Kuri uyu wa kane taliki ya 12 gashyantare 2015, hatanzwe
ibitekerezo by’impurirane ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri mu
gihugu cya Congo nyuma y’aho impuguke za ONU zigaragaje muri raporo yazo
ko igihugu cya Tanzaniya ndetse n’abayobozi b’impuzamashyaka ya CPC
bafatanyije mu gushyigikira FDLR. Kuri uwo munsi kandi Ministre w’ububanyi
n’amahanga wa Kagame, Madame Mushikiwabo Louise yagiranye ikiganiro
n’abadepite bashinzwe ububanyi n’amahanga abasobanurira ko uwo mubano
wifashe neza uretse FDLR nk'aho ari igihugu!
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Ministeri y’itangazamakuru
y’igihugu cya Tanzaniya Assah Mwembene yagiranye
ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane taliki ya 12/02/2015 asubiza
ibibazo bijyanye n’ibyavuzwe muri raporo y’impuguke za ONU z’uko Tanzaniya
yakira kubutaka bwayo abayobozi ba FDLR ndetse ibyo bikaba bishimangirwa
n’abayobozi b’u Rwanda. Mwembene yasubije ko imvugo
y’abayobozi b’u Rwanda ari amatakirangoyi, ikaba ari imvugo iranga
abayobozi bose bafite ubutegetsi bugeze kumanegeka! Mwembene
yavuze ko impunzi z’abahutu ziri mu gihugu cya Congo zarenganye cyane,
Tanzaniya ikaba igomba kuzirenganura nk’uko yabigenje no kubandi baturage
bo mu bihugu by’Afurika bagiye barengana !
Mushikiwabo
Louise, ministre w’ububanyi n’amahanga wa Kagame nawe kuri
uwo munsi akaba yaragiranye
ikiganiro n’abadepite bo mu ishimi rishinzwe ububanyi n’amahanga
akabizeza ko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza ! Gusa mu nteruro
imwe Madame Mushikiwabo yahise yivuguruza yemeza ko ikibazo
cya FDLR gikomeje kwirengagizwa n’umurwango mpuzamahanga, uwo mutwe ukaba
ukomeje kwifashishwa n’ibihugu bishaka kugirira nabi u Rwanda!
Iyi mvugo ya Mushikiwabo ikaba igaragaza neza ko ububanyi n’amahanga
bwazambye kugeza n’aho u Rwanda rutangiye kwemera kumugaragaro ko hari
ibihugu bishaka kurugirira nabi ! None se mu byukuri ubwo ububanyi
n’amahanga bwifashe neza ? Ubwo taliki ya 31/01/2015 muri Etiyopiya
hateranaga akanama k’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ko kwiga ku
kibazo cya FDLR, Paul Kagame na Mushikiwabo bahise bahunga basubira mu
Rwanda badakandagije ikirenge muri iyo nama kandi aribo ikibazo kireba,
none se abayobozi batangiye guhunga inama mpuzamahanga, ubwo babanye neza
n’ayo mahanga ?
Mu itangazo rikomeye cyane impuzamashyaka CPC yashyize ahagaragara (tuzaribagezaho
mu kinyarwanda) kuri uyu wa kane taliki ya 12/02/2015 yagaragaje ko
yatangiye kugirana ibiganiro n’ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane cyo
muri Tanaziya (Institute of Peace and Conflicts Resolution
), umuryango wa Saint Egidio wo mu
Butaliyani, umuryango w’ibihugu bya SADC na
ONU, muri gahunda yo gushyira igitutu kuri leta ya
Kigali kugira ngo habe ibiganiro bihuza abatavuga rumwe n’ubwo butegetsi
mu rwego rwo gushyiraho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi mu Rwanda
bityo impunzi zigashobora gutaha. Twagiramungu umuyobozi wa CPC yasabye ko
igihugu cya Tanzaniya cyakomeza kugirana
ibiganiro na FDLR mu rwego rwo gukemura ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda
ziri muri Congo. Niba ibyo bihugu n’iyo miryango CPC igirana
nayo ibiganiro aribyo Louise Mushikiwabo yita abanzi bagiye kugirira
igihugu nabi, ubwo butegetsi bubanye na nde ?
Tugarutse
ku gihugu cya Tanzaniya, Bwana Assah Mwembene yabwiye abanyamakuru ko leta
ya Kigali igomba kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe nayo byanze
bikunze, avuga ko aba FDLR basura Tanzaniya ari uburenganzira bwabo kuko
umutanzaniya wese afite uburenganzira bwo kubana n’uwo ashatse na FDLR
irimo kuko leta itajya guhitiramo buri muturage inshuti babana. Ku
itandukaniro rya M23 na FDLR, Assah Mwembene yabisobanuye muri aya
magambo agira ati :
«FDLR
n’impunzi zahohotewe mu makambi y’impunzi aho zari zarahungiye ariko M23
ni abarwanyi bari baraturutse hanze bashaka ubutegetsi mu gihugu kitari
icyabo. Twebwe tukaba tubereyeho kurenganura abarengana; FDLR yatangaje
kumugaragaro yuko ishaka gutaha mu mahoro itarwanye no mu nzandiko zayo,
n’urwo baherutse kwandikira SADEC, nibyo yasabye. Aba FDLR bemera gutaha
mu nzira nziza yibiganiro natwe, Umukuru w’igihugu cyacu, nyakubahwa
Jakaya Kikwete, nibyo yavuze kandi ahora abivuga ndetse yanabisobanuye
kenshi na nubu aho Tanzaniya ihagaze n’ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda
n’abayirwanya ariko Leta y’u Rwanda ivuga yuko ikomeza kuvuga ko nta
biganiro ishaka, ku mpamvu zayo bwite Turizera ko izahindura iyi mvugo
yayo, ikaganira n’aba bayirwanya, batavuga rumwe nayo, kuko
Tanzaniya ishyigikiye ibiganiro nta kuntu twarasa umuntu utarwana, ushaka
kwitahira anyuze mu nzira z’ibiganiro. Mbese FDLR ahantu iri irarwana
nande? M23 iri muri Congo (DRC) yarwanaga nande? Nimutandukanye ibikorwa
bya FDLR na M23 mu gihugu cya Congo»
Niba Tanzaniya ishobora gusobanura neza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda
muri ubu buryo, madame Mushikiwabo akaba adashobora kugisobanura ari
ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ubwo ashinzwe akahe kazi? Ni
nde muri aba bombi (Mushikiwabo na Mwembene) uvugisha ukuri ?
Ubwanditsi