Niyo mpamvu najye niyemeje kugeza ubu buhamya ku kinyamakuru cy’abapadiri ari cyo www.leprophete.fr kugira ngo numve ko naruhuka ku mutima. Nizeye ko aba bapadiri bafata akanya buri munsi bagasabira n’abacu bapfuye nk’imbwa , bakaba badafite n’uburenganzira bwo kwibukwa, kubera ubugome, igitugu n’iterabwoba rya FPR Inkotanyi.
Ndi umwe rero mu bari bitabiriye inama yari yatumijwe n’abasilikari ba KAGAME(taliki 30 na 31/7/1994) kuko n’ubwo nari umwana nari nahagarariye mama wari umurwayi muri icyo gihe. Inama yatangiye saa mbiri za mu gitondo nkaba nari mu bahabanje. Niboneye n’amaso yanjye abavandimwe,inshuti,ababyeyi ndetse n’abaturanyi banjye bakubitwa amafuni kuva mu gitondo kugeza nijoro mu ma saa tatu.
Sinarokotse rero kuko nari
umwana kuko hari abana benshi bishwe ahubwo ni uko nagendeye ku gasura
kanjye maze mbeshya ko ndi umututsi. Ku bw’amahirwe habuze umuntu wari unzi
neza ngo anyomoze dore ko n’umwe mu babyeyi banjye yanyunganiye akavuga ko
data atazwi neza binyongerera amahirwe yo kurokoka.
Nyuma rero yo kwicira abantu benshi muri iyo nama hatahiwe abari basigaye mu
ngo bityo babahumbahumba nta n’umwe usigaye uretse abake bari bashoboye
kurara bahunze cyangwa abari batarahunguka muri icyo gihe.
Sinshoboye gukoporora amazina mu ikaye nayateguriyemo muri 2004 kuko nta
gihe gihagije mfite ahubwo nyohereje uko ari.
I. Ibyobo
bajugunywemo
Ntibivuga ko abantu tugiye
kuvuga muri iyi nkuru aribo gusa baguye muri ISAR SONGA cyangwa batsinzwe mu
ngo mu cyahoze cyitwa Secteur KABONA. Nk’uko mubizi jyewe nashingiye kubo
nari nsanzwe nzi neza mbere y’intambara bityo nkaba ntarashoboye kumenya
abandi baturutse ahandi baba baraduhungiyemo kandi nabo bakaba
batararusimbutse.
Ibyobo batabwemo biracyariho.
1. Icyobo kiri muri ISAR SONGA aho inama yabereye umubare ntuzwi neza
2.Inzu ya SIKUBWABO Marcel yari iherereye ku Cyibiraro : yaguyemo abantu bagera ku 10. Bamaze kwicwa basenyeweho iyo nzu.
3. Umusarani wo kwa
bizimana Pirari : watawemo imirambo 5
4.Umuringoti wo kwa NDEMEYE : 6
5 Inzu yo kwa NKUNDABAGENZI : 16
6.Umuringoti wo kwa BANGAYANDUSHA François :
40
7.Hari kandi Icyobo cyo kwa HABIMANA Antoine ntashoboye kumenya umubare kuko
harimo abantu benshi batazwi.
8. Umuringoti wo kwa RUTAGAYISASO François :aha niho hiciwe umuryango we
wose uretse abakobwa be 3 batari bahari.
NB: Hari umwe wafashwe ku
ngufu n’abasilikari ba FPR izuba riva banamwanduza SIDA. Gusa ubu sinzi niba
akiriho kuko nasize yenda gupfa. Bamwita MUKANDEBE Janviere
wo ku Gatare ka Cyibiraro.
Dore rero muri make uko imibare nashoboye gukusanya y’abo niyiziye iteye:
ABAHUTU : 220(Abagabo) ; 45 (Abagore) 265 (bose
hamwe)
ABATUTSI : 4(abagabo) 5(abagore) 9
(bose hamwe)
ABATWA 6 (abagabo)
BOSE Hamwe=280
Nabonye n’ibindi byinshi, uwabyandika bwakwira bugacya. Ibi mbyanditse
kugira ngo mpamagarire ababuze ababo muri buriya bwicanyi, kutibagirwa ababo.
Tujye tubibuka.
II. IKIBABAJE KURUSHAHO
Mu by’ukuri
icyarushijeho kumbabaza bigatuma niyemeza gukusanya aya mazina yose, ni
ukuntu imfubyi n`abapfakazi bakomeje gushinyagurirwa muri Gacaca ndetse
bigakorwa n’abagize uruhare muri ubu bwicanyi niboneye n`amaso yange dore ko
nabo batahwemye kwiyemeraga bavuga ngo « amaraso y’abacu nta gaciro
afite" , ngo « kwica imbwa z`Abahutu, interahamwe z’
abajura,....nta cyaha kirimo"
Abari bahagarariye ubu bwicanyi:
1. Hari umugabo bita SEMANYENZI Francois waje kugororerwa
kuba umuyobozi w’akarere ka GIKONKO. Uyu akaba yaravanguraga Abahutu mu
Batutsi.
2. Undi ni MURANGAMIRWA Innocent na we akaba yarakoraga
umurimo nk`uwo. Na we yagororewe kuba Umucungamutungo wa ISAR SONGA.
3. Hari kandi umugabo bita MUSHUMBA François, yafashwaga n’umuhungu
we witwa Alphonse bajonjoraga abo babaga bibeshyeho cyangwa
babeshye ko ari Abatutsi nabo bagakubitwa agafuni.Uyu Mushumba François
yibereye iwe Kinazi/Kabona, ntawe umutunga n’agatoki !
N.B : Sinashoboye kumenya abasirikare bari bayoboye
abadukubise amafuni kuko bari bashya muri ako karere kandi bakaba
batarahamaze igihe kirekire.
Icyakora bari bakambitse ku cyahoze ari Komini RUSATIRA ari naho barazaga
abajonjowe mu bicwaga kugira ngo badasubira mu ngo bakitiranywa n`abari
bagihigwa ngo bicwe.
Abiciwe muri ISAR SONGA bajugunywe mu cyobo cyabikagwamo ibyatsi
by’inka. Nyuma baje gutabururwa bavangwa n`abatutsi bashyinguwe mu
rwibutso rwa KINAZI.
Ndizerako abacu batazibagirana nk’aho bo batari abantu.Ndahamya ko umunsi
umwe natwe tuzabona umwanya wo kubashyingura mu cyubahiro kandi tukajya
tubibuka , kuko ngo « Utibuka agera aho na we ubwe akiyibagirwa ».
Mugire
amahoro.
R.Phéneas.
Kabona.
III. Reba liste y’amazina ya bamwe mu bishwe hasi aha.
Source: www.le prophete.fr