TANZANIA-RWANDA: UYU MUNSI NIHO BWANA KAGAME YATANZE ITEGEKO RYO KWOHEREZA INKERAGUTABARA 300 MURI TANZANIA

 
bamwe mubatorezwa i Gabiro mukujya muli Tanzania
Uyu munsi amakuru ikinyamakuru cyacu cyakuye ahantu hizewe murwanda aratangariza abanyarwanda ko Kagame akomeje umugambi we wokohereza bamwe munkeragutabara bazashingwa igice kinini mukuneka noguteza umutekano muke mubaturage batanzania. Abo basirikare kandi bali bamaze amezi agera kuri atandatu mumyitozo yo kuneka mukarere ka GATSIBO. Aha tubibutse yuko aka gace kahoze kalimo ibigo bya gisirikale bya Camp Gabiro na Camp Ngarama. Aba basirikare bakaba barahuguwe mumbintu bikurikira: Kiswahili Sanifu, Unyenyekevu, no gukunda igihugu cyane cyane bakumvako umuntu wugarijwe na Tanzania atari umunyarwanda ko ahubwo ari umututsi. Ibi bikaba ari ukubesha abana bu Rwanda kuko Tanzania ubu iregwa na Kigali kuba ilimo gufasha RNC na FDLR mukugarura abana bu Rwanda mugihugu cyababyaye. Nibihe bikorwa INKERAGUTABARA 300 zigomba gukora muli Tanzania kugeza zihawe amabwiriza mashya?


 

  1. INKERAGUTABARA 300 zoherejwe muli Tanzania zisabwe gukoresha ubutasi muguha Paul Kagame uburyo situation muli Tanzania yifashe bategurira ingabo zurwanda mugutera tanzania
  2. INKERAGUTABARA 300 zigomba gukwirakwizwa mutturere twegereye u rwanda nahandi abanyarwanda babatutsi bgiye baba guhera za 59 kugirango babashe gukora neza akazi kabo nkabatanzania. Ahangaha turabibutsa ko mumwaka washize ariho umukoloneli wumututsi wabaga mungabo za Tanzania yatorotse akajya mu Rwanda na information zigisirikali cya Tanzania
  3. INKERAGUTABARA 300 zigizwe ahanini nabanyarwanda babatutsi babaye muli Tanzania ndetse bakanavukira muli Tanzania bakaba bavuga igiswahili cyiza kandi bazi neza nimico yo muli Tanzania kuko bagomba kuba baravukiye muli TZ. Bizafasha u rwanda mugutegura ibitero muli tanzania neza nkuko FPR yabikoresheje muli 1990 mugutera urwanda. 
  4. INKERAGUTABARA 300 zigomba kugirwa nigice kinini cyabakobwa kuko bagomba gukoreshwa mukunekera Kagame ikindi kandi bagomba gukora akazi kamalaya kugirango babone information zihagije. Aha tubibutse ko harindaya zabatutsikazi babanyarwanda zafatiwe Dodoma muli TZ zikaba zari zahawe mission yo gushaka abaministri babatanzania nabashingamategeko kugirango bahindure ibitekerezo byabo babashe gufasha mukunaniza ubutegetsi bwa bwana JAKAYA KIKWETE
  5. INKERAGUTABARA 300 bagomba kuba mumiryango yegereye u Rwanda kugirango bajye bakwirakwiza amakuru murwanda no muli Tanzania. 
  6. INKERAGUTABARA 300 basabwa kuba maso kandi bagakora uko bashoboye bagateza umutekano muke muturere dukikije u Rwanda bafasha imitwe yiterwabwo mukubona intwaro amasasu namafranga yokubafasha mubikorwa byabo byo guteza umutekano muke muli Tanznaia kugirango abatanzania batangire bange ubutegetsi bwa Kikwete na CCM. 
  7. INKERAGUTABARA 300 zigomba gushiraho imigambi yo guteza umutekano muke mumatora yomuli Tanzania agiye kuzaba mugihe gito kizaza Kagame akaba ngo yitegura gukoresha amatora yo muli TZ nka opportunity yo gutera Tanzania kuko bazaba bari muli rwinshi kandi INKERAGUTABARA 300 be bazaba bamaze gushegesha TZ.
INKERAGUTABARA 300 zikaba zinjie TZ zikoresheje ibyangombwa byo muli TZ kuko basanzwe ari abatanznaia ariko bakaba baraje murwanda nkabatutsi ba 1959. Abo bantu ntibagomba kugira abantu bomumafamille yabo biyegereza mugihe cyose bari mungando kandi batoranyijwe nkintore zinyangamugayo. Amafranga ngo bagiye kujya bahabwa kukwezi nakayabo nkibihumbi $5000 byaburi kwezi kumuntu wese uli mwiyo mission. Impamvu Kagame yiteguye gutanga ayo mafranga yose mugihe abanyarwanda bishwe ninzara nuko azineza ko niba tanzania itamushigike arintakabuza indagu za Magayane na Nyirabiyoro zarashya mughe kitarenze imyaka itatu. REKA TUBITEGE AMASO