Rubavu-Goma: intambara irimo iraca ibintu!
RDF ubu yitabaje indege z’intambara.
29 août 2013
Na none muri iki gitondo, ruzindutse rwambikanye hagati ya FARDC ifashijwe na MONUSCO na RDF/M23. Intambara yumvikanamo imbunda z’amoko yose iriguca ibintu hafi y’umugi wa Goma. Ibisasu 2 bya rutura byarashwe na RDF/M23 mu mugi wa Goma mu nzirakarengane, bimaze guhitana abantu 2 abandi benshi bakomeretse cyane.
Amakuru ageze ku Ikaze Iwacu mu kanya aravuga ko:
» igisasu kimaze kuraswa muri Rubavu mu mugi hagati hafi y’isoko, mu murenge wa Gisenyi Akagali ka Mbugangari, mu muhanda werekeza kw’isoko nko muri 20 m cyangwa 15 uvuye aho isoko riri kandi haba hari urujya n’uruza rw’abantu! Hahise hapfa abantu 2, umugore n’umwana. Nyuma bongera kurasa hafi ya petite bariere, gusa ntituramenya uko bigenze ».
15:00: Imbunda 2 za rutura za RDF imwe iri ahitwa mu Kanyanja iri kurasa i Goma, ngo yamennye abantu bari i Rubavu amatwi, kubera urusaku rwinshi! Ariko FARDC batarinze neza Front zabo, RDF ishobora kubinjirira ivuye mu mugi wa Gisenyi. Andi makuru dukesha bamwe mu ngabo za FARDC nuko ngo mu mirwano yabaye ejo bashoboye kwivugana aba col 2 ba M23/RDF, uwamaze kumenyekana akaba ari Col Joseph Mboneza.
Col Joseph Mboneza wa M23/RDF ubu ngo yaba yabaye amateka
14:00: RDF ubu yitabaje kajugujugu zayo z’intambara 2 zo mu bwoko bwa Choper zitangiye gusuka ibisasu kuri FARDC muri Congo, kandi ziragenda zisatira Goma. Ubanza noneho bigiye kuba intambara yeruye hagati y’u Rwanda na Congo urebye umubare w’amabombe uri kuraswa.
13:40: Amakuru ava i Rubavu akomeza avuga ko ingabo z’u Rwanda zifashishije Ibifaru n’indege za gisirikare bakajije umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Congo, no mu mugii wa Gisenyi muri rusange.
12:18: Hafi ya Saint Fidele haguye ikindi ndetse no kwa Nyanja cyangwa Grande bariere, gihitana umunyeshuri umwe abandi barakomereka bakaba bari kujyanwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi, ariko situation ni tendue mu mugi wa Gisenyi ».
Ibisasu byatangiye guhitana abantu ku Gisenyi
Igisasu cyashwanyaguje iyi nzu
Igisasu, umuhanda cyawucukuye
Biracyazaaaaa…………
Ubwanditsi
Ikazeiwacu.unblog.fr