Muhanga: Abana batatu bibana bugarijwe n’ubukene bukabije

Muhanga – Abana batatu batuye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe bahangayikiye mu nzu ya bonyine nyuma y’aho umubyeyi bari basigaranye nawe afungiwe.

Iyo imvura iguye nijoro barabyuka bakicara kubera ko umusambi baraho uba watose.

Mu kiganiro aba bana bagiranye n’Umuseke bavuze ko Se ubabyara yakoze impanuka mu myaka itanu ishize ahita yitaba Imana, basigarana na Nyina, gusa nawe baje kumubura bamureba kuko ngo yaje gukora icyaha ahanishwa igihano cy’igifungo ubu akaba ari muri Gereza ya Muhanga.

Aba bana bavuga ko nubwo bari mu bukene bukabije bakiri kumwe na nyina bumvaga nibura babayeho kimwe n’abandi Banyarwanda bose batishoboye, ariko nyuma y’aho uyu mubyeyi afungiwe ubukene bwarushijeho kubugariza ndetse ngo bajya no mu bwigunge.

Mu nzu ntoya yatobaguritse amabati niho Umunyamakuru w’Umuseke yabasanze, muri aka kazu bigaragara ko barara hasi ku butaka ku gasambi (umusambi) gashaje, udusafuriya n’ikiro kimwe cy’umuceri nibyo twahabonye.

Aba bana bakavuga ko n’ibiryo bike babasha kubona babikesha ubuyobozi bushya bw’Umurenge wa Shyogwe nubwo nabyo ngo batangiye kubihabwa kuva mu kwezi gushize.

Aba bana bavuga kandi ko mbere y’uko batangira guhabwa aya mafunguro bari baravuye mu ishuri bakajya gukora akazi kugira ngo babone imibereho.

Uretse ibi bibazo by’imibereho, aba bana bavuga ko nta bwiherero bagira ndetse ngo n’iyo imvura iguye  nijoro barabyuka bakicara bakarindira ko ihita kuko ngo baba batakiryamye mu muvu watembeye ku musambi bararaho.

Umwe muribo yagize ati “Tubonye icumbi byadufasha ariko n’ibiribwa ntituzi niba tuzakomeza kubihabwa ngo tubashe kuguma ku ishuri, gusa dushimira Umuyobozi w’Umurenge mushya wabashije kudusubiza mu ishuri akanaduha ibiryo bidutunga.”

Aba bana bavuga ko bafite imibereho mibi ariko nta kundi babigenza.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Shyogwe NIYITEGEKA Jeanne, avuga ko  aho bamenyenye ikibazo cy’aba bana babanje gukora igikorwa cyo kubasubiza mu ishuri kuko ngo bari bamaze igihe kitari gito bataririmo, babagurira imyenda y’ishuri n’ibikoresho, bakurikizaho kubaha ifunguro.

Ati “Turimo gusaba Diyosezi ya Kabgayi ko yatuza aba bana muri ‘Cité de Nazareth’ kuko twasanze ari bato ku buryo batakwibana, dutegereje igisubizo mu minsi ya vuba.”

Aba bana babwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko hari igihe bajya gushaka inkwi zo guteka no kuvoma amazi mu kabande bagaruka bagasanga hari udukoresho bibwe kubera ko inzu yabo idakingwa.

Aba bana kandi ubu nta bwisungane mu kwivuza bafite, hakaba hari impungenge ko baramutse barwaye cyangwa umwe muribo akarwara byagorana kuvuzwa.

Ngo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe bwagerageje gushaka kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ariko biranga kuko babaruye kuri Nyina ufunze.

Aba bana bararana n’inkono

Nta bwiherero bagira bigatuma bituma aha ku gasozi.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.