FPR ngo itanga kandi ibibanza n’inguzanyo.
Mu bihe Byashije FPR yatanze ikibanza ahahoze isoko rya Nyarugenge, igiha abacuruzi bagera 10 bakorera muri cartier Commercial no muri mateus FPR yaba yarakoresheje ivangura doreko ntamuhutu ugaragaramo cg umututsi utari umutoni wa FPR, murabo 10 hagaragamo umudamu 1 uvuka mucyahoze arikomini Mugambazi.
FPR ikimara kubaha ibibanza abacuruzi bakerekana igishushanyo mbonera nibwo ishyaka FPR ryahise ribaha inguzanyo, nkaho ari Bank.
Abahagarariye abandi muririryo shyirahamwe harimo umusaza Mettre Karangwa Fidel., nuwitwa Muzee Kabongo.
Aba bacuruzi bose bakaba bari kurwego rwogutuma ibicuruzwa hanze. Ikindi uyumucuruzi yakomeje atubwira nuko boroherezwa imisoro n’ishyaka rya FPR, nabo bakayitura kuyisaruriza mubacuruzi bagenzibabo mugihe FPR iba irimugikorwa cy’amatora cg gusabana n’abambaribayo. Iyi nyubako ikaba yarahawe izina rya Kigali Investment.
Andi
manyanga Perezida Kagame yaraherutse gukora nahoyategetse
leta y’ urwanda kugura inzu yumucuruzi uzwi kwizina rya
Makuza (Rwanda Foam) agahabwa Miliyari 6 z’amafaranga yu
Rwanda (6,000,000,000frw) bakagerekaho icyibanza
kirimumujyi ahahoze iposita.
Uyumusaza Makuza twababwira ko mbere y’intambara ubucuruzi
bwe yarabufatanyije n’abasirikare bakuru bokungoma ya
Habyarimana aribo Col Rwagafirita na Col Serubuga.
Abo baje kugira uruhare muri Genocide barafungwa imiryango
yabo nyuma yajegusaba imigabane baribafitemo ahokuyibaha
Makuza yabateje FPR na Kagame baratinya babivaho nibwo FPR
yahise itangira gukorana na Makuza.
Uyu mucuruzi twaganiriye yakomeje gutakambira abacuruzi bagenzibe ko mu Rwanda basoreshwa muburyo butanganye kabone niyo mwaba murucuza bimwe cg se mukorera munzu imwe. Banyarwanda kugira umujyi usukuwe kandi wubatse neza sibibi ahubwo nuko byikubirwa nabantu bamwe.
NB: inyenyerinews irimo kubategurira inkuru kuri yubire y’imyaka 25 ishyakarya FPR rimazerivutse.
Gakuba, Kigali