NTARENGWA YAHAWE FDLR YARAYE IRANGIYE: BYIFASHE BITE?

3 janvier 2015

Politiki

Tariki ya 02-01-2015 niyo yari itatiki ntarengwa yari yahawe FDLR ngo yarangije gushyira intwaro. Nkuko twagiye tubitanaza iyi tariki ntarengwa yahawe FDLR yanahawe leta y’u Rwanda ngo nayo itegure urubuga rw’ibiganiro, ariko kugeza uyu munsi nta kintu na kimwe leta y’u Rwanda yigeze ikora muri urwo rwego ahubwo yagiye ikomeza kwerekana ko nta biganiro ishobora kugirana na FDLR ndetse n’andi mashyaka ya opozisiyo. Nyamara FDLR yo yatangiye igikorwa cyo gushyira intwaro nubwo tariki ya 02-01-2015 irangiye iki gikorwa kitararangira.
FDLR yo yashyize intwaro hasi

FDLR yo yashyize intwaro hasi

None ubu byifashe bite?

Muri Congo aho FDLR iri, ministre w’ubucamanza, Alex Tambwe Mwamba yaraye asomye itangazo rya leta RDC rivuga ko ubwo FDLR itashyize intwaro hasi nta yandi mahitamo leta ya RDC ifite uretse gukoresha inzira y’intambara. Iyo usesenguye neza iri tangazo rya leta ya Congo ubona ari nk’urwiyerurutso kubera ko leta ya Congo yagiye yerekana inshuro nyinshi ko itagishishikajwe cyane no kurasa ku mpunzi z’abahutu, bitewe n’ubwicanyi abenshi mu bayobora Congo ubu bakoreye izi mpunzi mu myaka yashize.

Aha twahera kuri Perezida ubwe, Joseph Kabila, wayoboye ubwicanyi bukomeye bwahitanye impunzi z’abahutu zitagira ingano. Muri ubwo bwicanyi ubuzwi cyane ni ubwakorewe mu bice bya Kisangani na Mbandaka, aho icyo gihe Joseph Kabila yayoboraga abicanyi ba APR yitwa « LE COMMANDANT HYPPO », NKUKO BYANDITSWE MURI RAPORO YA GERSONY. Ikindi gituma ririya tangazo rya Congo ari nk’urwiyerurutso ni igitutu gikomeye Amerika yari imaze iminsi ishyira kuri Joseph Kabila imubwira ko agomba gutangiza vuba intambara kuri FDLR. Ariko Kabila nubwo yumviye abo bamushyiraho igitutu, azi neza ko ingabo ze nta ntambara zarwana zonyine ngo zizayitsinde.

Ibi byaragaragaye muri iyi myaka ishize, intambara zose zagiye ziba mu burasirazuba bwa Congo, buri gihe ingabo za FARDC zabaga zifashishwe n’izindi ngabo z’amahanga ku rugamba. Urugero ni intambara yo guhashya umutwe wa M23, aho MONUSCO yafashije cyane FARDC. Na n’ubu nta cyahindutse FARDC ntizatangira urugamba itari kumwe na MONUSCO, kandi ibihugu byatanze izo ngabo zigize umutwe wa MONUSCO ufasha FARDC ari byo Afrika y’epfo, Tanzaniya na Malawi byo bisaba ko mbere yo gutangiza urugamba hagomba kuba inama yo kwinegura ku bimaze kugerwaho mu byasabwe FDLR na leta y’u Rwanda. Iyi nama yo kwinegura izaba tariki ya 16-01-2015 i Luanda muri Angola. Hagati aho FARDC na MONUSCO batangiye urundi rugamba rwo kurwanya ADF-Nalu imaze iminsi yica abaturage mu duce twa Beni.

Ku ruhande rwa Congo umuntu yakwanzura ko ririya tangazo ari « diplomatique », mu rwego rwo kugabanya igitutu cy’Amerika kuri Joseph Kabila ubu batameranye neza kubera ikibazo cya mandat ya 3 ashaka kwiyongeza mu matora azaba umwaka utaha. Ubundi leta ya Congo bizaba ngombwa ko itegereza ibizava mu nama ya Luanda.  

Mu Rwanda ho ingabo ziryamiye amajanja

Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu mu gitondo avuga ko guhera mu gicuku sa sita z’ijoro, ingabo z’u Rwanda zatangiye kwikusanya ari nyinshi cyane ku mupaka na Congo cyane cyane ku Gisenyi ureba i Goma na ruguru i Kabuhanga. Ubwinshi bw’izi ngabo ngo bwahahamuye abaturage, kubera ko babona ko hagiye kuba intambara vuba aha. Si abanyarwanda bo kumupaka bafite ubwoba gusa kuko no hakurya muri Congo muri teritwari ya Nyiragongo ni ukuvuga mu duce twa Kibumba no mu nkengero zaho, abanyekongo batangiye kugira ubwoba kubera izo ngabo nyinshi cyane babona hakurya, cyane ko banamenyereye uko bigenda iyo izo nabo z’u Rwanda zirunze ku mupaka. Birangira zambutse muri Congo zikabica.

Mu ngabo ziri kurundwa ku mupaka wa Congo abaturage babonyemo n'abazungu

Mu ngabo ziri kurundwa ku mupaka wa Congo abaturage babonyemo n’abazungu

Si ukurunda ingabo ku mupaka leta y’u Rwanda iri gukora gusa, kuko iri no gutegura andi mayeri akomeye igihe leta ya Congo na MONUSCO batazarasa kuri FDLR cyangwa se bakayirasa nta bukana bashyizemo. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umu ofisiye ukomeye wo muri RDF utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we avuga ko Paul Kagame n’inkoramutima ze bateguye ibi bikurikira:

MONUSCO na FARDC nibarasa kuri FDLR  

FDLR niramuka irashwe ariko ikirinda guhangana na MONUSCO ahubwo igahitamo kwihisha, ngo RDF izahita itangiza umutwe witwaje intwaro yamaze gutoza kandi abenshi mu bawugize bakaba baramaze gucengera muri Congo. Uyu mutwe ugizwe ahanini n’abarwanyi bahoze muri FDLR ariko bakaba baratashye bakanyuzwa i Mutobo kozwa ubwonko, harimo kandi abavuye ku rugerero (abademob) kongeraho n’abarwanyi ba M23. 

  1. Kwangisha abanyarwanda FDLR
  2. FPR izabona impamvu yo kwikiza abo yita ko ari abanzi ibashinja ko bari bafatanyije na FDLR yateye igihugu
  3. Ibi byose bikunze, FPR iteganya ko izahita isaba ONU kujya gufasha MONUSCO guhashya FDLR ikoresheje za ngabo baherutse gutoza za EASF (East african standby force)

Iyo usesenguye ibi byose, ubona neza ko leta y’u Rwanda nta cyizere na gito ifite ko MONUSCO na leta ya Congo bazarasa kuri FDLR, kandi ko niyo bayirasa batazayisenya burundu, akaba ari yo mpamvu bari guhimba amayeri yose ashoboka ngo bazabe bibereyeyo, bice binigure nkuko bamaze imyaka isaga 20 babikora. 

Ikindi gikomeye nuko ubu biboneka ko hari impande ebyeri zihanganye: SADC ishaka ko haba ibiganiro hagati ya FDLR n’andi mashyaka ya opozisiyo na leta y’u Rwanda. Ku rundi ruhande hari Amerika n’ubwongereza bihishe inyuma ya CIGRL yashinzwe na Museveni, ariko ubu bakaba bafite ikibazo cyo kuzana Angola ku uruhande rwabo, kubera ko Angola iri muri SADC, kandi ikaba inafitanye amateka mabi n’u Rwanda aturuka ku ntambara barwaniye muri Congo hagati ya 1998 na 2003.

Umwanzuro kuri ibi byose nuko iby’ibiganiro byo bitazashoboka kuko abategetsi batahwemye kubivuga, noneho mu nama y’umushyikirano yabaya tariki ya 18-19 ukuboza, 2014, Kagame yavaniye abarotaga inzira ku murima ko nuzagerageza kumuvana ku butegetsi bizamuhenda cyane, kabone niyo yaba ari ayo mahanga akomeye.

Ubwo rero hazasigara uburyo bw’intambara gusa, maze ibyo gusenya FDLR bihindukemo intambara y’akarere izaba ihanganishije, U RWANDA, UGANDA (EASF) na FDLR, AFRIKA Y’EPFO, TANZANIYA, MALAWI (BRIGADE D’INTERVENTION DE LA MONUSCO), RDC. Uko iminsi izicuma tuzagenda tubona aho Angola n’u Burundi bizabogamira, ubu kandi biragoye kuba umuntu yahamya ko igihugu cya Kenya kizisuka muri izi ntambara, kubera ko nabo batorohewe n’ikibazo cy’umutekano muke baterwa na wa mutwe w’iterabwoba wa Al Shabab. Ni ukubitega amaso, uyu mwaka uduhishiye byinshi.

 

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.fr