikoni bityo yacana amabati akamushwanyukiraho. Uyu mubyeyi akomeza avugako nyuma y’uko inzu zabo zangiritse abandi babafashije ariko we ubuyobozi bukaba ntacyo bwamumariye.

Umwana we w’umusore ufite imyaka makumyabiri arara mu bwogero nyina nawe akarara mu bwiherero. N’akababaro kenshi Vuguziga yagize ati : “sinajya kubyigana n’umwana w’umusore muri douche reka niryamire mu bwiherero nawe azajya arara hariya , ….murabona nta kintu ngira ndi umukene n’ako umugiraneza ampaye ngashiya muri iriya nzu abajura bakagatwara”

Bamwe mubaturanyi be bemeza ko ubuyobozi butamwitayeho kandi nk’uko nawe abyivugira ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bamwita umusazi iyo abegereye abatura ibibazo bye. Uyu mupfakazi kimwe n’abandi baturanye nawe bavuga ko babayeho mu buzima bubi bw’inzara no kubura aho kuba bakaba basabako Leta yabitaho kuko n’ubwo bari mubihe byo kwibuka bkeneye gufatwa mumugongo.

Mu bwiherero niho arara

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, Kayihura Felix avuga ko uyu mubyeyi yari yarashakiwe aho gucumbika ariko ngo akaza kugaruka, ubuyobozi bukavuga butamenye ko yagarutse. Naho kukibazo cyo kuba hari abarokotse Jenoside badafite ibyo kurya kimwe na Vuguziga Zobeda baba muri uyu murenge Kayihura avuga ko icyo kibazo ntacyo azi ariko ko bagiye kugikurikirana cyaba gihari bakagikemura vuba.

Ariko ubu nyuma yuko ikibazo cy’uyu mucikacumu kigiriye mw’itangazamakuru, umuturage wabonye aya makuru yahise ajya kuvana leta mw’isoni maze amurihira aho aba acumbitse:

 

Source: Makuruki na TV1

 

(B) KAMONYI: ABAROKOTSE BARENGA 50 BATISHOBOYE BARI MU NZU ZISHAJE CYANE       Inyenyeri

Posted by Placide Kayitare | Jun 29, 2017 
Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu tugari twa Murehe na Mwirute mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi baravuga ko batewe impungenge no kuba inzu bubakiwe zishaje ku buryo zimwe zishobora gusenyuka mu gihe cya vuba.
 
 
Iyi ni iyubakiwe abatishoboye barokotse nyuma gato ya Jenoside mu 1994
Umuseke wazengurtse mu midugudu itandukanye aba barokotse Jenoside batuyemo, maze uvugana na bamwe muri bo  bafite ibibazo  by’amacumbi kurusha abandi.
Imiryango itishoboye ibarirwa kuri 50 muri utu tugari ikeneye gufashwa kuva muri izi nzu zishaje cyane, Umuseke wageze ku igera kuri 20, bamwe bamaze imyaka irenga gato 20 muri izi nzu.
Aba baturage bavuga ko bubakiwe inzu nto nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi  ngo  zimwe muri izi nzu zubakishijwe ibiti zisakazwa amabati 15, ngo bababwiraga ko  bazubakirwa izindi nzu nziza ibihe bibi irangiye.
Ancille Nyiranteziyaremye umwe muri aba baturage avuga ko hari abatuye mu nzu zishaje ku buryo iyo imvura iguye bahitamo gusohoka bakajya kugama mu baturanyi bafite inzu zikomeye.
Ancille ati “Twagerageje gutakambira inzego z’ubuyobozi na IBUKA buri mwaka bakatubwira ko bagiye kutwubakira, amaso yaheze mu kirere nta gisubizo tubona»
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Pacifique Murenzi avuga ko ubushobozi bw’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye (FARG) bwonyine budahagije  kugira ngo bwubakire cyangwa busanire aba bantu ashingiye ku mubare w’ababikeneye
Ngo bisaba ko n’ubuyobozi bw’Akarere bubishyira mu ngengo y’imali  yabwo amafaranga yo kubakira abari muri iki cyiciro.
Murenzi ati “Hari amazu FARG yubakira abarokotse batishoboye buri mwaka kandi mu Turere hafi ya twose, ayo mikoro usanga adahagije keretse yunganiwe n’ay’uturere  dushobora guteganya.”
Prisca Uwamahoro Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi avuga ko iki kibazo hari icyo batangiye kugikoraho kuko ngo hari abarokotse baherutse kubakira inzu 20 mu Murenge wa Runda na Gacurabwenge.
Yongeraho ko hari  andi mafaranga bashyize mu ngengo y’imali y’Akarere y’umwaka wa 2017-2018 ku buryo bateganya kongera kubakira abo muri iki cyiciro batishoboye bagera kuri 28 gusa akavuga ko hakiri urugendo kuko abakeneye amacumbi akwiye bakiri benshi.
 
Iyi nayo yubakiwe abarokotse batishoboye ubu irashaje cyane
 
Kuko nta bikoni bubakiwe hari abagiye bigeragereza uko bashoboye
 
Bafite impungenge ko mu gihe cya vuba izi nzu zizabagwaho kuko zishaje cyane
MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Kamonyi

 

 

(B) KICUKIRO : UMUSAZA N’ ABANA BE BANE BABANA MU KAZU KAHOZE ARI UMUSARANE [AMAFOTO]    inyenyeri

Posted by Placide Kayitare | Jun 26, 2017 
Ndaboneye Muzungu, Umusaza uri mu kigero cy’ imyaka 65 aratabaza ubuyobozi kubera ubuzima butaboneye abayemo bwo kuba mu kazu kahoze ari ubwiherero, kurya rimwe na rimwe nabwo agombye gusaba cyangwa agobotswe n’ abaturanyi
 
Uyu musaza utuye mu mudugudu wa Masaka, Akagari ka Cyimo mu murenge wa Masaka avuga ko umugore we yamutaye kubera ubuzima bubi abayemo.
Akazu atuyemo we n’ abana be bane bagahawe n’ umugiraneza wababonye akabagirira impuhwe.
Ndaboneye yivugira ko iyi nzu abamo yahoze ari ubwiherero. Iyo winjiye muri iyi nzu uhingukira ku buriri butanejeje, impande n’ impande ari ibikoresho birimo abajerekani adafite isuku, amajagi, n’ indobo bimwe biteretse ku ntebe za palasitiki zashaje.
 
Yagize ati “Iyi nzu yari toilette na dushe…. Icyo kurya ntunzwe n’ uwiteka, ndabivugira ahangaha n’ abaturage ngaba barabyumva. Uko meze ni nk’ uko nawe wangirira impuhwe urebye ukomeze ukavuga uti uriya muntu amerewe nabi reka mwoherereze icyo arya. Aka gatoki nagahawe n’ abaturanyi ejo barebye akababaro kanjye”
 
Mukanyarwaya Clothlide ucumbikiye uyu musaza avuga ko yamurebye akamugirira impuhwe bitewe n’ uko yabonaga atabona amafaranga yo gukodesha inzu.
Yagize ati “Nabonaga ababaye uyu musaza, nta hantu yakura amafaranga yo gukodesha inzu. Aka kazu mpitamo kuvuga ngo nibakamuhe…. Kugira ngo azabone icyo arya nyine kereka iyo agiye gusaba”
Umuturanyi wa Ndaboneye waganiriye na Contact FM dukesha iyi nkuru yavuze ko nta kuntu uyu musaza abayeho.
Ati “Turaturanye ariko ntako abayeho, ariko mwebwe ubu amaso ntabihera ntureba ahantu ari”
Uyu musaza wari warahunze mu 1959, ntatinya kuvuga ko ubuzima abayeho burutwa n’ ubwo yari abayeho mu buhungiro.
Yagize ati “Papa na Mama bahunze muri 59, nabayeho ndi impunzi ariko aho ntahukiye ubuzima bwanjye bwarushijeho kuba bubi birutwa n’ ubwo narimbayeho mu buhungiro”
Hari icyo asaba Leta y’ u Rwanda
“Leta yamfasha kubona aho ndambika umusaya njye n’ abana banjye, abana banjye babonye aho baba ntibabe ba mayibobo nakumva nishimye cyane.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Masaka Nduba Roger yavuze ko iki kibazo atari akizi avuga ko nk’ ubuyobozi bw’ umurenge bagiye kugikurikirana.
Yagize ati “Ntabwo twari tuziko icyo kibazo gihari… hari uburyo buteganyijwe bwo gufasha abatishoboye tugiye kugikurikirana”
Nduba Roger avuga ko uyu musaza abonye VUP cyangwa izindi gahunda Leta y’ u Rwanda igenera abatishoboye byamufasha kwiteza imbere nk’ abandi baturage b’ umurenge wa Masaka.

 

Nyabihu: Abanyeshuri bamwe biga bicaye ku makoro

 

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Kamena 2015 saa 05:41
Bamwe mu banyeshuri biga ku ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul riherereye mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu, aho bakunze kwita kuri ‘Mwambi’, biga bicaye hasi ku makoro.

 

Kuba aba banyeshuri biga bicaye ku mabuye, ngo byatewe n’uko Rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo gukora intebe no kubaka iri shuri yabatengushye, abanyeshuri bakaba bigira mu mashuri atagira inzugi n’amadirishya, ndetse hasi ari ibitaka.

Abarimu bigisha kuri aya mashuri bavuga ko batewe inkeke no kwigishiriza mu mashuri atuzuye, dore ko n’ibyobo byacukuwe ngo bizagirwe ubwiherero bidapfundikiye.

Umwe muri aba barimu yagize ati “Duhangayikishijwe n’uko abana bashobora gukina bakagwa mu byobo byari byaragenewe ubwiherero kuko bidapfundikiye, hari n’ibikoresho by’ubwubatsi binyanyagiye hirya no hino , tutibagiwe n’aya mabuye ari mu ishuri, abana bashobora kuyaterana bikaba byateza ikibazo.”

Aya mabuye ni nayo abanyeshuri babuze intebe bicaraho.

 
Abanyeshuri bamwe biga bicaye ku mabuye y'amakoro...

Undi yagize ati “ Amashuri yose ntabwo akinze kandi yubatse hafi y’umuhanda w’ibitaka, ibyo rero bituma ivumbi ryose ryiroha mu ishuri, rikaba ryatera indwara, abana bataha bahindanye, imvura yagwa nayo ikabanyagira kubera ko amashuri adakinze.”

Aba barimu bavuga ko abana biga bareba hanze, kubera ko nta madirishya amashuri afite, ndetse ishuri rimwe rikaba ryigamo abana benshi aho usanga umwarimu umwe yigisha abasaga 80 mu ishuri rimwe.

Ikibazo cyatewe na Rwiyemezamirimo wabatengushye...

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Sahunkuye Alexandre, yasobanuye ko iki kibazo bakizi kandi ko kizakemuka mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Ishuri rya Mwambi hamwe n’ibindi byumba by’amashuri bicye byo mu Karere ka Nyabihu, twari twabihaye ba Rwiyemezamirimo babiri, harimo uwagombaga kubaka hamwe n’uwagombaga gukinga no kuzana intebe, hanyuma uwagombaga gukinga isoko ryaramunaniye... twatanze irindi soko rwiyemezamirimo mushya yaduhaye tariki ya 25 z’uku kwezi ko inzugi azaba yazizanye hamwe n’intebe.Ntabwo byaturutse ku bushake bw’Akarere , byaturutse ku bushobozi buke bwa rwiyemezamirimo n’ubukundamugayo.”

 
Amashuri ntabwo aruzura...
 

Abanyeshuri biga ivumbi ryinjira mu ishuri

 

Hari amashuri aba arimo abanyeshuri bagera kuri 80

 

Ubucucike butuma biga babyigana...

 

 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Sahunkuye Alexandre